« Ntabwo kuva ku ngoma ya Cyami twigeze tubona ingoma ishobora kwemera uvuga ibidahuye nayo.»
I. UKWEZI KW’IMPINDUKA ZA POLITIKI MU RWANDA
Kuva Urwanda rwabona ubutegetsi bwa Repubulika yavanyeho ingoma ya Cyami tariki ya 28 Mutarama 1961, twagize izindi mpinduka za politiki 3 zose zabaye ari mu kwezi kwa karindwi.
1° Tariki ya 1 Nyakanga 1962 URwanda rwabonye ubwigenge kuko ubutegetsi bw’abakoloni bwavuyeho, maze rushyiraho politiki ya demokarasi ishingiye ku mashyaka.
2° Tariki ya 5 Nyakanga 1973 ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere bw’abasivili bwahiritswe ku ngufu za gisilikare n’ingabo z’igihugu zashyizeho ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi.
1. Uyu mushinga ugendera ku mahame ane (4 principes): nta ruhande ubogamiyeho (neutralité), urigenga (indépendance), ibitekerezo byawo ntawe bibera (impartialité) kandi ugendera ku bwizerane (confiance).
2. HUTU, TUTSI na TWA ni INGIRWAMOKO kuko atari amoko mu by’ukuri. Yagizwe AMOKO na politiki. Niyo mpamvu ari AMOKO YA POLITIKI nkuko mbisobanura mu gice cya II. 3.2 cy’iyi nyandiko. Iri zina « INGIRWAMOKO » ni yo mvugo mu by’ukuri ishobora kuyatandukanya n’amoko yo mu muco nyarwanda.
Tariki ya 25.07.2020 turizihiza isabukuri y’imyaka 39 Kizito Mihigo yari kuba étonner avutse n’imyaka 10 ya Fondation KMP. Mu buryo bwo gusigasira umurage wa Kizito no gushyigikira ibikorwa bya KMP, CCSCR-Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda, ibinyujije muri komisiyo yayo ibishinzwe, yiyemeje gutangiza ikweunge n’Ubishinzwe. Icyo kiganiro kizajya gihita buri wa kane wa mbere w’ukwezi.
- Inzirakarengane za politiki y’ingirwamoko zifungiye mu Nyabutatu nyarwanda nizirekurwe
- La médiation et la justice réparatrice pour la résolution du conflit ethnique rwandais (Ubutabera mpuzabantu n’ubutabera nungabantu mu gucyemura ikibazo cy’amoko y’abanyarwanda).
Inyandiko n’ibiganiro by’uyu mushinga murabisanga kuri site internet y’uyu mushinga mubona kuri iyi vidéo na chaînes youtube za Radio Urumuri na Projet-DVJP.
Nkuko mubizi, gukangurira no kwigisha abantu imbabazi n’ubwiyunge ni umulimo utoroshye. Ikindi nanone gikomeye by’umwihariko, ni ugukangura abanyarwanda ubereka ko ibyiswe AMOKO y’Inyabutatu bishingiye ku binyoma (manipulation) kuko ibyo binyoma tubimazemo imyaka myinshi cyane, ku buryo bisa n’aho byahindutse « ukuri » kubera politiki mbi zatuyoboye zituboha. Ari nayo mpamvu abo banyarwanda ntabibarenganyiriza. Kubera uwo mulimo utoroshya nihaye, natewe imijugujugu myinshi, ndetse niswe umuhakanyi w’amoko na bamwe mu banyarwanda bavana inyungu mu bucuruzi bw’ayo ngirwamoko. Nyamara abo bahinyura ibyo mvuga ntibabivuguruza ngo berekane ukundi « ukuri » kutari ukwo mvuga. Ku rundi ruhande ariko, nishimira ko hari n’abandi banyarwanda bambwira ko ibitekerezo ntangaza ari byo by’UKURI ndetse bakamfasha muri urwo rugendo rw’ubwiyunge. Abo bampa imbaraga zo gukomeza urwo rugendo.
Kubw’amahirwe ndetse, guhera mu minsi yashize, bamwe mu bagize urubyiruko nabo barakangutse. Ndabona ibyo narose ntangiye kubibona. Bamwe bagira bati « AMOKO ON S’EN FOUT » (amoko ntacyo atubwiye), abandi bati ni « AMOKO NI FAKE » (amoko ni IBINYOMA), abandi bati « AMOKO NI AMADAYIMONI » … None ba barinzi ba gereza y’Inyabutatu banteye imijugujugu byabayobeye, bamwe ndetse ngo bari bazi ko bazongera gukoresha ayo ngirwamoko bafata ubutegetsi ! Ubutegetsi bushingiye kuri ibyo binyoma ntabwo bazongera kubona; kuko ari ubutegetsi bw’abahutu, ari n’ubw’abatutsi bwose bwaheje Abatwa, ndetse kwunga no kubanisha abanyarwanda bose neza mu gihugu cy’Urwanda birabunanira. Ikibazo cy’ubuhunzi kirabigaragaza. Icyo kizamini rero abo bategetsi bacu baragitsinzwe. Politiki mpuzabanyarwanda yarabananiye. Nibabyemere, iyo politiki yo kwunga abanyarwanda bayirekure kugirango iyoborwe n’abadakora politiki igamije ubutegetsi bw’igihugu.
Uretse n’urubyiruko, mu gushaka ukuri ku byerekeranye n’ayo ngirwamoko ya politiki y’Inyabutatu, bamwe mu bahanga mu mateka nabo barahagurutse kuko batangiye kuyasubiramo. Mu bushakashatsi bwabo bamaze kwemeza ko ibice bya HUTU-TUTSI-TWA byahoze ari IBYICIRO BY’UBUDEHE, bityo na mbere y’uko n’abakoloni baza mu Rwanda izo nyito zikaba zarakoreshwaga mu buryo bwa politiki. Abo bahanga mu mateka basanze ayo ngirwamoko yarabanjirijwe n’amoko nyakuri gakondo yo mu muco karande w’abanyarwanda ariyo: Abasinga, Abasindi, Abanyiginya, Abega, Abatsobe, Abashambo, Abagesera, Abazigaba, Abacyaba, Abakono, Abaha, Ababanda, Abasyete, Abashingwe, Abongera, Abatsibura, Abungura, n’ayandi abo bahanga mu mateka batwibutsa. Ubushakashatsi bw’abo bahanga mu mateka n’ubw’uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri burahurira ku kintu kimwe: HUTU-TUTSI-TWA byagizwe amoko kubera impamvu za politiki, bityo rero ni INGIRWAMOKO YA POLITIKI. Kubera iyo mpamvu, abashaka gutsimbabara kuri iyo nyito y’uko ngo yaba ari amoko, bajye nibura bavuga ko ari AMOKO YA POLITIKI mbere y’uko acibwa burundu.
Ibyo byose birerekana ko ingirwamoko HUTU-TUTSI-TWA mu minsi iri imbere agiye guta agaciro cyane ku babyiruka ubu, ku buryo amoko yacu gakondo agiye gusubirana agaciro kayo yari afite mbere y’uko agatakaza kubera inyungu z’abanyepolitiki. Ni byo nigeze gusa n’uhanura mu kiganiro nise « Nitwibohore ingoyi y’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki» none ndabona bigiye kuba ndetse mu buryo bwihuse kurusha uko nabitekerezaga. Ndi umuhuza ariko sindi umuhanuzi !
Hari umunyarwanda ufite imyaka irenga 60 umwana muto yabajije itandukanyilizo riri hagati y’ibyiswe amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa na yayandi yo mu muco gakondo, noneho abuze igisubizo amuha, amubwira ko ngo agiye kubanza kureba mu bitabo. Bishoboka bite ko umunyarwanda w’imyaka irenga 60 yaba atazi igitandukanya ubwo bwoko 2 bw’amoko ? Ibyo ni byo bigaragaza ko muri HUTU-TUTSI-TWA harimo urujijo! Niba abakuze tudashobora gusobanurira abato iby’ayo moko, kuki twababwira ko ngo ari abahutu, abatutsi n’abatwa natwe tutazi ibyayo ? Kuki twakomeza kwemera ko ngo hutu-tutsi-twa ari amoko tudashobora no gusobanura impamvu ? Kuvuga ngo ababyeyi banjye barambwiye ngo « … » ibyo birahagije koko muri iki gihe ku bantu bize ndetse bamwe barageze no muri za Kaminuza ?
Kuva muri 2014 mu biganiro n’inyandiko ntangaza, mbwira abanyarwanda ko bagomba gusohoka muri gereza y’Inyabutatu ndetse n’abayobozi bayo kureka gukomeza kubafungira ubusa no kuboha abakiri bato babacengezamo ingengabitekerezo za politiki y’iyo Nyabutatu. Ntabwo ari urubyiruko rugomba guhinduka, ni mwebwe abanyarwanda mukuze mugomba guhinduka, nimwemere urubyiruko rubahindure mureke ibitekerezo byanyu bishaje bishingiye ku ngirwamoko HUTU-TUTSI-TWA byarimbuye imbaga y’abanyarwanda. Nimuyoboke ibitekerezo bishya bizubaka Urwanda ruzima ruzira itsembabantu.
Mu nyigisho n’impanuro ziri mu nyandiko n’ibiganiro navuze, nsobanuramo ko ayo ngirwamoko HUTU-TUTSI-TWA ari amoko ya politiki ndetse nkagira inama abanyarwanda yo gusohoka muri iyo GEREZA YA POLITIKI Y’INYABUTATU hakiri kare itarabasenyukiraho.
Banyarwandakazi, banyarwanda, bavandimwe,
Maze kubona ko bamwe bakomeje kunangira banga kwumva ko iyo gereza ya politiki ivangura abanyarwanda kandi yashenye ubumwe n’ubumuntu bwabo, bakaba batabona ko impinduramatwara n’imyumvire mishya yatangiye gushyirwa mu bikorwa;
Nkurikije inama ntangaza zo kwibohora ingengabitekerezo z’ayo ngirwamoko no kureka gukomeza kuboha abakiri bato mu binyoma by’uko ngo HUTU-TUTSI-TWA ari amoko nyamara ntawe ushobora gusobanura inkomoko yayo n’ibiyatandukanya;
Maze kubona ko guhera mu minsi yashize abagize urwo rubyiruko BAYOBOWE N’IMANA batangiye kwibohora amanywa ava « batubarira ijoro baraye ku mugaragaro », BASHYIZE UBUMUNTU IMBERE Y’UBUNYARWANDA KANDI BAHARANIRA UBUMWE BWABO nkuko nabivuze haruguru, bamwe ndetse bakaba bageze aho bemeza ko HUTU-TUTSI-TWA ari « AMADAYIMONI » ;
Murumva ko IBINTU BIKOMEYE. BIRAGARAGARA KO INDI MPINDURAMATWA YATANGIYE. Impinduramyumvire ikomeje umurego.