RWANDA. IMPINDUKA Y’UBWIGENGE BUSESUYE BW’ABANYARWANDA

By | juillet 31, 2020

Musomesha Aloys et logo DVJP

Umunyarwanda yagize ati:

« Ntabwo kuva ku ngoma ya Cyami twigeze tubona ingoma ishobora kwemera uvuga ibidahuye nayo.»

I. UKWEZI KW’IMPINDUKA ZA POLITIKI MU RWANDA

Kuva Urwanda rwabona ubutegetsi bwa Repubulika yavanyeho ingoma ya Cyami tariki ya 28 Mutarama 1961, twagize izindi mpinduka za politiki 3 zose zabaye ari mu kwezi kwa karindwi.

1° Tariki ya 1 Nyakanga 1962 URwanda rwabonye ubwigenge kuko ubutegetsi bw’abakoloni bwavuyeho, maze rushyiraho politiki ya demokarasi ishingiye ku mashyaka.

2° Tariki ya 5 Nyakanga 1973 ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere bw’abasivili bwahiritswe ku ngufu za gisilikare n’ingabo z’igihugu zashyizeho ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi.

3° Tariki ya 4 Nyakanga 1994 FPR-Inkotanyi yari igizwe n’impunzi z’abanyarwanda yafashe ubutegetsi ikoresheje nayo ingufu za gisilikare imaze gutsinda intambara yatangije tariki ya 1 ukwakira 1990. Iyo ntambara yahitanye abantu benshi kandi iherekezwa n’ubwicanyi ndimburambaga bw’indengakamere burimo itsembabwoko ryo muri 1994.

Izo ngoma z’ubutegetsi zose zubakiwe kuri politki y’Inyabutatu-ngirwamoko Hutu-Tutsi-Twa. None ko bigaragara ko ukwezi kwa karindwi ari ukw’impinduka za politiki, umunsi w’amahoro uzahuza kandi ukunga abanyarwanda bakagira ubumwe uzaba uwuhe ?

Nyuma y’ishingwa rya Repubulika, twabonye ubwigenge bw’igihugu mu butegetsi ariko ntitwabonye ubwigenge bw’abenegihugu kuko abanyarwanda twagumanye bimwe mu bitekerezo by’ingoma za cyami na gikoloni. Impinduka za politiki iyobowe n’abasilikare nazo kandi ntizatugejeje ku bwigenge n’ubwisanzure kuko nta bumwe nyakuri twashoboye kugira. Twakwibohora dute ibyo bitekerezo kugirango tugere kuri ubwo bumwe n’ubwigenge busesuye ?

Kuva aho intambara yatangiye 1990 n’itsembabwoko birangiriye muri 1994, icyunamo cy’amezi 3 twibukamo abazize ubwo bwicanyi gikurikirwa n’umunsi w’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyacu tariki ya 1 Nyakanga. Uwo munsi ariko bamwe mu banyarwanda ntibawibonamo kuko utashoboye kuduhuza twese. Koko rero, ubwo bwigenge bw’igihugu bwagezweho abanyarwanda bamwe, barimo abenshi b’abatutsi, bamaze guhunga imyivumbagatanyo y’abahutu bashakaga iyo Repubulika yatangiranye na Revolisiyo yo muri 1959. Ari nacyo gituma uwo munsi utizihizwa uko bikwiye, kuko igihugu cyabonye ubwigenge nta bumwe dufite. Kubera izo mpamvu, buri munyarwanda wese akaba akwiye kwibaza icyakorwa kugirango tugere noneho kuri ubwo bumwe bwatuma tugira ubwigenge busesuye bw’Abanyarwanda. Ibiganiro ku ngirwamoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa rero birakenewe.

Muri uyu mushinga1, dusanga ubwo bumwe butashoboka mu gihe tugifite indwara y’irondakoko n’ivangura ryatugejeje kuri iryo tsembabwoko n’ubundi bwicanyi bushingiye ku ngirwamoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa nita ko ari amoko ya politiki2. Niyo mpamvu dukwiye guharanira politiki mpuzabanyarwanda dushaka umuti n’urukingo by’iyo ndwara, tukayoboka inzira y’Ukuri n’iy’Ubutabera bwigenga kandi tukababarirana kugirango twiyunge by’ukuri. Ubumwe n’ubwigenge busesuye tuzabugeraho nidutsinda politiki y’Inyabutatu-gatanya-gateranya, tukubaka Repubulika yunze ubumwe y’abanyarwanda (République Unie du Peuple Rwandais).

Soma ibikurikira mu nyandiko yose iri hano hasi:

RWANDA. IMPINDUKA Y’UBWIGENGE BUSESUYE BW’ABANYARWA

1. Uyu mushinga ugendera ku mahame ane (4 principes): nta ruhande ubogamiyeho (neutralité), urigenga (indépendance), ibitekerezo byawo ntawe bibera (impartialité) kandi ugendera ku bwizerane (confiance).

2. HUTU, TUTSI na TWA ni INGIRWAMOKO kuko atari amoko mu by’ukuri. Yagizwe AMOKO na politiki. Niyo mpamvu ari AMOKO YA POLITIKI nkuko mbisobanura mu gice cya II. 3.2 cy’iyi nyandiko. Iri zina « INGIRWAMOKO » ni yo mvugo mu by’ukuri ishobora kuyatandukanya n’amoko yo mu muco nyarwanda.

MUSOMESHA  Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu muri Demokarasi Nyarwanda.

Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *