RWANDA : Impinduka y’ubwiyunge nyakuri, ubwigenge busesuye n’ubwisanzure mu Banyarwanda

By | février 17, 2021
Image de prévisualisation YouTube

La sainte bibleDUDH

Inyandiko isobanura birambuye ubu butumwa bugufi mugiye gusoma ari nabwo mwumvise mw’ijwi, murayisanga hano hasi (format PDF). Muyifungure kugirango muyisome yose maze mwumve ibitekerezo byose uko byakabaye. 

 

RWANDA. Impinduka y’ubwiyunge nyakuli, ubwisanzure n’ubwigenge busesuye mu banyarwanda 2

 

Banyarwandakazi, banyarwanda, bavandimwe

Ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.

Ni MUSOMESHA Aloys ubasuhuza nk’Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.

Muri iki kiganiro nifuje kubabwira muri macye ibikubiye mu nyandiko nasohoye kuwa 17 Gashyantare 2021 yitwa « RWANDA: Impinduka y’ubwiyunge nyakuri, ubwisanzure n’ubwigenge busesuye mu Banyarwanda ». Muri iyo nyandiko nashyize hamwe ibitekerezo nigeze gutangaza kandi bifitanye isano n’iyo nyito kugirango bishobore kwumvikana neza kurushaho. Ndabasobanurira uburyo bushya abanyarwanda twakoresha kugirango tubone ubwisanzure n’ubwigenge busesuye ndetse n’uko twahindura imiterere ya Repubulika y’U Rwanda kugirango tugeze ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri.

I. Ukwezi kwa karindwi ni ukw’impinduka za politiki mu Rwanda

Kuva Urwanda rwabona ubutegetsi bwa Repubulika yavanyeho ingoma ya Cyami tariki ya 28 Mutarama 1961, twagize izindi mpinduka za politiki 3 zose zabaye ari mu kwezi kwa karindwi.

1° Tariki ya 1 Nyakanga 1962 URwanda rwabonye ubwigenge kuko ubutegetsi bw’abakoloni bwavuyeho, maze rushyiraho politiki ya demokarasi ishingiye ku mashyaka.

2° Tariki ya 5 Nyakanga 1973 ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere bw’abasivili bwahiritswe ku ngufu za gisilikare n’ingabo z’igihugu zashyizeho ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi.

3° Tariki ya 4 Nyakanga 1994 FPR-Inkotanyi yari igizwe n’impunzi z’abanyarwanda yafashe ubutegetsi ikoresheje nayo ingufu za gisilikare imaze gutsinda intambara yatangije tariki ya 1 ukwakira 1990. Iyo ntambara yahitanye abantu benshi kandi iherekezwa n’ubwicanyi ndimburambaga bw’indengakamere burimo itsembabwoko ryo muri 1994.

Izo ngoma z’ubutegetsi zose zubakiwe kuri politki y’Inyabutatu-ngirwamoko Hutu-Tutsi-Twa. None ko bigaragara ko ukwezi kwa karindwi ari ukw’impinduka za politiki, umunsi w’amahoro uzahuza kandi ukunga abanyarwanda bakagira ubumwe uzaba uwuhe ?

Nyuma y’ishingwa rya Repubulika, twabonye ubwigenge bw’igihugu mu butegetsi ariko ntitwabonye ubwigenge bw’abenegihugu kuko abanyarwanda twagumanye bimwe mu bitekerezo by’ingoma za cyami na gikoloni. Impinduka za politiki iyobowe n’abasilikare nazo kandi ntizatugejeje ku bwigenge n’ubwisanzure kuko nta bumwe nyakuri twashoboye kugira. Twakwibohora dute ibyo bitekerezo kugirango tugere kuri ubwo bumwe n’ubwigenge busesuye ?

Kuva aho intambara yatangiye 1990 n’itsembabwoko birangiriye muri 1994, icyunamo cy’amezi 3 twibukamo abazize ubwo bwicanyi gikurikirwa n’umunsi w’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyacu tariki ya 1 Nyakanga. Uwo munsi ariko bamwe mu banyarwanda ntibawibonamo kuko utashoboye kuduhuza twese. Koko rero, ubwo bwigenge bw’igihugu bwagezweho abanyarwanda bamwe, barimo abenshi b’abatutsi, bamaze guhunga imyivumbagatanyo y’abahutu bashakaga iyo Repubulika yatangiranye na Revolisiyo yo muri 1959. Ari nacyo gituma uwo munsi utizihizwa uko bikwiye, kuko igihugu cyabonye ubwigenge nta bumwe dufite. Kubera izo mpamvu, buri munyarwanda wese akaba akwiye kwibaza icyakorwa kugirango tugere noneho kuri ubwo bumwe bwatuma tugira ubwigenge busesuye bw’Abanyarwanda. Ibiganiro ku ngirwamoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa rero birakenewe.

Muri uyu mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri DVJP1, dusanga ubwo bumwe butashoboka mu gihe tugifite indwara y’irondakoko n’ivangura ryatugejeje kuri iryo tsembabwoko n’ubundi bwicanyi bushingiye ku ngirwamoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa nita ko ari ingirwamoko ya politiki2. Niyo mpamvu dukwiye guharanira politikimpuzabanyarwanda dushaka umuti n’urukingo by’iyo ndwara, tukayoboka inzira y’Ukuri n’iy’Ubutabera bwigenga kandi tukababarirana kugirango twiyunge by’ukuri. Ubumwe n’ubwigenge busesuye tuzabugeraho nidutsinda politiki y’Inyabutatu-gatanya-gateranya, tukubaka Repubulika yunze ubumwe y’abanyarwanda.

II. Ukuri, imbabazi n’ubwiyunge biva mu biganiro

Nkuko maze kubivuga, ingirwamoko ya politiki y’abahutu, abatutsi n’abatwa ashingiye ku binyoma by’abashaka(ga) gutanya abanyarwanda kandi bakaba barabigezeho. Nyuma y’inyigisho ntanga muri uyu mushinga, buri wese amaze kwumva ko abanyarwanda bagizwe abahutu, abatutsi n’abatwa kukubera impamvu za politiki, byamufasha kwibabarira ubwe no kubabarira uwamuhemukiye amuziza ingirwabwoko bwe, kuko imyumvire yaba imaze guhinduka.

Ubumwe nyabwo, ubwigenge n’ubwiyunge nyakuri tuzabugeraho nituva muri « gereza » ya politiki y’Inyabutatu tugasenya ibinyoma byayo. Kugirango ibyo bishoboke, tugomba kugira ibyo twigomwa (sacrifice). Nitumara kwibohora ingengabitekerezo by’izo ngirwamoko, nibwo tuzashobora kugira ubwisanzure nyabwo (liberté). Abanyarwanda bagifungiranye muri iyo gereza ya politiki ni abagishyira ubuhutu, ubututsi n’ubutwa imbere y’ubumuntu bwabo, kuko batarahumuka ngo babone ko ayo ngirwamoko ari intwaro abanyepolitiki bakoresha igihe bashakiye bitewe n’inyungu zabo z’ubutegetsi. Niyo mpamvu dukwiye guhindura système politique ni ukuvuga imiyoborere y’igihugu twasigiwe n’abakoloni, kugirango inzego z’ubutegetsi zose abanyepolitki bakoresha bahungabanya abanyarwanda bazirekure maze zihinduke iz’ubuyobozi bwa Sosiyete sivili yigenga.

Hari Abanyarwanda biyita abahutu, abatutsi n’abatwa kandi bazi neza ko izo nyito atari amoko y’ukuri, ariko bakabiterwa n’impamvu za politiki y’ubutegetsi cyangwa iy’imibanire yabo n’abandi kuko ari byo twamenyereye kwumva. Dukwiye gutinyuka rero tukabiganiraho kugirango dushake UKURI nyakuri.

III. Ibihe bisa birasimburana

Muri iyo nyandiko navuze, nerekana kandi ibikorwa bya politiki y’impinduka byabaye mu buryo busa, kandi bitandukanyijwe n’imyaka 60, ni ukuvuga hagati ya 1950-1962 na 2010-2022.

Kuva Repubulika yashingwa mu mwaka wa 1961, imyaka 60 irarangiye. Inkundura yo kuvanaho Ubwami yabereye rimwe n’iyo gushaka ubwigenge bw’U Rwanda mu myaka ya za 1950 mu gihe Umuryango w’abibumye ONU wari utangiye kugaragaza ko ibihugu byakolonijwe bikwiye kubona ubwo bwigenge. Ibyo byabaye intambara y’Isi yose ya 1940-45 irangiye, Itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu (Déclaration Universelle des Droits de l’Homme) rimaze kwemezwa tariki ya 10 Ukuboza 1948. Byatumye abanyabwenge batangira guharanira ukwishyira ukizana, ubwisanzure, uburinganire n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Nyuma y’imyaka 7 intambara y’Isi irangiye, mu Rwanda, tariki ya 14 Nyakanga 1952 nibwo hatangajwe bwa mbere Iteka rishyiraho inzego z’ubuyobozi binyuze mu matora (Inama za sous-chefferies, iza chefferies, iza Territoires, n’Inama nkuru y’igihugu)3.

Nyuma y’imyaka 60, umwaka wa 2010 wabayemo ibikorwa 2 by’ingenzi kandi bisa n’ukwo gutangiza demokarasi mu Rwanda kuko muri uwo mwaka ari bwo abanyepolitiki banyuranye ndetse na bamwe mu bagize umuryango wa Sosiyete sivili batangiye guharanira ko abanyarwanda bishyira bakizana kandi bakareshya imbere y’amategeko, imyaka 16 nyuma n’intambara ya 1990-1994. Kimwe muri ibyo bikorwa bikomeye ni ishingwa rya Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP). Uwo muryango washyizweho na Kizito Mihigo (Société civile) ubwo yavaga mu Bubiligi akajya mu Rwanda guharanira ubumwe n’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda.

Icyo gikorwa cy’impinduka ya politiki y’ubwiyunge mu Rwanda cyakurikiwe n’ikindi cyo mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga cy’itangazwa rya Raporo ya Projet Mappingtariki ya 1 Ukwakira 2010 kw’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakorewe inzirakarengane z’abanyekongo n’impunzi z’abanyarwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati ya 1993-20034. Ni ukuvuga nanone imyaka 7 nyuma y’uwo mwaka wa 2003 wafashweho nk’iherezo ry’igihe fatizo cy’ibyaha byakoreweho iyo raporo Projet Mapping. Uwo mwaka wa 2003 ni wo kandi wabayemo amatora ya mbere ya Prezida wa Repubulika mu Rwanda nyuma y’intambara ya 1990-1994. Kimwe n’uko muri iriya myaka ya za 1950 abanyarwanda bari bayobowe n’abakoloni bategekeraga mu butegetsi bw’ingoma y’Ubwami; nanone birazwi ko muri iyo myaka ya 2010 ubutegetsi b’U Rwanda bwari bushyigikiwe n’abategetsi b’ibihugu by’ibihangange nyuma y’itsembabwoko n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwakozwe barebera, ndetse iryo tsembabwoko rikaba ryaratangiye ingabo z’ibihugu byabo ziri ku butaka bw’U Rwanda. [1950-2010]

Tariki ya 13 Gashyantare 1954UmwamiCharles Mutara III Rudahigwa5yavuze disikuru ikomeye ubwo yatangazaga ko ari ngombwa kuvanaho inzego z’ubutegetsi zishaje kugirango zisimburwe n’iza Leta nshya ijyanye n’igihe kigizweho. Tariki ya 1 Mata 1954 uwo mwami yaciye ubuhake (l’abolition de la féodalité), bityo atangiza igikorwa cyo kuvanaho ubusumbane hagati y’abiswe abahutu n’abatutsi.

Nanone nyuma y’imyaka 60, tariki ya 5 Werurwe 20146 : umuhanzi n’umuririmbyi Kizito Mihigo yasohoye indirimbo yise « Igisobanuro cy’urupfu » avugamo ko « nta rupfu rwiza rubaho, yaba génocide cyangwa intambara, uwishwe n’abihorera (…) » kandi ko kimwe n’abatutsi bishwe muri génocide mu mwaka wa 1994, « abandi bantu bazize urugomo rutiswe génocide » nabo ari abantu abasabira, abakomeza kandi abazirikana7. [1954-2014]

Igikorwa cy’umwami w’umukristu Charles Rudahigwa cyo guca ubuhake muw’1954 cyatangije impinduka mu miyoborere n’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu. Tariki ya 22 Gashyantare 1957 ariko, abagize Inama nkuru y’igihugu (Conseil Supérieur du Pays) bashyigikiye kandi bakomeye ku Bwami basohoye inyandiko yitwa « mise au point » ivuga ko abahutu badashobora kureshya n’abatutsi8. Abo ni bo baje gushinga ishyaka UNAR9. Abo bashefu bakuru b’Ubwami bashakaga ko igihugu kibona ubwigenge ariko bagahakana ko hariho ikibazo Hutu-Tutsi.

Tariki ya 24 Werurwe 1957, abagize « Mouvement social Muhutu » nabo basohoye inyandiko yiswe « Manifeste y’abahutu » basaba ko ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abahutu n’abatutsi gicyemurwa mbere y’uko igihugu kibona ubwigenge. Habyarimana Joseph Gitera wari kw’isonga ry’icyo gikorwa yaharaniraga uburinganire no guca akarengane kakorwaga n’ubutegetsi bw’ingoma ya Cyami. Umwami Rudahigwa amaze kubona ko Habyarimana Gitera atewe hejuru n’ibyegera bye kubera icyo kibazo yagejeje i Bwami, ni bwo yagize ati « aho kwica Gitera, mwice ikibimutera ». Umuryango w’abibumbye ONU, Ububiligi ndetse n’ubutegetsi bw’Ubwami ntibize rero icyo kibazo kugirango bakibonere umuti. Iyo « mouvement » niyo yavuyemo Aprosoma na MDR-Parmehutu ishyaka ryari ryiganje cyane mu butegetsi bwa Repubulika y’Inyabutatu-Cyami.

Igikorwa cy’umukristu Kizito Mihigo (Société civile) – gisa n’icy’umwami Rudahigwa cyo guca ubuhake – yagaragaje mu ndilimbo « Igisobanuro cy’urupfu » cyabangamiye ubutegetsi cyane. Nyuma y’igihe gito gusa, ni bwo hagaragaye abaturage bashyikiriza Inteko ishinga amategeko inyandiko ziyisaba guhindura itegeko-nshinga kugirango umukuru w’igihugu ashobore kwongera kwiyamamariza uwo mwanya w’ubutegetsi kuko iryo tegeko ritabimwemereraga. Tariki ya 4/08/2017 Prezida wa Repubulika akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi yongeye gutorerwa kuyobora igihugu. Iryo tegeko rimaze guhindurwa, bamwe mu Banyarwanda barabinenze, bavuga ko itegeko-nshinga rishya ritangije « Ubwami muri Repubulika » hakoreshejwe amategeko n’inzego bisa n’ibya demokarasi mu buryo byakwumvikana ko ari ku bushake bw’abanyarwanda bose kandi atari byo; nk’igihe cya Manifeste y’Abahutu ubwo hatangizwaga Repubulika y’Inyabutatu-Cyami. [1957-2017]

Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze (yitabye Imana) kuwa 25 Nyakanga 1959 agwa mu bitaro i Bujumbura10. Twiyibutse ko, kimwe n’ishyaka UNAR, uwo mwami yashakaga byihuse ubwigenge bw’igihugu. Yasimbuwe na murumuna we Jean Baptiste Ndahindurwa wategetse igihe gito kuko yaje kuba impunzi, kimwe na bamwe mu banyarwanda biganjemo abatutsi nyuma y’imvururu zahitanye abantu benshi muri uwo mwaka. Nyuma y’imyaka 20 Repubulika yimitswe, kuwa 25 Nyakanga 1981 nibwo Kizito Mihigo yavukiraga i Kibeho muri Nyaruguru, amezi ane mbere y’uko umwamikazi Bikira Mariya ahabonekera (28/11/1981).

Kimwe n’uko Umwami Mutara III Rudahigwa yafashijwe n’abakoloni ndetse na Kiliziya Gatolika kugera ku butegetsi11, Kizito Mihigo nawe yafashijwe n’ubutegetsi bwa Leta ndetse n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwashyigikiye umushinga we w’ubumwe n’ubwiyunge n’umuryango we KMP (Kizito Mihigo pour la Paix). Tariki ya 17 Gashyantare 2020 ni bwo hatangajwe ko Kizito yaraye apfiriye muri kasho yari afungiyemo kuva tariki ya 13 z’uko kwezi, maze Leta y’U Rwanda ivuga ko ngo yiyahuye yinigishije ishuka ariko yanga ko hakorwa anketi yigenga kuri urwo rupfu. Ibyo byateye bamwe kwemeza ko yishwe. Ibitari impaka ni uko Kizito Mihigo yaguye mu maboko y’inzego zari zishinzwe umutekano we.

Impfu z’abo bagabo babiri Rudahigwa na Kizito nazo zijya gusa kuko zababaje abanyarwanda cyane ndetse zigateza n’ihungabana rya benshi. Nyuma y’urupfu rwa Rudahigwa, murumuna we Jean Baptiste Ndahindurwa wari mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo, abakoloni bamubujije gutaha mu Rwanda ngo akomeze kuba umwami bituma ahinduka impunzi. Mu gihe gito nyuma y’urupfu rwa Kizito nabwo, umuryango KMP yashinze nawo ntiwashoboye gukomeza gukorera mu gihugu biwuviramo guhunga.

Nyuma y’imyaka 4 Manifeste y’Abahutu imaze gutangazwa, abakoloni b’ababiligi bafashije MDR-Parmehutu gushyiraho Repubulika yimitswe ku ngufu tariki ya 28 Mutarama 1961 mu buryo bunyuranyije n’ibyemezo (résolutions) bya ONU. Ni byo bise « Coup d’Etat y’i Gitarama ». Nanone mu myaka 4 ya mandat y’umukuru w’igihugu wongeye gutorwa kuwa 4/8/2017, ibihugu by’ibihangange byakomeje gufasha ishyaka rye FPR-Inkotanyi kwimika icyo bamwe bita « Ubwami muri Repubulika ».

Repubulika ijyaho kuwa 28/01/1961 igihugu cyari mu nkundura yo guharanira ubwigenge. Nyuma y’isabukuru y’imyaka 60 iyo Repubulika ishinzwe, hakorwa iki kugirango tugire ubumwe kandi kugere ku bwiyunge nyakuri, ubwisanzure n’ubwigenge busesuye ? Iyo myaka 60 idusigiye iki ? Ikibazo Hutu-Tutsi-Twa ubu giteye gute, tugicyemure dute? Nyuma y’amahano twagize, uyu mushinga usanga tudakwiye gukomeza kurimira ku rwiri twirengangiza kandi tuzizinga icyo kibazo. Twizere ko tariki ya 1 Nyakanga 2022 tuzizihizaho isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge ibikorwa byo kwibohora Inyabutatu-ngirwamoko no kwubaka inzu y’amahoro ahoraho bizaba byararangiye.

IV. Dutekereze kandi twitegereze neza

Nyuma yo kwimika Repubulika tariki ya 28 Mutarama 1961 tubifashijwemo n’ababiligi, twabonye ubwigenge tariliki ya 1 Nyakanga 1962. Mu by’ukuri, izo mpinduka zombi zakozwe gicuri kuko iyo Repubulika yagiyeho tukiri mu bukoloni. Hagombaga kubanza ubwigenge, abakoloni bakagenda noneho abanyarwanda twamara kugira ubumwe tukabona kwishyiriraho ubutegetsi bwacu twumvikanyeho bugizwe n’inzego nshya za Repubulika cyangwa ubundi butegetsi.

Ubwo bumwe ntibwagezweho kuko abagize Inama nkuru y’igihugu (Conseil Supérieur du Pays) n’ubutegetsi bw’Umwami batemeraga ko hari « ikibazo Muhutu-Mututsi », ahubwo bakaba barashakaga ubwigenge bwihuse no gushyiraho Ubwami bugendera kw’itegeko-nshinga. Abayobozi ba « Mouvement social Muhutu » bo bemezaga ko icyo kibazo gihari kandi gikomeye, ndetse bashaka ko kibonerwa umuti mbere yo kubona ubwo bwigenge. Izo mpande zombi ntizashoboye kwumvikana. Abayobozi b’amashyaka yashakaga impinduka y’ubutegetsi bamenyeshejwe ibyemezo bibiri (2) bya ONU byo kuwa 20 ukuboza 1960; kimwe muri byo cyasabaga ko Umwami Kigeri wa V Ndahindurwa wari muri Congo agaruka mu Rwanda hakabaho amatora yo kwemeza urwego rw’ubutegetsi bw’Umwami (référendum sur l’institution du Mwami). Aho kwubahiriza ibyo byemezo, tariki ya 28 Mutarama 1961, abo bayobozi b’amashyaka bateranyirije mu nama i Gitarama abayobozi b’amakomini bose bari bamaze gutorwa maze bemeza gushyiraho ubutegetsi bushya bwa Repubulika. Ni byo bise Coup d’Etat y’i Gitarama.

Ubukoloni bwamaze imyaka 60, none Repubulika nayo imaze indi myaka 60 nyamara turacyafite bimwe mu bitekerezo n’imikorere by’Ubwami na Gikoloni. Amashyaka yose yayoboye ubutegetsi bw’U Rwanda (MDR-Parmehutu, MRND-Muvoma na FPR-Inkotanyi) yemeye iyo Repubulika, nyamara iyo Repubulika yakomeje gutanya abanyarwanda kuko batashoboye kubana bose mu gihugu. Niyo mpamvu igomba guhinduka kugirango abanyarwanda babone ubwiyunge nyakuri n’ubumwe nyabwo, ubwigenge n’ubwisanzure busesuye. Ntitwavanaho ariko iyo Repubulika tuyisimbuza ubundi butegetsi kuko abanyarwanda hafi ya bose bemeye ko ibayobora. Ntitwasubizaho kandi Ubwami kuko abanyarwanda benshi babwanze binyunze mu matora kandi ayo matora akaba atasubirwamo. Byagenda gute ?

Kuva 28/1/1961 kugeza kw’isabukuri y’imyaka 60, Repubulika y’ishyaka rimwe rya MDR-Parmehutu yasimbuwe na MRND-Muvoma yashyizweho na za coups d’Etat kugeza igihe Itegeko-nshinga ryemeye amashyaka menshi12 (28/1/1961-10/06/1991). Ubwo butegetsi bunganya igihe n’ubw’ishyaka rya FPR-Inkotanyi kuva rigeze mu Rwanda kuwa 1/10/1990 13 kugeza tariki ya 28/1/2021: imyaka 30 n’amezi 4. Impinduka yabanjirije ubutegetsi bw’abahutu (24/3/1957-28/1/1961) ijya kungana kandi n’iyakozwe n’abatutsi (1/10/1990-4/7/1994).

Manifeste y’Abahutu yashyizweho umukono tariki ya 24/3/1957. Kuva kuri iyo tariki kugera 28/1/1961 harimo imyaka 3 n’amezi 4. Tariki ya 4/8/2017 Prezida wa Repubulika yongeye gutorerwa kuyobora indi mandat nyuma y’aho itegeko-nshinga rihinduriwe rimwemerera kwongera kwiyamamariza uwo mwanya w’ubutegetsi. Kuva kuri iyo tariki kugeza kuwa 28/1/2021, harimo imyaka 3 n’amezi 6. Hagati y’ayo matariki yombi, buri gihe habayeho imyivumbagatanyo n’uburakari bw’abanyarwanda bitewe n’uko abo mu ruhande rumwe batemeye uburyo izo mpinduka za politiki zakozwemo.

Koko rero, nyuma y’isinywa rya Manifeste y’Abahutu kuwa 24/3/1957 hatangiye Révolution yabagejeje ku butegetsi bwa Repubulika yitiriwe Abahutu, ariko bamwe mu banyarwanda barayamaganye ndetse bahunga igihugu, abenshi bakaba bari rubanda rw’abatutsi n’abanyepolitiki bategekaga mu gihe cy’ingoma y’Ubwami. Nyuma yo gutorerwa indi mandat kwa Prezida wa Repubulika tariki ya 4/8/2017 itegeko-nshinga rikamwemerera gukomeza gutegeka Repubulika yitiriwe Abatutsi, abandi banyarwanda barimo impunzi bamaganye ayo matora ndetse bamwe barabizira, abenshi bakaba bari abitwa abahutu, cyane cyane abanyepoliki batavuga rumwe n’ubwo butegetsi.

Ubutegetsi bwa Cyami bumaze kuvaho, iyo Nyabutatu yagombaga nayo kugendana nabwo, kuko twari tumaze kubona ubutegetsi bwa Repubulika y’amashyaka menshi na demokarasi (démocratie). Aho gushingira kuri ayo ngirwamoko, amashyaka ya politiki mashya yagombaga kuyavanaho, akayasimbura, abifuza gukora politiki bahoze ari abahutu, abatutsi n’abatwa bakisanga mu mashyaka anyuranye bitewe n’ibitekerezo bya politiki byayo, bityo tukagira ubumwe nyabwo. Ibi ni byo bikwiye gukorwa muri iki gihe tugezemo.

Muri iyi myaka turimo, hari abanyarwanda benshi batari mu mashyaka ya politiki bafite imishinga n’ibikorwa byiza biganisha ku mpinduka y’imiyoborere n’ubutegetsi bw’igihugu cyacu cy’U Rwanda, haba mu mashyirahamwe yigenga atabogamiye ku butegetsi n’amashyaka ya politiki, cyangwa n’abandi ku giti cyabo bigenga mu bitekerezo (libres penseurs) kandi barengera Rubanda, ndetse n’abashakashatsi. Ibyo bikorwa byagaragaye cyane nyuma y’urupfu rw’umuririmbyi n’umuhanzi Kizito Mihigo waharaniye ubumwe n’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda. Abo bose nibitegure gufatanya mu muryango mushya kandi wigenga wa Sosiyete sivili n’amadini uzavanaho Inyabutatu ngirwamoko muri politiki.

Amashyaka ya politki ari mu butegetsi kimwe n’ataburimo, akwiriye nayo guhindura imikorere yayo akitegura iyo mpinduka yo kuzafatanya n’uwo muryango wigenga wa Sosiyete sivili n’amadini mu nzego nshya z’ubuyobozi n’ubutegetsi nkuko mbisobanura.

Biragaragara rero neza ko, ku Banyarwanda, igihe kigeze cyo kuzana iyo mpinduka nshya ikozwe n’ibitekerezo, mu bundi buryo butari ubw’intambara kandi butari ubw’amashyaka gusa. Sosiyete sivili yigenda ikwiye kugira uruhare runini mu kwimika Repubulika yunze ubumwe y’U Rwanda rwiyunze.

V. Icyifuzo cy’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri DVJP

Kiliziya gatolika yizihiza ivuka rya Yezu Kristu n’ubumwe bw’abakristu tariki ya 25 Ukuboza. Mu mateka y’URwanda, Kizito Mihigo w’i Kibeho nawe yakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kwunga abanyarwanda kugirango bagire ubumwe ashingiye ku nyigisho za Yezu Kristu (urukundo, imbabazi, ubwiyunge, n’amahoro), atwubakira umusingi w’inzu y’amahoro: Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix). Nkuko yigishaga imbabazi adusaba kubabarirana, abo yaba yarakoreye ibyaha bamubabarira kimwe n’uko nawe yababariye ababimukoreye. Kubera iyo mpamvu rero, ibyo bishobotse, tariki ya 25 Nyakanga twibukiraho ivuka rya Kizito Mihigo w’i Kibeho yagirwa: « Umunsi w’Ubumwe n’Ubwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda – Journée Rwandaise pour l’Unité et la Réconciliation authentique ».

Ubwo bumwe tuzabugeraho byuzuye nitubona ubwisanzure n’ubwigenge busesuye. Uwo munsi w’amahoro arambye tuzawizihiza nidusohoka muri gereza ya politiki y’Inyabutatu-ngirwamoko tugasenya inkuta ngengabitekerezo Hutu-Tutsi-Twa, maze tukabana neza mu nzu y’amahoro izira amahano yubakishijwe UKURI-UBUTABERA-IMBABAZI. Uwo munsi w’impinduka y’ubwigenge bushya ni wo dutegereje.

Tariki ya 3.05.2020 natangarije abashyigikiye ibitekerezo by’uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri DVJP ko guhera uwo munsi Kizito Mihigo atubereye umuyobozi wa Roho w’ubwiyunge (Guide spirituel de la réconciliation).

Kubera isabukuru y’imyaka 60 Repubulika imaze ishinzwe, uyu mushinga wongeye gusaba abanyarwanda ko itariki ya 17 Gashyantare twibukiraho urupfu rwa Kizito Mihigo yaba « umunsi wo kwibohora Inyabutatu-ngirwamoko ya politiki ». Bitewe n’uko nawe yatubereye igitambo kugirango dushobore gukira inzika n’inzangano zishingiye kuri politiki y’ivangura, natwe nitwibohore ayo ngirwamoko ya politiki maze tumwiture urukundo yadukunze.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !

HARAKABAHO UBUMWE N’UBWIYUNGE NYAKURI !

HARAKABAHO UBWISANZURE N’UBWIGENGE BUSESUYE BW’ABANYARWANDA !

Byashyizweho umukonokuwa 28 Mutarama 2021 bitangazwa kuwa 17 Gashyantare 2021

 1Uyu mushinga ugendera ku mahame ane (4 principes): nta ruhande ubogamiyeho (neutralité active), urigenga (indépendance), ibitekerezo byawo ntawe bibera (impartialité) kandi ugendera ku bwizerane (confiance).

2HUTU, TUTSI na TWA ni INGIRWAMOKO kuko atari amoko mu by’ukuri. Yagizwe AMOKO na politiki. Niyo mpamvu ari INGIRWAMOKO YA POLITIKI nkuko nza kubisobanura mu cyika cya II.3.2 . Inyito  »INGIRWAMOKO » ni yo mvugo mu by’ukuri ishobora kuyatandukanya n’amoko yo mu muco nyarwanda.

314 juillet 1952: Publication du Décret instituant les Conseils élus à savoir : les Conseils des Sous-chefferies, les Conseils de Chefferies, les Conseil de Térritoires, le Conseil Supérieur du Pays (Innocent Nsengimana, Rwanda . La marche vers l’indépendance 1952-1962, page 195).

4ONU, Rapport Projet Mapping sur les violations des droits humains commises en RDC entre 1993-2003. Iyi raporo yatangajwe kuwa 1/10/2010 umunsi w’isabukuru ya 16 y’itangizwa ry’intambara ya FPR-Inkotanyi mu Rwanda. Nta gushidikanya ko ibi bifite icyo bivuze muri politiki.

5 https://fr.wikipedia.org/wiki/Mutara_III Byasomwe kuwa 29.11.2021

6Kuwa gatatu w’isigwa ry’ivu (mercredi des cendres): umunsi w’itangizwa ry’igisibo muri Kiliziya Gatolika.

7Kizito Mihigo, RWANDA. EMBRASSER LA RECONCILIATION. Pour vivre en Paix et mourrir Heureux, éditions Amazon, 2020, 299 pages

8Nsengimana Innocent, La marche vers l’indépendance 1952-1962, pages 35 à 37.

9UNAR : Union Nationale Rwandaise

10Le 27 octobre 1946, trois ans après avoir été formellement baptisé en 19432, il dédie le royaume au Christ-Roi lors d’une cérémonie solennelle célébrée à Nyanza.(…) Le 25 juillet 1959, alors qu’il est soigné à l’hôpital d’Usumbura, le roi succombe brutalement après avoir reçu une injection de pénicilline. À l’annonce de son décès, la rumeur d’un empoisonnement par les « blancs » provoque une vague de violence.

11Tariki ya 12 Ugushyingo 1931 nibwo abakoloni bavanye umwami Musinga ku ngoma y’ubutegetsi bamutegeka kujya kuba i Cyangugu, bigeze mu mwaka w’1940 bamucira i Shyanga muri Congo mbiligi. https://www.musabyimana.net/20080225-la-deportation-du-roi-yuhi-musinga/

12Amashyaka menshi yemewe n’Itegeko-nshinga rya Repulika ryo kuwa 10/6/1961

13FPR-Inkotanyi igeze ku butaka bw’U Rwanda kuwa 1/10/1990 yahise ikora nk’ishyaka rya politki. U Rwanda rwahise rugira amashyaka 2 kuko abanyarwanda bo mu gihugu bari mw’ishyaka rimwe MRND-Muvoma.

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *