Inyabutatu-ngirwamoko si intagatifu kuko yangiza ubumuntu
Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe, Mu minsi ishize nabagejejeho ibiganiro nerekanyemo uko politiki y’Inyabutatu ihungabanya amahame n’amategeko arengera uburenganzirwa bw’ikiremwamuntu. Kimwe muri ibyo biganiro nahaye umutwe ugira uti : « Inzirakarengane za politiki y’ingirwamoko zifungiye mu Nyabutatu nyarwanda nizirekurwe » , nerekanye uburyo iyo politiki yuzuyemo irondakoko (racisme) kandi ntanga ibimenyetso bigaragaza ko ayo ngirwamoko ari aya politiki. […]