Monthly Archives: janvier 2015

Ubwiyunge nyakuri bukeneye ubuyobozi n’amategeko abugenga

Muri iyi nyandiko ngamije kwerekana uburyo ubwiyunge bukwiye kugira ubuyobozi n’amategeko abugenga kugirango bushobore kugerwaho mu by’ukuri.

Biragaragara ko hari abantu benshi bamaze kubona ko ubwiyunge bw’abanyarwanda ari kimwe mu bibazo by’ingenzi bigomba kwitabwaho kugirango dushobore kubana mu mahoro arambye. Ni yo mpamvu bamwe muri bo bafite ibikorwa biharanira ubwo bwiyunge. Hashyizweho komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, hari abakoze inyandiko cyangwa banditse ibitabo ku bwiyunge, hari abahanzi baburirimba, hari ababukoraho ubushakashatsi ndetse n’ibiganiro mbwirwaruhame, abandi bashyizeho imishinga cyangwa amashyirahamwe yo kubuharanira, hari abasaba imbabazi n’abazitanga hakaba n’ababafasha kubigeraho, hari abatanga ubuhamya bugaragaza uko biyunze, n’ibindi.

Ibyo byose birerekana ko dukeneye ubwo bwiyunge koko, nyamara ariko ugasanga abanyarwanda tutavuga rumwe ku byerekeye uburyo bukwiye kugerwaho. Tukabuvuga mu bubryo butandukanye bitewe no kudasobanukirwa cyangwa se n’inyungu buri muntu ku giti cye yabubonamo, hakiyongeraho n’akababaro buri wese aba afite. Byagera muli politiki ho bikarushaho! Urugero ni uko hari abavuga ko umuhutu wese yagombye gusaba imbabazi mw’izina ry’ubwoko bwe kubera ihohoterwa n’iyicwa ry’abatutsi byakozwe kuva kera na bamwe mu bahutu babaziza ubwoko bwabo, abandi nabo bati niba ari ibyo byagombye no kuba uko ku mututsi wese kubera ko hari n’abahutu bakandamijwe cyangwa bakicwa na bamwe mu batutsi nabo babaziza ubwoko bwabo. Ikibazo umuntu yabaza izo mpande zombi kikaba ari ukumenya ukuntu izo mbabazi zageza abanyarwanda ku bwiyunge nyakuri. Nyamara hari abandi bavuga bati KIRAZIRA nta muntu ukwiye gusaba imbabazi z’icyaha atakoze ku giti cye kuko icyaha ari gatozi, nkuko amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu abiteganya ndetse n’amategeko mpanabyaha y’igihugu akabyemeza. Ni uko impaka zikaba urudaca!

  • Ese ubwiyunge ni iki, hiyunga nde na nde, biyunga bate, biyunga ryari, biyungira he, inzira z’ubwiyunge ni izihe;

  • ubwiyunge butaniye he n’imbabazi, butandukanira he n’ubutabera, …

  • Imbabazi ni iki, zisabwa gute, zitangwa gute, zitangwa na nde, zihabwa nde, zitangirwa he, zitangwa cyangwa zisabwa ryari, bitewe n’iki, …

  • Ese imbabazi zisimbura igihano?

  • Uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwiyunge bitandukanira he, bihuzwa n’iki?

  • Abashaka kwiyunga babigeraho bate, babifashwamo na nde?

  • Ni bande bakwiye gusabira abanyarwanda imbabazi ibyaha bakoreye abanyamahanga cyangwa ibyo abo abanyamahanga bakoreye abanyarwanda?

  • Ese umuntu ashobora gusabira imbabazi ubwoko bwe?

  • Ni ryari umuntu ashobora gusabira undi imbabazi? N’ibindi, n’ibindi.

Ibyo byose ni ibibazo abanyarwanda bibaza kandi badafitiye ibisubizo bimwe. Ni nde wagombye kubaha ibisobanuro bikwiye ndetse agakiza izo mpaka? Yashingira kuki? Ibyo bisobanuro yabivana he? Byagenda gute rero? Reka ngerageze kugereranya iyo politiki y’ubwiyunge n’ubutabera mpuzabantu.

 Gufasha abashaka kwiyunga mu rwego rwa politiki

Nkuko nabisobanuye mu nyandiko yerekeranye n’ukuntu ubutabera mpuzabantu bufasha abashaka kwiyunga, abahuza si abacamanza kandi ntibagira uruhande babogamiraho. Ariko bunganira abacamanza kugirango ubutabera bugerweho neza. Nubwo ari imwe mu nzira z’ubwiyunge, ubucamanza busanzwe ntibuhuza abantu. Ubutabera nyabwo ni ubutuma abantu bashobora kwiyunga bakongera kubana. Ku byerekeranye na politiki nabyo, abanyepolitiki bo mu mashyaka nabo bakora politiki y’ubwiyunge butari ubwiyunge nyakuri iyo bayiganisha ku nyungu z’amashyaka yabo aba agamije ubutegetsi bw’igihugu, aho kuyiganisha ku nyungu za rubanda rwose batavanguye. Niyo mpamvu kugirango ubwiyunge nyakuri bushobore kugerwaho bukwiye kuyoborwa n’abandi bantu badakora politiki igamije ubutegetsi. Muri uyu mushinga, abo ni bo nita abayobozi b’ubwiyunge. Ni nayo mpamvu uyu mushinga nawise « Umuyobozi w’Ubwiyunge mu Mahoro » kuko ugamije gusobanurira abantu imbabazi n’ubwiyunge wifashishije abahanga babizobereyemo. Kimwe n’uko abayobozi mu butegetsi bw’igihugu bakomoka mu mashyaka, abayobozi b’ubwiyunge nabo bagombye kuva mu mashyirahamwe ya société civile n’amadini kuko ntaho abogamira muli politiki y’ubwo butegetsi.

Aha umuntu yakwibaza ati ariko se abo bayobozi b’ubwiyunge bakora iki? Akazi kabo kaba akahe? Hari ibibazo byinshi birebana n’ihungabanywa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane irikorwa n’abashinzwe kwubahiriza amategeko ndetse n’abanyepolitiki bitwaje imyanya yabo, ugasanga ubutabera bunanirwa kubikemura kubera kubura ubwigenge. Ibyo byose usanga amashyirahamwe n’amadini ari yo abyamagana ariko akabura ingufu zo kurwanya ako karengane kandi n’ubutabera ntibubishobore kuko buba butegekwa n’abanyepolitiki. Amashyirahamwe n’amadini abura izo ngufu kubera ko aba atari mu nzego za politiki y’ubuyobozi bw’igihugu. Ni yo mpamvu hakwiye kujyaho amategeko yatuma abayahagarariye bagira ubwo bushobozi bwo kurandura ubwabo ako karengane bamagana aho kubisaba abanyepolitiki batabikozwa. Hateganywa ko ayo mashyirahamwe n’amadini agira intumwa mu buyobozi bw’igihugu butari ubwa politiki y’ubutegetsi nshingategeko (Pouvoir législatif) cyangwa iy’ubutegetsi nyubahirizategeko (Pouvoir exécutif). Ni ukuvuga ubuyobozi bw’ubutabera n’ubwiyunge (Pouvoir de la Justice et de la Réconciliation).

Iyo politiki y’ubwiyunge yakwubahirizwa ite?

Abo bayobozi b’ubwiyunge ni nabo basobanurira rubanda uburyo imbabazi n’ubwiyunge byagerwaho, maze bakarengera ubumwe bw’abaturage. Kugirango imbabazi n’ubwiyunge byumvikane mu buryo bumwe butari ubw’amadisikuru atandukanye cyangwa yivuguruzanya y’abanyepolitiki, ibyo nabyo birasaba ko hajyaho amategeko agenga uburyo ubumwe n’ubwiyunge bikwiye kugerwaho. Ni ukuvuga amategeko-nyobozi y’ubwiyunge. Ayo mategeko ntabwo yategeka abantu gusaba imbabazi cyangwa kuzitanga kuko imbabazi ziva ku mutima w’umuntu, nta nubwo yabategeka kwiyunga, ahubwo yabasobanurira kandi akabayobora abereka uburyo bakwiye kubigeraho. Ayo mategeko yarandura umuco mubi w’ikinyoma, uwo guhora, kwihorera, guhorera no kutagorora abanyabyaha (kudahana) bituma habaho insubiracyaha. Ni nayo yatanga ibisubizo kuri biriya bibazo abantu benshi batavugaho rumwe. Abayobozi b’ubwiyunge baba bashinzwe kuyubahiririza, muri ubwo buryo bakunganira abanyepolitiki bo mu mashyaka (abashyiraho amategeko asanzwe n’abayubahiriza), nkuko abahuza bakwunganira abacamanza mu butabera.

Ku itariki ya 1/03/2014 i Bruxelles mu Bubiligi habereye inama yitabiriwe n’abantu benshi bari baje gushyigikira ibikorwa birengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’Ikigo Kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR). Iyo nama yari yatumijwe n’abanyarwanda babili bo muli société civile bagize icyo gitekerezo, ikaba yarimo abanyepolitiki bo mu mashyaka, abahagaririye amashyirahamwe ya société civile, na rubanda rwa giseseka. Nyuma y’amagambo yavuzwe n’umuhuzabikorwa w’icyo kigo akaba n’umwe mu bagize Inteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge mu Rwanda (CUPR) nabo bari bitabiriye icyo kiganiro, umwe mu banyarwanda bari aho yafashe ijambo ashimira abagize igitekerezo cyo gushinga iyo Nteko. Mu gusoza yanabasabye ndetse gushinga ishyaka akaba ari ryo ajyamo kuko abona ibitekerezo n’ibikorwa byabo biruta iby’andi mashyaka yose. Umwe mu bagize iyo Nteko akaba nawe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yamushubije ko nta mugambi bafite wo gushinga ishyaka rya politiki kuko baba batereranye abo bashinzwe kurengera.

Sinzi niba uwo munyarwanda yaranyuzwe bihagije n’icyo gisubizo, ariko ikibazo cye gifite ishingiro. Kuko mu rwego rwa politiki, biragaragara ko hakenewe abayobozi baharanira uburenganzira bw’abanyarwanda, ubutabera, amahoro, umubano, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, ariko batari abanyepolitiki dusanzwe tumenyereye. Bimaze ndetse kugaragara ko abanyarwanda benshi bitabira ibikorwa by’abashinzwe kurengera uburenganzira bwabo kurusha uko bitabira iby’abanyepolitiki bo mu mashyaka. Kuri iriya tariki, umubare w’abitabiriye iriya nama waruse kure uw’abitabira inama z’amashyaka.

Umuntu yakwibaza ariko ukuntu abahagarariye ayo mashyirahamwe bazashobora kwumvisha ibitekerezo byabo abanyepolitiki kandi batari ku rwego rumwe nabo. Icyizere bagira cy’uko ibyifuzo byabo byazashyirwa mu bikozwa n’abo banyepolitiki bo mu mashyaka baramutse bageze ku butegetsi ni ikihe? Kuva kera, bamwe mu banyepolitiki ntibemera ko amwe mu mategeko yubahirizwa ku bantu bose, kandi ari bo baba bayashyizeho. Igihe cyose abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntibahwema gusaba abanyepolitiki kurenganura abarengana ariko kenshi bigafata ubusa kuko aba nabo rimwe na rimwe baba babifitemo uruhare. Ugasanga amaraporo yabo amaze imyaka yuzuye mu bubati bw’ibiro by’abanyepolitiki, yaratoye uruhumbu kubera gushyingurwa burundu (classement sans suite), n’amabaruwa yabo ntabone ibisubizo. Kandi koko, ngo ntawe urega uwo aregayo.

Kugera naho abaharanira ubwo burenganzira nabo bazira ko bamagana ako karengane, maze bakananirwa kwirwanaho ubwabo. Bamwe bakamburwa ubuzima bwabo abandi bakabifungirwa cyane cyane iyo bakoze imyigaragambyo, abarokotse iryo fungwa bagafata inzira y’ubuhungiro, kandi mbere y’uko ababafungisha bagera ku butegetsi barigaragambyaga hamwe nabo, nkuko umuririmbyi BYUMVUHORE Yohani Batista abivuga. Iyo bikomeye ndetse, bitabaza ibihugu by’amahanga cyangwa Umuryango w’Abibumbye, ariko nabwo ntihagire icyo bitanga kubera impamvu za politiki. Amabaruwa n’amaraporo atabona ibisubizo, amatangazo adasomwa, amasinyatire (signatures) ya za pétitions,… ayo madosiye yose agashyingurwa burundu. Ubutazikurwa! Na ba nyirayo badahari nibura ngo bayaherekeze, kuko baba batabimenyeshejwe. Akababaro k’inzirakarengane kagapfukiranwa. Ingero ni nyinshi cyane. Iyo politiki irushije amategeko kuremera, nibura ntibinganye uburemera – ariko nabyo si ko bikwiye – icyo gihe amategeko ntarusha amabuye kuremera, kandi ari ko byagombye muri demokarasi dushaka. Ubwiyunge buba bukiri kure kubera ko nta butabera. Nyamara mw’Itegeko-nshinga, rya tegeko risumba ayandi yose kandi andi mategeko yose agomba kwubahiriza, abanyapolitiki ntabwo bandikamo ko igihugu kigendera kuri politiki ahubwo bavuga ko igihugu kigendera ku mategeko. Bagomba rero kwirinda kujya hejuru y’ayo mategeko.

Niyo mpamvu bamwe muri abo bamagana akarengane biyemeza gushinga ayabo mashyaka agamije guhindura ibintu, nyamara bagera ku butegetsi nabo bagakora ibyo barwanyaga. Abanyarwanda batakoze cyangwa badakora politiki igamije ubutegetsi twibaza ikibitera. Byaba se ari bya bindi bamwe bita ngo ni « amacenga ya politiki » abandi ngo ni « amaco y’inda »? Ibanga ry’iyo politiki sinzi ko tuzarimenya kuko tudashaka kandi tutagamije kuyijyamo. Gusa niba bamwe mu bashinzwe kurenganura abaturage nabo babarenganya cyangwa ntibashobore kubarenganura kubera impamvu zinyuranye, buri wese yagombye kubona ko icyo ari ikibazo gikomeye cyane kandi cyagombye kubonerwa umuti. Birababaje kandi biteye kwibaza. Umuntu yavuga ko hari ikintu kibura kugirango iyo politiki ishobore kurengera bose, amategeko yubahirizwe kuri bose, hose kandi igihe cyose. Ni yo mpamvu imiyoborere n’imitegekere y’igihugu byagombye kuvugururwa (réforme du système politique). Kuko ikibazo kitari kuri abo bategetsi ku giti cyabo gusa, ahubwo ahanini kiri no muri système politique bishyiriyeho, kuko niyo basimburanye icyo kibazo kigumaho kubera ko abashya badahindura iyo système. Kuva kera ni uko byahoze. Hakwiye kwigwa indi nzira rero yatuma haboneka abandi bantu bagira ububasha n’ubushobozi bwo kurandura ako karengane. Burundu. Byagenda gute?

Umuryango uhuza abaharanira n’abashaka ubwiyunge nyakuri

Igihe kirageze rero ngo abaharanira ubwiyunge batekereze ku buryo ibikorwa byabo byakwumvikana mu rwego rwa politiki. Uburyo mbona nyabwo ni ukwemera bagakora politiki y’ubumwe n’ubwiyunge itagamije ubutegetsi ahubwo igamije guhuza abaturage no kubayobora mu bwiyunge. Iyo politiki ntisaba kugira « amashyaka » menshi nk’ay’abandi banyepolitiki kubera ko, nkuko izina ryayo ribivuga, iyo politiki nshya yo igamije ubumwe nyabwo. Abifuza kuyoboka iyo politiki bakwiye kwishyira hamwe mu muryango umwe mugali ubahuza.

Uwo muryango wayoborwa n’intumwa z’amashyirahamwe n’amadini kimwe n’abandi bantu baharanira ubwiyunge ku giti cyabo, bityo abaturage bakawushyigikira kandi bakawuyoboka kuko bawukeneye, nk’uriya munyarwanda navuze haruguru. Izo ntumwa ntizaba zitereranye abanyamuryango b’amashyirahamwe n’amadini bahagarariye ahubwo ni uburyo bwo kubarengera kurushaho. Ni kimwe n’uko abagize iriya Nteko y’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge mu Rwanda nabo bari mu yandi mashyirahamwe. Umuntu yavuga ko ari intumwa zayo muri iyo Nteko. Abagize iriya Nteko rero nabo bajya muri uwo muryango. Amashyirahamwe n’amadini yo ntagira ikibuga cyo gucenganiramo politiki no gutsindaniramo ibitego (mu makipe ya Tuzatsinda na Turatsinze !), nta n’izindi nyungu aharanira uretse iza rubanda kuko atarwanira ubutegetsi. Ni yo mpamvu ari yo akwiye gukora iyo politiki y’ubumwe n’ubwiyunge. Uwo muryango ni nawo wategura umushinga w’amategeko-nyobozi y’ubwiyunge yasobanurira rubanda uburyo ubwo  bwiyunge nyakuri bukwiye kugerwaho.

Nkuko ubutabera mpuzabantu bwakwunganira ubucamanza busanzweho, uwo muryango nawo wazunganira amashyaka ya politiki mu milimo y’ubuyobozi bw’igihugu irebana n’ubumwe n’ubwiyunge. Abo bayobozi b’ubwiyunge bakorana n’izindi nzego zisanzweho z’ubucamanza n’iz’ubutabera mpuzabantu mu Buyobozi bw’ubutabera n’ubwiyunge. Itegeko ryazagena ububasha n’imikorere yabo ndetse n’uburyo bashyirwaho.

Abanyarwanda bamwe bamaze gushishoza bamenya ko ntacyo bapfa hagati yabo mu by’ukuri, ko ibibazo tugirana biterwa na politiki mbi zadutanyije zikoresheje amoko ndetse n’uturere. Umuririmbyi nyakwigendera Matata Jean-Christophe ni we wagize ati: « abanyotewe gutwara ni bo badutwara baduta mu macakubiri ». Mu kiganiro ku bwiyunge nayoboye tariki ya 11 Mata 2014 i Beaumont mu Bubiligi, umwe mubari aho (umubiligi kavukire) yunze murya Matata avuga ko no mu gihugu cye abanyepolitiki ari bo bateza amacakubiri hagati y’aba flamands n’aba wallons. Ati iyo ni ya politiki yo gucamo abantu mo ibice, ukabatandukanya kugirango ubone uko ubategeka (diviser pour régner).

Kubera iyo mpamvu kimwe n’iriya navuze yuko bamwe mu banyepolitiki barenganya rubanda kandi ari bo bashinzwe kwubahiriza amategeko, hari ndetse n’abanyarwanda batakibagirira icyizere. Abageze ku bikorwa by’ubwiyunge ku bwabo cyangwa hamwe n’abandi banyarwanda, ni ukubera ko bashoboye kwiyubaka maze barenga ibibazo by’amoko. Uriya muryango wabafasha guhuza ibyo bikorwa n’ibitekerezo byiza bafite byubaka umubano w’abanyarwanda kandi ukagarurira rubanda icyizere mu banyepolitiki bo mu mashyaka, bityo bose bakabyungukiramo. Kwishyira hamwe byagabanya ingufu z’abashaka kudutanya. Abagize Société civile n’amadini bakwiye kugira « garantie » y’uko abanyepolitiki b’abategetsi batazongera gukora politiki mbi yo gutanya abanyarwanda. Nta yindi « garantie » rero nyayo uretse kuba ari bo ubwabo bakora politiki yo guhuza abanyarwanda kuko batanye, hagamijwe no gukosora amakosa yakozwe kuva kera.

Kimwe n’uko mu butabera abahuza batagira uwo (uruhande) babogamiraho, no mu rwego rwa politiki abayobozi b’ubwiyunge nabo nta shyaka babogamiraho kuko baharanira ubumwe n’umubano nyarwanda. Kutabogama, kutabera, ubwigenge, icyizere no kwizerana ni byo byabaranga mu milimo yabo.

Uwo muryango wakwitwa ngo iki? Imikorere yawo yaba iyihe? Tubitekerezeho…

Aloys MUSOMESHA

Umuyobozi w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka

Paix et guerre selon saint Augustin

« Qui veut la paix prépare la guerre » ? En voulant comprendre comment on peut vouloir la paix pour soi et pour les autres en faisant la guerre, j’ai eu la curiosité de savoir ce que dit saint Augustin à propos de la paix et de la guerre. En lisant le livre « Paix et guerre selon saint Augustin »(voir la présentation), je m’imaginais que j’allais trouver une citation qui contredit ce proverbe, où le Père de l’Église aurait dit: « Qui veut la paix prépare la paix. » Mais non, je ne l’ai pas trouvée. Au contraire, j’ai été surpris par l’affirmation de saint Augustin selon laquelle certaines guerres peuvent être justes. Quelle découverte! Comment un Père de l’Église peut-il défendre cela? Me suis-je demandé. N’aurait-il pas pu découvrir plutôt les moyens d’avoir la paix sans devoir recourir à la guerre, puisqu’on sait très bien que pendant la guerre il n’y a pas de paix? En poursuivant la lecture, j’ai trouvé cette phrase: « les guerres ont un fait, une réalité humaine; il s’agit d’y limiter le déchaînement du mal. » C’est-à-dire que le risque des guerres existe toujours. Je commençais alors à trouver un peu d’explication.

J’ai ensuite appris que la doctrine de saint Augustin donne des conditions pour qualifier une guerre de juste et qu’elle a non seulement inspiré l’Église catholique mais aussi la politique internationale. En effet, dans son chapitre consacré à la sauvegarde de la paix (art. 2302 à 2317), on peut voir que le Catéchisme de l’église catholique, en décrivant les conditions d’une légitime défense par la force militaire (1), s’est inspiré de celles de la guerre juste énoncées par saint Augustin (2), tout en les actualisant. Mais avant d’énoncer ces conditions, l’Église donne cette recommandation: « Chacun des citoyens et des gouvernants est tenu d’œuvrer pour éviter les guerres. Aussi longtemps cependant que le risque de guerre subsistera, qu’il n’y aura pas d’autorité internationale compétente et disposant de forces suffisantes, on ne saurait dénier aux gouvernements, une fois épuisées toutes les possibilités de règlement pacifiques, le droit de légitime défense » (art 2308). Cela va aussi dans le sens de la Charte des Nations Unies qui prévoit que la guerre doit être à priori évitée avant d’être et n’être menée que par nécessitée impérieuse, spécialement aux articles 33 à 51 sur le chapitre 6 « Règlement pacifique des différends » et le chapitre 7 « actions en cas de menace contre la paix, de rupture de la paix et d’acte d’agression »(lire le texte). L’auteur du livre affirme d’ailleurs que « ces textes d’Augustin, qui sont à l’origine de la réflexion occidentale sur la paix et la guerre, se révèlent aujourd’hui d’une étonnante actualité ».

Cet article n’est pas un résumé de tout le livre, mais il donne uniquement un aperçu sur les textes à propos des deux discours de saint Augustin sur la paix et de son écrit sur les modalités et charte de la paix.

  1. Deux discours sur la paix

Saint Augustin ne parle pas seulement de la paix obtenue par la voie de la « guerre juste ». Il prône aussi la paix avec des moyens non violents, comme la prière et la justice.

 A. Sermon 357 prononcé à Carthage en 411.

 Dans ce Sermon, Augustin fait l’éloge de la paix. Qui se veut un ami de la paix se comporte en ami des ennemis de la paix, dit-il, et prend en pitié celui qui n’aime pas ce que tu aimes, qui ne possède pas ce que tu possèdes. Pour augmenter la paix, il faut la partager, dit-il: « la paix est comme ce pain qui, dans les mains des disciples du Seigneur, s’accroissait au fur et à mesure qu’il était rompu et distribué (cfr Mt 14, 19-20; Mc 8,6-8) ». Dans son discours, il appelle à la patience et à la prière en ces termes: si, d’aventure tu entends une insulte, supporte-là, fais la sourde oreille, passe dessus! Rappelle-toi qu’il faut soigner!…Tu te veux l’ami de la paix? Sois heureux dans ton cœur avec ta bien-aimé! …Élimine les disputes, tourne-toi vers la prière! Ne repousse pas avec des insultes celui qui t’insulte, mais prie pour lui! Je ne te dis pas de te taire; choisis plutôt en quel lieu tu parles, auprès de qui tu parles en silence, en fermant les lèvres et en laissant crier ton cœur! Là où il ne te voit pas, là, sois bon en sa faveur! C’est l’enseignement même de Jésus-Christ: aimez vos ennemis, priez pour ceux qui vous persécutent (Luc 6, 27-36 et Matt 5, 38-48; 7, 12a).

Saint Augustin dit que si nous voulons aimer la paix, il faut nous rappeler que nous sommes des frères, même celui qui veut se quereller avec nous et qui nous déteste. Parce que ce dernier, lui aussi il dit comme nous: « Notre Père, qui es aux cieux » (Mt 6,9). Demandons donc à cette personne de reconnaître ce qu’elle dit avec nous et de condamner ce qu’elle fait contre nous. Puisque, nous formons un peuple de frères et sœurs en humanité, les enfants de Dieu, et que nous possédons une seule et même voix devant le Père, pourquoi ne possédons-nous pas une seule et même paix? En effet, il peut paraître insensé que les personnes qui se disent avoir un même Père qui leur veut la paix se fassent eux-mêmes la guerre.

 B. Paix en Dieu, justice et paix

 Dans ce discours, saint Augustin propose de vivre au quotidien cet appel intérieur à la paix: « j’écouterai ce que dit en moi le Seigneur Dieu, car il parle de paix en son peuple, au-dessus de ses saints et en ceux qui tournent leur cœur vers lui  » (Ps 84,9) car la voix du Christ, la voix de Dieu, est la paix et nous appelle à la paix. « Que pouvez-vous trouver de ma part qui pour vous soit meilleur que la paix? » dit saint Augustin. Mais il ajoute qu’il ne peut y avoir de paix complète dans l’homme mortel. Et que pour avoir part à la paix parfaite et complète de Dieu dans la vie éternelle, il faut, comme le dit le même psaume, tourner le cœur vers le Seigneur.

En outre, quelqu’un qui veut posséder la paix doit faire la justice, car s’il n’aime pas la justice il ne possédera pas la paix. Il n’y a personne, en effet, qui ne veuille la paix, même le méchant, mais tous ne veulent pas mettre en œuvre la justice: ne vole pas, ne fait pas à autrui ce que tu ne veux pas subir, ne dis pas à autrui ce que toi-même ne veux pas qu’on te dise, … Si on veut aller vers la paix, il faut faire la justice, selon le Ps 33,15: « Écarte-toi du mal et fais le bien »; c’est-à-dire aimer la justice,  »recherche la paix et poursuis-la! » Saint Augustin complète bien ce psaume en disant: « Car à ce moment-là, tu ne la rechercheras pas longtemps, parce qu’elle-même se présentera à toi, pour embrasser la justice ». On ne peut donc prétendre avoir la paix en Dieu sans faire la justice selon ses commandements.

2. Extraits du Traité sur la paix dans la Cité de Dieu. Modalités et charte sur la paix

Le Traité sur la paix dans la Cité de Dieu parle des modalités de la mise en œuvre de cette paix. Pour Augustin, l’humanité a le malheur d’être divisée par la différence des langues qui rend l’homme étranger à l’homme, car la ressemblance si forte de leur nature ne leur sert à rien. Pour ceux qui font les guerres, une fois que celles-ci sont terminées, la misère découlant des malheurs de ces guerres ne finit pas pour autant. Mais la paix reste la fin souhaitée par ceux qui font la guerre, selon le proverbe « Qui veut la paix prépare la guerre ». Tout homme en faisant la guerre recherche la paix mais personne ne cherche la guerre en faisant la paix. Car, ceux qui veulent cette guerre ne haïssent pas la paix mais désirent la transformer à leur gré. Les brigands, en s’attaquant violemment à la paix des autres, veulent avoir la paix à eux-mêmes et avec leurs collaborateurs. Et même quand les rebelles et les méchants mènent la guerre, ils veulent que leurs adversaires soient soumis pour leur imposer les lois de leur paix.

On comprend donc maintenant ce que signifient les mots « qui veut la paix » du proverbe cité plus haut. En réalité, il aurait été mieux de dire « qui veut sa paix » car il s’agit bien d’une paix qui n’est pas négociée par toutes les parties en conflit. C’est plutôt la paix qui profite à celui qui est le plus fort: le vainqueur. Mais, à mon avis, cela a été dit express pour que d’autres personnes  puissent se rallier à la cause de la guerre, en leur faisant croire que les combattants leur trouveront la paix. 

Le commandement de l’amour de Dieu et de l’amour du prochain est une source de paix et de concorde. La paix de la famille se rapporte aussi à la paix de la cité car « le père de la famille emprunte à la loi de la cité les règles par lesquelles il gouverne sa maison, pour qu’elle soit accordée avec la paix de la cité », dit saint Augustin. Parlant du rapport de la justice avec la religion, le Père de l’Église affirme que là où l’homme n’est pas au service de Dieu, on ne pourrait pas penser qu’il y a justice en lui car l’âme ne peut exercer un juste commandement sur son corps, ni la raison humaine sur les vices.

Charte de la paix, selon saint Augustin (pages 153-154 du livre)

« La paix du corps est un ajustement ordonné de ses parties.

La paix de l’âme sans raison est un repos ordonné de ses appétits.

La paix de l’âme raisonnable est un accord ordonné de la connaissance et de l’action.

La paix du corps et de l’âme est une vie et une santé ordonnées de l’être animé.

La paix de l’homme mortel avec Dieu est une obéissance ordonnée, dans la foi, sous la loi éternelle.

La paix des hommes est une concorde ordonnée.

La paix de la maison est une concorde ordonnée de ceux qui habitent ensemble, dans le commandement et l’obéissance.

La paix de la cité est une concorde ordonnée des citoyens, dans le commandement et l’obéissance.

La paix de la cité céleste est une communauté parfaitement ordonnée et concordante dans la jouissance de Dieu et dans la jouissance mutuelle en Dieu.

La paix de toutes choses est la tranquillité de l’ordre.

L’ordre est la disposition qui attribue à chacun des êtres semblables et dissemblables la place qui lui est propre. »

En conclusion, saint Augustin dit que la paix des iniques, comparée à la paix des justes, ne doit pas être appelée une paix. C’est une paix injuste. C’est pourquoi, à celui ou celle qui veut avoir une juste paix, le Guide de la Réconciliation pour la Paix propose plutôt le proverbe:

« Qui veut sa paix cherche aussi la paix des autres ».

Nicole: La paix sur Terre

Annexes:

  1. Catéchisme de l’Église catholique: art. 2309

Il faut considérer avec rigueur les strictes conditions d’une légitime défense par la force militaire. La gravité d’une telle décision la soumet à des conditions rigoureuses de légitimité morale. Il faut à la fois :

(1) Que le dommage infligé par l’agresseur à la nation ou à la communauté des nations soit durable, grave et certain.

(2) Que tous les autres moyens d’y mettre fin se soient révélés impraticables ou inefficaces.

(3) Que soient réunies les conditions sérieuses de succès.

(4) Que l’emploi des armes n’entraîne pas des maux et des désordres plus graves que le mal à éliminer. La puissance des moyens modernes de destruction pèse très lourdement dans l’appréciation de cette condition. 

Ce sont les éléments traditionnels énumérés dans la doctrine dite de la «  guerre juste  ». L’appréciation de ces conditions de légitimité morale appartient au jugement de ceux qui ont la charge du bien commun.

SourceCliquer ici

  1. Les conditions qui semblent être posées par saint Augustin pour justifier une guerre juste sont les suivantes:

(1) La guerre préventive pour protéger le faible du méchant peut être un devoir.

(2) La guerre pour imposer la foi est interdite.

(3) Il ne faut pas être l’agresseur.

(4) La guerre ne peut être civile.

(5) La décision de l’engager revient à la seule autorité publique.

(6) Le droit doit être moralement certain.

(7) La guerre doit être menée dans une intention droite.

(8) Une éthique de et à la guerre doit exister.

(9) Il faut rechercher avant tout la paix.

(10) Il ne faut pas mener une guerre aventureuse.

Source: Cliquer ici

 

 Le Guide