2026 UMWAKA W’UBUMWE BW’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA KU ISI YOSE

  Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe, ndabaramukije. Ni MUSOMESHA Aloys ubasuhuza. Uyu umwaka w’2026 ni uw’isabukuru ya 65 y’ubutegetsi bwa Repubulika y’U Rwanda yimitswe tariki ya 28 Mutarama 1961 ivanyeho Ubwami. Ubwo butegetsi bushya ariko ntibwashoboye kubanisha neza kandi hamwe abanyarwanda bose, kuko bamwe muri bo bwabagize impunzi. Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP) natangije muri 2001 […]

Abanyamakuru bafite ububasha bwo guhuza impunzi z’abanyarwanda

  Banyarwandakazi, Banyarwanda b’impunzi namwe banyamakuru mwese ndabaramukije kandi mbifurije amahoro. Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-Nungabantu. Uwo mushinga ukora ubushakashatsi ku bwiyunge kuva 2001, ukaba ari umwe mu banyamuryango […]

NIDUTABAZE ABANYAMAKURU BATABARE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA

Banyamakuru, Banyarwandakazi, Banyarwanda b’impunzi mwese ndabaramukije kandi mbifurije amahoro. Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, ubwiyunge buyobowe n’Amategeko n’ibiganiro, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-Nungabantu. Uwo mushinga ni umwe mu banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CASCR nyiri iyi Radio URUMURI […]

ABANYARWANDA B’IMPUNZI BISHYIZE HAMWE IMANA YABASANGA IBAFASHA GUHUNGUKA

Mu mwaka wa 2023, muri gahunda y’Umushinga w’Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP irebana n’ubumwe bw’abanyarwanda, nasobanuye mu biganiro natanze kuri radio URUMURI igitekerezo cyo gushyiraho umuryango uhuza abanyarwanda b’impunzi kugirango uzabafashe gutahuka mu gihugu cyacu cyiza cy’U RWANDA. Ndashimira cyane abanyamakuru n’abandi banyarwanda bamfashije gutangaza no gusakaza icyo gitekerezo. Ubwo butumwa nongeye kwibutsa uyu munsi […]