19-03-2023 : « Tugerageze gusobanukirwa uko ubwoko « buzima » bubyazwa/bubyara ubwoko bwica/bwicwa.
LUMIERE DU MONDE – URUMURI RW’ISI – Igitabo ku bwiyunge nyakuri (Musomesha Aloys)
Ibitabo byanditswe n’abanyarwanda ku bwiyunge nyakuri ntabwo ari byinshi. Nyuma yo gutangaza igitabo yise « RWANDA . IMPERUKA Y’UBUHUNZI : Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri » mu kwezi kwa mbere 2022, Musomesha Aloys amaze kwandika ikindi gitabo mu gifaransa. Umutwe wacyo ni « LUMIERE DU MONDE : Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité ». Muri […]
LUMIERE DU MONDE – Pardon authentique et Justice de réconciliation pour la foi en l’humanité (MUSOMESHA Aloys)
https://www.publier-un-livre.com/fr/catalogue-one/3158-lumiere-du-monde-pardon-authentique-et-justice-de-reconciliation-pour-la-foi-en-l-humanite » title= »LUMIERE DU MONDE. »
26-02-2023 : Bwana F.Twagiramungu : Amoko, intwaro kirimbuzi abanyepolitiki bakoresha bifuza ubutegetsi
SEKIDENDE MUNYABAGISHA : IKIBAZO CY’AMOKO MU RWANDA.
Uburenganzira bw’umuturage – Amategeko agenga ifatwa n’ifungwa mu Rwanda 1997 (Me Aloys Musomesha)
Amategeko agenga ifatwa n’ifungwa. Uwo ni umutwe w’ikiganiro natanze muri 1997 mu mahugurwa y’abaturage bibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative mu Rwanda ku burenganzira bw’umuturage mu Rwanda. Icyo kiganiro cyatangajwe kuri Radio Rwanda. Ni muri gahunga y’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu « LIPRODHOR » ijyanye no kwigisha abaturage amategeko arebana n’ubwo burenganzira bwabo, nk’umwe mu banyamuryango b’iryo shyirahamwe.
TUGIRIRE ICYIZERE URUBYIRUKO (DVJP). RIBARA UWARIRAYE – Kwivugira Amateka Bibohora Imitima 19.11.22
Kwivugira amateka bifitiye umumaro ki mu buzima bwo mu mutwe ? Kwivugira amateka bifitiye kamaro ki ubutabera ? Ibisubizo kuri ibyo kibazo murabisanga muri iki kiganiro cya RIBARA UWARIRAYE cyakozwe kuwa 19.11.2022 gifite umutwe ugira uti : KWIVUGIRA AMATEKA BIBOHORA IMITIMA, hamwe n’ubuhamya bw’abanditse igitabo cyitwa « SURVIVRE PAR LA PAROLE ». Murumvamo rero abatumirwa UMUKUNDWA Victoire […]
RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri (uko yanditswe na Musomesha Aloys)
Mu mateka y’U Rwanda ni bwo bwa mbere handitswe igitabo gikubiyemo ibitekerezo bishya bya politiki ku mpinduka yo gucyemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda. MUSOMESHA Aloys, umwanditsi w’icyo gitabo akaba Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, araturarikira gusoma, gusomesha no kwumvikanisha iyo Nkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri atuzaniye kuko itwereka uburyo tugiye kubona amahoro ahoraho.
Guhindura imyumvire ku byiswe amoko mu Banyarwanda ni kimwe mu bizarangiza ubuhunzi (igice 3)
Kugirango tugere ku bwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, biradusaba impinduka nshya mu mitwe no mu mitima yacu ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, tukareka politiki zitakijyanye n’igihe tugezemo. Ku birebana n’ibice by’abahutu, abatutsi n’abatwa, biranakwiye guhindura imyumvire maze tukabona neza ko ari ingirwamoko ya politiki, bityo tugasubirana amoko gakondo y’ikiryango y’umuco karande nyarwanda. Nibwo tuzagera ku bumwe […]