Daily Archives: novembre 15, 2015

Société civile nyarwanda mu nzira y’ubwigenge n’ubwiyunge nyakuri

Société civile y’abanyarwanda nakwita mu kinyarwanda «  umuryango uharanira inyungu za Rubanda  » (mu gihe abanyepolitiki baharanira inyungu za Leta) ukwiye kurangwa no kutabogamira ku mashyaka ya politiki ayariyo yose cyangwa ku ruhande rwa politiki urwarirwo rwose. Abagize uwo muryango bashyize hamwe nibwo bashobora kugera ku bwiyunge nyakuri, bagatsinda politiki mbi za Gatanya na Gateranya. Mu nyandiko nise : « Amashyirahamwe n’amadini nayo yubaka demokarasi  » nibanze cyane cyane ku mikorere y’amashyaka, nsobanura ko adakwiye kwibwira ko guharanira demokarasi ari umurimo wayo gusa. Muri iyi nyandiko ndibanda ku banyarwanda bari muri société civile, ari abari mu miryango itabogamiye kuri Leta hamwe n’abatayirimo.

  • Amashyaka ya politiki ashakira ingufu muri société civile

Igihe cyose amashyaka yabayeho, byakunze kugaragara ko abanyepolitiki  batavuga rumwe n’ubutegetsi barega abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi kwigarurira abagize société civile mu Rwanda no gusenya amwe mu mashyirahamwe. Ariko abanyepolitiki bari mu buhungiro nabo ubwabo, mu buryo bwo gushaka abayoboke, bagakoresha politiki amwe mu mashyirahamwe ari hanze y’igihugu. Ari abategetsi b’igihugu ari n’abarwanya ubutegetsi, buri ruhande rukarega urundi gufata abanyarwanda bari muri société civile ho ingwate (otages). Koko rero, birazwi ko hari amwe mu mashyirahamwe akorera amashyaka ya politiki, haba mu gihugu cyangwa mu mahanga, ku buryo ndetse wagirango nayo ni amashyaka, cyane cyane iyo ayobowe n’abanyepolitiki.

Nigeze kwumva kuri internet umwe mu bayobozi b’ishyaka rirwanya ubutegetsi abwira abari mu nama yari ayoboye ngo: « mumenye ko ubutegetsi bw’i Kigali buvuga ko iyo utabushyigikiye uba uburwanya ». Nkaho yavuze ati: niyo utaba mw’ishyaka rirwanya ubutegetsi ni hahandi hawe uzafatwa nk’urwanya ubwo ubutegetsi. Ubwo yabwiraga abatabushyigikiye ariko batarayoboka ishyaka rye cyangwa irindi ryose riri muli opposition. Kubera ko iyo mvugo  yo  gushaka abayoboke irimwo iterabwoba, birumvikana ko ibangamiye ubwigenge bwa société civile. Ntabwo mvuze ko ibyo uwo munyepolitiki yavuze atari ukuri kuko uwabivuze yigeze gukorera ubwo butegetsi, bityo rero akaba abuzi neza kundusha. Ariko, muri iyo mvugo, nawe ntacyo yarushije iryo shyaka riri ku butegetsi kuko ashaka ko abatabushyigikiye bose bajya mu mashyaka aburwanya, ni ukuvuga abari muli société civile mu buhungiro. Ntabwo abanyarwanda bose bashobora kujya mu mashyaka ya politiki, ariko abatayarimo bashobora nabo kugira uruhare rukomeye mu guhindura politiki.

Kudashyigikira ubutegetsi ntibivuze kuburwanya, kandi no kutaburwanya ntibivuze kubushyigikira;  kuko ubutegetsi bwose bugira ibyiza bukora byo gushimwa kandi bikwiye kubakirwaho n’ababurwanya, ariko hakaba n’ibindi bukora bibi byo kugawa no kurwanywa. Iyo ibikorwa bibi by’ubutegetsi birengeje uburemere ibyiza bukora, ni bwo abayoboke bamwe ba  société civile bahaguruka bagafatanya n’abanyepolitiki baburwanya kugirango babuvaneho, nubwo haba hari n’abandi ku rundi ruhande bakomeza gushyigikira ubwo butegetsi. Igice kimwe cya société civile kikabogamira ku butegetsi naho ikindi kikabogamira ku baburwanya. Nuko buri ruhande rwa société civile rukabura ubutwari bwo kwamagana ibikorwa bibi by’abanyepolitiki rushyigikiye. Muri ubwo buryo rero, usanga société civile ari yo iha ingufu abanyepolitiki mu by’ukuri. 

  • Umuryango uharanira inyungu za Rubanda ushobora guhindura système politique

Abanyepolitiki, baba abari mu butegetsi cyangwa mu mashyaka aburwanya, bakwiye kwumva neza ko kutemera cyangwa kurwanya bimwe mu bitekerezo by’ishyaka ryabo bitavuze kurirwanya. Nta nubwo bivuze ko uba urwanya abayobozi b’iryo shyaka. Ni byo abari muli société civile bakwiye gukora. Ntabwo bakwiye gushyigikira cyangwa kurwanya amashyaka runaka n’abayobozi bayo, ahubwo bakwiye gushyigikira ibikorwa byiza byayo kandi bakarwanya imikorere mibi y’ishyaka iry’ariryo ryose. Kurwanya abategetsi cyangwa abayobozi runaka b’amashyaka ku giti cyabo, rimwe na rimwe ndetse bivanzemo n’urwango, si byo bihindura système politique mbi. Kuko abategetsi bakora nabi bashobora  kuvaho ariko ubutegetsi bubi bukagumaho iyo imiyoborere yabwo idahindutse .

Société civile rero ntiharanira ubutegetsi, kuko iyo ari inshingano y’abanyepolitiki. Ariko ibyo ntibivuze ko société civile ikwiye guhezwa mu yindi milimo y’ubuyobozi bw’igihugu butari ubwa politiki y’ubutegetsi. Ubutabera n’ubwiyunge (la Justice et la Réconciliation) ntibugomba kubogamira kuri politiki, ari nayo mpamvu budakwiye kuyoborwa n’abanyepolitiki. Niyo mpamvu uyu mushinga ushyigikiye ko abagize société civile bakwiye kwumvikana bakishyira hamwe mu muryango umwe wabahuza maze bagaharanira nabo kuyobora inzego z’ubwo buyobozi mu bwigenge, kugirango  baharanire uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage, mu nyungu za Rubanda (Communauté). Ingufu  abagize société civile bakoresha bakorera abanyepolitiki bakwiye kuzishyira muri uwo muryango kugirango uzashobore kuvana ubutabera mu kwaha kw’abanyepolitiki.

  • Umuryango uharanira inyungu za Rubanda ntubogamira kuri politiki y’amashyaka

Mu bihugu byateye imbere muli demokarasi, abantu bari muli société civile ntibajya mu bikorwa bya politiki, birinda gukorana n’abanyepolitiki kugirango abongabo batigarurira imishinga yabo (récupération politique de leurs projets). Abashyigikiye ishyaka iri n’iri ubamenya iyo amatora yegereje. Muri ibyo bihugu, société civile ishobora gusaba ubutegetsi buriho guhindura ibitagenda neza itarinze kwifashisha amashyaka ya opposition, kuko iba yigenga. Ku banyarwanda si ko bimeze. Nkuko bimeze ku banyepolitiki aho amashyaka amwe aba ku butegetsi andi akaba muli opposition, no muli société civile abanyarwanda bakurikira izo mpande za politiki uko ari ebyiri, aho gukorera hamwe.

Niyo mpamvu imiryango imwe n’imwe yitwa ko ngo itabogamiye kuri Leta cyangwa kuri politiki usanga nyamara ikorana n’ishyaka cyangwa amashyaka ari ku butegetsi cyangwa igashyigikira amashyaka aburwanya. Abagize société civile nabo bagashyamirana nk’abanyepolitiki kandi nta butegetsi bo baharanira. Bakicamo ibice aho kwishyira hamwe ngo barwanye amakosa yose akorwa n’abanyepolitiki bo muri izo mpande zombi. Kubura ubwo bwigenge n’uko kubogama bituma abari muri société civile batinya kwamagana amakosa y’abanyepolitiki bo mu mashyaka cyangwa bo mu ruhande rwa politiki bashyigikiye, ngo batiteranya nabo. Nyamara iyo abo banyepolitiki bari ku butegetsi ntibabura guhindukirana babandi babafashije kubugeraho iyo badakomeje kubashyigikira.

Reka ntange urugero. Hariho abantu bamwe bahunga ubutegetsi kandi barakoreye abanyarwanda ibyaha bikomeye ndetse bamwe bakabyiyemerera ariko bagera mu buhungiro, abagize société civile bari mu bihugu byateye imbere muri demukarasi (démocratie) ntibasabe ayo mahanga barimo kubakurikiranaho ibyaha bakoze. Kuko baba bifuza gufatanya nabo kurwanya ubutegetsi bose bahunze.

Imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikwiye kugira ubwigenge buhagije kugirango itavogerwa kandi ikorere mu bwisanzure. Imwe muri iyo miryango yigabizwa n’ubutegetsi buriho cyangwa n’amashyaka aburwanya. Kubera izo mpamvu, abanyarwanda bamwe badashaka kubogamira kuri politiki babura umuryango bashobora gushyigikira. Hariho imiryango micye ariko ikigerageza kwihagararaho igakorera mu bwigenge.

  • Urubyiruko si INGABO z’abanyepolitiki

Abandi bantu abayoboke b’amashyaka bakunze gukoresha mu buryo budahwitse ni abasore n’inkumi bo mu rubyiruko iyo babigisha ingengabitekerezo z’amashyaka yabo zishyamiranya abanyarwanda. Kuba abanyepolitiki bigisha urubyiruko politiki, ibyo simbirwanya, icyo ndwanya ni ukurugira ingabo zabo za gisivili (milices civiles)  no  kurwigisha ingengabitekerezo zitanya abanyarwanda n’ibindi byose bigamije gusebya abo mu yandi mashyaka batavuga rumwe. Kandi nanone, abana bakiri bato ntibakwiye kujyanwa mu bikorwa bya politiki y’amashyaka. Na ndetse hari n’abanyepolitiki baboneraho umwanya wo gukoresha ya karita y’amoko bakemeza abo bana, abasore n’inkumi ko ngo ari abatutsi cyangwa ko ari abahutu, bakabaha ubwoko batari bamenya bakoresheje za ngengabitekerezo nabo bigishijwe kugirango babone uko babashyira imbere ku rugamba rw’intambara y’ibitekerezo bya politiki. Abo nabo tujya tubabona bashyamiranye mu mirwano nka ba bandi bajyanwa ku rugamba rw’intambara y’amasasu, bamwe bakahasiga ubuzima.

  • Abagize umuryango uharanira inyungu za Rubanda nabo bagira ishyaka.

Mu kinyarwanda ishyaka ni iki? Kugira ishyaka cyangwa kurwana ishyaka bivuga iki? Njya mbwira abantu ko nta shyaka rya politiki ndimo ariko ko nanjye mfite irindi shyaka ryitwa: ubwiyunge nyakuri. Nuko bakajya ku butaka (bakanseka bagatemba). Nyamara ni byo. Kugira ishyaka ni ukugira icyo wemera kandi uharanira kugirango kigerweho.

Ubwigenge bwa société civile ntibubangamiye amashyaka ya politiki ahubwo bushyigikira inzira ya demokarasi twese duharanira. Buri muryango udaharanira inyungu za politiki kandi utabogamiye kuri Leta, nawo uba ufite  « ishyaka » uharanira. Urugero ni uko, nk’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, iryo ari ishyaka uba wariyemeje guharanira. Mu by’ukuri urebye neza, nubwo amashyirahamwe adakora politiki, ntibiyabuza kuba afite  « amashyaka »  aharanira. Amashyaka ya politiki nayo ni amashyirahamwe ariko akora politiki. Guharanira ishyaka ntibivuze kuba mw’ishyaka rya politiki gusa. Uyu mushinga ushyigikiye ko abagize société civile bakwiye guharanira « ishyaka » rimwe rya Rubanda (Communauté) ari ryo: « UBUMWE, AMAHORO, UBUTABERA N’UBWIYUNGE NYAKURI ». Kuko iryo ari « ishyaka » ryagombye guhuza abanyarwanda twese. Société civile nyarwanda iramutse ibaye umuryango wigenga kandi ubumbye hamwe amashyirahamwe n’amadini, ni byo byatuma igira ingufu (contrepoids) zagabanya uburemere bw’iz’abanyepolitiki.

  • Société civile nyarwanda nta ngufu izagira itari mu buyobozi bw’igihugu.

Umuryango wa société civile nawo ukwiye kugira abawuhagararira mu buyobozi bw’igihugu kugirango ushobore kugira ingufu nk’iz’abanyepolitiki. Ni ukuvuga ubuyobozi bw’ubutabera n’ubwiyunge (Pouvoir de la Justice et de la Réconciliation) nkuko nabivuze, bwashimangira ubumwe n’amahoro by’abanyarwanda. Ubuyobozi bwigenga bufite inzego zikomeye, butari bwa bundi bwa Minisiteri y’ubucamanza (iyoborwa n’ubutegetsi nyubahirizamategeko). Hari abashobora kumbwira bati: ibyo ntibishoboka nta handi byabaye, société civile nta mwanya igira mu buyobozi bw’igihugu. Abo nanjye  nababaza  nti: kuki tugomba kurebera ku bandi buri gihe, kandi ibyo abanyepolitiki bacu bakoze uko bagiye basimburana nta handi byabaye? Nababaza kandi uko bo babona ibintu byagombye kugenda nyuma y’imyaka yose tumaze muri za politiki zitanya abanyarwanda,  kugirango bambwire ukundi kuntu babona abo banyepolitiki bazashobora guhindura imikorere yabo n’icyizere bafite cy’uko bazabigeraho. Uyu mushinga urashaka ibitekerezo bishya. Nitureke kuba ba « Ntibishoboka » tugire icyizere muri twe n’ukwemera mu byo dukora, maze tugire tuti: BIRASHOBOKA. Ni bwo tuzashobora guhindura ibitagenda neza.

  • Umuryango uharanira inyungu za Rubanda ukwiye kuba umuhuza w’abanyarwanda.

Kimwe n’uko amashyaka ya politiki adakora akazi k’amashyirahamwe, aya nayo ntiyagombye gufatanya n’amashyaka gukora politiki. Ubwo bwigenge buramutse bugezweho, société civile ishobora kuba umuhuza w’abanyepolitiki bafite amakimbirane, maze ikababwiza ukuri iti: musigeho ibyo mukora Rubanda ntitubishaka.

Société civile niyo ikwiye gushyiraho politiki nyakuri ihuza abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari hanze yarwo muri wa muryango navuze waba utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, udafite ibara ry’ishyaka, ry’idini, ry’ubwoko, ry’akarere, n’ibindi. Ni ukuvuga umuryango urengera amahame ya demokarasi twese twemera: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutabera, ubwiyunge nyakuri, ubumwe, amahoro n’umubano mwiza by’abanyarwanda. Ayo mahame ni yo akwiye gushyirwa imbere kuko amashyaka yose ari yo ashingiraho ashyiraho ubutegetsi n’amategeko. Bityo uwo muryango ugafasha amashyaka kuyashimangira.

Uwo muryango wayoborwa n’intumwa z’amashyirahamwe n’amadini hamwe n’abandi bantu baharanira ariya mahame ya demokarasi ku giti cyabo, ariko badakora politiki y’amashyaka, kandi batagamije ubutegetsi. Ibyo ni byo byatuma abaturage bawugirira icyizere bityo bakawushyigikira maze bakawuyoboka. 

Ibibazo bidasanzwe bikemurwa n’umuti udasanzwe.

Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka

Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi musomeshe n’abandi!