Munyarwanda haguruka twubake demokarasi
Kuva Urwanda rwatangira kugira impunzi, nta politiki nyakuri ihuza abanyarwanda, abari mu Rwanda no hanze yarwo, yigeze ibaho. Ntiyagombye kwitwa politiki yo gucyura impunzi kubera impamvu ngiye gusobanura. Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera impunzi nawo nta bubasha ufite bwo gushyiraho iyo politiki kuko utagizwe n’abanyarwanda. Nta n’ubwo ukwiye kuzihatira gutaha nkuko bikunze kuvugwa. Ahubwo uwo muryango ugomba kwirinda kurenganya impunzi. […]