Daily Archives: octobre 16, 2015

Dr Biruka Innocent: Ubutabera, ukuri n’ubwiyunge mu banyarwanda

Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guharanira amahoro, umuhanga n’inzobere mu mategeko Dr Biruka Innocent agiye kutugezaho ikiganiro ku butabera, ukuri n’ubwiyunge mu banyarwanda mu bice bibiri.

Bwana Biruka Innocent ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategeko yanditse ibitabo bibiri:

1. La protection de la femme et de l’enfant dans les conflits armés en Afrique. Paris: L’Harmattan coll. Etudes Africaines, 2006, 500 pages

2. Sagesse rwandaise et culture de la paix. Paris: L’Harmattan coll. Etudes Africaines, 2010,  350 pages.

Ikiganiro mugiye kwumva kirasobanura neza imikorere y’ubutabera muri rusange igihe cyose ariko cyane cyane by’umwihariko guhera muri 1994, ari mu nkiko zo mu Rwanda ndetse no mu nkiko zo mu bindi bihugu zaburanishije abanyarwanda, kimwe no mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha muri Tanzaniya rwashyiriweho kuburanisha abakoze ibyaha bya jenoside (crimes de génocide) n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu (crimes contre l’humanité).

  • Igice cya mbere
Image de prévisualisation YouTube

 

  • Igice cya kabiri
Image de prévisualisation YouTube

 

Mugire amahoro.

Umuyobozi w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga, utabogamiye kuri politiki y’amashyaka.