R/Aha rero,
Amahoro ku giti cy’umuntu
N’uburenganzira bushobotse
Mu mibereho ye n’abandi
Mu migirire yagennye ubwe
Atabangamiye rubanda
Nk’uko bazira kubimugirira na bo
1.
Amahoro ngo umuyobozi ayobore
Ngo umubwiliza abwilize
Ngo ukiranura ashobore gukiza
Bityo rero nta mubyigano
Aha rero R/
2.
Ngo mu bwenge n’imbaraga umuhinzi
Avanemo uburumbuke
Kuko ali cyo gihembo cy’imiruho
Buri muntu k’uby’amahoro
Aha rero R/
3.
Ngo umufundi mu bwenge n’uburyo bwe
Abyaze ubutunzi ibitangaza
Bityo nawe abe urumuli rwacu
Aho ali nk’abandi ahabo
Aha rero R/
4.
Amahoro ngo umuntu yikingemo
Niba arambiwe urusaku
Kandi ahaze amaso amuhozeho
Aho iby’abatsiko bibuze
Aha rero R/
5.
Amahoro ngo umuvuzi mu buhanga bugena imana
Akuze igiti cy’ubuzima
Amahoro kuri buri wese
Byose kubw’amajyambere
Amahoro ku giti cy’umuntu
Nk’uko na njye kuri iyi nanga
Inshuti y’amagara itanguha
Ishobora kuvuga byinshi kuli jye
Kuruta abankurikiye bose
Nacurangaho nkalilimba
Igihe binshobokeye cyose
Nsanga umunsi ntaragura ibara
Aha rero R/