Daily Archives: février 15, 2016

Nkurunziza François: Amahoro ku giti cy’umuntu

R/Aha rero, 

Amahoro ku giti cy’umuntu 

N’uburenganzira bushobotse 

Mu mibereho ye n’abandi 

Mu migirire yagennye ubwe 

Atabangamiye rubanda 

Nk’uko bazira kubimugirira na bo

1.

Amahoro ngo umuyobozi ayobore

Ngo umubwiliza abwilize

Ngo ukiranura ashobore gukiza

Bityo rero nta mubyigano

Aha rero R/

2.

Ngo mu bwenge n’imbaraga umuhinzi

Avanemo uburumbuke

Kuko ali cyo gihembo cy’imiruho

Buri muntu k’uby’amahoro

Aha rero R/

3.

Ngo umufundi mu bwenge n’uburyo bwe

Abyaze ubutunzi ibitangaza

Bityo nawe abe urumuli rwacu

Aho ali nk’abandi ahabo

Aha rero R/

4.

Amahoro ngo umuntu yikingemo

Niba arambiwe urusaku

Kandi ahaze amaso amuhozeho

Aho iby’abatsiko bibuze

Aha rero R/

5.

Amahoro ngo umuvuzi mu buhanga bugena imana

Akuze igiti cy’ubuzima

Amahoro kuri buri wese

Byose kubw’amajyambere

Amahoro ku giti cy’umuntu

Nk’uko na njye kuri iyi nanga

Inshuti y’amagara itanguha

Ishobora kuvuga byinshi kuli jye

Kuruta abankurikiye bose

Nacurangaho nkalilimba

Igihe binshobokeye cyose

Nsanga umunsi ntaragura ibara

Aha rero R/