INTANGIRIRO
Ingingo ya 2 y’Itangazo rya UNESCO ryo kuwa 27 Ugushyingo 1978 ku bwoko n’akarengane gashingiye ku moko (Article 2 de la Déclaration de l’UNESCO du 27 novembre 1978 sur la race et les préjugés raciaux )
-
Inyigisho iyo ariyo yose igereranya kandi igasumbanisha inkomoko n’amoko by’abantu, ku buryo iha bamwe ubwibone n’ubuzare bwo kuyobora abandi no kuba babishatse bashobora kubatsemba nk’aho bo atari abantu buzuye, isumbanya abantu, bene iyo nyigisho nta reme ifite ntinashobora kugumaho kuko nta mpamvu n’imwe ishingiyeho ikaba ahubwo yototera amahame-remezo n’imigenzo myiza biranga inyoko-muntu.
Toute théorie faisant état de la supériorité ou de l’infériorité intrinsèque de groupes raciaux ou ethniques qui donnerait aux uns le droit de dominer ou d’éliminer les autres, inférieurs présumés, ou fondant des jugements de valeur sur une différence raciale, est sans fondement scientifique et contraire aux principes moraux et éthiques de l’humanité.
-
Irondakoko rigirwa n’intekerezo zose zishingiye ku mavuko n’ubwoko, imyifatire igendera ku karengane gashingiye ku moko, n’imyumvire ivangura ; iryo rondakoko rikagaragarira na none kandi mu mabwiliza, amategeko, imigenzo, n’imigilire y’inzego za Leta ziba zarashyiriweho kwimakaza ubusumbane mu bantu ku buryo hahoraho imyumvire ififitse mu mikorere n’imibanire y’abantu bihereye ku busumbane bwitwa ko bufite impamvu zumvikana. Iryo rondakoko kandi rinagaragazwa n’amategeko cyangwa amabwiriza bihumeka ivangura, rikagaragazwa kandi n’imyumvire kimwe n’ibikorwa byototera umubano mu bantu. Iryo rondakoko ni inzitizi ku iterambere n’ubwisanzure by’abarigirirwa, kandi rituma abarikuririza bakanarigenderaho bagenda baba babi kurushaho, rikagonganisha abaturage hagati yabo rikaba kandi n’inzitizi mu butwererane hagati y’ibihugu ku buryo rishyamiranya abaturage ; iryo rondakoko rinyuranye cyane n’amahame-remezo agenga amategeko mpuza-mahanga kandi rikaba riburizamo amahoro n’umutekano by’abatuye isi.
Le racisme englobe les idéologies racistes, les attitudes fondées sur les préjugés raciaux, les comportements discriminatoires, les dispositions structurelles et les pratiques institutionnalisées qui provoquent l’inégalité raciale, ainsi que l’idée fallacieuse que les relations discriminatoires entre groupes sont moralement et scientifiquement justifiables; il se manifeste par des dispositions législatives ou réglementaires et par des pratiques discriminatoires, ainsi que par des croyances et des actes antisociaux; il entrave le développement de ses victimes, pervertit ceux qui le mettent en pratique, divise les nations au sein d’elles mêmes, constitue un obstacle à la coopération internationale, et crée des tensions politiques entre les peuples; il est contraire aux principes fondamentaux du droit international et, par conséquent, il trouble gravement la paix et la sécurité internationales.
-
Akarengane rero gashingiye ku moko, witegereje amateka yako, usanga karakomotse ku bwiganze bwa bamwe bikubiye ubutegetsi ; ku buryo ako karengane kagiye gashinga imizi bitewe n’ubusumbane mu butunzi bw’abantu no mu mibanire yabo n’imiryango yabo, iryo vangura rikaba rigamije, no mu gihe tugezemo, guhamya ubusumbane mu bantu ; bene iryo vangura rero ntiryagombye kugumaho kuko nta mpamvu n’imwe rishingiyeho. (Byahinduwe mu Kinyarwanda na B.I.)
Le préjugé racial, historiquement lié aux inégalités de pouvoir, se renforçant en raison des différences économiques et sociales entre les individus et les groupes humains, et visant encore aujourd’hui à justifier de telles inégalités, est totalement injustifié.
I. Ukwishyira ukizana biri muri kamere ya buri muntu.
Iyo nteruro niyo itangira igitabo cyitwa « La détention illégale et sa répression en droit pénal rwandais » (Ifungwa rinyuranyije n’amategeko n’uburyo rihanwa mu mategeko mpanabyaha y’abanyarwanda) nanditse mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1990 ndangiza amashuri makuru. Inyito y’icyo gitabo nayihisemo kubera ibyo nari narabonye mu kazi k’inzego z’ubucamanza nakozemo mbere yo kujya muri ayo mashuri. Akarengane bamwe mu bagororwa (kera bitwaga « abanyururu ») bakorerwaga n’abafite ububasha bwo gufunga ndetse n’abatabufite, bagafungwa bazira ubusa (détention arbitraire) mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (détention illégale), barengana, ariko bakabura kirengera. Nasabaga ko abo bagororwa bagomba kurekurwa.
Muri icyo gitabo nerekanye ko ababaga babafunze muri ubwo buryo batabihanirwaga kandi nyamara amategeko abiteganya. Nyuma y’amezi ane gusa, intambara yahise itangira mu kwa cumi muri 1990, maze ibintu bijya irudubi. Kuva icyo gihe, akarengane mu butabera kariyongereye kurushaho kubera imfungwa nyinshi za politiki zaziraga ubusa. Nyuma y’intambara na jenoside (génocide), imfungwa zabaye nyinshi cyane mu magereza, ari abakoze iyo génocide n’abandi barenganaga. Mu kazi kanjye k’ubw’Avoka, mfatanyije n’umuryango urengera uburengazira bw’ikiremwamuntu LIPRODHOR (Ligue pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda) natanze ibiganiro hirya no hino mu gihugu ku byerekeranye n’amategeko agenga ifatwa n’ifungwa, mu buryo bwo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo no kwibutsa abashinzwe kuyubahiriza aho ububasha bwabo bugarukira.
Muri iyi nyandiko, nyuma y’imyaka 26 ishize nanditse icyo gitabo na nyuma y’imyaka 15 uyu mushinga umaze ushinzwe, ndashaka kwerekana ko, no muri politiki, abanyarwanda bamaze imyaka myinshi bafungiye mu yindi « gereza » yitwa INYABUTATU, mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kubera izo mpamvu bakaba bagomba kurekurwa. Kuko abatubwiye ko HUTU, TUTSI na TWA ari amoko y’abanyarwanda batatubeshye gusa ahubwo batuboshye, baturengana. Nuko badutera ubwoba ngo « niba udashaka kuba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ngo ubwo nturi umunyarwanda. » Kera ngo Umwami wenyine ni we utaragirana ubwoko bwa politiki! Nyamara birazwi ko abami bari abatutsi. Guhatira abanyarwanda kuba mu « Imbaga y’Inyabutatu » ubabwira ko ari wowe wenyine udafite ubwoko, kandi uri umunyarwanda nkabo, ibyo ni igitugu kirimo ikinyoma. Ikindi gitugu nanone ni uguhatira abanyarwanda kuba mw’ishyaka rimwe ngo ni uko ari ryo riri ku butegetsi. Ibyo nabyo abanyarwanda barabizi. Uko ingoma z’ubutegetsi zagiye zisimburana, ni nako zakomeje kutubeshya. Bamwe ngo abanyarwanda twese turi mu Mbaga y’Inyabubatu, abandi ngo twibumbiye mw’ishyaka rimwe « ritavangura amoko », abandi ngo twese turi mu muryango umwe « utagira amoko », n’ibindi… Rubanda turashukika koko! Icyo kinyoma kigomba kuranduka burundu.
Iriya « ngingo ya 2 y’Itangazo rya UNESCO ryo kuwa 27 Ugushyingo 1978 ku bwoko n’akarengane gashingiye ku moko » natangiye mvuga, iragaraza neza ko Inyabutatu nyarwanda nayo yuzuyemo irondakoko. Niyo mpamvu igomba kurimbuka. Iriya ngingo irashimangira kandi ibikubiye mu nyandiko nise « Nitwibohore ingoyi y’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki » ubwo nerekanaga ko izo ngengabitekerezo zihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Mu bintu bibiri rero bikurikira dukwiye guhitamo kimwe: Kwemera tukarangwa n’irondakoko ry’Inyabutatu tugakomeza kwemera ikinyoma, cyangwa se tukarwanya iryo rondakoko kandi tukamagana icyo kinyoma.
Inyabutatu ifungiwemo abanyiginya, abazigaba, abega, abasinga, … abanyarwanda b’ubwoko bwose, ndavuga ubwoko gakondo (clans traditionnels), ni ukuvuga inzirakarengane zagizwe abahutu, abatutsi n’abatwa ku ngufu za politiki. Uretse Uburundi n’Urwanda, hari ikindi gihugu mwari mwumva umuntu ashobora kugira ubwoko bubiri? Abantu bagahuza ubwoko bumwe ariko ntibahuze ubundi? Umunyiginya umwe akaba umuhutu, undi munyiginya akaba umututsi? Nta handi byabaye. Na mbere y’uko abakoloni baza mu Rwanda rero, ayo moko y’abahutu, abatutsi n’abatwa nabwo yari aya politiki kuko ubutegetsi bwariho nabwo bwari bugizwe n’abanyepolitiki, ari nabo bashyizeho ayo moko bashingiye ku karengane kakomotse ku « bwiganze bwa bamwe bikubiye ubutegetsi … ku buryo ako karengane kagiye gashinga imizi bitewe n’ubusumbane mu butunzi bw’abantu [abanyarwanda] no mu mibanire yabo n’imiryango yabo » (Icyika cya 3 cy’ingingo ya 2 y’Itangazo rya UNESCO ryo kuwa 27 Ugushyingo 1978 ku bwoko n’akarengane gashingiye ku moko). Ngo abatutsi ni aborozi, ngo abahutu ni abahinzi, ngo abatwa ni ababumbyi b’inkono. Iryo sumbanya-bantu ririmo akarengane.
Abo bakoloni icyo bakoze ni ugushaka kuyagira amoko karande « ethnies » aranga abanyarwanda bose, bashingiye ku karengane gashingiye ku moko (préjugé racial) bari bavanye iwabo, ngo kugirango berekane ko dufite ibidutandukanya. Kandi ari ntabyo.
Amoko y’Inyabutatu ni yo ageza abanyepolitiki bacu ku butegetsi, na mbere hose abakoloni bataraza mu Rwanda, kuko ariyo buri gihe bitwaza. Abakoloni aho baziye bakomeje iryo sumbanya-moko (les préjugés racistes) kugirango nabo babone uko bategeka. Nyuma noneho bose batangira gucuranwa ubutegetsi. Abategetsi b’abanyarwanda bati ibiryo (ubutegetsi) ni ibyacu mugomba gusubira iwanyu (tukabona ubwigenge), abazungu bati ibyo biryo natwe ni ibyacu kuko twabishyizemo « isosi » yacu kandi ntimuramenya guteka (gutegeka) neza. Nyuma abazungu bagenda batseta ibirenga… Ari nayo mpamvu, nyuma y’ubwigenge, noneho muri ibyo biryo by’ubutegetsi bw’abanyepolitiki bacu, abanyamahanga bamwe bifuza guhora « bashyiramo umunyu » (ni umugani uriho mu Kinyarwanda), kugirango bakomeze kugira ijisho mu mitegekere y’igihugu cyacu, kubera ya mafaranga y’imfashanyo n’inguzanyo baduha. Mu bihugu byinshi byakolonijwe ni uko bigenda.
Abanyarwanda bavuga ko amoko abaho bafite ukuri kuko ari amoko ya politiki akaba no mu mitwe y’abayemera, n’abavuga ko atabaho nabo bafite ukuri kuko atari amoko gakondo kandi ntabe mu mitwe y’abatayemera n’abatayazi. Ni yo mpamvu ayo moko ariho atariho. Harabura ikintu kimwe gusa kugirango azimangatane burundu: politiki ihamye irengera kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri munyarwanda kuko ingengabitekerezo z’ayo moko ya politiki zibereyeho kubuhonyora.
II. Bimwe mu bimenyetso byerekana ko amoko agize Inyabutatu ari aya politiki y’ubutegetsi kandi nayo akaba arimo politiki.
Abanyarwanda benshi bansabye gusobanura impamvu nemeza ko HUTU, TUTSI na TWA ari amoko ya politiki. Bari bamaze gusoma inyandiko yitwa: « Nitwibohore ingoyi y’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki » n’indi yitwa « Igihugu kiramutse kiyobowe n’amoko ya politiki nticyagendera ku mategeko. »
1. Buri bwoko bw’Inyabutatu nta bisekuru bugira. Abahutu, abatutsi n’abatwa nibagira abo bakomokaho batandukanye bazwi. Ni cyo kigaragaza ko ya ngengabitekerezo ivuga ko ngo abatutsi bakomoka muli « Ethiopie », abahutu ngo muli « Tchad », abatwa bakaba ari bo gakondo mu Rwanda, ari ikinyoma kuko ibyo byari uburyo bwo kuyobya amarari. Ese ayo « moko » yose ko avuga Ikinyarwanda, muri ibyo bihugu bya Ethiopie na Tchad naho bavuga (ga) ururimi rw’Ikinyarwanda? Niba se abahutu n’abatutsi barigiye urwo rurimi rw’Ikinyarwanda ku batwa basanze mu Rwanda, izindi ndimi baje bavuga ni izihe ko tutigeze tuzumva?
2. Kuba hari abavuga (abemera) ko abanyepolitiki bagomba kugabana ubutegetsi hakurikijwe amoko, ubwabyo, icyo ni ikimenyetso cy’uko ayo moko ari aya politiki koko, mbese ko ari ay’abanyepolitiki, abatari abanyepolitiki akaba atabareba. Tuzamenya dute amoko y’abo bategetsi? Kutubwira ko ari abahutu, abatutsi n’abatwa ntibihagije, bazatwereke ibimenyetso by’ayo moko yabo, badusobanurire intego zayo kimwe n’uko berekana ibirangantego by’amashyaka ya politiki barimo. Cyangwa se, bazatubwire niba bemera ko bazapimwa igihagararo cyabo n’amazuru kandi ko bazemera ko imitungo yabo ibarurwa kugirango tumenye neza ubwoko bwabo! Ni nde wabyemera? Ni nde munyarwanda wakwemera gukora ako kazi kabi ? Ni nde munyarwanda wemera amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu wakwemera ko ibyo byongera kubaho? Ntibizongera kubaho. Hari kera tutarajijuka! Biramutse bibayeho, igihugu nticyagendera ku mategeko. Ibimenyetso by’ayo moko ntabyo babona rero, kuko aba mu mitwe yabo kandi nta muntu ushobora kumenya ikiri mu mutwe w’undi! None se tuzasubizeho indangabwoko? Twaba dusubiye inyuma.
3. Guhindura ubwoko ugafata ubundi bwoko biremewe kandi byahozeho kuva kera kugeza n’ubu. Ni nko guhindura ishyaka rya politiki, kuko ari uburenganzira bwa buri wese ushaka gukora politiki. Ariko, umunyarwanda ahindura ubwoko kugirango agire uburenganzira nk’ubwo abari ku butegetsi bafite, kugirango abone akazi, abone umwanya mu butegetsi, abone ishuri, … kugirango abeho, kugirango aticwa. Kandi ibyo byose ari uburenganzira bw’umuntu uwariwe wese. Ni uko akitabaza ubundi bwoko kugirango ashobore kuramuka. Iyo mpamvu nayo irebana na politiki.
4. Nta na hamwe abanyepolitiki bigeze basobanura ayo moko icyaricyo, nta tegeko bashyizeho riyasobanura ngo rivuge ikiyatandukanya kuko ntakibaho. Kuba batabikora ni uko bazi neza ko ayo moko atabaho mu by’ukuri, uretse muri politiki yabo. Ahubwo babeshye Rubanda bemeza gushyira ayo moko mu ndangamuntu nyarwanda no mu zindi nyandiko zo mu butegetsi nkaho ari kimwe mu biranga ubunyarwanda. Indangamuntu y’umunyarwanda yari n’indangabwoko ya politiki. Yari nk’ikarita y’ishyaka rya politiki.
5. Ikibazo cy’amoko abanyepolitiki batinya kukiganiraho kuko buri ruhande ruba rwanga ko inyungu zarwo zibangamirwa. Mu mishyikirano y’amahoro yabereye muri Tanzaniya mu mujyi wa Arusha, ntibigeze bakivugaho kandi cyari ikibazo gikomeye kigaragara. Ikimenyimenyi ni uko ayo masezerano atarashyizwe mu bikorwa yakurikiwe n’itsembabwoko. Na n’ubu hari abavuga ko icyo kibazo ntagihari ! Aho kugishakira umuti n’urukingo, bakagihunga.
6. Ibyiswe ko biranga amoko ntabwo bihora ari bimwe no ku bitwa ko bahuje ubwoko.
7. Ibyaha byakorewe abanyarwanda bazira ubwoko bahawe, byitwa ko ari ibyaha bya politiki. Ikibigaragaza nanone ni uko hashyizweho inkiko zihariye (tribunaux spéciaux) zo guhana ibyo byaha by’amoko, bityo rero izo manza zikaba iza politiki. Ndavuga inkiko Gacaca n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR). Kandi izo nkiko ntizigeze zihana abanyabyaha bose ahubwo zakoze ivangura kuko zakurikiranye gusa ubwoko bw’abahutu bwatsinzwe muri politiki. Izo nkiko zavanguye ibyaha zivangura n’abanyabyaha kimwe n’inzirakarengane. Iyo ivangura-moko rigeze mu « butabera », nako mu bucamanza, ibintu biba bigeze kure.
8. Ubwoko bwatsindwa bute, cyangwa bugatsinda bute, buramutse atari ubwa politiki cyangwa butari « ishyaka » rya politiki? Ngo « Turatsinze ga ye! », abandi nabo nati « Intsinzi bana b’Urwanda intsinzi! »
9. Kuba hari ubutegetsi bwagiye butanga ibyo bwitaga « Imbabazi » kuri bamwe bakoze ibyo byaha, nabyo bigaragaza ko ari ibya politiki, bityo n’izo « mbabazi » nazo zikaba zitangwa mu nyungu za politiki. Zikaba imbabazi za politiki.
10. Abanyepolitiki ni bo bashoza intambara hagati y’amoko, ni bo bajya kw’isonga. Ibyo byaha ntibishobora gukorwa abanyepolitiki atari bo ba mbere babigizemo uruhare. Mu gihe cy’amahoro, nta kibazo kibaho hagati y’amoko kuko abanyarwanda barayibagirwa. Bayibuka ari uko abanyepolitiki bongeye kuyazura.
11. Nyuma y’aho tuboneye ubwigenge, abanyepolitiki bashingiye amashyaka yabo kuri ayo moko: Aredetwa (Twa), Runari (Tutsi), na Parmehutu (Hutu) yaje kumira ayandi yose (Aprosoma, Rader, …). Nyuma haza Muvoma ngo « itaravanguraga amoko » maze ishyiraho icyo yise « iringaniza-moko ».
12. Itsembabwoko ry’abatutsi ryategetswe na bamwe mu banyepolitiki b’abahutu bashakaga kurengera ubwoko bwabo bwa politiki mu nyungu zo kugirango bagume ku butegetsi. Nyuma abatutsi bahoze ari impunzi nabo baza bavuga ko ngo abahutu bose bagize uruhare mw’itsembabwoko ryakorewe abatutsi, mu nyungu zo kugirango bagere ku butegetsi.
13. Ku ngoma z’ubwami, umwami ngo ni we wenyine utari umuhutu, ntabe umututsi kandi ntabe n’umutwa. Umwami Rudahigwa yaba ngo ari we wise abanyarwanda « Imbaga y’Inyabutatu. » Inyabutatu iramutse ari amoko y’abanyarwanda bose, kuki we atari kuba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa kandi nawe ari umunyarwanda? Cyeretse aramutse ari umunyamahanga cyangwa se ari Imana nkuko bitaga umwami ngo ni Nyagasani. Kandi si byo. Birumvikaga rero ko yavuze ibyo kubera impamvu za politiki, mu buryo bwo kwumvisha Rubanda ko ari hejuru y’amoko, kugirango abaturage bumve ko ubutegetsi bwe butabogamiye ku bwoko ubu n’ubu. Ari nabyo bigaragaza ko, muri icyo gihe, ayo moko yari nk’amashyaka ya politiki yo muri iki gihe. Ni nayo mpamvu mvuga nti: ayo moko nta gaciro yagombye kugira, nyuma y’imyaka irenga 50 tubonye ayo mashyaka, muri politiki ishingiye kuri demokarasi (démocratie). No mu bindi bihugu bitegekwa n’abami, umwami ntagira ishyaka rya politiki abamo. Iyo ayo moko aza kuba atari aya politiki, Umwami nawe aba yaremeye ko ari umututsi cyangwa akavuga ko nta bwoko agira kubera impamvu y’uko ntabwo yemera. Muri ubwo buryo bwa kabiri, byari gutuma abandi banyarwanda nabo bagira ubwo burenganzira bwo kutemera ayo moko. Cyangwa se, aba yareruye ati: « ayo moko ntabaho, kubera ko jye nta bwoko mfite kandi ndi Umwami wanyu, bityo rero namwe nta moko mufite. »
14. Ayo moko rero yabereyeho gutanya abanyarwanda, kubateranya no kubasumbanya mu nyungu z’ubutegetsi bw’abanyepolitiki. Nta kandi kamaro kayo.
15) Mu ntambara ya 1990-1994 kimwe no mu bindi bihe byose impunzi zagabaga ibitero ku Rwanda, abategetsi babwiraga abari mu gihugu ko abatutsi bateye Urwanda bagamije kugarura Umwami n’ubwami kugirango abahutu basubizwe mu buhake, ku mpamvu zo kwangisha abahutu abo batutsi hagamijwe kugirango badasangira ubutegetsi nabo. Nyamara, kugeza uyu munsi nandikiyeho iyi nyandiko, uwo Mwami ntarataha mu Rwanda. Nyuma y’aho intambara ya 1990-1994 irangiriye, abifuza ubutegetsi bavuze ko abahutu bose ngo bakoze génocide. Hari umunyepolitiki wabyiyemereye avuga ko yagendaga mu mahanga yose ari byo yamamaza. N’ikimenyimenyi, ni uko hashyizweho gahunda ya politiki ivuga ko umuhutu wese ngo agomba « gusaba imbabazi mw’izina ry’ubwoko bwe kubera jenoside yakorewe abatutsi » kandi yarakozwe na bamwe mu bahutu. Kuva aho iyo ntambara irangiriye, iyo uvuze icyo utekereza kidahuye n’ibyo ubutegetsi bushaka, bakwita umujenosideri (génocidaire) cyangwa umuhakanyi wa génocide. Iyo génocide mvuga ntabwo ari iy’abayahudi ahubwo ni iy’abatutsi yakozwe na bamwe mu bahutu. Bamwe mu bahutu, ari abarwanya ubutegetsi buriho n’abataburwanya, cyane cyane ariko abashaka ubutegetsi, nabo bati « abatutsi namwe mwakoze génocide y’abahutu », abari mu butegetsi bati « murapfobya génocide y’abatutsi. » Abo bahutu bavuga bati turashaka imishyikirano kugirango impunzi dutahe mu gihugu cyatubyaye, abandi bati « murashaka kugaruka gukora indi génocide y’abatutsi ntidushobora gushyikirana namwe. » N’ibindi, n’ibindi. N’ibindi n’ibindi… Birababaje kubona ijambo « Jenoside » rikoreshwa mu buryo bw’iterabwoba cyangwa ubundi buryo bwose bugamijwe inyungu zo gushaka ubutegetsi. Icyo ni ikimenyetso simusiga cy’uko ibyiswe amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa ari amoko ya politiki igamije ubutegetsi. Ubimpakanya azampe ibimenyetso bivuguruza ibyo ntanze, tubigireho ikiganiro.
16) Nzakomeza kubagezaho ibindi bimenyetso.
III. Inama uyu mushiga ugira abanyarwanda
Abanyawanda bose, cyane cyane abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, dukwiye gushakisha uruhindu ikintu cyose gihungabanya ubwo burenganzira bwacu. Nitunanirwa kwumvikana ku mategeko n’amahame mpuzamahanga aharanira uburenganzira bwa muntu, tuzitabaze abanyarwanda bakiri bato bazobereye mu mushakashatsi badukorere icyuma gipima uburyo ubwo burenganzira buhonyorwa (détecteur des violations des droits humains). Ntabwo nshidikanya ko muri icyo cyuma nidushyiramo INYABUTATU kizahita kivuza induru !
Abanyarwanda dukwiye kwirinda kuba ibikoresho by’abanyepolitiki badushora mu byo tutazi bibafitiye ubwabo akamaro. Abanyarwanda badakora politiki bagombye kwitandukanya na politiki y’amoko kuko ayo moko atabareba. Ni yo mpamvu abagize société civile n’amadini, badakwiye kubogamira kuri Leta no kuri politiki, bityo bagafata iya mbere bakibohora iyo ngoyi y’ingangabitekerezo z’amoko kugirango bashobore no kubohora abandi banyarwanda ndetse n’abanyepolitiki.
Abahutu, abatutsi n’abatwa barenganye kabiri: ni inzirakarengane za politiki y’amoko bahawe kuko bashyizwe muri « gereza » y’ingengabitekerezo zayo ku ngufu, bagirwa imfungwa za politiki, kandi nanone barahobotewe, baricirwa, ku mpamvu z’ayo moko. Abatemera cyangwa bataragira ayo moko nabo barabizira. Abanyarwanda rero twese twararenganye tuzira kuba twarashyizwe mu nyabutatu. Utarapfuye yarapfushije, utarishwe yariciwe cyangwa arafungwa, utarafunzwe yarahunze, utarahunze yambuwe ibye, yafunzwe umunwa, yimwe amashuri, yimwe akazi, yarakubiswe, yatewe ubwoba, … yambuwe uburenganzira bwe azira kuba yariswe umuhutu, umututsi, umutwa cyangwa kuba adafite ubwo bwoko bwa politiki akaba arwanya ako karengane.
Abanyarwanda dukwiye kureka kwumva ko abanyepolitiki ari bo bagomba kuducyemurira ibibazo byose nk’abana bato bategereza ko ababyeyi babo aribo babakorera byose. Ikibazo cy’amoko ntabwo ari bo ba mbere bagombye kugicyemura kandi ari bo bashyiraho ingengabitekerezo z’ayo moko. Ntiwabwira umubyeyi wawe wakwise umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ngo niyisubireho akubwire ko nta bwoko bwa politiki ufite. Ahubwo ni wowe ubwawe, umaze guca akenge, wabimubwira ndetse ukamubwiza ukuri ko yakubeshye, wenda atabizi kuko nawe aba yarabeshywe.
Ntitwavuga ko abanyapolitiki ari bo baduteza ibibazo by’amoko ngo niturangiza tube ari bo dusaba kubicyemura. Icyo gihe twaba twemeye ko tubabeshyera. Niyo mpamvu, abanyarwanda badakora politiki y’amashyaka kandi batagamije ubutegetsi, cyane cyane abari muri société civile n’amadini ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gushakira umuti icyo kibazo. Umuryango w’Abiyunze uzabahuza (ntabwo ari umuryango w’abibumbye) ni wo MIZERO Y’ABANYARWANDA. Ibibazo by’Urwanda birakururana, ni uruhererekane, ntabwo biterwa n’ingoma y’ubutegetsi ubu n’ubu gusa, ahubwo byashinze imizi mu miterere y’imiyoborere n’imitegekere y’inzego z’ubwo butegetsi (système de gouvernance politique), niyo mpamvu igomba guhinduka.
IV. Umwanzuro
1) Abanyarwanda bari muri « gereza » ya politiki (prison politique) y’Inyabutatu bagomba kwibohora cyangwa kubohorwa byanze bikunze. Bagomba kurekurwa bakava muri iyo « gereza » ya politiki kuko bayirimo mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse n’amahame mpuzamahanga agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
2) Abanyarwanda badakora politiki y’amashyaka n’ubutegetsi bakwiye kwumva neza ko ayo moko atari ayabo kuko nta nyungu bayafitemo, ahubwo ko ari ay’abanyepolitiki bagamije ubutegetsi. Bakiyama umunyepolikiti uwariwe wese washaka kwongera kubatandukanya no kubateranya ababwira ko ngo badahuje amoko kandi ntayo bagira. Kuri iyi ngingo, bakwiye kuvuga bemye bati « iby’ayo moko ntibitureba. » Hagira umunyepolitiki ukubwira ati genda urenganya kanaka kubera ko ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, ukamubwira uti « uramubeshyera kandi nanjye uri kumbeshya. » Uti « ibyo ni wowe bireba jye ntibindeba » , nka ba banyaButare banze gukora itsembabwoko ry’abatutsi kuva tariki ya 6 kugeza kuya 19 Mata 1994 ubwo Prezida w’Inteko ishinga amategeko yajyaga iwabo akabategeka nabo gukora ayo mahano. Buri wese akwiye kwihagararaho ( Résistance). Na ndetse ahubwo, hagombye kuzajyaho itegeko ryemerera umuntu wese gufata mpiri umunyepolitiki nkuwo kugirango ashyikirizwe inzego z’ubutabera maze zimute muri yombi ako kanya. Ukwo nikwo kwibohora by’ukuri.
3) Amoko ya politiki y’abanyarwanda abereyeho kubatanga, kubateranya no kubasumbanya kugirango abanyepolitiki babone impamvu yo kugera ku butegetsi bifuza. Nicyo yashyiriweho. Umunsi abanyarwanda bamenye ko ayo moko ari ay’abanyepolitiki bagamije ubutegetsi, bakishyiriraho politiki ituma bareshya imbere y’amategeko, ayo moko azahita acika burundu.
4) Amoko ya politiki y’abanyarwanda ariho atariho, kuko igihe cyayo kirabaze. Harabura ikintu kimwe gusa kugirango ashyingurwe burundu kuko nabivuze, ni ukuvuga politiki irengera kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri wese hamwe n’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, itagamije ubutegetsi. Kuko ingengabitekerezo z’ayo moko ya politiki zibereyeho guhonyora ubwo burenganzira. Ni muri ubwo buryo rero ayo moko azava muri politiki y’ubutegetsi. Kandi bizashoboka. Iyo politiki niyo uyu mushinga wiyemeje gushyigikira.
5) Abanyepolitiki bifuza ubutegetsi bagomba kwizeza abanyarwanda (garantie) ko batazongera kwivanga mu bibazo byose birebana n’ubutabera. Icyo cyizere ni uko bakwemera kurekura inshingano zirebana n’ubucamanza, uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, umubano mwiza n’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, izo nshingano zikaba iz’abanyarwanda badakora politiki igamije ubutegetsi. Ni muri ubwo buryo akarengane gakorwa n’abategetsi kazacika. Ibyo nibitaba, nta mahoro abanyarwanda tuzagira kuko abategetsi b’abanyepolitiki bazahorana icyizere cy’uko badashobora guhanirwa ibyaha bakora. Nibashyire mu gaciro rero.
6) Kuvuga ngo abanyarwanda ntituzashobora kwongera kubana neza mu mahoro ngo kubera amahano arenze kamere bamwe muri twe bakoze, ni ubundi buryo bwo guha inzira ba bandi bakoze ayo mahano kugirango bazongere bayakore, kandi ahubwo ari byo tugomba kurwanya. Kuko ibyo ni byo bifuza. Ntibifuza ko twagira amahoro. Ni nko kuvuga ngo nta bandi banyarwanda bariho bazima bashobora gukora ibitandukanye n’ibyo izo nkoramaraso zakoze, kandi nyamara hari abanyarwanda benshi badafite amaraso ku ntoki. Twaba tugumye rero mu mutego twaguyemo wa babandi bifuje kudutanya no kuduteranya kandi bakaba barabigezeho. Uwo mutego tugomba kuwutegura tukawuvamo byanze bikunze.
Abavuga ibyo nababwira nti: « Indwara mbi ni ukumenya ko urwaye ukanga kwivuza uvuga ko nta baganga bashobora kuvura indwara yawe kubera ko ikomeye. Icyo gihe iyo ndwara iraguhitana byanze bikunze. » Abanyarwanda nitureke kuba abahakanyi, ba Nzemerambibonye (Tomasi wo muri Bibiliya) na ba Ntibishoboka, twemere ko igihe cyo kubana neza kizagera nitubishaka kandi tukabiharanira. Bityo umunyarwanda wese azishyire yizane kuko ari uburenganzira bwe.
Umuririmbyi Nana Mouskouri ni we wagize ati « tout arrive quand on y croit, l’impossible n’existe pas » ; bivuze ngo « ibintu byose bigera aho bikaba iyo umuntu abyemera, ntibishoboka ntibaho ».
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya.
Ndi Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ntabwo ndi umuhanuzi…
Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi.
- Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko ziri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi!
- Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.