Monthly Archives: novembre 2016

Umuvumo uzasimburwa n’imigisha (Joseph Sebarenzi)

Mu buryo bw’umwuka (spiritual realm) habaho umuvumo, hakabaho n’imigisha. U Rwanda rwagiye rugira imigisha, ariko iyo witegereje neza usanga u Rwanda ruriho umuvumo umaze imyaka irenga ijana uhereye byibura ku ngoma y’Umwami Mibambwe IV Rutarindwa. Ibi bigaragarira cyane ku kuntu abami n’aba perezida bayoboye u Rwanda bishwe, abandi bagwa ishyanga, no ku mubare ukabije w’abanyarwanda bishwe cyangwa bahunze u Rwanda mu myaka irenze ijana ishize. Biteye agahinda! Bane (4) mu bahoze ar’abakuru b’u Rwanda baguye ishyanga: Musinga, Rudahigwa, Sindikubwabo, na Ndahindurwa. Batanu (5) baracyari ishyanga: Musinga, Rudahigwa, Habyarimana, Sindikubwabo, na Ndahindurwa. Umuntu yavuga ko bane (4) bishwe: Rutarindwa, Kayibanda, Habyarimana, na Sindikubwabo. Ibi nib’atari umuvumo ni iki ?

Kanda hasi hano usome inyandiko yose.

Umuvumo Uzasimburwa n’Imigisha Nov 11, 2016 (Joseph Sebarenzi)

 

Impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya !

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko ziri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi!
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.