Ubutabera mpuzabantu bw’abanyarwanda
Duharanire ubutabera bubereye bose kuri byose, hose kandi igihe cyose. Muri iyi nyandiko, ngamije gutanga ibitekerezo byerekeye ukuntu abanyarwanda twagira ubutabera mpuzabantu (médiation) bwunganira ubutabera busanzweho. Ibihugu byinshi byateye imbere byamaze kubona ko ubucamanza busanzwe bufite ibibazo, bityo ababuranyi bamwe bakaba binubira imwe mu mikorere yabwo kuko babona ko ubwo bucamanza butabarengera uko bikwiye. Niba rero abaturage bo […]