Rwanda nziza si umubyeyi gito
Kuva kera, muri politiki y’abanyarwanda twigishijwe gusingiza abategetsi bacu, bitwibagiza gusingiza igihugu cyacu. Mu gihe cy’Ubwami ngo Umwami yitwaga NYAGASANI, nawe kubera iyo mpamvu akica agakiza. Agafatwa nk’IMANA, akaba Ikigirwamana: Imana y’i Rwanda. Abari bashyigikiye Ubwami bati byari bihebuje naho ababurwanyije bati byari biteye kwiheba. Repubulika imaze kwimikwa, Urwanda rubonye ubwigenge, indirimbo yubahiriza igihugu yatangiraga ivuga iti: […]