Daily Archives: décembre 29, 2015

Rwanda: Igihugu kiramutse kiyobowe n’amoko ya politiki, nticyagendera ku mategeko

Iyo abanyarwanda dusesenguye amateka, dusanga igihugu cyacu URwanda cyarayobowe n’ingoma z’abatutsi cyangwa iz’abahutu. Ingaruka z’ubwo buyobozi twarazibonye. Ingoma z’abatutsi zakandamije abahutu, ingoma z’abahutu nazo zikandamiza abatutsi. Ndetse kuri izo ngoma zose, bamwe mu bahutu n’abatutsi barahohotewe abandi baricwa, bose bazira amoko ya politiki bahawe. Nyamara kuva Urwanda rwabona ubwigenge kugeza ubu, batubwiye ko igihugu kigendera ku mategeko.

  • Amoko ya politiki si amashyaka ya politiki.

Hari abumva rero ko ibyo bibazo by’amoko ya politiki (les ethnies politiques) n’imiyoborere mibi byacyemurwa n’uko igihugu cyayoborwa n’abahutu bafatanyije n’abatutsi hamwe n’abatwa maze bakagabana imyanya y’ubutegetsi hakurikijwe ayo moko. Ibyo ni ugushaka umuti w’ikibazo cy’amoko mu nyungu za politiki y’ubutegetsi ariko hirengangijwe inyungu za Rubanda demokarasi igomba kwubakiraho. Ni nko kuvuga ngo: « gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku mategeko biratunaniye, reka twitabaze amoko ya politiki! » Byabananiza iki se ko mufite abanyamategeko? Ariko mukabareka bagakora mu bwigenge. Abashyigikiye icyo gitekerezo bavuga ko ngo icyo gihe nta ntambara z’amoko ya politiki zakwongera kubaho kuko ayo moko yatinyana (ubwoba) kubera ko yaba anganya ingufu, cyangwa se ngo niyo iyo ntambara yaramuka ibaye, ngo abarwana bagwa miswi bityo ntihagire unesha undi! Nkaho  ibibazo by’igihugu bishingiye ku ntambara z’ayo moko gusa. None se nta batutsi bazize ingoma z’abatutsi hakaba n’abahutu bazize ingoma z’abahutu, cyangwa bagahunga ubutegetsi bufitwe n’abo bahuje ubwoko? Uwo muti si wo wacyemura akarengane gakorwa n’abanyepolitiki. Ahubwo na ndetse, ubwo butegetsi bwaba bushingiye ku bwoba.  

Bigenze bityo se abatiyumvamo ayo moko ya politiki, batarayagira mu mitwe yabo (l’inconscient), bo baba abande? Bahagararirwa na nde muri ubwo butegetsi? Bahagararirwa na nde muri izo ngabo zakwitwa ko ari iz’igihugu kandi abenshi muri bo ari abana bato bataragira ingufu zo kurwana? Muti: « abo ni bande se? ». Nanjye nti: « None se abadafite imyaka yo gutora abo bahutu, abo batutsi n’abo batwa, ikizagaragaza ko bibonamo ayo moko ya politiki ni iki kandi batayazi? » Ni yo mpamvu nemeza ko abana bakiri bato hamwe n’urubyiruko rutarigishwa ingengabitekerezo z’amoko ya politiki, nta bwoko baba bafite kuko ntabwo bari bwiyumvemo. Abishywa banjye (kimwe n’abandi bana b’abanyarwanda) barimo n’umukobwa wari ufite indwara y’ubumuga bw’umubiri no mu mutwe yavukanye (une fille née handicapée physique et mentale) utazi kuvuga, bishwe n’ababitaga abatutsi, mwansobanurira mute ko abo bana bari bafite mu mitwe yabo ubwoko bwa politiki mu by’ukuri? Kubwanjye, bari abamalayika batagatifu (des anges innocents). Munyumve neza ariko, ibyo ntibibujije kuba nemera ko abo bana bazize itsembabwoko kuko ababishe bumvaga ko ari abatutsi bitewe n’ingengabitekerezo bigishijwe kandi bari bafite mu mitwe yabo. Bivuze rero ko abanyarwanda bose batarahabwa amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa nta bwoko bagira, kuko amoko ya politiki atavukanwa nkuko babitubeshye, ahubwo aritirirwa. Abongabo, uyu mushinga urabazirikana kandi uzakomeza nabo kubarengera no kubavuganira. Kugirango urwo RWANDA RW’EJO ruzabe urw’abanyarwanda batari abahutu, abatutsi n’abatwa.

Ikindi ni uko abanyarwanda batekereza batyo, bibagirwa ko nubwo abo banyepolitiki bagabana imyanya hakurikijwe amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa bitabuza abashaka kwikubira ubutegetsi (bakandamiza abandi) gukoresha izindi nzira, andi mayeri, andi « maturufu » nk’ay’uturere bakomokamo, ay’ubwoko gakondo bw’abanyarwanda (abanyiginya, abega n’abandi) cyangwa ay’amadini yabo. Kandi ibyo nabyo byabayeho kuri izo ngoma navuze, turabizi.

Reka mbibire ibanga. Umunsi bamwe mu banyarwanda, barimo abanyepolitiki, bezemeza ko abayobozi bakwiye kugabana imyanya y’ubutegetsi hakurikijwe amoko ya politiki yabo, uyu mushinga uzahita uhindukamo ishyaka rya politiki naryo rirengera abo batiyumvamo ayo moko y’abahutu, abatutsi n’abatwa! Birumvikana ko abazaba bari muri iryo shyaka twe nta matora y’amoko ya politiki tuzajyamo kuko nta nayo ubwacu tuzaba dukeneye kugirango twemererwe kujya mu buyobozi bw’igihugu! Sinshidikana ndetse ko ari ryo shyaka ryatsinda kuko abayoboke baryo tuzaba turi benshi kurusha abatwa, abatutsi, ndetse n’abahutu !

Ibyo mbivuze kugirango nereke abanyepolitiki ko hari indi nzira bashobora kunyuramo. Ndashimangira ko umuti w’icyo kibazo atari ukwongerera abategetsi izo NTWARO ZA POLITIKI (armes politiques) zitwa AMOKO zakozwe kandi zigakoreshwa mu buryo butubahirije uburenganzira bwa muntu ahubwo ari ukuzibima no kuzibambura mu buryo bunyuze mu mategeko, mu mahoro, nta mahane, nta mvururu, nta ntambara. Bityo uwazifatanwa azihishe cyangwa azikoresha akabihanirwa. Kugirango ibyo bishoboke, ni ngombwa ko abanyarwanda bahagarariye RUBANDA (rwamenyereye guhohoterwa) baharanira ubutabera, ubwiyunge n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bagira ingufu zikomeye zo gukurikirana no guhana umuntu wese wazongera kurenganya undi amuziza ngo afite ubwoko bwa politiki ubu n’ubu, mu buryo ubwaribwo bwose. AMIZERO Y’ABANYARWANDA yaba Umuryango uharanira inyungu za RUBANDA kandi wigenga, wayobora ubutabera n’ubwiyunge, ukabuvana mu kwaha kw’abanyepolitiki, nkuko nabisobanuye mu nyandiko nise « Société civile nyarwanda mu nzira y’ubwigenge n’ubwiyunge nyakuri. » Uwo ni wo muti.

  • Amategeko ntagira ubwoko.

Birazwi ko ku ngoma zose, uretse ibyaha bimwe by’itsembabwoko n’ibindi by’indengakamere, nta banyarwanda bigeze bakurikiranwaho kuba baravukije uburenganzira bw’abandi bashingiye ku bwoko bwa politiki: kubima akazi mu milimo ya Leta no mu gisirikare, mu milimo y’ibigo byigenga n’iy’abikorera ku giti cyabo; kubima amashuri, inguzanyo, n’ubundi burenganzira bwa muntu. N’amategeko yashyiriweho guhana ibyo byaha, yarengeye ubwoko bumwe arenganya ubundi, kuko inkiko zakurikiranye bamwe, abandi zirabareka. Na ndetse ahubwo, nkuko nzabisobanura mu nyandiko yitwa « L’amnistie et la grâce: des faux pardons pour une fausse réconciliation », bamwe mu banyarwanda barenganyije abandi kubera ubwoko bwa politiki bwabo bakanabambura ubuzima, bahawe icyiswe « imbabazi » na Leta kandi ba nyiri gukorerwa ibyaha batarazibahaye. Kubera ko abo banyabyaha batigeze bumva ububi bw’ibyo byaha bakoze, ibyo ni bimwe byatumye bamwe muri bo bakora ubundi bwicanyi bw’indengakamere bw’itsembabwoko. Ibyo ntibizongere kubaho ku ngoma izifuza gushingira demokarasi n’ubutegetsi ku burenganzira bwa buri muntu. Dukeneye ubutabera burengera bose, hose kandi igihe cyose.

Ntitwaba twaramaze kuvana amoko mu ndangamuntu ngo tuyahe intebe muri politiki kandi ari cyo dukwiye kurwanya. Byaba ari ugusubira inyuma. Igikwiye gukorwa ahubwo ni ukuyavana mu mitwe yacu no muri politiki, kandi birashoboka nubwo bikomeye. Nibiba ngombwa hazajyeho itegeko riyaca burundu.

Mu masezerano ya Arusha, abarundi bagabanye ubutegetsi bakurikije amoko ya politiki, ndetse bahitamo Prezida ukomoka ku babyeyi badahuje amoko (niko bivugwa). Hari abantu benshi bahise bavuga ngo ibibazo by’abarundi birarangiye, ndetse n’impunzi nyinshi zirahunguka. Mu myaka ya mbere byagenze neza koko. Ariko se nyuma y’imyaka icumi gusa, ibintu byagenze bite muri icyo gihugu cy’abaturanyi? Ibibazo by’imiyoborere mibi mu butegetsi byararangiye? Igisubizo ni « oya » kuko bamwe bashinje Prezida ko atubahirije itegeko-nshinga ubwo yiyongezaga manda ya gatatu. Ibyo byateye impaka n’amahane ku buryo hari abantu benshi bamaze kubigwamo, abandi bakaba barongeye guhunga icyo gihugu (izo nzirakarengane zose zirimo abahutu, abatutsi n’abatwa). Kandi ibyo ntibyatewe n’ibibazo by’amoko, nubwo abarwanya ubutegetsi bashaka gukoresha iyo « turufu » y’amoko akibari mu mitwe, kugirango bagere ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bubangamiye uburenganzira b’ikiremwamuntu. None se ubwo ikibazo nyamukuru cyari ukudasangira ubutegetsi kw’amoko ya politiki cyangwa ni ukutubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu? Hano ariko abarundi umuntu yabumva kuko bo batigeze bagira ingoma ziyobowe n’abahutu igihe kinini, nyuma ngo babone igihe cyo kugereranya ingoma z’abatutsi n’ingoma z’abahutu, nkuko mu Rwanda byagenze. Iyo biza kubaho, nabo bari kubona ko politiki z’abahutu n’abatutsi zose ari kimwe! Ayo mateka y’abarundi rero yagombye kubera isomo abanyepolitiki b’abanyarwanda niba koko badushakira amahoro arambye. Abatari abanyepolitiki natwe dukwiye kubibumvisha.

Mu nyandiko nise « Nitwibohore ingoyi y’ingendabitekerezo z’amoko », nerekanye uburyo ingengabitekerezo z’amoko ya politiki y’Inyabutatu (imiterere y’ayo moko) zitaberanye n’umuco nyarwanda n’amahame y’uburenganzira bwa muntu. Niyo mpamvu ubutegetsi bushingiye kuri ayo moko ya politiki budashobora kwubahiriza ubwo burenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko. Muri ubwo buryo rero, amahoro arambye ntashobora kugerwaho. Amateka y’URwanda (ndetse n’ay’Uburundi) arabigaragaza, nkuko nabivuze. Ntibyumvikana rero ukuntu umuntu yabona umwanya w’ubudepite, mu gisirikare cyangwa mu butegetsi nka za ministeri n’ibigo bya Leta ngo kubera ko ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, nubwo yaba nta bushobozi abifitiye. Bigenze bityo, ni ukuvuga ko ageze kuri uwo mwanya abakozi b’iyo ministeri bose bazaba ari abahuje ubwoko bwa politiki n’uwo mutegetsi, aho kubona akazi hakurikijwe ubushobozi bugaragariye mw’ipiganwa. Aho kwubakira ku mahame ya demokarasi, amashyaka ya politiki yaba yubakiye ku moko ya politiki. Ntacyo yaba amaze rero kuko amoko ya politiki ari yo yaba ayobora igihugu. Hagati y’amashyaka ya politiki n’amoko ya politiki, dukwiye guhitamo kimwe kiberanye n’amahame ya demokarasi. Hagati y’amoko ya politiki n’amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nabwo duhitemo ikindi. Mwe musomye iyi nyandiko muhisemo iki? Nimushirike ubwoba mwibohore.

Ntushobora kwemera AMAYOBERA y’Inyabutatu ATANYA abanyarwanda akabagabanyamo IBICE BITATU ngo unubahirize AMAHAME mpuzamahanga AHUZA abantu. Kandi abanyarwanda natwe turi abantu nk’abandi … NTA MUTEGETSI CYANGWA UMUYOBOZI WASHOBORA GUHUZA ABANYARWANDA KANDI ARI WE WABATANYIJE. NTA N’UWASHOBORA GUHUZA ABANYARWANDA ATABANJE KWIBOHORA CYANGWA KUBOHORWA INGENGABITEKEREZO Z’AMOKO YA POLITIKI. 

Kwishyira hamwe kw’abanyarwanda (cyangwa abarundi) badahuje amoko ya politiki si byo biranga ubwiyunge bwabo. Twarabibonye ko hari abanyepolitiki badahuje ayo moko ya politiki bashoboye kwishyira hamwe mu nyungu za politiki gusa, ariko mu by’ukuri baryaryana, babeshyana, bacengacengana, ahubwo ndetse bamwe bakabura ijambo kandi bitwa ko ari abategetsi bakomeye. Nuko nyuma bose bakongera bagashwana. Iyo ni politiki y’ikinyoma. Ayo moko rero ntashobora kuduhuza kandi icyatumye ashobora kudutanya kigihari. Ibyo ni ukwibeshya. Muri uyu mushinga nemera ko ubwiyunge nyakuri bushingira ku mategeko n’umuco, bukayoborwa n’ukuri, ubutabera n’imbabazi; kandi bukarangwa no kwubahiriza uburenganzira bwa muri muntu. Ibyo nitubigeraho mu Rwanda (no mu Burundi), kandi ndabyizera, nta n’uzamenya ko ayo moko yigeze kubaho. 

Umwanzuro ni uko, niba abanyarwanda twifuza mu by’ukuri ko igihugu cyacu Urwanda cyubahiriza uburenganzira bwa buri muntu kandi kikagendera ku mategeko, ndetse kikaba intangarugero, mu gihe tuzi neza ko ingengabitekerezo z’amoko ya politiki zibangamiye amahame y’ubwo burenganzira, dukwiye gukora ibi bikurikira:

- kwibohora izo ingengabitekerezo z’amoko ya politiki. Birakomeye ariko birashoboka.

- Twebwe ababyeyi kimwe n’abanyepolitiki: kureka kuboha abana bacu tubabwira ko ari abahutu, abatutsi n’abatwa

- Urubyiruko: kwanga kubohwa n’izo ngengabitekerezo z’amoko ya politiki (résistance)

  • Twakwibohora dute ?

Birasaba ko abanyarwanda baboshywe n’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki bakwiye kwitekerezaho bagashishoza (discernement), bakibuka ko igihe bari batarigishwa izo ingengabitekerezo nta bwoko bagiraga, kugirango bibuke ko batavukanye ubwo bwoko ahubwo babuhawe n’abahutu, abatutsi n’abatwa bari babufite mu mitwe yabo (travailler sur sa mémoire et sur son conscient). Maze bibaze bati : « mbere y’uko mba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, nari nde? » Uko ni kwo kwibohora, ni kwo kwiyunga by’ukuri. Buri munyarwanda wese akwiye kwiyunga nawe ubwe kugirango agire ubwisanzure maze asabane n’abandi (il faut délier nos idéologies politico-ethniques pour se réconcilier avec nous-mêmes et devenir libres).

Ubwo bwiyunge bwo mu mutwe (le mental, l’intellect) ni bwo bwafasha ubwiyunge bwo ku mutima (le cœur) ku banyarwanda bahohotewe cyangwa bapfushije ababo bazira ubwoko bwa politiki bahawe ndetse no ku babakoreye ibyo byaha. Umaze kwumva uburyo uwakwiciye uwawe yabaye umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, byagufasha kumubabarira. Umaze kwumva uburyo wabaye umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, byagufasha gusaba imbabazi abo wiciye uziza ababo ko mudahuje ubwoko bwa politiki wemeye, bityo ukagaruka i buntu. Ni muri ubwo buryo nashoboye kubabarira abashatse kumboha bakabibuzwa n’impamvu zitabaturutseho, numva ngize amahoro. Hari ibintu njya ntekereza bikambabaza: ntekereza umuntu wishe abantu abaziza ubwoko yibwiraga ko bafite, kubera ko we yabwiwe na se ko ari umuhutu cyangwa umututsi bitewe n’uko sekuru bamuhaye ubwoko bw’ubuhutu cyangwa bw’ubututsi bamaze kumupima amazuru ye cyangwa kubera ko afite umubare w’inka uyu n’uyu. Uwo munyarwanda aramutse abimenye yabyifatamo ate ? Yabigenza ate ? Uwo yiciye se we abimenye yabigenza ate ? Ari wowe se ubimenye, wakwongera kwiyita umuhutu cyangwa umututsi? Kereka wemera ko ibyo byabaye byari binyuze mu kuri. Muri iki gihe tugezemo se hari umunyarwanda n’umwe wakwongera kwemera ko bimubaho? Ni nde munyarwanda wakwemera ko bamubarurira umutungo we (amazu, amasambu, amatungo ye, amafaranga, n’ibindi n’ibindi) hagamijwe kumushyira mu gice kimwe cy’Inyabutatu, kandi umutungo w’umuntu utavogerwa (la propriété privée est inviolable)?   

Ndabizi ko bigoye kwibohora ingoyi iboshye amaguru, iboheye amaboko inyuma cyangwa imbere, cyane cyane iyo umaze igihe kinini uri imbohe! Ndabizi ko bigoye gutoroka gereza kuko uramutse ufashwe waraswa n’abarinze iyo gereza (abarinzi b’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki). Niyo mpamvu uwananirwa kwibohora ubwe no gutoroka iyo gereza, akwiye gushaka umunyarwanda uri hanze yayo, ni ukuvuga utari umuhutu, utari umutwa cyangwa umututsi, kugirango amubohore maze amufashe kuva muri iyo gereza. Kandi barahari benshi, kuko hari abarangije kwibohora abandi bakaba nta moko ya politiki bigeze.

Abanyarwanda bamwe batinya kwibohora no kwemera ku mugaragaro ko atari abahutu, abatutsi cyangwa abatwa kubera impamvu zikurikira:

1° Impamvu za politiki:

- bamwe batinya y’uko, baramutse bavuze ko batiyumvamo ayo moko ya politiki kuko batayemera, byatuma babura abayoboke b’abahutu n’abatutsi ndetse n’abatwa;

- batinya kandi ko bakwitwa abahakanyi b’itsembabwoko. Kuri iyi ngingo nongere mbisobanure: Kuba utiyumvamo ubwoko bwa politiki ubu n’ubu kuko utemera ingengabitekerezo yabushyizeho, ntibivuze ko utemera ko hari abandi babwiyumvamo kuko bo bemera iyo ngengabitekerezo, bamwe bakaba barakoze iryo tsembabwoko. Kutaba mw’idini iri n’iri ntibivuze kutemera ko habaho andi madini. Icyo gihe ahubwo, uwo utiyumvamo ubwoko bwa politiki ni we uba uri mu mwanya mwiza wo kumenya no kwemeza ko itsembabwoko ryabayeho, kuko nta ruhande aba abogamiyeho! Niyo mpamvu hitabajwe abanyamahanga mu gukora iperereza ku byaha by’itsembabwoko mu Rwanda. Ikibangamira abo banyarwanda ni uko kuva kera twemeye buhumyi ko ngo twibumbiye mucyo abanyepolitiki bise inyabutatu, abanyarwanda twese ngo tukaba dufite ubwoko bwa politiki. Nka kwa kundi nyuma yaho abandi banyepoilitiki batubwiye nako badutegetse, ku ngufu, ko ngo twibumbiye twese (n’umwana ukivuka cyangwa utaravuka !) mw’ishyaka rya politiki ryabo, kandi nta na kimwe batubajije, maze tukabyemera … Iyo ndwara ya politiki y’igitugu igomba kubonerwa umuti ndetse n’urukingo.

2° Impamvu z’imibanire n’abandi banyarwanda: abandi batinya ko, baramutse bavuze ko batemera ko ayo moko ya politiki abaho, batakwongera kubana neza n’abari bazi ko bahuje nabo ubwoko, bityo bagatakaza inshuti. Abo bameze kimwe na babandi batinya kuvuga ko bababariye ababahekuye, cyangwa babandi batinya kwemera ibyaha no gusaba imbabazi, ngo kugirango abo bahuje ubwoko bwa politiki batavuga ko batakiri kumwe nabo ndetse bakabita abagambanyi (traîtres).  

3° Gutinya gutakaza ubuzirakarengane (le statut de victime): Abanyarwanda bamwe barenganyijwe cyangwa biciwe ababo bazira ubwoko bwa politiki bitiriwe, batinya kwipakurura cyangwa kwibohora ingoyi y’ingengabitekerezo y’ubwo bwoko, ngo bititwa ko batazize ubwo bwoko. Kanaka ati ndamutse mvuze ko ntacyemera ko ndi umututsi nkitandukanya n’abemera ingengabitekerezo y’ubwo bwoko bwa politiki, ati ubwo sinakwongera kuvuga ko narokotse itsembabwoko ry’abatutsi. Ntabwo ari byo. Uwo munyarwanda namuhumuriza mubwira ko rwose kwibohora cyangwa kubohorwa iyo ngengabitekerezo ntacyo bihindura ku buzirakarengane bwe. Kubera ko ibyo bidasibanganya icyaha cy’itsembabwoko cyakozwe, ntibinasibanganya ubwo buzirakarengane bw’itsembabwoko ry’abatutsi (statut de victime du génocide des tutsi). Oya. 

Izo mpamvu zose zirimo ubwoba, ariko ni ukwibuza amahoro. Jye aho kubana n’umunyarwanda kubera ko tugomba guhuza ukwemera mu ngengabitekerezo y’ubwoko bwa politiki ubu n’ubu, nahitamo kumubwiza ukuri ko ukwemera kwe atari kwo kwanjye, yashaka ko tubana tukabana atabishaka akarorera, ariko nkigirira amahoro. Nta bucuti bushingiye ku bwoko ubwaribwo bwose ! Kimwe n’uko nta bucuti bushingiye mu kwemera kw’idini cyangwa kuba abantu bakomoka mu karere kamwe. Ubwo nta bucuti burimo.

Nongere mbisubiremo, amoko ya politiki aba mu mutwe no mu ngengabitekerezo zayashyizeho, kandi ntavukanwa. Ingengabitekerezo z’amoko ya politiki y’Inyabutatu ni nka gereza ifungiyemo inzirakarengane: imbohe, imfungwa za politiki, ni ukuvuga abahutu, abatutsi n’abatwa. Umwana uvukiye muri gereza ntakwiye kuba imfungwa ngo kubera ko ababyeyi be ari imfungwa n’imbohe, kandi nazo zirengana. Ibyo binyuranije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu. Naho mu buryo bwo kwerekana ko amoko ya politiki ari ukundi kwemera kurimo ikinyoma, ndemeza ko umwana atavukana ukwemera kw’ababyeyi be, ukwariko kwose. Kirazira !

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya. 

Ndi Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, ntabwo ndi umuhanuzi…

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi.

Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi!