Daily Archives: octobre 24, 2016

Nta gushidikanya: amoko y’Inyabutatu ni aya politiki

Mu nyandiko n’ibiganiro nakoze birebana n’amoko yiswe ko ari ay’Inyabutatu, navuze ko Hutu, Tutsi na Twa ari amoko ya politiki, ni uko abanyepolitiki bamwe banga kubyemera, bati duhe ibimenyetso. Nongera kuvuga ko ayo moko akoreshwa mu nyungu za politiki bityo akaba ari muri politiki kandi nayo akabamo politiki, bati uratubeshyera. Nyuma ndongera mvuga ko dukwiye kwibohora ingoyi y’ingengabitekerezo z’ayo moko, ba banyepolitiki bati ntabwo turi imbohe, ayo moko ntacyo adutwaye.

Inyandiko ikurikira ngiye kubagezaho yanditswe n’umwe mu banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Iyi nyandiko irashimangira ko ibyo navuze ari ukuri. Ba banyepolitiki bavuze ko mbeshya nibirebere. Nzakomeza kubagezaho ibindi binyemyetso. Biracyaza …

Uwo munyepolitiki rero aragira ati:

« UYU MWAMI YARI IMFURA
Banyarwanda,
Bavandimwe,
Uyu Kigeri cya Yuhi dutabarije ntiyari umututsi, yari imfura. Mu butumwa yatugejejeho mu gihe cy’icyunamo cy’uyu mwaka, yaduhaye umuhanano uremereye dukwiye gufataho umurage. Tumutege amatwi : « Bana banjye, birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari ukunyuranya n’ibyo Imana idushakaho nk’ibiremwa byayo. Tugomba kandi kwirinda icyatuma u Rwanda rusubira mu miborogo nk’iyo muli 1994 n’ubundi bwicanyi bwagiye buba mu gihugu hose cyane cyane twirinda ibyabaye mu mateka y’igihugu cyacu byatuzaniye ibyago bikomeye. »
Aho dufite ubwenge n’ukwiyoroshya bihagije ngo tuzirikane iri jambo ? Nyamara nta murage mwiza urenze uyu. Nimucyo tureke kuba abatutsi tube imfura, tureke kuba abahutu tube imfura, tureke kuba abatwa tube imfura. Burya Eliya Mpayimana ntiyari umutwa yari imfura ; burya Kizito Mihigo si umututsi ni imfura ; burya Victoire Ingabire Umuhoza si umuhutukazi ni imfura. »
                                                                                                                                                                                                                                                                                                                     Impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya !
  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro!
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.