Ubwoko nyarwanda buri ugutatu (Guillaume Murere)

By | juillet 15, 2016

1. Hari ubwoko umuntu yumva arimo (ethnie auto-identitaire)

Ubu ni ubwoko umuntu ababyeyi cyangwa abaturanyi baba baramubwiye ko arimo, umuntu akabifata nk’ihame. Wamubaza uti: Ubwoko bwawe ni ubuhe, akagusubiza ati: ‘Ndi umuhutu’, ‘ndi umututsi’ cyangwa ‘ndi umutwa’ kandi yenda atazi n’icyo ubwo bwoko yumva arimo buvuga. Ubu bwoko umuntu yumva arimo nta kamaro kuko ntacyo buguha nta nicyo bugutwara.

2. Hari ubwoko abaturanyi (l’environnement) bakubonamo (ethnie sociale)

Ubu ni ubwoko abo muri kumwe bagutwerera: ‘Kanaka ni umuhutu’, ‘Kanaka ni umututsi’ cyangwa ‘Kanaka ni umuhutu’, ‘Kanaka ni umututsi’. Ubu bwoko umuntu atwererwa n’abaturanyi bushobora kuba buhuye n’ubwoko umuntu yumva arimo cyangwa se bitandukanye. Ubu nibwo bwoko bw’ibanze cyane cyane mu gihe cy’imidugararo. Ubwoko abaturanyi bagutwerera nibwo umuntu azira. Iyi niyo mpamvu nkoresha amagambo ‘uzwi nk’umuhutu (réputé hutu)’, ‘uzwi nk’umututsi (réputé tutsi)’, ‘uzwi nk’umutwa (réputé twa)’.

3. Hari ubwoko umunyagitugu agutwerera (ethnie politique)

Ubu ni ubwoko umunyagitugu akwemerera mu nyungu ze za politiki. Nk’urugero, Kagame, mu nyungu ze yahisemo gukoresha inyito ya ‘Jenoside yakorewe abatutsi’. Ni ukuvuga ko abo Kagame yemeye nk’abatutsi bahita baba abacikacumu (victimes), abandi bakajya mu mukumba w’aba-jenosideri cyangwa se abashobora kuba abajenosideri.

Nka buriya uriya ngirwa Premier Ministre Murekezi uherutse kuvuga ko ari umututsi, Kagame atabimwemereye ntacyo byamumarira. Urundi rugero: Makuza Anastase, wari umuparimehutu ukomeye, twakuze tuzi ko ari umuhutu, ariko nyuma, ubutegetsi bwa Habyarimana bwaje kumurega ko yabeshye ko ari umuhutu kandi ahubwo ari umututsi. Bamuciriye urubanza, bamusubiza irangamuntu yanditsemo tutsi, ndetse bamuca n’amafaranga.

Ubu bwoko umutegetsi yemerera umuntu nibwo cyane cyane umuntu azira.

Mboneyeho kwibutsa ko njye nemera ‘Jenoside yakorewe (abazwi nk’) abatutsi bari imbere mu gihugu’.

TWABYIFATAMO DUTE ?

Ko umuntu yiyita umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ntacyo bitwaye, ni uburenganzira bwe bwa muntu. Tugomba, dukwiriye kubimwemerera, tukabimwubahira, ntawe ukwiriye kubimugishaho impaka.

Twebwe abaturage, dukwiriye kwirinda gutwerera abantu ubwoko kuko muri buriya bwoko bufite ibyasha (connotations négatives). Iyo umuntu atwereye undi ubwoko aba amuteye bya byasha, akamubonamo bya byasha aho kumubonamo umuntu. Utwerera umuntu ubwoko aba amwambuye ubumuntu. Kizito Mihigo araririmba ati: ‘Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu’.  Aho gutwerera umuntu ubwoko, ujye umubaza akubwire ubwoko yumva arimo.

Biriya abanyagitugu bacagura abaturage bakurikije amoko byari bikwiriye gucika. Hari hakwiriye kujyaho itegeko ribuza amashyirahamwe rusange (organisations publiques), uhereye kuri Leta ubwayo, gucagura abanyarwanda hakurikijwe amoko.

Muri make mbona ubwoko twari dukwiriye kuburekera umuntu ku giti cye bukaba du domaine privé, nyirabwo akabukoresha icyo ashaka. Mbese twabyitwaramo nk’uko twitwara mu madini: Umuntu ahitamo idini ashaka, akarihindura igihe ashakiye, kandi amategeko abuza amashyirahamwe rusange gucagura abantu hakurikijwe amadini.

Mugire amahoro n’ubugingo.

Guillaume Murere

 

Iyi nyandiko twayivanye hano

 

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko ziri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi!
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *