Daily Archives: janvier 22, 2017

Ni iyihe mpinduka izacyemura burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ?

Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe bimwe mu bitekerezo ku mpinduka yashobora gucyemura ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda. 

1) Ikibazo cy’impunzi ni ingorabahizi. Kugicyemura burundu byaratuniranye.

Kuva mu myaka ya 1959 kugeza muri 1962: habayeho IMPINDUKA mu buyobozi bw’igihugu. Ubutegetsi bushya bushingiye ku mashyaka ya politiki bwavanyeho ingoma za cyami na gikolonize. Iyo mpinduka yakozwe n’abanyepolitiki bo mu mashyaka ni bwo bwa mbere yari ibayeho mu mateka ya politiki y’Urwanda kuko ayo mashyaka ari bwo yari akimara kuvuka. Iyo demokarasi y’amashyaka yavutse mu nkundura y’Ubwigenge twayigishijwe n’abakoloni. Repubulika yasimbuye Ubwami, n’abakoloni basubira iwabo. Iyo mpinduka ariko yatumye abanyarwanda benshi bahunga igihugu abandi baricwa.

Mu mwaka wa 1973, abo banyepolitiki bashyizeho iyo Repubulika bakuweho ku ngufu (Coup d’Etat) n’abasirikare bo mu ngabo z’igihugu bategekaga. Baregwa guteza imvururu no kubiba amacakubi mu banyanyarwanda. Abo bategetsi b’abasirikare nabo bashyiraho ishyaka rya politiki maze bategeka abanyarwanda bose kurijyamo. Ni uko bayobora igihugu ari abasirikare kandi ari n’abanyepolitiki. Abanyarwanda tubifata nkaho ari ibintu bisanzwe. Nyamara, abahanga muri politiki bavuga ko, muri demokarasi nyayo, ingabo z’igihugu zitagira aho zibogamira muri politiki, bityo zikaba zitagomba gukora politiki nyine. Iyo MPINDUKA ya kabiri yakozwe n’butegetsi bwa gisirikare yatumye nanone abanyarwanda benshi bahunga igihugu abandi baricwa.

Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugera 1994 izo mpunzi zashatse gutaha mu Rwanda zikoresheje ingufu za gisirikare, nk’uko zari zarabigerageje mu myaka ya 1963 kugeza 1968 ariko bikanga. Abo basirikare bakoze iyo MPINDUKA ya gatatu nabo bashinze ishyaka rya politiki kugirango bazashobore kujya mu butegetsi bw’igihugu nk’abandi banyarwanda. Mu kwezi kwa karindwi 1994, abo banyarwanda b’impunzi batsinze iyo intambara, benshi muri bo baratahuka ariko bamwe basigara hanze, bakomeza kwitwa impunzi. Kandi nanone abanyarwanda benshi barishwe, hongera guhunga abandi benshi cyane kubera iyo ntambara yamaze imyaka ine. Abo banyepolitiki n’abo basirikare bo mu mpande zombi zarwanaga ntibubahirije amasezerano bagiranye yo kurangiza ikibazo cy’impunzi bari barasinye tariki ya 4 Kanama 1993 Arusha muri Tanzaniya, ndetse babifashijwemo n’amahanga. Iyo MPINDUKA ya gatatu nayo yakozwe n’abasirikare b’abanyepolitiki. Nanone tubifata nk’ibintu bisanzwe.

Mushobora kumbwira muti ibyo uvuze byose nta gishya kirimo. Ni byo koko. Ariko ibi byose ni byo bitumye nibaza kandi namwe mbabaza ibi bibazo: ni iyihe MPINDUKA izacyemura burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda? Ko abanyepolitiki bo mu mashyaka n’abo mu ngabo za gisirikare batashoboye kugicyemura kandi bafite ingufu za politiki n’iz’intwaro zikomeye, kuko n’amasezerano y’amahoro bagiranye batayubahije, iyo mpinduka yindi izakorwa na bande ? Hakoreshwa se ubuhe buryo kugirango icyo kibazo kirangire ? Arusha ya II izava he? Icyo kibazo kizarangira gite ?

2) Turebe uko bamwe mu banyarwanda bifuza iyo impinduka ya kane.

Nubwo hari abanyarwanda benshi bagaragaza, mu mvugo no mu bikorwa, ko bashaka IMPINDUKA ya kane mu Rwanda, hari abandi bagira bati nta mpinduka dushaka ibintu bimeze neza mu gihugu, dufite amahoro n’umutekano. Abashaka impinduka bakabasubiza ko hari ikibazo kuko impunzi zigiheze i Shyanga.

Ariko n’abo bifuza iyo mpinduka, bakayivuga mu buryo bunyuranye. Ku ruhande rumwe, bamwe bati icyo dushaka ni uko abategetsi bahinduka. Abandi bati dutegetswe neza, nta kibazo dufite, bati ariko niba mwumva ko ubutegetsi bwacu ari bwo bwabujije izo mpunzi gutaha, reka tujye mu matora, turi muri demokarasi, maze tuzarebe uzayatsinda. Nkaho abanyarwanda bose bemerewe gutora! Icenga rya politiki ! Abari muri ibyo bice byombi bakumva ko impinduka ari uguhindura umukuru w’igihugu n’abategetsi bamwegereye gusa; binyuze mu matora, uko yakorwa kwose. Ibindi ntimuzabibabaze… Urwo ruhande rukunze kubamo abanyepolitiki bo mu mashyaka.

Ku rundi ruhande, hakaba ariko n’abandi bagira bati amatora y’abanyarwanda ibyayo turabizi, kuva kera Repubulika yabaho, abatsinda amatora yo mu mashyaka ya politiki bamenyekana ayo matora ataranaba ! Bati impinduka dushaka ni REVOLUTION, impindura-matwara, ikaba ariyo yarangiza ikibazo cy’impunzi. Abari mu kindi gice cy’urwo ruhande bati ibyo mubitekereje mute? Bati nta soni mufite? Bati aka kanya mwibagiwe ibyo gusimburana kw’ingoma muri ubwo buryo byadukuririye? Bati izo révolutions zatwiciye abacu ni nazo zirukanye abo bavandimwe bacu mu gihugu, ntazo dushaka. Ni uko impaka zikabura gica.

Kuri iyi ngingo y’uburyo abifuza impinduka ya kane yakorwa rero, ndasanga abari muri izo mpande zombi badasobanura uburyo nyakuri bwacyemura icyo kibazo cy’impunzi. Kuko mu Rwanda habayeho amatora menshi na za révolutions nyinshi, ariko ntibyabujije impunzi guhera i Shyanga.

Kuva muri 1994 kugeza ubu rero, ikibazo cy’impunzi ntikirongera kwigirwa hamwe n’impande zose z’abanyarwanda. Abantu benshi bategereza amatora, bakaba ari yo barangarira, bakayarangaza imbere, bakarangaza impunzi, bakazirangarana, maze ikibazo cyazo kikibagirana. Impunzi nazo zikarangarira ayo matora zizi neza ko zitazajyamo, maze zikibagirwa ko zishaka gutaha! Ari ugutora abategetsi ari no gutaha kw’impunzi, igikwiye bubanza ni iki ? Ni uko amahanga nayo akemera ayo matora yirengagije ko agicumbikiye izo mpunzi ! Nkaho izo mpunzi zidakeneye gutaha. Umenya ariko ari bwa bwenge bita dipolomasi (diplomatie) kuko bafite dipolome muri  demokarasi (démocratie) !

3) Turebe noneho igitekerezo cy’uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri.

a) Iyo mpinduka nshya yaba iyihe?

Mu nyandiko nandika n’ibiganiro ntangaza mu Kinyarwanda ndangiza ngira nti: « Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya ». Koko rero ibibazo byacu abanyarwanda ntabwo ari ibibazo bisanzwe. Niyo mpamvu bikeneye umuti udasanzwe. Muri iki kiganiro ndibanda gusa ku kibazo cy’impunzi.

Muri uyu mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, nemera ko IMPINDUKA abanyarwanda dukeneye ari iy’ibitekerezo bya politiki (changement des idées politiques). Ntabwo dukeneye impinduka y’ibikorwa bihungabanya umutekano w’abandi banyarwanda cyangwa ikozwe mu buryo bwo kurengera inyungu z’abanyarwanda bamwe gusa. Dukeneye politiki yaduhuza kandi irengera inyungu zacu twese, ni ukuvuga politiki mpuzabanyarwanda ishingiye ku mahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ahuza abantu. Ntabwo dukeneye politiki iducamo ibice ikirukana bene wacu mu gihugu, politiki y’amaburakindi iyobowe n’abacuzi n’abacuruzi b’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki zikoreshwa mu buryo bunyuranye rwihishwa, zashyiriweho gutanya, guteranya no gusumbanya abanyarwanda mu nyungu z’abantu bamwe bo mu ruhande rumwe.

Impinduka dukeneye kandi ni iyo guhindura uburyo bwo gukora politiki kugirango tugere kuri demokarasi nyarwanda. Politiki yo gutukana, gusebanya, gutera ubwoba, kwihimura, kubeshya no kubeshyera abo mudahuje ibitekerezo ntigomba kuba mu muco w’abanyarwanda. Demokarasi nyarwanda igomba kurangwa no kwubahana, kuvugisha ukuri, kugira ubutabera bwigenga, no kwemera ko umunyarwanda wese agaragaza ibitekerezo bye kabone n’iyo byaba binyuranye n’iby’abategetsi, bityo ikabanisha abanyarwanda twese mu gihugu cyacu.

Impinduka dukeneye ntabwo ari iyo kuvanaho abategetsi bariho ngo hajyeho abandi bakora nk’ibyo abo basimbuye bakoze, nubwo byaba binyuze mu matora. Iyo ni politiki ya vaho njyeho. Impinduka dushaka ntabwo ari iyo guhunguka kw’impunzi zimwe gutuma abandi banyarwanda nabo bahunga. Kugirango ayo matora ashobore kugenda neza mu bwisanzure, kubari mu Rwanda, impinduka ikwiye gukorwa mbere ya byose ni ukuvanaho impamvu zose zibuza impunzi gutaha, kugirango zitahuke maze umunyarwanda wese abone uburenganzira bwo gutora ndetse no kuba umukandida abishatse.

Nemera ijana kw’ijana ko umunyarwanda wese akwiye kugira uburenganzira busesuye bwo gusohoka no kwinjira mu gihugu cye igihe ashakiye kandi akaba yaba umukandida igihe cy’amatora. Nta muntu n’umwe ukwiye kubibuzwa cyangwa kubizira. Ariko, kubireba abari hanze y’igihugu, mu buryo bwa politiki, kujya mu matora mu Rwanda uri umunyepolitiki uvuye mu buhungiro kandi uzi neza ko izo mpunzi nta burenganzira zifite zo kugutora cyangwa gutora undi mukandida wese, mu gihe icyo zahunze kikiriho, harimo amayobera. Yaba ari amwe muri ya mabanga ya politiki bajya batubwira? Ayo mabanga azwi na ba nyirayo. Amwe mu mashyaka ya politiki ari hanze y’igihugu yibagirwa ko ari mu buhungiro, agakora nkaho abanyarwanda b’impunzi batuye mu Rwanda. Aho kwishyira hamwe ngo baharanire gutaha kw’izo mpunzi, abari muri ayo mashyaka bagaharanira imyanya yo mu butegetsi badashobora kubona batari mu gihugu cyabo. Igikwiye kubanza ni iki ?

Bamwe mu banyarwanda ndetse bagira bati: « ntawashobora gutsinda ayo matora avuye mu buhungiro ». Nanjye nti: Kuki bamwe mu banyepolitiki bari mu buhungiro bajya mu matora mu Rwanda basize impunzi hanze bazi neza ko zitazashobora gutora kuko nta burenganzira zibifitiye, nyamara bakavuga ko baharanira uburenganzira bwose bw’abanyarwanda bose n’izo mpunzi zirimo, aho guharanira mbere ya byose ko zitaha kugirango nazo zibone ubwo burenganzira? Bumva se ayo matora ari yo azatuma impunzi zitaha? Cyangwa ni uko imishyikirano hagati yabo na Leta y’U Rwanda iba yarananiranye? Kuki bajya mu matora batemera ? Niba ari amaburakindi, bakwiye gushaka icyo « Kindi » kugeza igihe bakiboneye, nubwo byafata igihe, bakareka kurambirwa n’ubuhunzi, bakagira ubwihangane, ariko ntibajye mu byo batemera ! ! Buri wese ariko afite uko abyumva … Ngo iyo ibitekerezo binyuranye bishyizwe hamwe bivamo urumuri (du choc des idées jaillit la lumière) !

Impunzi zatangiye kujya mu matora mu Rwanda bwa mbere nyuma y’intambara ya 1990-1994. Impamvu yaba ari uko mbere ya 1990 politiki y’amashyaka menshi itari yemewe mu Rwanda? Nyamara, ibyabaye kuri bamwe bagerageje kujya muri ayo matora byari bikwiye kubera isomo amashyaka yose ari mu buhungiro kugirango ahindure imikorere yayo ya politiki (stratégie politique).

Icyo dukeneye rero ni ibitekerezo bishya byahindura système politique, ni ukuvuga ishingiro, imiterere n’imyubakire y’inzego z’ubuyobozi n’ubutegetsi bw’igihugu (institutions publiques), kugirango imikorere y’abategetsi nayo ihinduke maze umunyarwanda wese ashobore kuba mu gihugu cye ntawe yikanga, bityo twese tureshye imbere y’amategeko.

Iyo mpinduka nigera mu Rwanda kandi izahindura Isi yose yabeshywe ko ngo abanyarwanda bataremye kimwe, ko ngo bamwe bazi ubwenge no gutegeka kurusha abandi, ko ngo bamwe ari babi abandi bakaba beza, ko ngo ubwoko bumwe ari ubw’abicanyi kabombo, ubundi bukaba ubw’inzirakarengane ntagatifu, ko ngo ubuhutu, ubututsi n’ubutwa ari amoko nk’ayandi kandi nyamara ari amoko ya politiki, n’ibindi. Ibyo binyoma byasakaye ku Isi yose bizata agaciro. Bityo amahanga yose azamenya ko abanyarwanda bose baremye kimwe, ko muri bo harimo abanyabyaha hakabamo n’inzirakarengane kandi ko nta n’umwe urusha undi ubwenge no gutegeka neza.  

b) Ni bande bakora iyo mpinduka nshya ?

Impinduka umunyarwanda ashakira abandi nawe akwiye kubanza kuyishakamo. Ntiwahindura abandi nawe utabanje guhinduka ubwawe. Ntiwashobora kubohora abandi kandi nawe ubwawe uri imbohe. Ntawashobora gufasha abanyarwanda kwiyunga kandi nawe atariyunga nawe ubwe. Ibitekerezo bishya ni byo bizahindura imitwe n’imitima y’abanyarwanda.

Nyuma yo gutangaza inyandiko n’ibiganiro ku bwigenge bwa société civile ubwo nerekanaga uburyo abari muri uwo muryango no mu madini nabo baharanira demokarasi, hari umunyarwanda ntari nzi wambwiye ngo ndi gushyamiranya amashyirahamwe n’amashyaka ya politiki. Kubera ko mvuga amakosa y’amwe mu mashyaka, nkanavuga ko abari muri iyo société civile bakwiye kugira ubwigenge bakareka gukorera amashyaka, kugirango bazashobore kuvana ubutabera mu maboko y’abanyepolitiki maze nabwo bubone ubwigenge. Nyamara, ubwigenge ntibubangamira ubumwe n’ubwiyunge. Muri uyu mushinga, nemera ko iyo mpinduka ari yo yaba nziza kuko ibereye abanyarwanda twese. Ubwigenge ni bwiza ariko kubugeraho biravuna…

Nyuma naje kumenya ko uwo munyarwanda ari umunyepolitiki ngo uri mu ruhande rw’abashaka impinduka. Ngo abwirwa benshi, hakwumva bene yo ! Wavuga ko uzakora impinduka mu Rwanda gute udashaka ko umunyarwanda akugaragariza ibitekerezo bye bishya, udashaka kwumva agahinda k’abanyarwanda bashavuye, udashaka ko umuturage akubwira akababaro ke, udashaka ubwigenge bw’ubutabera, udashaka ko ibibi wowe cyangwa ishyaka ryawe rikora bivugwa; aho kubikosora ukavuga ko ufite ibyo bitekerezo akurwanya ? Nta gushidikanya ko habayeho impinduka y’ubutegetsi mu buryo abyifuza, ubutabera nta bwigenge bufite, uwo muyepolitiki yahita arekuza imfungwa za politiki mu nyungu z’ishyaka rye, ariko agata muri iyo gereza abafite ibitekerezo binyuranye n’iby’iryo shyaka, nanjye ndimo ! Ubwo se impinduka yaba akoze ni iyihe? Gufungura imfungwa za politiki ugafunga izindi, nta mpinduka irimo. Uwo munyepolitiki nawe rero mu by’ukuri akeneye guhinduka.

Impinduka dukeneye irareba rero kandi amashyaka ya politiki yose kugirango abifuza ubutegetsi badakora nk’ibyo bavuga ko barwanya. Ntitugomba gutegereza igihe cy’amatora kugirango tubereka amakosa yabo. Bagomba kwemera guteguzwa buri gihe.

Impinduka dukeneye ni iyo guhunguka kw’impunzi zose kandi yaduha icyizere (garantie) cy’uko nta munyarwanda uzongera guhunga igihugu cye. Ibindi byaba ari nk’ibisanzwe twamenyereye. Nta gishya cyaba kirimo. 

Dufite abanyepolitiki bakora politiki y’ubutegetsi mu mashyaka menshi (des politiciens), ariko dukeneye n’abandi batari mu mashyaka ahubwo bakora politiki ihuza abanyarwanda mu muryango umwe wa Kanyarwanda (des hommes et des femmes politiques) ugamije ubumwe, ubutabera n’ubwiyunge nyakuri. Kuko nkuko nabyerekanye, iyo nshingano abanyamashyaka ntibayishohoje neza kubera ko impunzi zigiheze i Shyanga, mu myaka 60. Birababaje kuba hari abanyarwanda benshi bavukiye hanze bakarangirizayo ubuzima bwabo bwose bataragera mu gihugu cyabo. Biteye agahinda.  

Icyo kivi gikwiye rero gusozwa n’abanyarwanda bari muri société civile hamwe n’amadini. Muti kubera iki? Nti: kubera ko abo banyarwanda nta mashyaka ya politiki barimo, ntibabe n’abasirikare, bakaba batagamije ubutegetsi, ahubwo baharanira ubumwe nyakuri bw’abanyarwanda. Byumvikane neza ko abo banyarwanda batasimbura abanyepolitiki ahubwo babunganira mu milimo irebana no guteza imbere ubwo bumwe, ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwiyunge nyakuri, mu rwego rw’igihugu, kugirango bazashobore gusohoza ya ntego abanyepolitiki bo mu mashyaka batashoboye kurangiza. Umuryango wabahuza ni nawo washobora guhuriza abanyarwanda twese mu gihugu cyacu.

Société civile n’amadini nubwo nta butegetsi bw’igihugu baharanira ariko, bakwiye kuba ari bo bemererwa gukora iyo milimo mu nyungu rusange z’igihugu (fonctions d’utilité publique). Kugirango ibyo bazashobore kubigeraho, bagomba kuba nabo bafite ubwigenge busesuye nkuko nabivuze, bityo bakabuharanira koko. Iyo ni yo mpinduka ya kane dukeneye. Abayobozi (leaders) ba Société civile n’amadini rero nibahaguruke !

Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kizarangira burundu umunsi ubutabera buzabona ubwigenge busesuye, bukava mu maboko y’abanyepolitiki.

c) Iyo mpinduka yagerwaho ite, yashyirwa ite mu bikorwa? Tubitekerezeho…

Murakoze ndabashimiye, mugire amahoro, ni ah’ubutaha.

 MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, umushinga wigenga kandi utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi.

Impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya !

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro!
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.