Mu kiganiro n’inyandiko nise « Ni iyihe mpinduka izacyemura burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda » narangije mvuga ko abanyarwanda bari muri Sosiyete sivili bakwiye kwunganira abanyepolitiki mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu zirebana n’imilimo bakora irengera inyungu rusange z’abanyarwanda, kugirango bazashobore gusohoza intego yo guhuza no kubanisha neza abanyarwanda bose mu gihugu cyabo, kuko abanyepolitiki bo mu mashyaka batashoboye kuyisohoza. Narangije ngira nti:
« Iyo mpinduka yagerwaho ite, yashyirwa ite mu bikorwa? » Muri iyi nyandiko n’ibiganiro bizakurikiraho, turakomeza kurebera hamwe uko byagenda.
Bimwe mu byo abanyepoliti bo mu mashyaka n’abanyarwanda bagize Sosiyete sivili bahuriraho ni uko bose bavuga ko barengera Rubanda kandi bakanaharanira ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko. Nyamara wareba ugasanga, mu by’ukuri, n’abo ubwabo batareshya imbere y’ayo mategeko. Koko rero, birazwi neza ko abanyepolitiki bo mu mashyaka ari bo bonyine bayobora imilimo yose irebana n’ubutegetsi bw’Igihugu, harimo ndetse n’iyo abagize sosiyete sivili bakora mu milimo biyemeje mu buryo bwo kurengera Rubanda. Urugero rumwe natanga ni imilimo ijyanye n’ubutabera. Ntibyumvikana ukuntu Ministeri y’ubutabera yategekwa n’ishyaka rya politiki riri no muri Guvernoma, mu gihe bizwi neza ko abanyarwannda banyuranye bari mu mashyirahamwe n’abikorera ku giti cyabo muri Sosiyete sivili aribo baharanira buri munsi uburenganzira bw’ikiremwamuntu hamwe n’ubwo butabera. Kuki Ubutabera bwayoborwa n’umunyepolitiki kandi bizwi neza ko abacamanza badakora politiki ? Ubutabera buyobowe n’abanyepolitiki bwakwigenga bute?
Ubwo busumbane hagati y’abagize umuryango wa Sosiyete sivili n’abagize umuryango w’amashyaka ya politiki ni bwo butuma abari muri ayo mashyaka bagira ingufu nyinshi, bakwumva ko bari hejuru y’abandi banyarwanda, kugera naho bamwe ndetse bishyira hejuru y’amategeko. Bakabikora bitwaje ya mpamvu yuko ngo amashyaka ari yo yonyine yemerewe kujya mu butegetsi. Ibyo ni bimwe mu bituma bamwe mu bagize ayo mashyaka, iyo bageze kuri ubwo butegetsi, bakandamiza abanyarwanda bo muri sosiyete sivili barwanya akarengane abo bategetsi bakorera Rubanda. Ni uko ba baturage bakabura kirengera kuko sosiyete sivili ibura ingufu zo guhagarika ako karengane. Amabaruwa n’amaraporo y’intababaza yohererezwa abo banyepolitiki b’abanyagihugu cyangwa b’abanyamahanga, agafungiranwa mu bubati bw’ibiro byabo, yamara gutora utuhumbu bakayashyingura burundu. Kandi koko, ngo « ntawe urega uwo aregaho ! » Mu buryo bwo kwamagana ako karengane nanone, abagize sosiyete sivili bakajya mu mihanda, ariko nabyo bakabizira, kandi kwigaragambya ari uburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko.
Ibibazo by’ubusumbane hagati y’amoko nita ko ari aya politiki, ni ukuvuga ya yandi y’bahutu, abatutsi n’abatwa, nabyo ni aho biva. Muti gute? Ku ngoma za Cyami, umuryango w’abanyepolitiki (classe politique) wari ugizwe n’abatutsi, naho abahutu n’abatwa bakaba abo bitaga Rubanda « rugufi ». Aho ya ngengabitekerezo twigishijwe ivuga ko ngo abahutu n’abatwa ari « bagufi » naho abatutsi ngo bakaba « barebare » ntiyaba ari aho ikomoka? Icyo gihe rero nta munyarwanda watinyukaga kwamagana akarengane kakorwaga n’abo bategetsi. Mu gihe igihugu cyabonaga ubwigenge, Rubanda rw’abahutu rwari rwarakandamijwe, rwaricajwe kuko rwari rwaragizwe rugufi, rwiyemeje guhaguruka maze rurahagarara, ruharanira narwo kujya mu butegetsi, kugirango rwirengere. Abo bahutu bamaze gufata ubutegetsi ariko nabo bicaje ba batutsi, babahindura Rubanda Rugufi. Ubusumbane hagati y’abanyarwanda burakomeza.
Buri mwaka twizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’Urwanda kuko rutakiyobowe n’ibihugu by’amahanga. Nyamara Rubanda ntiyigeze ibona ubwigenge kugeza ubu kuko yakomeje gukandamizwa na bamwe mu banyepolitiki b’abanyarwanda bishyira hejuru y’amategeko nkuko nabivuze. Wavuga ute ko abaturage bigenga mu gihe bakubitwa ibiboko kandi nta gihano cyo gukubitwa kibaho mu mategeko y’URwanda? Tubyibazeho. Muri Werurwe 1957 hatangiye révolution y’abahutu yageze ku ntsinzi muri mutarama 1961, naho mu Ukwakira 1990 hatangira iy’abatutsi yageze ku ntsinzi muri Nyakanga 1994. Mwari muzi ko izo révolutions zombi zakozwe mu gihe kingana? Imyaka 3 n’amezi icumi, hafi imyaka ine ! Muri 1994, bamwe mu bahutu bishe abatutsi bahinduye zeru révolution yabo. Ya révolution y’abatutsi nayo, bamwe muri abo batutsi nabo bari kuyihindura zero. Politiki ishingiye ku moko, iyariyo yose rero, irisenya. Abarota ko ngo kugabana ubutegetsi hakurikijwe amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa ari byo byavanaho ubusumbane bw’abanyarwanda rero, nabo bamenye ko bibeshya, kuko ubwo butegetsi nabwo bwahita bwisenya. Noneho, umenya nta n’umunyarwanda wasigara! Biragaragara rero ko dukeneye indi révolution ariko ikozwe n’abanyarwanda twese kandi idashingiye ku moko ya politiki, ahubwo ishingiye ku mategeko n’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo ni yo politiki izarama, igakiza abanyarwanda kuko izatuma Rubanda rubona ubwigenge nyabwo.
Kuvuka kw’amashyaka ya politiki muri Repubulika byakurikiweho no kuvuka kw’imiryango ya Sosiyete sivili itabogamiye ku butegetsi. Ayo mashyaka ya politiki nayo kandi yatangiye nk’amashyirahamwe. Nubwo amashyirahamwe macye yitwa ko atabogamiye kuri Leta yaje kuvuka ariko, ntabwo ijwi ryayo ryumvikanye cyane kuko abanyepolitiki bose bagiye ku butegetsi, baba abiyita cyangwa abitwa abahutu cyangwa abatutsi, bakomeje gukandamiza Rubanda rugufi nkuko nabivuze. Ni uko abanyepoliti batari ku butegetsi nabo (opposition) bagafatwa nk’abanzi kuko batavuga rumwe n’ababuriho baba batinya kubuvaho ngo nabo badahinduka Rubanda rugufi. Ibibazo hagati y’abategetsi ni aho biva. Kugeza ubu, byaragaragaye ko ibibazo by’ayo mashyaka ari ibibazo by’ubutegetsi. Nkuko mpora mbivuga, icyo abanyepolitiki bapfa ni nacyo bapfana, ni: ubutegetsi. Iyo badasangiye ubutegetsi barashyamirana, ariko babusangira bakwumvikana. Muri demukarasi amashyaka menshi ni ngombwa, ariko igisubizo cy’akarengane k’abanyarwanda ntikigomba gushakirwa mu gushinga uruhuli rw’amashyaka cyangwa kugabana imyanya y’ubutegetsi hakurikijwe amashyaka ya politiki gusa. Niyo abagize ayo mashyaka babugabana mu buryo bwiza bumvikanyeho, ibyo si byo byonyine byaha Rubanda icyizere cy’amahoro.
Muri iki gihe tugezemo, umuntu yavuga ko Rubanda « rugufi » igizwe na ba banyarwanda batagira ijambo, batemerewe kuvuga ibibi ubutegetsi bukora, badafite uburenganzira bw’ibanze amahame mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu abemerera, bari muri ya moko ya politiki uko ari atatu ndetse n’abatarayamenya n’abatayemera. Ku byerekeranye n’ayo moko ya politiki navuze, ikibazo ni uko abahutu cyangwa abatutsi bafashe ubutegetsi bashaka kwumvisha abaturage bahuje ubwo bwoko ko ubutegetsi bafite nabo ari ubwabo, kandi atari byo, ni uko bakabeshyera abo badahuje ubwoko ko ari bo ba nyirabayazana b’ibibazo byose, bakivanaho ibibazo bakabishyira ku bandi, kandi ari bo bafite ubutegetsi. Rubanda rugufi nayo, kubera kutagira ubushishozi (manipulé), igakurikira. Akazi ka Sosiyete sivili ni aha kari, ni ukuba ijwi n’ijisho bya Rubanda. Impunzi z’abanyarwanda zirimo amoko yose. Kubera impamvu za politiki kandi, ari abatutsi, ari abahutu, ari n’abatwa barishwe, abandi barafungwa. Mu by’ukuri rero, nta na rimwe abanyarwanda bigeze bareshya imbere y’amategeko, kuko politiki zayoboye igihugu zose zagiye zisumbanya abanyarwanda.
Tuzi neza ko abanyepolitiki bafata bamwe mu bayoboke ba sosiyete sivile bakabashyira mu butegetsi bamaze kubandikisha mu mashyaka yabo ako kanya. Kuki abo bayoboke batakora politiki yo kurengera Rubanda batarinze kuva muri sosiyete sivili barimo? Ibyo si byo byaba byiza aho kujya gukora no kuvuga ibitandukanye n’ibyo bavugaga kandi bakoraga batarayivamo ? Nyamara amashyaka ya politiki nayo ni amashyirahamwe ! Umuco wa politiki twazaniwe n’abazungu uvuga ko ngo amashyaka ari yo yemerewe gukora politiki gusa urashaje. Na ndetse muri iki gihe, n’abo banyamahanga b’abahanga muri demokarasi twawurebeyeho bari kuwuvugurura iwabo. Twe dutegereje iki? Iwacu i Rwanda naho rero, ni ko bikwiye kugenda, ariko tukabikora mu buryo bubereye abanyarwanda, tutiganye abo banyamahanga. Bityo, politiki y’abagize sosiyete sivili n’iy’abanyamashyaka zigatandukana ariko zikwuzuzanya. Ntangira kuvuga iki gitekerezo hari abambwiraga ko ndi kurota. Nyamara, ubu hari ibimenyetso bigaragaza neza ko iyo nzira ariyo turi kujyamo. Muri iki gihe hari abanyarwanda ku giti cyabo basigaye bakora politiki batarinze gushinga amashyaka, kandi ibitekerezo byabo bikumvikana neza. Hari abafite ibitekerezo by’iyo mpinduka ya politiki batangiye kubigaragaza, kandi batari mu mashyaka ya politiki. Umuntu avuze ko iyo impinduka ya gatatu yatangiye yaba abeshye? Ubwo buryo ni bwo nemera ko bushobora kutugeza ku mahoro nyayo kandi arambye. Iyo politiki nshya ni yo nita »Politiki mpuzabanyarwanda » kuko ihuza abenegihugu aho kubatanya, kandi ikaba ariyo yageza Rubanda ku bwigenge nyakuri, bityo bakareshya imbere y’amategeko. Ntabwo abanyarwanda twese dushobora kujya mu mashyaka ya politiki, ariko abatayarimo bose bakwiye kwitabira iyo politiki mpuzabanyarwanda. Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa koko n’umuti udasanzwe, kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya !
Murakoze ndabashimiye, mugire amahoro, ni ah’ubutaha.