Monthly Archives: octobre 2017

Ingabo z’amashyaka n’iz’amoko ya politiki ntizatuma igihugu kigendera ku mategeko

Ku ngoma zose zabayeho mu Rwanda, abategetsi bakoresheje intwaro ebyili kugirango bagere cyangwa bagume ku ntebe y’ubutegetsi: intwaro za gisilikare n’intwaro z’amoko. Muri iki gihe, hari abavuga ko ingabo z’igihugu zikwiye gushyirwaho hakurikijwe amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa zikomokamo; abandi bakemeza ko ngo ingabo z’igihugu zishobora kuba mu mashyaka ya politiki bityo zikaba zashyirwaho cyangwa zavangwa hakurikijwe igabana ry’imyanya y’ubutegetsi hagati y’ayo mashyaka. Muri uyu mwanya, nifuje gutanga igisubizo kuri ibyo bitekerezo ngira nti: Ingabo z’amashyaka n’iz’amoko ya politiki ntizatuma igihugu kigendera ku mategeko. Ndetse byarutwa no kutazigira ! 

1. Intwaro ya mbere abanyepolitiki bakoresha kugiranngo bagere ku butegetsi ni imbunda

Kubera ko muri uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri nemera ko impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya, kimwe mu bitekerezo bya politiki bishya natangaje ni uko Sosiyete sivili  ikwiye  kugira intumwa za Rubanda mu Nteko ishinga amategeko no mu Buyobozi bw’ubutabera n’ubwiyunge, kuko iyo Sosiyete sivili nayo irengera Rubanda kandi ikarengera n’amategeko. Mu buryo bwa Politiki Mpuzabanyarwanda iyobowe na Sosiyete sivili, mvuga ko hakwiye kubaho abayobozi b’ubwiyunge, naho mu Butabera Mpuzabantu nkavuga ko hakwiye kubaho abahuza, kugirango abo bose bafashe abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri.

Ni uko abanyarwanda bamwe bakabihakana bagira bati urashaka ko Sosiyete sivili ikora politiki kandi atari yo nshingano yayo? Abandi nabo bati ibyo ntibishoboka nta handi byabaye ku Isi Sosiyete sivili ntiharanira ubutegetsi? Nanjye nti ku busanzwe se, mu Rwanda Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’iy’uburengazira bw’ikiremwamuntu hari ubwo zishinzwe imilimo ya politiki y’Ubutegetsi bw’Igihugu? Abo bose mbasubiza rero ko iyo Politiki Mpuzabanyarwanda atari politiki y’ubutegetsi  ahubwo ko igamije guharanira kurushaho ko igihugu cyacu cyagendera ku mategeko n’amahame mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu kuko ariyo agomba guhuza abanyarwanda. Ikindi abo banyarwanda batarumva neza ni uruhare Rubanda igomba kugira mu miyoborere y’igihugu. Niba twemera ko muri demokarasi Rubanda ari yo itanga  ubutegetsi, dukwiye no kwemera ko ari nayo igomba kubwambura abategetsi  batubahiriza demokarasi.

Muri icyo gitekerezo ariko nsobanura ko Sosiyete sivili itasimbura abanyepolitiki, kandi ko itakorera cyangwa ngo ikorane n’amashyaka ya politiki, ahubwo yayunganira. Icyaba kigamijwe mbere ya byose ni ukuvana muli politiki y’ubutegetsi bw’igihugu imilimo ya Sosiyete sivili yo kurengera Rubanda abanyepolitiki batakoze neza kugeza ubu, kugirango Rubanda ishobore kugira ubwigenge bityo igihugu kibone kugendera ku mategeko mu by’ukuri nkuko twese tubyifuza. Kandi ibyo ntibibangamiye demokarasi ahubwo birayishimangira. Kimwe nuko Ubutabera Mpuzabantu (médiation) bwakwunganira Ubutabera bw’ubucamanza, Politiki mpuzabanyarwanda nayo yakwunganira Politiki y’ubutegetsi kugirango iburinde (ubutegetsi) ibikorwa bibi byo gutanya no guteranya abanyarwanda.

Kubw’icyo gitekerezo gishya, abo ba MPAKANYI na ba NTIBISHOBOKA , nanjye ndahindukira ariko nkababaza nti: ese muri demokarasi, abasirikare bemerewe kujya mu mashyaka ya politiki ? Ni uko bakansubiza ko batemerewe gukora politiki. Nyamara niko bimeze mu Rwanda kuva rwatangira kuyoborwa n’abasirikare muri 1973 kandi tukavuga ko ngo dufite demokarasi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, twagiye tugira abasilikare mu nzego zose z’ubutegetsi bw’igihugu uko ari 3, ni ukuvuga Ubutegetsi nshingamategeko, ubutegetsi nyubahirizamtegeko, ndetse no mu Butabera.

Ibyo kandi twarabyemeye (cyangwa se twarabyemejwe), birakomeza imyaka irashira indi irataha, turicecekera, turabimenyera, nkaho ari ibintu bisanzwe. Kugeza n’uyu munsi, hari abumva ko ntacyo bitwaye kuba abasikare nabo baba abanyepolitiki cyangwa abanyepolitiki bakaba abasirikare, kuko ari ko byamenyerewe. Ariko bakirengangiza ingaruka zabyo twabonye kuva muri 1973. None se abashyigikira amashyaka ya politiki afite ingabo z’igisirikare, kuki bahindukira nyuma bakayarega ko atubahiriza uburenganzira bw’ikiremwauntu,  kandi bari bazi neza ko ingabo z’igihugu zitagomba kuba iz’ayo amashyaka ya politiki nyine ? Washyigikira amashyaka afite intwaro za gisirikare warangiza ukanavuga ko ushaka ko igihugu kigendera ku mategeko? Mutekereze amashyaka yose y’abanyarwanda aramutse agize ingabo z’igisirikare uko byagenda !!! 

Ibyo mvuze ariko si umwihariko w’abanyarwanda gusa, ariko twe dufite akarusho. Mu bindi bihugu nabyo bitaragera kuri demokarasi, bamwe muri abo banyepolitki b’abasirikare babeshya abenegihugu n’amahanga ko ngo nibamara gufata ubutegetsi bazabuzubiza abasivili nyuma y’igihe cy’inzibacyuho. Bakavuga gutyo kugirango bibonere imfashanyo z’abo banyamahanga. Bamara kubugeraho, bagahindura imvugo, bakanga kuburekura. Mu Rwanda ho, iyo nzibacyuho abo banyepolitiki b’abasikare ntibirirwa bayibeshya Rubanda. Ahubwo babwira Rubanda ko ubutegetsi ari bo babwifatiye, ko babwihaye, ari nayo mpamvu bagomba kubugumaho, kuko atari abasivili babubahaye, bityo bakaba ntacyo bagomba kubishyuza.

Ba banyamahanga b’abahanga muri demokarasi nabo bakaturega ko nta demokarasi tugira nyamara ari bo baha intwaro izo ngabo bazi neza ko ari iz’amashyaka ya politiki, kandi iwabo ibyo ntabibayo. Barangiza, bati ariko kuki mutagira demokarasi nk’iyacu? De l’hypocrisie !  Abo banyamahanga rero, hagati y’ibintu bibiri bakwiye guhitamo kimwe: gushyigikira abanyarwanda bifuza ubutegetsi buyobowe na demokarasi cyangwa bakerura bakavuga ko badashaka demokarasi mu gihugu cyacu, bityo bakareka kubeshya. Ariko se nanone, abo banyamahanga tubabajije impamvu ituma badukorera ibyo bakadusubiza ko usenya urwe umutiza umuhoro, twabasubiza ko uwo mugani tutawuzi? Natwe abanyarwanda rero, nitureke kugira indimi ebyiri. Niduharanire ko igihugu cyacu Urwanda kiyoborwa n’amategeko maze akarengane gashire, cyangwa se ko kiyoborwa n’imbunda maze twemere dushire.

Muti twakora iki se ? Icya mbere dukwiye gukora ni ugutinyuka tugashaka ibitekerezo bishya bya politiki kandi tugahindura uburyo bwo gukora politiki. Kimwe n’uko muri uyu mushinga mbwira abanyarwanda bari muri Sosiyete sivili kudakorera amashyaka ya politiki kugirango barengere neza amategeko kandi bagire ubwigenge; ku byerekeranye n’ingabo z’igihugu nabyo, icyo dukwiye gukora, ni ukubwiza ukuri abanyarwanda bifuza kuba ingabo z’igihugu kudakorera amashyaka ya politiki, tukabwira kandi abanyepolitiki n’abifuza kuyikora  kutayibangikanya n’imilimo y’igisilikare, kugirango izo ngabo zishobore kuba iz’abanyarwanda bose. Ntabwo imilimo yose irebana n’inyungu rusange z’igihugu (les fonctions d’utilité publique) igomba kwitwa ko ari iy’ubutegetsi kandi ko igomba kuyoborwa n’abanyepolitiki bo mu mashyaka gusa. Aho ni ho  ubwikanyize bw’abo banyepolitiki buva.  Ikindi dukwiye gukora, ni ukuvanaho impamvu zose zituma abanyepolitiki bitabaza intwaro za gisilikare kugirango bagere ku butegetsi. 

2. Intwaro ya kabiri abanyepolitiki bacu bakoresha kugirango bagere cyangwa bagume ku butegetsi, ni amoko ya politiki, ni ukuvuga amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa.  

Ikindi gitekerezo gishya natangaje muri uyu mushinga, ni uko ayo moko dukwiye kuyavana muri politiki kandi nayo tukayavanamo politiki, kugirango abanyepolitiki bareke kuyagira intwaro z’ubutegetsi. Ibyo nabisobanuye mu nyandiko n’ikiganiro ngira nti : « Igihugu kiramutse kiyobowe n’amako ya politiki nticyagendera ku mategeko ». Bamwe mu banyepolitiki babwira abanyarwanda ko babarengera bageze ku butegetsi ngo kuko bahuje ubwoko barababeshya kandi ibimenyetso by’icyo kinyoma twarabibonye. Ubwoko bw’abo banyepolitiki ntacyo bumariye Rubanda. Abaturage bakwiye gukangurirwa no kwumva neza ko kuba abanyepolitiki runaka bahuje ubwoko nabo ntacyo bibamariye. Abanyarwanda dufite ingeso mbi yo gufata ibintu byose ndetse n’ibireba ubuzima bwite bwa buri wese tukabivanga na politiki. Iyo ngeso dukwiye kuyicikaho.

Ku birebana n’ingabo za gisirikare turi kuganiraho, hari abanyepolitiki nanone bumva ko ngo igisubizo ari uko izo ngabo zashyirwaho hakurikijwe ayo moko zikomokamo, ngo hakagenwa imibare y’abahutu, abatutsi n’abatwa nkuko nabivuze.  Hari uwo nabajije niba ibyo yumva biberanye na demokarasi, ambwira ko ngo byaba ari iby’igihe gito cy’inzibacyuho, ngo nyuma hakazabaho ubutegetsi budashingiye ku moko tumaze kwinjira muri iyo demokarasi nyayo. Nongera ndamubaza nti: ese kuki mutakwinjira muri iyo demokarasi ako kanya mutarinze gutegereza iyo myaka y’inzibacyuho? Nti kuki ibyo mwumva mwazakora nyuma y’inzibacyuho mutabikora ubu ? Nti iyo demokarasi muzayinjiramo mute? Igisubizo nyacyo kikabura. Ibyo byose rero ukumva ko ari ya mayeri ya politiki cyangwa ari kwa gutinya gushaka ibisubizo bishya.

Nkuko nabisobanuye muri kiriya kiganiro navuze, umuco w’amoko yibumbiye mu cyiswe INYABUTATU n’ingebabitekerezo za politiki zayo ntibyubahiriza amahame mpuzamahanga  y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abanyepolitiki baramutse bashyizeho ingabo bashingiye ku moko ziyumvamo, izo ngabo zarengera mbere na mbere ayo amoko kuko  ari yo yaba yarazihesheje imyanya zaba zirimo, aho kurengera igihugu. Ikindi ni uko icyo gitekerezo kirimo ivangura rikomeye kuko hari abanyarwanda benshi batazi ayo moko kuko batarayamenya, hakaba n’abatayiyumvamo ndetse n’abatayashaka. Abo bose kandi ibyo ni uburenganzira bwabo. Abo batemerewe nabo kuba abasilikare byaba ari akarengane.  Tuvugishije ukuri, izo ngabo ntizaba ari iz’igihugu ahubwo zaba ari iz’abanyepolitiki bo mu mashyaka n’amoko yabo baba bakoresheje kugirango babone uko bagera ku butegetsi.  Urwanda ni urw’abanyarwanda twese, ntabwo ari urw’Inyabutatu.

Ingabo za gisirikare zishinzwe kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, naho Sosiyete sivili ikaba ishinjwe kuba ijwi n’ijisho rya Rubanda kandi ikarengera amategeko.

Mu by’ukuri, kubwira abanyarwanda ngo uzakoresha intwaro za gisilikare n’iz’amoko ngo kugirango ubazanire demokarasi ni ukubabeshya. Niyo mpamvu hakwiye gushakwa ubundi buryo; aho kwitabaza amasasu n’amoko ya politiki, Rubanda ikitabaza Amategeko Sosiyete sivili irengera buri munsi .

Umwanzuro:  Hakorwa iki kugirango ingabo z’igisirikare n’igipolisi zireke kuba iz’amashyaka n’amoko? Comment dépolitiser et désethniciser l’armée et la police. Dukwiye gukora ibi bikurikira:

Icya 1. Kuvana politiki mu moko y’abahutu, abatutsi n’abatwa, ayo moko agasigara areba abanyarwanda bayiyumvamo ku giti cyabo, mu buzima bwabo bwite (de la vie privée).

Icya 2. Kuvana amoko muri politiki, kugirango amashyaka adashingira ku moko kuko guhuza ubwoko bitavuze kugira ibitekerezo bya politiki bimwe. Ndahamya ko izo ngingo 2 zubahirijwe ayo moko yazava no mu mitwe y’abanyarwanda.

Icya 3. Kuvana ingabo z’igisilikare n’igipolisi muri politiki. Nta shyaka rigomba kugira ingabo kandi ingabo ntizikwiye gukora politiki kuko zigomba kuba iz’abanyarwanda bose, zikabarengera bose. Iyo ingabo zibaye iz’amashyaka, zirengera abashyigikiye cyangwa abayoboke b’ayo mashyaka gusa, abandi bakaharenganira. Icyo gihe izo ngabo ntizikwiye kwitwa ko ari iz’igihugu.

Icya 4. Ingingo ya 2 n’iya 3 maze kuvuga zirerekana ko amashyaka aramutse adashingiye ku moko kandi ntagire ingabo za gisirikari (ahubwo agashingira ku bitekerezo bya politki), izo ngabo nazo ntizagira ubwoko kandi ntizakora politiki ( ahubwo zashyirwaho hakurikijwe ubushake bwo kurengera igihugu n’ubushobozi bwazo). Ni bwo zaba iz’igihugu koko aho kuba iz’amashyaka cyangwa ubwoko.

Mu magambo ahinnye, ndarangiza ngira nti: Ingabo zivuye muli politiki, amoko nayo akava muri politiki kandi akavanwamo politiki, izo ingabo ntizagira ayo moko ya politiki; nibwo zahinduka ingabo z’igihugu n’abanyarwanda bose, bityo igihugu kikagendera ku mategeko.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya !

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi,

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !

  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.

  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.

Rwanda : Détention militaire illégale et torture

(Bruxelles) – L’armée du Rwanda a régulièrement arrêté illégalement et torturé des détenus, en recourant à des passages à tabac, des asphyxies, des simulacres d’exécution et des décharges électriques, a déclaré Human Rights Watch dans un rapport publié aujourd’hui.

Le rapport de 102 pages, intitulé « ‘Nous t’obligerons à avouer’ : Torture et détention militaire illégale au Rwanda », documente la détention illégale dans des camps militaires ainsi que la torture généralisée et systématique aux mains de membres de l’armée. Human Rights Watch a constaté que les juges et les procureurs avaient ignoré les plaintes des personnes anciennement ou actuellement détenues concernant la détention illégale et les mauvais traitements, créant un environnement d’impunité totale. Les autorités rwandaises et les organes des Nations Unies devraient enquêter immédiatement.

Lire la suite (source). Rwanda: détention militaire illégale et torture.