Ikiganiro: Ubutabera mpuzabantu ni iki? Abanyarwanda twakwiyunga dute? (Aloys Musomesha)

By | février 3, 2016

Ushaka gusoma ibikubiye muri iki kiganiro, kanda hano.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya.

Ndi Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, ntabwo ndi umuhanuzi…

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi.

 

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko ziri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi!
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano. 

 

 

2 thoughts on “Ikiganiro: Ubutabera mpuzabantu ni iki? Abanyarwanda twakwiyunga dute? (Aloys Musomesha)

  1. Musoni Alain

    Uyu mushinga ni mwiza cyane, gusa mbona mu bashaka kwiyunga ari abahutu, ariko ukwiyunga n’abatutsi mbona bitumvwa kimwe n’abatutsi bireba kuko muri bo usanga harimo ko bahemukiwe n’abahutu gusa ko bo ntacyo bahemukiyeho abahutu ibyo bigashimangirwa n’ubutegetsi buri mu Rwanda bibonamo cyane nkabatsinze urugamba barwanye n’abahutu mu rwego rwo kubambura ubutegetsi.
    Njye iyo ndebye uyu mushinga watugana cyane ndetse ukanigerwa no gushyirwa mu bikorwa ari uko abanyarwanda batashye, ibibazo byo guheza bamwe hanze no mu byiza by’igihugu byaravuyeho. Ibi rero ntibishoboka mu gihe hari abumva ko aribo bagomba gutegeka no kwikubira iby’igihugu.
    Ikihutirwa n’iki? Niba uyu mushinga ugamije guhuza abahutu ngo bashyire hamwe, bumve ibintu kimwe maze barwanye ubutegetsi bwikubira, bwica, busahura, bw’igitugu, aho rwose mbona aribwo wagira agaciro mu banyarwanda b’abahutu n’abatutsi bamaze kubona ko FPR n’ubutegetsi bwayo bibashuka bikabateranya n’abavandimwe babo b’abahutu. Noneho tumaze gutaha, uyu mushinga waba utureba twese, kuko bamwe binangiye bumva ko aribo kamara baremewe gutegeka, kwica, kunyaga, gutorongeza umuryango nyarwanda, baba bamaze kubona ko na nyina wundi abyara umuhungu, maze bagacisha makeya. Tugaturana neza tubana kivandimwe ukosheje akarebwa n’ubutabera bwunga.

    Reply
  2. Léon Post author

    Urakoze cyane kandi nari nanibagiwe kugushima kubera uruhare ufite mu kwunga no gufasha abanyarwanda kubonera umuti w’ibibazo bafite.

    Reply

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *