URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA
IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA
urwunge@gmx.com
IMYIGARAGAMBYO ITUMIWE KUWA 26 NZELI 2017 I BRUSELI
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nk’uko byagenwe n’inama yabereye i Buruseli mu Bubiligi kuwa gatandatu taliki 09 Nzeli yahuje amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe ya Société Civile ikanashyiraho urwego ruhoraho bazahurizamo imbaraga zo guharanira impinduka za demokarasi mu Rwanda, urwo rwego ikarwita Urwunge rw’Amashyaka, Amashyirahamwe n’abaharanira impinduka ya demokarasi mu Rwanda – URWUNGE;
Hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’urwo rwego rumaze gushyirwaho cyo gukora ibikorwa byihuse byo gutabariza abanyarwanda Leta y’u Rwanda ili gutoteza ku buryo bw’indengakamere kuva aho yiyimitse mu ikinamico ry’amatora adashingiye ku mategeko;
Urwunge rw’Amashyaka, Amashyirahamwe n’abaharanira impinduka ya demokarasi mu Rwanda – URWUNGE, rubararikiye kuza kwifatanya n’Amashyaka ya politiki ndetse n’Amashyirahamwe ya Société Civile aruhuriyemo mu MYIGARAGAMBYO IKOMEYE izaba taliki ya 26 Nzeli 2017 i Buruseli mu Bubiligi Place Schuman, imbere y’icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi (Union Européenne-European Union) guhera saa sita (12h), isaha ya Buruseli.
Icyo tuzaba tugamije ni:
-
Ukwereka amahanga n’imiryango mpuzamahanga ko u Rwanda ruyobowe n’ubutegetsi butemewe n’amategeko kandi butizewe n’abanyarwanda.
-
Gusaba ko Leta y’u Rwanda irekura abanyapolitiki yafashe muli uku kwezi kwa Nzeli 2017 balimo Madamazera Diane Shima Rwigara, Théophile Ntirutwa na bagenzi be bo muli FDU na PDP Imanzi.
-
Kwibutsa ko hali abanyarwanda bandi bamaze imyaka myinshi muli gereza bazira gusa ibitekerezo byabo bya politiki (Madame Ingabire Victoire, Déogratias Mushayidi, n’abandi) no gusaba ko barekurwa.
Ntidushidikanya ko muzayitabira mwese kuko akababaro kabo kareba buli wese.
Simpunga Aloys
Tél: +32 493 214268
Matata Joseph
Tél: +32 476 701569