Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise
CCSCR
Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda
Lutselusplein, 21/31 – 3590 Diepenbeek België
Tél. : +32 493 21 42 68 – +32 474 60 17 12
ccscr.cadredeconcertation@gmail.com
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
GUTANGAZA IVUKA RY’URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA: URWUNGE
Kuwa gatandatu taliki ya 09 Nzeli 2017, i Buruseli mu Bubiligi, hateraniye inama yahuje Amashyaka ya politiki aharanira impinduka za demokarasi mu Rwanda n’amashyirahamwe Nyarwanda ya Sosiye Sivili. Iyo nama yateranye ku butumire bw’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CCSCR mu magambo ahinnye y’igifaransa).
Imwe mu mpamvu iyo nama yatumijwe halimo kwiga uburyo bwo gushyiraho urwego ruhoraho Amashyaka ya politiki aharanira impinduka za demokarasi mu Rwanda n’amashyirahamwe Nyarwanda ya Sosiye Sivili byajya bihuriramo bigafatanya imilimo yo kuzageza u Rwanda KULI DEMOKARASI NYAYO BINYUZE MU NZIRA Y’AMAHORO.
Kuli uyu wa gatandatu taliki cyenda Nzeli y’umwaka w’ibihumbi bibili na cumi na kalindwi, hatangajwe ivuka ry’URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA” ruzajya rwitwa mw’ijambo rimwe “URWUNGE”.
Hashyizweho kandi Komite Nyobozi y’agateganyo y’URWUNGE.
Bikorewe i Buruseli, kuwa 09 Nzeli 2017
Simpunga Aloys
Prezida w’ibiro mpuzabikorwa bya CCSCR
Tél: +32493 214268