Daily Archives: avril 1, 2017

Nitwibuke twiyubaka kandi twubaka ubumwe n’ubwiyunge mu cyubahiro

Mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize wa 2016 natangaje inyandiko nsobanura ko ibitekerezo by’uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri byatangiye kwumvikana ku rubuga rwa politiki y’amashyaka. Kimwe muri ibyo bitekerezo navuze ni uko amashyirahame n’amadini ari yo akwiye gukora ibikorwa bijyanye n’imihango yo kwibuka, kugirango iyo mihango ireke kuba igikoresho cya politiki. Bityo tukibuka twiyubaka kandi twubaka ubumwe n’ubwiyunge mu cyubahiro. Ibyo bikorwa bikaba byategurwa n’umuryango wahuza amashyirahamwe n’amadini.

Igitekerezo cyo gushyiraho uwo muryango cyakiriwe neza kuko ku itariki ya 10 Ukuboza 2016 havutse Urugaga nyarwanda ruhuza amashyirahamwe atabogamiye kuri politiki y’amashyaka, mu gifaransa rwiswe « Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise » (CCSCR).

Iyi nyandiko niyo nongeye kubagezaho kugirango muri uyu mwaka wa 2017 twongere tubitekerezeho. Dukwiye kwibuka bose kandi twese tukabibukira rimwe.

______________

Inkuru nziza ngeza ku bashyigikiye uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri ni uko ibitekerezo byawo byatangiye kwumvikana ku rubuga rwa politiki y’amashyaka. Igitekerezo uyu mushinga watangaje cy’uko amashyirahamwe n’amadini ari yo akwiye gukora ibikorwa bijyanye n’ubwiyunge cyirashyigikiwe. 

Mu gihe cyo KWIBUKA ku nshuro ya 22 muri uyu mwaka wa 2016, hari umunyepoliti w’umunyarwanda wanditse inyandiko avuga ko « Ibikorwa byo KWIBUKA buri mwaka mu rwego rw’Igihugu bikwiye guharirwa amadini n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta, bikamburwa Ishyaka rya FPR-Inkotanyi  » , ngo « Nibwo bitakongera guhindurwa igikoresho kibisha cya politiki isenya. » Birumvikana ko uwo munyepolitiki ari mw’ishyaka ritavuga rumwe n’irya FPR-Inkotanyi.

Muri iyo nyandiko ariko, uwo munyepolitiki ntiyigeze agira icyo avuga ku bikorwa bijyanye n’UKWIBUKA by’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Ntacyo yavuze kandi ku mashyaka ya politiki ari mu buhungiro atavuga rumwe n’iryo shyaka rya FPR-Inkotanyi kandi nayo akora uwo muhango wo KWIBUKA. None se ayo mashyaka yo, ibyo ntibiyareba? Ni ukuvuga se ko muri ayo mashyaka nta na rimwe rikora politiki isenya cyangwa ni uko atari ku butegetsi? Wenda yanze kwiteranya n’ayo mashyaka kuko bafatanyije urugamba rwa politiki. Ibyo birumvikana rwose. Kubera ko uyu mushinga wigenga kandi wo ukaba utabogamiye kuri politiki y’amashyaka, reka ngire icyo mbwira izo mpande zombi za politiki zitavuga rumwe, ndetse n’abandi banyarwanda badakora politiki, cyane cyane ku birebana n’itariki yo KWIBUKA.

Wibuka ryari, wibuka nde ?

Birazwi ko mu buhungiro, cyane cyane mu bihugu by’i Burayi, abagize amashyirahamwe n’abanyamashyaka ya politiki bakora umuhango wo KWIBUKA ku matariki atandukanye kandi mu buryo butandukanye n’ubw’ubutegetsi bwo mu Rwanda. Urugero rumwe, muri uyu mwaka wa 2016 mu Bubiligi, amwe mu mashyirahamwe yabikoze tariki ya 6 Mata andi abikora ku itariki ya 7 Mata nkuko abigenza buri mwaka, naho amwe mu mashyaka abikora tariki ya 10 Mata (bo bahindura itariki buri mwaka).

Ku byerekeranye n’itariki yo kwibuka rero, hakunze kuba impaka ku buryo abanyarwanda bose batumvikana ku itariki ya 7 Mata yemejwe na Leta y’Urwanda. Kubera impamvu za politiki. Bamwe bati UKWIBUKA bigomba kuba tariki ya 6 Mata kuko ubwicanyi ari ho bwatangiye ubwo indege y’umukuru w’igihugu yahanurwaga abari bayirimo bose bakitaba Imana, abandi bati bigomba gukorwa tariki ya 7 Mata kuko ariho génocide y’abatutsi yatangiye. Ariko birazwi ko hari n’abandi batutsi bishwe bazira ubwoko bwabo kuva intambara ya 1990 yatangira, kimwe n’abahutu bishwe bazira ko barengeraga abo batutsi cyangwa bakekwagaho ko bakoranaga na FPR-Inkotanyi. Abo se bo ntibagomba kwibukwa? Niba batibukirwa hamwe n’abandi se, bo bazibukwa ryari? Nyamara birazwi neza ko ubwicanyi bw’abatutsi bwabaye hagati y’itariki ya 1 ukwakira 1990 n’iya 7 Mata 1994 bufitanye isano cyane na génocide yakozwe muri 1994, kuko ari bwo bwayihembereye. 

Niba nabo bagomba kwibukwa rero, ibikorwa byo KWIBUKA biramutse bigomba kuba ku munsi w’isabukuru y’igihe inzirakarengane ya mbere yiciweho, kandi bikaba bizwi ko ubwo bwicanyi bw’abatutsi bwaje kugera kuri génocide bwatangiye ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, UKWIBUKA BYAGOMBYE GUKORWA BURI MWAKA KURI IYO TARIKI, kuko hari n’abasirikare n’abasivili baguye muri iyo ntambara kandi nabo bakwibukwa hamwe n’abandi. Wakwibuka génocide yakorewe abatutsi muri 1994 ukibagirwa ibyayibanjirije? Nanone kandi, ibikorwa bya Génocide y’abatutsi byarakomeje nyuma y’ayo matariki ya politiki (dates politiques) uko ari atatu.

Na ndetse, ntidukwiye kwibagirwa n’abandi batutsi benshi bishwe kuva kera mbere ya 1990 bazira gusa ko bari abatutsi. Wakwibuka umututsi wishwe ku itariki ya 7 Mata 1994 ukibagirwa umubyeyi we wishwe n’interahamwe ku itariki ya 5 Mata cyangwa utarashoboye kurokoka ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri 1973 na mbere yaho? Ese iyo twibuka, abo nabo turabibuka ? Niba tubibuka se, izo mpaka kuri ayo matariki ni iziki ? Byashoboka bite se kutabibuka uwo munsi kandi abo bose dusanzwe tubatekereza buri munsi ndetse tukanabarota buri joro? N’iyo utabivuga mu biganiro cyangwa muri disikuru ku munsi wo KWIBUKA hamwe n’abandi kubera uruhande rwa politiki urimo cyangwa ubogamiyeho, mu mutwe wawe ntibyagukundira kutabibuka. 

Bamwe mu bibuka ku itariki ya 6 Mata bagiye no kwifatanya kwibuka n’abanyamashyaka ku itariki ya 10 Mata, ariko ntibafatanyije n’abibuka mu muhango wo ku itariki ya 7 Mata. Na ndetse, bamwe mu mpunzi bavuye mu Rwanda nyuma ya 1994 bemeraga itariki ya 7 Mata kuko ari yo bibukiragaho batarahunga, ariko bamaze kugera mu buhungiro barahindura bafata itariki ya 6 cyangwa iyindi yashyizweho n’amashyaka ya politiki, naho iya 7 barayisimbuka. Abibuka ku itariki ya 7 Mata nabo ntibajya kwiifatanya KWIBUKA n’abakora uwo muhango kuri ayo matariki maze kuvuga. Ngo impamvu y’ibyo ni uko ku itariki ya 7 Mata hibukwa gusa abazize génocide y’abatutsi, naho abibuka ku yandi matariki bakibuka inzirakarengane zose ni ukuvuga abatutsi bazize génocide kimwe n’abandi banyarwanda ndetse n’abanyamahanga bazize ubundi bwicanyi bwa politiki bwo mu ntambara na nyuma yaho. Abari muri izo mpande zombi ntibibukira rimwe kandi hamwe, kuko batavuga rumwe muri politiki, nkaho ari bo baba bibukwa. Tuvugishije ukuri, ibyo bintu birababaje kuko bitandukanya abanyarwanda. 

Nanone kandi, ku byerekeranye n’amatariki yo KWIBUKA, mu banyarwanda bari hanze y’igihugu, buri mwaka habaho ibindi bikorwa byihariye byo KWIBUKA bamwe mu banyarwanda bishwe bazira impamvu za politiki: abasenyeri biciwe i Kabgayi, impunzi ziciwe i Kibeho no muri Congo, kimwe na bamwe mu banyepolitiki bishwe nyuma y’intambara ya 1994 ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bumaze kujyaho, n’abandi. Ibyo bigakorwa ku matariki anyuranye bitewe n’igihe ubwo bwicanyi bwabereye, mu mihango itandukanye. Higeze no kubaho umuhango wo KWIBUKA abanyepolitiki bishwe mu gihe cya coup d’Etat yakozwe muri 1973. 

None se ubwo, abo ntibaba baributswe muri wa muhango wo kuya 6 cyangwa uwo kuya 10 Mata kandi abategura iyo mihango uko ari ibiri bavuga ko bibuka inzirakarengane zose? Ku ruhande rumwe, kwibukwa inshuro nyinshi birashoboka kandi ntacyo bitwaye kuko itariki yo KWIBUKA iyariyo yose ubwayo ntacyo itwaye, ariko ku rundi ruhande, iyo KWIBUKA bikozwe mu mihango myinshi itandukanye, bishobora kugaragara nkaho abibuka baba badashyize hamwe, kandi ari ko byagombye. 

Kuki ukwo KWIBUKA, nakwita ko kwihariye, kudakorerwa rimwe n’ibikorwa byo KWIBUKA ku matariki ya 6, 7 cyangwa iya 10 Mata, kandi abibukwa kuri ayo matariki nabo atari yo baba bariciweho bose? Kuki abatavuga rumwe n’ubutegetsi badakorera rimwe iyo mihango itandukanye yo KWIBUKA ? Gutandukanya iminsi yo kwibuka bitandukanya abakora uwo muhango kandi bigatandukanya n’abo bibuka.

Igitekerezo cy’uyu mushinga rero ni uko KWIBUKA abacu bikwiye gukorwa mu buryo bwo kwubaka ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, abanyarwanda tukirinda kubikorana inzika n’inzangano, buri wese akumva akababaro k’undi muntu wiciwe, uwo ariwe wese. Ibikorwa byo KWIBUKA biramutse bikorewe rimwe, byafasha abiciwe bose kwumva ko basangiye akababaro bityo bagashyira hamwe, maze bakwunga ubumwe. Mbere y’uko abanyarwanda twese twumvikana ku itariki imwe itubereye twese, mu gihe kiri imbere, byazaba byiza rero abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro bemeye gukora umuhango wo KWIBUKA BOSE umunsi umwe bumvikanyeho. Ndetse nta n’icyo byaba bitwaye baramutse bemeye KWIBUKA BOSE ku itariki ya 7 Mata, bityo bakifatanya n’abanyarwanda bari mu Rwanda muri uwo muhango nubwo baba batari kumwe nabo imbone nkubone kuri uwo munsi, noneho bose bakwumva ko bashyize hamwe. Impamvu za politiki zigashyirwa ku ruhande kuko abagomba kwibukwa atari abo banyepolitiki batavuga rumwe, ahubwo ari abanyarwanda bitabye Imana. Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi baramutse babyemeye, kuri iyo tariki ya 7 Mata ndemeza ko Imana itakwanga kwakira amasengesho agenewe abo bibuka bose. Ku rundi ruhande kandi, ntibyagombye kubabaza abibuka ku itariki ya 7 Mata, kuko ibyo bitabuza Imana kwakira amasengesho agenewe abatutsi bazize génocide, ngo ni uko bibukiwe hamwe n’abandi batari abatutsi. Ahubwo ni bwo ayo masengesho yose yakwakirwa neza. Ngo « abashyize hamwe Imana irabasanga. » 

Kwibuka mu cyubahiro

Abo twibuka, bakwiye icyubahiro. Niyo mpamvu tutagombye guteragurana amagambo cyangwa gutongana kubera kutumvikana ku itariki yo kubibuka. Umunsi twabasanze mw’ijuru nibatubaza kubasobanurira impamvu, tuzabasubiza ngo iki? Ese Imana iramutse ikoze ibitangaza, ikabazura tukiri kuri iyi Si, ikabatuma kutubaza impamvu dutongana kandi tutumvikana kubera bo, twababwira ngo iki? Ubutumwa twabaha ngo bashyire Imana yabatumye ni ubuhe? Twababwira se ko impamvu tutabibukira RIMWE, BOSE kandi HAMWE ari uko TUTABAKUNDA KIMWE ? Tubyibazeho.

Mu myaka ya mbere nyuma yaho intambara ya 1994 irangiriye, ndibuka ko ku itariki ya 7 Mata mu Rwanda abahutu babaga bafite ubwoba bwo kwicwa no gufungwa kubera imijinya ya bamwe mu barokotse ibyaha bya génocide bashaka kwihorera ku muhutu uwo ariwe wese. Kandi abenshi muri abo bahutu nta byaha bya génocide babaga barakoze. Na ndetse hari abafatirwaga mu muhango wo kwibuka bagiye kwifatanya n’abandi banyarwanda KWIBUKA babikuye ku mutima, kandi buri munsi barabaga bari kumwe nabo. Mu Bubiligi naho, mu myaka yashize, hari abanyarwanda batewe ubwoba (menaces) ngo kuko bagiye mu muhango wo kwibuka tariki ya 6 Mata no muwo kuya 7 Mata. Na n’ubu ugiye mu muhango wo KWIBUKA tariki ya 6 Mata bwacya ukajya no muwo kuya 7 Mata, ntabwo warebwa neza. Ibyo ni bimwe mu bituma abanyarwanda bamwe batitabira iyo mihango itandukanye kubera kwanga ayo makimbirane. Kuko bo baba bifuza kwibukira hamwe n’abanyarwanda bose, ariko bakabibura.

Umunsi wo KWIBUKA ntabwo ari uwo kwerekana umujinya, inzika, urwangano, ahubwo ni uwo kwifatanya n’abiciwe mu kakabaro no gusabira abishwe ku Mana. Niyo mpamvu uwo munsi ukwiye kuba UMWE KU BANYARWANDA TWESE, abari mu gihugu n’abari hanze yacyo, kugirango duhe abacu bose twabuze ICYUBAHIRO bakwiye.

Kubera ko ibyaha bya génocide n’ubundi bwicanyi ndengakamere byakozwe byayobowe na bamwe mu banyepolitiki, ibikorwa byo KWIBUKA ntibyagombye kurangwamo politiki kugirango hatagira nanone uwashobora kubirenganiramo, yaba ariho cyangwa atakiriho.

Kubera izo mpamvu, hiyongereho n’indi yuko abanyepolitiki bose (abari mu butegetsi n’abataburimo) batumvikana ku munsi nyawo wo kwibuka bigatuma impaka ziba nyinshi, UKWIBUKA bikwiye gukorwa mu buryo butarimo inyungu za politiki igamije ubutegetsi ahubwo hagamijwe ubumwe n’ubwiyunge nyakuri koko kugirango ibyabaye bitazongera kubaho. Itariki iyariyo yose abanyarwanda twakwibukiraho izo nzirakarengane zose rero ikaba ntacyo yaba itwaye.

Itariki yo KWIBUKA yahuza abanyarwanda

Ukoze umuhango wo KWIBUKA ku itariki ya 7 Mata ntibyakubuza kwibuka abishwe bose ku itariki ya 6 Mata na mbere yaho kuva kera cyangwa na nyuma yaho, ngo kubera impamvu z’uko iyo tariki yashyizweho n’ubutegetsi mutavuga rumwe kandi bwibuka abazize génocide yakorewe abatutsi gusa. Ibyo si byo byakubuza wowe kwibuka bose. Ngo cyangwa kubera impamvu y’uko impanuka y’indege ariyo yabaye imbarutso ya génocide. None se ubundi, abibuka ku itariki ya 10 Mata hari ubwo bavuga ko ari ukubera impamvu yuko ariho ubwicanyi bwatangiriye? Ni kimwe nuko nta muntu wagombye kwanga kujya ku Rwibutso rwa génocide ngo kuko rwagiweho n’abatavuga rumwe nawe. Byahinduraho iki se mu gihe abongabo atari bo bibukwa? Ahubwo nyamara byaba byiza abo banyarwanda bose bahuriye kuri urwo Rwibutso kuko byabafasha kwiyunga. Wareka kujya mu muhango wo gushyingura inshuti yawe yitabye Imana ngo kugirango udahurirayo n’umwanzi wawe nawe bari inshuti? Ahubwo uwo Nyakwigendera yagombye kubahuza mukiyunga. Izo mpamvu zose rero ni iza politiki.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali babusaba kwibukira HAMWE mu muhango UMWE abatutsi n’abahutu bishwe. Ariko nabo bakwiye gushyira HAMWE iyo mihango yo KWIBUKA bakora ku matariki atandukanye. Ndetse bayishyize HAMWE n’umuhango wo KWIBUKA abatutsi wo ku itariki ya 7 Mata, byaba byiza kurushaho. Kandi muri uwo muhango ntibyababuza kuvuga abo bibuka bose. Umunsi babigezeho, bazaba batanze urugero rwiza kuko abanyarwanda bari mu Rwanda bazumva ko bari kumwe nabo, kandi bateye intambwe babasanga, intambwe igana ku bwumvikane. Nibura bizaba ari ikintu kimwe impande zombi za politiki zizaba zihuriyeho: ITARIKI YO KWIBUKA.

UKWIBUKA BOSE BIKWIYE GUKORERWA RIMWE KANDI HAMWE N’ABANYARWANDA BOSE . KWIBUKA abantu bitabye IMANA bikozwe mu CYUBAHIRO CYABO ntibyagombye kugirwaho impaka.

Umwanzuro

Ayo matariki rero siyo yagombye gutera ikibazo. Mu by’ukuri, ikibazo ni uko tuvanga UKWIBUKA na politiki. KWIBUKA biramutse bitagiyemo politiki, na ya makimbirane yo kutumvikana ku bagomba kwibukwa ntiyakwongera kubaho. Urwo rubanza rwahinduka urucabana !

Ni yo mpamvu nyine koko ibikorwa byo KWIBUKA byagombye gutegurwa n’abanyarwanda badakora politiki igamije ubutegetsi. Ibyo birasaba rero ko amadini n’amashyirahamwe atabogamiye kuri Leta akwiye kwishyira hamwe mu muryango umwe (Organisation de la société civile et les cultes) kugirango ushobore guhuza ibyo bikorwa. Ibyo bikorwa byayoborwa n’abayobozi b’ubwiyunge kuko biba byubaka ubumwe kandi bigamije kutibagirwa ukuri ku byabaye, bigafasha abanyarwanda kubabarira no gusaba imbabazi (kubabarirana).

Nkuko mbivuga mu zindi nyandiko no mu biganiro ntangaza, uwo muryango ni wo wagira inshingano zose za politiki itagamije ubutegetsi zirebana n’ubutabera, ubwiyunge nyakuri, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’umubano mwiza, maze ukaba AMIZERO Y’ABANYARWANDA. Uwo muryango rero urakenewe cyane, niyo mpamvu abayobozi b’amashyirahamwe n’amadini (les leaders de la société civile et les chefs des cultes) bakwiye kwumvikana bakawushyiraho mu buryo bwihuse. Ibikorwa byo KWIBUKA biri mu nzira z’ubwiyunge nyakuri kuko bituma buri wese yumva ububi bw’ayo mahano kugirango aharanire ko atazongera kubaho.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ari mu buhungiro yagombye gutanga urugero agaharira uwo muryango w’amashyirahamwe n’amadini ibikorwa byo gutegura umuhango wo KWIBUKA .

Ibyaribyo byose, kuri iyo ngingo maze kuvuga, inyandiko y’uriya munyepolitiki irashimangira kandi ikunganira ibyo uyu mushinga ushyigikiye by’uko ibikorwa bigamije ubwiyunge bikwiye kuzaharirwa amashyirahamwe n’amadini (société civile et les cultes) bikava muri politiki y’amashyaka igamije ubutegetsi. Biragaragara rero ko igitekerezo cy’uyu mushinga gitangiye kwemerwa na bamwe mu banyepolitiki. Iyi ni inkuru nziza. Nibutse ko uyu mushinga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, bivuze ko ntabogamiye ku ishyaka ry’uriya munyepolitiki.

Bayobozi b’amashyirahamwe n’amadini rero, ahasigaye ni ahanyu. Nizere ko mutazananirwa kwishyira hamwe kandi mu miryango n’amadini muhagarariye musanzwe mushyize hamwe !

Kuba ariya magambo yaranditswe n’umunyepolitiki, biragaragaza ko abanyarwanda turi gutera intambwe mu nzira y’ubwiyunge nyakuri. Nitureke kwiheba duhorane icyizere, tuzabugeraho. Mugire amahoro !

Ndi Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, Umushinga wigenga kandi utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi.

Impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya !

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro!
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.