Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri ukorera mu bwigenge no mu bufatanye na Sosiyete sivili

By | novembre 9, 2017

Munyamuryango wa Sosiyete Sivili,

Munyarwandakazi, Munyarwanda,

Muvandimwe, 

Nkuko mukunze kubisoma mu nyandiko no kubyumva mu biganiro ntangaza kuri site internet www.projet-dvjp.net y’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP: Projet pour la Réconciliation par le Droit, la Vérité, la Justice et le Pardon), nemera ko « Impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya! » (Slogan).

Niyo mpamvu: 

1. Muri gahunda yawo ya 1, muri rusange, uyu mushinga uharanira ko ubwiyunge nyakuri bukwiye kugira ubuyobozi n‘amategeko-nyobozi abugenga kugirango amahoro arambye azashobore kugerwaho. Ni umushinga wigenga kandi utabogamiye kuri Politiki y’amashyaka n’ubutegetsi. Ni cyo gituma nanone witwa: Umuyobozi w’Ubwiyunge mu Mahoro

2. Mu rwego rw’Ubutabera, muri gahunda yawo ya 2, uyu mushinga ushyigikiye Ubutabera Mpuzabantu, ni ukuvuga ubutabera buhuza abantu bukanabunga (médiation et justice réparatrice), mu buryo bwo kwunganira ubutabera bw’ubucamanza busanzweho kugirango buzashobore kwigenga. 

3. Mu rwego rwa Politiki nshya, muri gahunda yawo ya 3, uyu mushinga uharanira ko habaho Politiki Mpuzabanyarwanda mu buryo bwo kwunganira Politiki y’amashyaka n’ubutegetsi isanzweho, kugirango abenegihugu bishyire bizane kandi bagire ubumwe.

Nkuko bigaragara muri izo gahunda, muri uyu mushinga (Projet-DVJP) nshyigikiye ko Système politique nyarwanda nayo ikwiye guhinduka, nkaba nifuza gufatanya n’abandi banyarwanda nabo babyifuza, Sosiyete sivili mu bwigenge bwayo ikabigiramo uruhare rukomeye, kugirango turebere hamwe uburyo iyo mpinduka nshya yakorwa. 

Nifuje kubamenyesha ko uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP) udafatanya n’amashyaka mu bikorwa bya politiki y’ubutegetsi, kuko ibyo byaba binyuranyije n’amahame ugenderaho. Ahubwo urayunganira mu guharanira demokarasi, mu bufatanye na Sosiyete sivili, ariko unyuze mu nzira ya Politiki Mpuzabanyarwanda. 

Murakoze ndabashimiye, mugire amahoro. 

Bikorewe i Beaumont, kuwa 8 Ugushyingo 2017.

Aloys MUSOMESHA

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umunyamuryango n’Umunyamabanga w’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CCSCR)

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *