Uwacu Louise ati: « Kutagira ibibazo by’amoko y’abahutu n’abatutsi biguha freedom ».

By | novembre 12, 2017

 

Umunyarwandakazi Louise Uwacu ati: « Kutagira ibibazo by’abahutu n’abatutsi biguha freedom. Ugenda mu bahutu, ugenda mu batutsi, bakabyanga, bakagutesha umutwe, kubera ko nyine baba bagifite ibibazo by’amoko; ariko ni hahandi iyo wowe iyo wabirenze, uba warabirenze. »…

Ku byerekeranye n’inyigisho abategetsi bo mu Rwanda baha abana ku byerekeranye n’amoko, aragira ati: « Rero, abo bana ni cyo twagombye kwibaza ngo abo bana bazavuka se bo bazigishwa ibiki? Ibyo bazabigisha, ni ibintu bibeshaho, ni ibintu bibeshaho abantu cyangwa se ni ibintu bizabicisha ? Yeee, niba bakibabwira ngo nibahaguruke mu bahutu, cyangwa ngo nibahaguruke mu batutsi, ni ibintu bizababeshaho koko, cyangwa ni ibintu bizabicisha? …. » 

Bamusabye kujya gusemurira abanyarwanda basaba ubuhunzi, ageze mu rukiko abo banyarwanda bati turashaka kumenya ubwoko bwawe mbere y’uko udusemurira, naho ubundi ntitwakwizera. 

Ararahira aratsemba ati: « Jyewe, si jyewe waje kuburana hano,  ndi umuntu w’Imana ntabwo mvuga igihutu cyangwa igitutsi, mvuga ikinyarwanda, mvuga igifaransa n’icyongereza, niba rero adakeneye umuntu umusemurira, muri ibyongibyo, nabivuge nitahire » … 

Nyuma amaze gutaha, arangije akazi ke, bamwe mu banyarwanda bati kuki ujya gusemurira ziriya nterahamwe, abandi bati kuki ujya gusemurira ziriya nyenzi zahunze iki ko ubutegetsi ari zo zibufite ?

Ati: « Ibintu by’abahutu n’abatutsi, eh jyewe ndaho nasetse napfuye, ngo ubu se basi, ngo ubu se bavuze ibiki, nti ibintu bavuga ni ibibareba jyewe mba naje gusemura, ntibabyumve. Bigeze aho ndavuga nti: ni akazi kanyu jyewe ndikomereje, jyewe umwana w’Imana ntabwo mfite igihe cyo guta muri ibyongibyo, akazi kanyu nibagakomezanye jyewe nibereye mu bindi. Ni uko. » 

 

Nanjye nunganire Louise Uwacu, nongere ngire nti: Inyabutatu ifugiyemo inzirakarengane z’amoko ya politiki. Nanone nongere mbahe iyi nama ngira nti: Nitwibohore ingoyi y’ingengabitekerezo z’amoko ya politiki. Bityo dusohoke muri iyo gereza ya politiki, twishyire twizane, tubone « freedom ». 

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, kandi Impinduka ikorwa n’ibitekerezi bishya !

 

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi,

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !

  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.

 

 

 

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *