Monthly Archives: mars 2018

Dusesengure umugani: « Umwami ntiyica hica Rubanda ».

Muri politiki, ABANYARWANDA dukunze gushakira ibibazo n’ibisubizo byose ku banyepolitiki bari kw’isonga mu butegetsi bukuru bw’igihugu cyangwa ku banyamahanga b’abazungu. 

  1. BITERWA N’IKI ?

Ku ngoma zose, twakwunze kwumva abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagira bati: Umukuru w’igihugu kanaka n’abagize AKAZU ke bavuye ku butegetsi maze twe n’ishyaka ryacu tukabasimbura, impundu zavuga, igihugu kigatemba amata n’ubuki. Abashyigikiye uwo mukuru w’igihugu uri ku butegetsi nabo bati reka daaa, bati muribeshya ahubwo bagumyeho n’ishyaka ryabo, ari ryo ryacu, ni ho abanyarwanda twese twagira amahoro arambye, igihe cyose, maze tugahorana umunezero. Abari muri izo mpande zombi za politiki, mu ndirimbo zabo, izina ry’umukuru w’igihugu rikaba intero n’inyikirizo ! Amadisikuru n’ibiganiro byabo bigaherekezwa n’induru cyangwa amashyi n’impundu ! 

Hari rero n’abavuga ko ibibazo byacu tubiterwa n’abanyamahanga. Bati: « ibibazo dufite twabitewe n’abakoloni kuko badutanyije bakanaduteranya, ari nayo mpamvu nta somo rya demokarasi bakwiye kuduha kuko ibyo dukora ari bo ba mbere babidukoreye mu gihe cy’ubukoloni. » Bati Loni ikwiye kudutabara vuba na bwangu.

Mu gusubiza abo banyepoliliki, RUBANDA nayo ikagira iti: « kuki se nyine namwe mukora nk’ibyo abo bakoloni badukoreye kandi ari byo mubarega, ubwo mubarusha iki? Bo umuntu agerageje kubumva – ni ukugerageza ariko, kandi si ukubashyigikira – yavuga y’uko bari ba Kavamahanga, igihugu kikaba kitari icyabo, ariko mwebwe ni icyanyu. Kandi hari kera ga! Ariko se mwe byakwumvikana gute ko mukandamiza twebwe bene wanyu kandi tuvindimwe? Muri iki gihe tugezemo koko ! Mwarangiza mukaririmba ko ngo abanyarwanda twabonye ubwigenge. Ubwo bwigenge Rubanda dufite ni ubuhe? »  Hari umunyafrika wagize ati « abakolo (les colons) baragiye none haje abakoloneli ! (les colonels). Ni uko impaka hagati y’abanyepolitiki na RUBANDA zikabura gica !

Kuri iyo ngingo nanone hari n’abandi banyarwanda bavuga ngo impamvu z’ibibazo byacu ni uko abategetsi badukandamiza baba barashyizweho n’abazungu mu nyungu zabo. Bakongeraho bati abo bazungu ni bo nyirabayazana b’ibibazo byacu kuko bakora intwaro bakaziduha tukicana.

RUBANDA nayo iti: none se abategetsi bacu ni robots zikoreshwa na télécomandes! Bati :kuki abo bazungu baticana iwabo kandi bafite izo ntwaro? Ntibagire intambara. Ibihugu byabo bifite amahoro na demokarasi ni uko byo nta ntwaro bigira! Kandi ndetse bifite iza rutura n’iza kirimbuzi! Baziduha se tutazibasabye? Nubwo basanzwe bakize se hari uwanga ijana mu rindi?  » Ni uko abanyepolitiki bakabura ibisubizo bikwiye.

Muri izo mvugo zose rero, tukanga kwemera uruhare buri wese agira muri ibyo bibazo byacu no gushaka urwo twagombye kugira mu kubishakira ibisubizo. Tukavuga ko ibibazo byacu ari abandi babidutera gusa. Bikaba ari byo bitworohera. Gushakira ibibazo ku bandi gusa akenshi tubyigishwa n’abanyepolitiki badushakamo abayoboke, bagahunga amakosa yabo kugirango babone uko bagera ku butegetsi cyangwa babugumaho.

II. ARIKO SE BABITERWA N’IKI ?  

 Kuki tutibaza impamvu umuntu umwe agera aho yicisha imbaga y’abantu, imyaka igashira indi igataha, ngo  tunibaze aho izo mbaraga azivana tube ari ho dushakira igisubizo? Aho si uko dutinya kwireba mu ndorerwamo, kugirango tutabona amakosa tuba twarakoze tumushyigikira? None se ibyo bikorwa bibi kandi byinshi, bikorewe ahantu hatandukanye, henshi kandi mu bihe bitandukanye, yabikora ate wenyine? Abo ategeka kubikora babyanze se, ubwo buhangange yabuvana he? Tubyibazeho. Ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka.  

Icyo ubucamanza budakunze kubaza abo bategetsi iyo babugeze imbere, ni ikiba cyarabateye gukora ayo mahano. Hari umunyarwanda  wagize ati: «nkuko muganga atavura indwara ataramenya ikiyitera, ni nako gukosora no kugorora umuntu bibanzirizwa no kumenya ikimutera gukosa no kugorama. » Uwo munyarwanda arabeshya se? 

Muri uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri, kimwe n’uko nshyigikira ubutabera mpuzabantu kubera ko butuma abafitanye ibibazo bashaka uruhare rwabo, buri wese ku giti cye, kugirango babikemure; nanone nshyigikiye ko muli politiki mpuzabanyarwanda buri munyarwanda wese akwiye kwisuzuma, akabaza umutimanama we (examen de conscience), akareba uruhare yagize cyangwa afite mu bibazo bya politiki y’igihugu cyacu, kugirango atange umuganda we mu kubishakira umuti. Niho ubwo bwiyunge n’ubwigenge nyakuri butangirira. Sosiyete sivili ni yo ikwiriye kuyobora buriya butabera mpuzabantu n’iriya politiki mpuzabanyarwanda maze igakangurira Rubanda gutinyuka ikihagararaho.  

Munyumve neza, ntabwo mvuze ko abanyarwanda twese dufite ibyaha bigomba kutujyana mu nkiko. Bibaye ari ibyo ntitwanabona n’abaducira imanza kuko abacamanza nabo baba bakeneye abazibacira! Ariko umuntu wese agira umujyanama we mu mutima we: UMUTIMANAMA (la conscience).

Dore ingero zimwe zijyanye n’ibyo maze kuvuga:

  1. Imanza zo mu Rukiko rwa Arusha muri Tanzaniya zigitangira, nibajije ibibazo byinshi kubera ko uko nazikurikiranaga mu binyamakuru, numvaga abahoze ari abategetsi bashinjwaga batemera ibyaha bya génocide ntibanavuge n’abategetse kuyikora. Kutemera ibyaha uregwa birumvikana mu gihe uzi neza ko utabikoze, ariko nkibaza nti niba abo bari abategetsi bakuru batazi abategetse gukora génocide, ni bande babarusha kubamenya? Hari umunyarwanda nabibwiye, nawe ambwira ko yabitekereje nkanjye, maze numva ndaruhutse kuko nari maze kumenya ko atari jye jyenyine utekereza gutyo. 

  1. Dufate ko wabaye cyangwa uri muri rimwe mu mashyaka yigishije cyangwa yigisha amacakubiri muri iki gihe. Wavuga ko nta ruhare ufite mu bikorwa bibi by’iryo shyaka kandi warashyigikiye cyangwa ushyigikiye politiki mbi y’iryo shyaka? None se habuze abayishyigikira yabaho?

  • Umugani mu Kinyarwanda uvuga ko ngo: « Umwami ntiyica hica Rubanda » urimo ukuri gucagase.  

- Ku ruhande rumwe, uwo mugani ushatse kuvuga ko kera abitaga Umwami NYAGASANI ari bo bicaga kuko ari bo bamutungiraga agatoki kubera ko Umwami atashoboraga kumenya abaturage b’igihugu cyose. Na nyuma y’ingoma z’Ubwami, uwo mugani wagumyeho. Bivuga ko umutegetsi mukuru adashobora kurenganya abaturage atazi, kuko adashobora kumenya ibibera hose mu gihugu, ntawe ubimubwiye. Agashobora no kuba yakwica inzirakarengane yabeshyewe n’umuturanyi ushaka guhakirizwa kugirango arebwe neza na shebuja.  

Ibyo byagiye bibaho kenshi mu nkiko no mu butegetsi. Abantu bakazira amaherere, bakabeshyerwa kubera inzangano n’amashyari; bakarenganywa n’abitwaje ko bafite ibyo bahuriyeho n’abategetsi runaka (amasano, aho bakomoka, ubwoko, ubucuti, n’ibindi). Abadashoboye kwigerera i Bukuru ngo bivuganire bakahagwa, kandi ni bo benshi. Hari rero akarengane gakomoka kuri bamwe mu baturage ubwabo n’abategetsi bo mu nzego zo hasi n’iziciriritse, abategetsi bo hejuru batabizi cyangwa batabishyigikiye.

 Umunsi umwe umuntu yambwiye iyi nkuru yahagazeho. Ngo: hari umutegetsi w’umusivili wigeze gukubitwa urushyi n’umusirikare ufite amapeti kubera ko bari mu kiganiro mu biro by’uwo mutegetsi ariko ntibashobore kwumvikana. Uwo musirikare ngo akaba yari yitwaje ko avuka hamwe na Perezida wa Repubulika kandi akaba yari afite umwanya ukomeye mw’ishyaka ry’umukuru w’igihugu. Ngo amaze gukubitwa urwo rushyi, uwo mutegetsi yahise ajya kureba Perezida kugirango asezere kuri uwo mwanya maze aramubwira ngo: « fata ibyawe ntabwo mbereye muri uyu mwanya no gukubitwa n’abasirikare bawe. » Umukuru w’igihugu ngo yahise atumiza igitaraganya uwo musirikare maze amukombora amapeti yose ahinduka mayibobo. Ni uko umutegetsi w’umusivili aguma mu mwanya we. 

- Ariko ku rundi ruhande nanone, birazwi ko Rubanda yashoboraga kwica ku mabwiriza aturutse i Bukuru, ni ukuvuga i Bwami. Na nyuma yaho Ubwami buviriyeho, hariho abayobozi bakuru bashora abaturage mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abandi. Ndemeza rero ko hari n’akarengane gaterwa na bamwe mu bategetsi bo hejuru, biturutse ku mabwiriza yabo. Ibyo birazwi. Rubanda rwo hasi rubura ubutwari bwo kuvuga ngo « OYA », kubera wa muco wo kwubaha abategetsi muri byose.

Nanone kandi, umutegetsi mukuru ubona ingabo ze zica ntazibuze cyangwa ngo azihane, nubwo yaba atazitumye, ni uko aba ashyigikiye ubwo bwicanyi. Nawe rero, nubwo aba atakoresheje akaboko ke muri ayo mahano, icyo cyaha cyiramufata byanze bikunze.  

Ibi biragaragaza rero ko wa mugani uvuga ko ngo  « Umwami atica hica Rubanda » urimo ukuri gucagase. Ntabwo ari ukuri nyakuri.  

Ibi kandi birareba n’abakozi basanzwe bo mu nzego za Leta cyangwa zigenga. Hari abatagira ubutwari bwo kwanga gukora amahano bategetswe n’abategetsi bakuru. Kuki bategura? Reka ntange ingero 2 zo mu butabera, kuko ariho hari ipfundo ry’ibibazo by’akarengane k’abanyarwanda.

  • Tuzi ko abacamanza bagomba guca imanza bakurikije amategeko n’umutimanama wabo. Kuki bamwe muri bo bemera guca imanza zirenganya ababuranyi kubera ko babitegetswe n’abanyepolitiki? Ibi bibaho cyane mu manza za politiki. Umucamanza nk’uwo aba akora iki mu Rukiko mu by’ukuri? Iyo aciye urubanza nk’urwo iyo atashye araryama agasinzira? Kuki abacamanza nkabo batigaragambya kugirango berekane ko bashaka ko ubutabera bwabo bwigenga ?

  • Abavoka bo mu Rwanda bigeze guhagurikira rimwe barigaragambya, bahagarika akazi, kubera bagenzi babo b’abavoka bari bafunzwe barenganye. Kuki batigaragambya iyo abandi banyarwanda bafungirwa ubusa cyangwa barengana mu bundi buryo ? 

  1. UMUTI WABA UWUHE ? 

Umuti w’ibyo bibazo rero turawusanga mu butumwa tugiye kwumva bw’umunyarwanda wo muri Société civile. Araduhamagarira kuvugira rimwe twese tuti : « OYA ! »  Tumutege amatwi. 

Nkuko mumaze kubyumva, dukeneye REVOLUSIYO nk’iyo uwo munyarwanda amaze kudusobanurira, ikozwe mu mahoro, kuko idahungabanya umutekano w’abandi. Iyo REVOLUSIYO ni yo Société civile ikwiye gushyigikira, ikayikangurira RUBANDA. La résistance pacifique

Muti uwo muti ntituwumenyereye. Nanjye nti yego nyine: ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe, utamenyerewe, kuko impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya !  

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri 

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, 

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu. 

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !

  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.