Monthly Archives: avril 2018
Itangazo rya CCSCR ku muhango wo KWIBUKA 2018
Lutselusplein, 21/31 – 3590 Diepenbeek
Belgique
Tél. : +32 493 21 42 68
+32 474 60 17 12
ccscr.cadredeconcertation@gmail.com
ITANGAZO N°02/CCSCR/2018 KU MUHANGO WO KWIBUKA
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (mu magambo ahinnye y’igifaransa CCSCR) ni umuryango uhuliwemo n’amashyirahamwe n’izindi mpirimbanyi za Sosiyete Sivili, udaharanira inyungu kandi utabogamiye kuri politiki, ufite ingamba zo guharanira demokarasi n’amahoro, kurengera ukuri, ubutabera n’ubwiyunge, no kutazibagirwa amahano ya Jenoside n’ubundi bwicanyi byaranze amateka y’umubano w’abanyarwanda.
Uyu muryango wihaye kandi izindi nshingano zo guteza imbere umuco w’ubworoherane n’ibiganiro kugirango havanweho burundu impamvu zose zigamije kurimbura ibice bimwe by’abanyarwanda no gukora ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira inyoko-muntu n’iby’iterabwoba.
Kubera ibihe by’ICYUNAMO no KWIBUKA abacu batuvuyemo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994 n’izindi nzirakarengane zazize ubwicanyi ndimburambaga;
Inama Mpuzabikorwa CCSCR yongeye kwamaganira kure ayo mahano yahekuye Urwanda n’Abanyarwanda kandi yifatanyije mu kababaro n’imiryango y’abishwe n’abarokotse ubwo bwicanyi ndengakamere, ibafashe mu mugongo kandi yihanganishije n’abandi bose bakomerekejwe nabwo.
Tariki ya 26 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ONU yemeje itariki ya 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994, kandi yibutsa ko bamwe mu bahutu n’abandi bantu barwanyije iyo jenoside nabo bishwe.
Inama Mpuzabikorwa CCSCR ishyigikiye icyo cyemezo kandi irasaba abanyarwanda n’abanyamahanga bose kucyubahiriza.
Bitewe n’uko hari abandi banyarwanda batari Abatutsi ndetse n’abanyamahanga nabo bazize cyangwa bakomerekejwe na jenoside y’Abatutsi mu Rwanda muri 1994 nk’uko bivugwa muri icyo cyemezo ariko ntibavugwe mu bagomba kwibukwa; hakaba n’abandi bazize ubundi bwicanyi bushingiye kuri politiki, ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu Rwanda n’ahandi, kandi mu bihe bitandukanye, nkuko byemejwe n’amaraporo y’Umuryango w’abibumbye ONU, ariko abo bose uwo muryango ukaba warabibagiwe;
Inama Mpuzabikorwa CCSCR imaze kubona ko ibyo byongera impaka z’urudaca zisanzwe hagati ya bamwe mu banyarwanda batumvikana ku bibukwa bitewe n’amatariki biciweho n’impamvu z’ubwo bwicanyi; uyu muryango wemeje ko hakwiye kubaho undi munsi wo KWIBUKIRA HAMWE izo nzirakarengane zose, utagize aho uhuliye n’amatariki atandukanye ubwo bwicanyi bwakoreweho. Bityo imihango yo KWIBUKA ikavanwaho kuba igikoresho cya politiki, buri wese akwumva akababaro k’undi, tukibuka twiyubaka, mu bwubahane, ntawe ukomeretsa undi, duha icyubahiro abacu twabuze, kandi twubaka ubumwe n’umubano mwiza mu banyarwanda.
Abarokotse ubwo bwicanyi butandukanye n’imiryango yabo ni bo bakwiye guhabwa umwanya wa mbere, bakaba ari bo bategura imihango yo kwibuka ababo uko babyifuza, amashyirahamwe atabogamiye kuri politiki hamwe n’amadini akabashyigikira. Inama Mpuzabikorwa CCSCR nayo yiteguye kubibafashamo.
Kubera izo mpamvu:
a) CCSCR irasaba ko itariki ya 7 Mata yagenewe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 yubahirizwa kandi ikunganirwa n’undi munsi utabogamiye kuri politiki, wo KWIBUKA INZIRAKARENGANE ZOSE zazize uko zavutse cyangwa ibitekerezo bya politiki, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibya jenoside n’iby’intambara, maze uwo munsi ugacyemura ziriya impaka.
b) CCSCR yemeje ko uwo munsi waba KUWA GATANDATU WA KABILI W’UKWEZI KWA KANE BURI MWAKA. Ni umunsi w’ikiruhuko kuri benshi, wegereye uwa 7 Mata, kandi udafite itariki imwe ihoraho.
c) CCSCR yemeje ko iki cyemezo kizatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2019 kugirango hazabanze habeho ibiganiro hagati y’abarokotse buriya bwicanyi n’indi miryango hamwe n’abifuza kubafasha gutegura imihango yo KWIBUKA.
Imana irinde U Rwanda n’abanyarwanda. Mugire amahoro.
MUSOMESHA Aloys, umunyamabanga.