ITANGAZO riralikira Abanyarwanda kwitabira imyigaragambyo yo kuwa 26/09/2017 I Bruseli

By | septembre 22, 2017

Banyarwandakazi,

Banyarwanda,

Nshuti z’u Rwanda kandi nshuti z’abanyarwanda,

Mw’izina rw’URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA – URWUNGE ndabasuhuje mbifuliza amahoro y’Imana.  

Nk’uko mwabigejejweho mu itangazo ryo kuwa 09 Nzeli 2017, amashyaka ya politiki nyarwanda aharanira impinduka ya demokarasi mu Rwanda, amashyirahamwe nyarwanda adaharanira inyungu yo muli Siciété Civile, n’izindi mpirimbanyi ziharanira impinduka z’imiyoborere mu Rwanda, bahuliye i Buruseli mu Bubiligi taliki ya 09 Nzeli 2017, bashyiraho urwego ruhoraho bazajya bahuriramo bagafatanya imilimo yo kuzageza u Rwanda KULI DEMOKARASI NYAYO BINYUZE MU NZIRA Y’AMAHORO.  

Urwo rwego bafatanilizamo gukora izo mpinduka mu Rwanda barwise: Urwunge rw’Amashyaka, Amashyirahamwe n’Abaharanira Impinduka ya Demokarasi mu Rwanda tugenda twita mw’ijambo rimwe, URWUNGE.  

Basanze rero aho ibintu bigeze mu Rwanda hakwiye URWUNGE. Urwunge rwo kwunga abanyarwanda baciwemo ibice, Urwunge rwo kwunga imvune z’imibili n’izo imitima abanyarwanda bamaze igihe bavunwa n’ubutegetsi bubica bukabicira ababo, bukabambura ibyabo bubishyira mu masosiyete yabwo na konti zabwo mu mabanki y’amahanga, Urwunge ruzunga abanyarwanda n’ubuyobozi kuko abanyarwanda batakarije icyizere ubuyobozi kuva mu mateka ya kera aho ubuyobozi butashoboye kububakira amahoro n’iterambere birambye. Urwunge ruzunga u Rwanda n’amahanga aho ubuyobozi buliho bumaze kugirwa rubebe abandi bayobozi bakaba batagishaka no kuruhereza akaboko mu ndamukanyo. Uwashaka yakwongeraho n’izindi mpamvu amagana zigaragaza ko u Rwanda n’abanyarwanda aho bageze aha, icyo bakwiye cyali URWUNGE.  

Taliki ya 09 Nzeli 2017, ubwo URWUNGE rwali rumaze kuvuka, abarugize basanze ko mu bikorwa bazafatanya halimo ibyihutirwa. Kubera ko Kagame na FPR bakajije umurego mu kwica, kwica urubozo no gufunga nta mpamvu abanyarwanda bose babanenga nyuma y’uko ubutegetsi bwabo bwiyimitse mu ngirwa-matora bihayemo umubare w’amajwi udashoboka mu matora w’ijana kw’ijana ribuzeho gake, abagize URWUNGE basanze ku burwo bwihuse hakwiye gutegurwa igikorwa kinini cy’imyigaragambyo.  

Imyiteguro y’icyo gikorwa yaratangiye kandi irakomeje. Impushya z’ubutegetsi n’izo inzego z’umutekano zarabonetse.  

Niyo mpamvu, URWUNGE ruhamagariye umunyarwanda wese, umugore n’umugabo, umukuru n’umuto, kuzitabira iyo myigaragambyo yo kuzereka Kagame na FPR ndetse n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, ko abanyarwanda barambiwe ubutegetsi bwica bukanakandamiza abanyarwanda.  

Buli muryango wa buli munyarwanda, umuhutu umutwa umututsi, Kagame na FPR barawuhekuye. Buli muryango wa buli munyarwanda, umuhutu umutwa umututsi, Kagame na FPR bali kuwutotereza abawo muli gereza. Buli muryango wa buli munyarwanda, Kagame na FPR bali kuwica uruhongohongo, buke buke mu nzara, mu ndwara n’ibindi. Nta munyarwanda n’umwe udafite impamvu ijana zo kubwira Kagame na FPR ngo bajye ku ruhande basubize igihugu abanyarwanda. 

Niyo mpamvu buli munyarwanda yaba akora politiki cyangwa atayikora ahamagariwe kuzitabira iyo myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka no guhesha icyubahiro abe bishwe n’abali kwicwa urubozo na Paul Kagame na FPR. Iyo myigaragambyo izaba kandi iyo kwerekana by’umwihariko ububi bw’ingoma ya FPR n’ubukana ifite mu kwica no gutoteza abanyarwanda cyane cyane abayinenga kuva aho yiyimitse muli manda ya gatatu itemewe n’amategeko. Muli iyo myigaragambyo, hazabaho gutabariza abanyarwanda bali gufatwa bagafungwa bagatotezwa balimo Madamazera Diane Rwigara n’umuryango we, balimo abayoboke ba FDU Inkingi Twagirimana Boniface (Visi perezida wa FDU), Léonille Gasengayire (Umubitsi), Twagirayezu Fabien (Ushinzwe ubukangurambaga) Théophile Ntirutwa (ushinzwe umujyi wa Kigali) Uwilingiyimana Vénuste, Nsabiyaremye Gratien n’Ufitamahoro Norbert. Hazabaho kandi no kwibutsa n’izindi mpirimbanyi zisaziye muli gereza za FPR nta kindi zizira usibye ibitekerezo byazo bya politiki nka Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, Kizito Mihigo, n’abandi.  

Nk’uko mubyumvise nta munyarwanda n’umwe udafite impamvu zo kuzaba ali muli iyo myigaragambyo. Nta munyarwanda n’umwe wabona impamvu yo kuzabura aho hantu: si ubwoba buzabimutera, si impamvu z’akazi zizabimutera, n’abarwayi basindagira bazabe bahari. Kuzabura ahantu nk’aho byazaba ali ugutatira igihango n’abacu bazize kandi bakomeje kuzira buliya butegetsi butagereranywa mu bubi.  

Iyo myigaragambyo izaba kuwa kabili taliki 26 Nzeli 2017, ikazatangira saa sita (12 h) mu kadomo ku isaha ya Buruseri, kandi ikazamara amasaha abili n’igice gusa. Izabera i Buruseri mu Bubiligi imbere y’icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Union Européenne-European Union), kuli rond point Schuman.  

Muzitwaze ibyapa bigaragaza akababaro kanyu. Abatabifite muzacapishe ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zamamaza iyi myigaragambyo. Ntimuzaze imbokoboko.  

URWUNGE rusabye by’umwihariko, abayobozi b’amashyaka ya politiki aharanira impinduka mu Rwanda n’abayobozi b’amashyirahamwe ya Société Civile kuzabera abanyarwanda intangarugero nk’uko babyiyemeje, bakazitabira iyi myigaragambyo bose. Abo bayobozi basabwe kandi gushishikariza imiryango yabo ya politiki n’amashyirahamwe kuzitabira bose iki gikorwa. Nk’uko twabibonye haruguru kandi tubisubiyemo, buli munyarwanda utabalizwa mu ishyaka cyangwa ishyirahamwe nawe afite impamvu zo kuzitabira iyi myigaragambyo, kereka rero niba yumva ko mubo mu muryango we ntawigeze ahungabanywa na Paul Kagame na FPR.  

Italiki mwayumvise ni kuwa kabili 26 Nzeli, isaha yo guhura ni saa sita naho tuzahurira ni muli Buruseri kuli rond point Schuman.  

Muzazane imiryango yanyu, muzazane abaturanyi banyu, muzazane n’inshuti zanyu kuko icyo gikorwa kizaba kimwe mu bizubaka ahazaza heza h’u Rwanda, ahazaza heza hanyu n’aho abazabakomokaho. 

Twishimiye kuzahura namwe uwo munsi. 

 

Ili tangazo muligejejweho n’intumwa y’URWUNGE 

SIMPUNGA Aloys

Umuhuzabikorwa wa CCSCR

Taliki ya 21 Nzeli 2017

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *