Nifuje kwekerana uburyo amashyaka yonyine adashobora kwubaka demokarasi nyayo mu banyarwanda, kabone niyo yaba ashyize hamwe. Ntabwo ndwanya amashyaka, nta n’umunyepolitiki naka cyangwa runaka ndwanya, kuko ibyo bitari mu nshingano z’uyu mushinga. Ahubwo ndashaka kwunganira amashyaka nerekana ukuntu imwe mu mikorere yayo idashobora gutuma abanyarwanda bunga ubumwe. Bityo nkasobanura ubundi buryo bushya bushoboka, bwakwunganira ibikorwa by’amashyaka, bukagarurira abanyarwanda icyizere n’ukwemera muri politiki. Ni kimwe n’uko iyo mparanira ubutabera mpuzabantu (médiation) mba nunganira ubucamanza busanzweho, nkavuga ibitagenda neza ariko ntaburwanya, ahubwo ngamije kugirango ubwiyunge nyakuri bugerweho. Niba ntarwanya amashyaka rero, kandi sinyabangamire, ni uko ndi kumwe na yo mu nzira ya demokarasi, ariko ntaryo mbogamiyeho. Muri iyi nyandiko ndavuga kandi amashyaka muri rusange: ayabayeho, ariho n’ayavuka agakora nkuko ayandi yakoze. Ibyo bitekerezo bishya tubishyize hamwe n’iby’abandi, ndahamya ko ubumwe n’amahoro twabigeraho.
1. Ubumwe mu mashyaka ya politiki
Muri kamere yacu, abanyarwanda dukunda gukorera hamwe, gushyira hamwe. Dukunda ubumwe. Umenya ariyo mpamvu kuva amashaka yaduka mu Rwanda, yagiye ahindukamo ishyaka rimwe gusa kubera ko ayatsinzwe yamizwe n’ishyaka rinini ryabaga ryatsinze. Abyanze akajya gukorera mu buhungiro. Abadashoboye guhunga bakayoboka iryatsinze. Ariko bakabwirwa ko ari ukugirango bashyire hamwe, bagire ubumwe. Ugasanga ishyaka rimwe ni ryo abanyarwanda bose bayobotse. Kugera aho abayobozi b’iryo shyaka bategeka abanyarwanda bose kurijyamo. Umuntu akitwa ko ari umurwanashyaka atarigeze asaba cyangwa ashaka kurijyamo. Ukaba wakwibaza niba icyo gihe riba rikwiye gukomeza kwitwa ishyaka koko. Bamwe mu barwanashayaka iyo bahunze bakagera hanze y’igihugu, bashyira amashyaka yabo hamwe kugirango bahuze impunzi maze barwanye ubutegetsi bahunze. Abari mu butegetsi nabo bagashyira abaturage bose hamwe ngo barwanye uwo bita « umwanzi » n’ « ibyitso » bye, ni ukuvuga ubarwanya uwariwe wese n’uwo bakeka ko ashobora kuba yabarwanya. Abaturage benshi bakaharenganira. Ni ko byagenze kuva kera amashyaka yavuka.
Amashyaka yabayeho mu Rwanda ni menshi cyane. Hari abanyarwanda bagiye bajya mu mashyaka atandukanye, rimwe na rimwe ukayoberwa iryo barimo mu by’ukuri. Bamwe bagakurikira abantu bayarimo kubera ibyo bahuriyeho nk’amoko, akarere, ubucuti, amasano, n’ibindi, kandi batazi imigambi nyayo y’ayo mashyaka, nyuma bakazabona ko bibeshye, ariko ntibabyemere. Hari n’abagiye bajya mw’ishyaka runaka kandi bashyigikiye irindi, ni uko amashyaka amwe agakorera ayandi, ntumenye kuyatandukanya. Abayobozi b’amashyaka nabo bagiye bahindura amazina y’amashyaka yabo, ngo bakayavugurura. Nyamara ku babizi, ngo gahunda zayo zigumya kuba zimwe kuko ibitekerezo by’abayashinga bidahinduka. Muri iryo vugururwa, bamwe mu bayobozi bati ishyaka ryacu ririmo abahutu n’abatutsi, abandi bati iryacu ririmo abanyarwanda bakomoka mu turere twose tw’igihugu. Nkaho iyo bagiye gushaka abayoboke bababaza ubwoko bwabo cyangwa aho bakomoka. Ngo ibyo bigaragaza ubumwe n’ubwiyunge kandi ari ya makarita y’amoko n’uturere baba bubuye. Ubwo ngo ayo mashyaka aba abonye icyo arusha ayandi. Nyamara n’iryo barwanya riri ku butegetsi ayo moko yose aba arimo ndetse n’abatwa, bose badakomoka gusa mu turere twose tw’igihugu ahubwo banahatuye, nkuko maze kubivuga (Twibuke neza ko amashyaka yose yabayeho yagiye abamo abanyarwanda bo mu bwoko bwose kandi bakomoka hose, ariko amwe ntibyayabujije gutanya no guteranya abanyarwanda). Ariko iryo shyaka naryo ntirishobore guhuza abenegihugu bose kuko impunzi zidataha. Ntibiteye ka biri ariko, ukumva ngo ya mashyaka yivuguruye yacicemo ibice. Bakavugurura amashyaka mu nyungu zayo aho kuvugurura politiki rusange yageza abanyarwanda twese kuri demokarasi nyayo, mu nyungu z’igihugu, kugirango tubane mu Urwababyaye. Ni uko abaturage mu rwenya rwabo nabo bakabiseka bati: amashyaka « yarivuruguse »! Nabo ntibemere ko yivuguruye. Abo baturage bagategereza politiki izahuza abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze bakayibura.
Amashyaka yatangiye kubaho mu gihe cyo kubona ubwigenge, ubwo abadukolonije batubwiraga ko dukwiye kugira demokarasi nk’iyabo, abanyarwanda natwe tuti nibyo koko. Na nyuma yaho ariko bakomeje kutwotsa igitutu batubwira ko nta mfashanyo, nta mafranga y’inguzanyo baduha tudafite amashyaka menshi ngo tugere kuri demokarasi. Amashyaka y’abanyarwanda akaguranwa amafranga. Ni uko bamara kutubiza icyuya tukemera ibyo batubwiye byose, nta na kimwe twongeyeho cyangwa tuvanyeho. Ibyo mbigereranya nko kwemera kwambara umwambaro utagukwiriye kuko uwuhawe kubera inguzanyo, ukawambara utongeye kuwusubiramo ngo ugukwire. Ngo kuko ari umwambaro mushya ujyanye n’igihe tugezemo (mu rwego mpuzamahanga). Ukambara umwenda utakubereye kubera ko utagukwiriye, ngo kuko nta mafranga ahagije ufite yo kwidodeshereza uwawe mushya, kandi utabuze make yo kuwusubirishamo! Amashyaka akavuka ari menshi, kubera ko tubibwirijwe. Nyamara iyo demokarasi ntituyigereho uko tubishaka, ndetse n’uko abaduhaye inguzanyo cyangwa imfashanyo babishaka. Hakabura n’umwe wumva anyuzwe. Kugira demokarasi biramutse ari ukugira amashyaka menshi gusa, muri iki gihe nandika iyi nyandiko, abanyarwanda twabona igikombe n’umudari wa zahabu, abadusaba kugira iyo demokarasi ntihagire n’umudari n’umwe babona! Hari n’abaherekeza abandi! Ndemeza ko abanyarwanda nubwo tutari inzobere muri politiki tutabuze ubwenge n’ubushobozi bwo kuvugurura iyo politiki ya demokarasi kugirango iberane n’umuco wacu, kuko dufite abanyepolitiki bamwe b’inyangamugayo kandi bafite uburambe. Bakabikora mu bwigenge.
Ba banyamahanga (b’abahanga) ariko bagera aho bakabona ko demokarasi itagezweho. Abategetsi bacu bati si amashyaka mwashakaga, bati ntituyafite se? Abandi nabo bakabasubiza ko ibyo bidahagije kuko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa, ko abantu bafungirwa ubusa, ko abandi bazira ibitekerezo byabo, ko habuze ubwisanzure mw’itangazamakuru kuko rihohoterwa, ko ubutabera budakora neza, ko abantu bafungwa bazira ibitekerezo byabo bya politiki, ko impunzi ziheze i Shyanga, n’ibindi n’ibindi… Abategetsi bacu nabo bati ibyo se kandi bije bite? Nk’aho ibyo bitari mu nshingano zabo. Abazungu bakomeza kubotsa igitutu, abandi bati ibyo nabyo? Bagashyiraho za komisiyo z’ubwoko bwose zishinzwe gukemura ibyo bibazo, bakubaka izindi gereza, ndetse bagashyiraho n’izindi nkiko. Maze amafranga akisuka. Nk’amahindu! Ibyo byose bikayoborwa na nde? N’abanyepolitiki bo mu mashyaka. Ariko demokarasi ikanga ikabura. Ntabwo nsobanura mu buryo bunonosoye icyo demokarasi ari cyo, kubera ko nta buhanga buhanitse mbifitemo. Ariko buri wese afite bicye ayiziho, nk’ibyo maze kuvuga, kuko abafite impamyabushobozi mu bumenyi bwa politiki ari bake cyane. Ahubwo ndashaka kwerekana ko uburyo dukoresha kugirango tuyubake bidahagije, cyangwa bitatubereye. Ari nayo mpamvu tutayigeraho mu buryo busesuye.
Ese uwo muco wa politiki y’amashyaka ubundi turawugira koko? Nkuko nabivuze, amashyaka twayazaniwe n’abazungu. Byagiye bigaragara ko abanyarwanda bamwe bagiye bapfa ko badahuje amashyaka, nkaho bagombye guhuza ibitekerezo bagakorera hamwe. Kutayoboka ishyaka ryatsinze cyangwa ntukurikize amabwiriza yatanzwe n’umuyobozi waryo, kuko utemera ibitekerezo byaryo, bikaba ari icyaha cyagucisha umutwe. Abantu benshi barabizize, baricwa, barafungwa, barahunga, baratwikirwa, bamburwa ibyabo, n’ibindi. Ngo ni uko batayobotse ishyaka ryagiye ku butegetsi. Abandi bakazira ko bashinze amashyaka yabo mashya.
Ibyo bigaragaza ko iyo demokarasi itaraducengeramo rero. Byaba se ari ukubera wa muco dufite wo gushyira hamwe, bigatuma twifuza gushyira ibitekerezo byacu hamwe koko? Kugira ibitekerezo bimwe igihe cyose byo ntibishoboka. Nyamara kuva igihugu cy’URwanda cyabona ubwigenge, Ubwami bumaze kuvanwaho hakimikwa Repubulika, hemejwe demokarasi y’amashyaka menshi nkuko nabivuze. Repuburika kandi niyo twakomeje kugira.
Kubera uko kudakora neza kw’amashyaka, kimwe n’uko mu gihe cyo kubona ubwigenge bamwe mu banyarwanda bavuze ngo « nta Runari, nta Loni », hari n’abandi ubu bihebye (ariko si ibyihebe), ndetse bazinutswe n’izo politiki, kugeza ubwo bavuga ngo « nta Bwami, nta Repuburika », bati « byose kimwe »! Ni uko bakavuma. Abazungu bati ntitwababwiye! Bati ubwigenge twabubahaye igihe kitaragera kuko mwabwatse hakiri kare. Abanyepolitiki bo mu mashyaka basubiza iki abo banyarwanda cyangwa abo banyamahanga? Babagarurira bate icyizere muri politiki bakora? Bamwe bakavuga bati ikibazo ni abategetsi aba n’aba, abandi nabo bati ikibazo ni abaturwanya. Bose bakitana bamwana. Abaturage se bo ubwabo bumva byagenda gute? Bamwe mu banyepolitiki batanga ikindi gisubizo ntavuze hano, ariko nanone bakigana politiki ya bimwe mu bindi bihugu. Nkaho ibyo bihugu ari Urwanda. Bati « twongere tugerageze ». Tuzahora mu bigeragezo? Twaragerageje kandi twarageragejwe bihagije. Imyaka ibaye myinshi twiga demokarasi, igihe kirageze cyo gushaka dipolome.
Ibyo byose birerekana ko abanyarwanda bamwe batakaje ukwemera n’icyizere (confiance) muli politiki no muri bo ubwabo. Barihebye (ils ont perdu l’espoir). Barashavuye. Hari n’uwambwiye ko atakijya muri mitingi (meeting) y’ishyaka rye! Hari abigeze mu mashyaka nabo bayavuyemo kuko bacitse intege (ils ont perdu le courage). Ikigaraza ibyo ni uko bamwe bayobotse ukundi kwemera kwitwa « indagu ». Bagashakira icyizere mu ndagu. Mu biganiro byabo birebana na politiki, bikaba ari yo mvugo, ngo bategereje igihe ibikubiye mu ndagu bemera bizasohorera. Amaso agahera mu kirere. Ni uko bakituramira, kandi badatuje, bati ibizaba bizaba, umupfumu cyangwa umuhanuzi runaka yavuze ibi n’ibi ntacyo twe twabihinduraho. Bati nta kundi twabigenza, ngo ndetse abayobozi b’ayo mashyaka barata igihe. Bakumva ko izo ndagu ari zo zizakiza Urwanda abanyarwanda ntacyo bakoze. Ngo zagombye gusohora vuba na bwangu ! Ngo ibintu birarambiranye! Wababaza uti ibyo birambiranye ni ibiki, bakakurebaaa, bagaceceka…
Abo bose bihebye mbaduye iyi indirimbo ya Niyomugabo Philémon kugirango bagarure icyizere.
Hari n’umunyamahanga ukomoka mu gihugu kimwe cy’i Burayi, kavukire w’icyo gihugu, wandika inzandiko zigaragaza ko yayobotse nawe ukwemera mu ndagu. Ibi binyibutsa ba banyamahanga bamwe babaye abahutu n’abatutsi kurusha abanyarwanda (ibyo nabyo ni ukundi kwemera)… Cyangwa ni uko abona ko abafite uko kwemera bamaze kuba benshi ! Ni uko indagu zigatwara amashyaka abayoboke. Amanywa ava. Kuva kera, hari n’ibihuha byagiye bivuga ko bamwe mu bategetsi bajyaga kuraguza, ngo kugirango bashake intsinzi. Intsinzi ! Biramutse ari byo koko – kuko nta gihamya – wakwemera ute ko politiki yawe ari yo izatsinda warangiza ukajya gushaka intsinzi mu ndagu? Ayo mayobera si amatagatifu ! Abanyarwanda tugeze kure!
Ibyo byose mvuze ntabwo ari ukunenga abemera indagu kuko ari uburenganzira bwabo mu gihe ntacyo bibangamiyeho abatazamera. Nyamara bamwe bahungira mu ndagu kandi bafite ukwemera mu mashyirahamwe no mu madini basanzwemo, aho kubushimangira. Abanyamahanga nabo ntibakizezwa n’abaturage kuko twabonye isomo ! Bamwe mu bemera Imana bo nibura bavuga ko ari yo izakiza abanyarwanda. Ariko Imana irafashwa. Mu madini yabo bashobora kwitabaza Umukiza basanzwe bemera kugirango adukize akaga twahuye nako, ariko bakamufasha. Aho kwitwara nkaho ukwemera basanganywe ntacyo kwabamarira mu kwubaka demokarasi. Nkaho demokarasi yubakwa n’amashyaka gusa. Ntabwo ari byo. Hari abumva ko badashobora guhindura ibintu batanyuze mu nzira z’amashyaka. Ngo amashyaka ni yo yonyine agomba gukora politiki. Biterwa na politiki iy’ariyo. Abanyamashyaka nabo bakigisha ibyo nk’ihame cyangwa nk’ivanjiri. Ibyo bitekerezo bishaje nk’iyi Si dutuyeho. Ndetse iyo myumvire ntiberanye na demokarasi kuko ifungiraho imiryango ibitekerezo by’abandi aho kuyifungura (ouvrir les portes) kugirango nabyo babyumve maze babishyire hamwe n’ibyabo. Nkaho ibyabo ari byo byiza kuruta ibindi. Ndemeza ko amashyaka atarusha amashyirahame n’amadini kwubaka demokarasi.
Ntidushobora se kugira amashyaka menshi ya politiki kandi tukanashyira hamwe twese muri demokarasi? BIRASHOBOKA. Reka turebe rero ukundi byagenda. Ntabwo ari intsinzi ntanga ariko, kuko ntaragura …
2. Ubumwe bw’amashyirahamwe n’amadini muri demokarasi
Umuntu uwariwe wese akunda amahoro, ubutabera, ukwishyira ukizana, yifuza ko uburenganzira bwe bwubahizizwa hose kandi igihe cyose. Ndetse amashyaka yose iyo ava akagera, yemera ayo mahame y’uburenganzira bwa muntu, ku buryo ari yo ashingiraho iyo ashyiraho amategeko n’ubutegetsi.
Aho ibintu bigeze, gukemura ibibazo birebana n’akarengane abanyarwanda twagize birasaba ingufu z’abantu benshi. Abanyarwanda twese. Kuvugurura politiki kugirango tugere kuri demokarasi nyayo, ntabwo bikwiye gukorwa kubera amabwiriza y’abanyamahanga, ntabwo bizakorwa n’indagu z’umupfumu kanaka cyangwa kanaka, nta n’ubwo bikwiye gukorwa n’amashyaka ya politiki gusa. Oya. Twese tugomba kubigiramo uruhare. Nta n’umwe usigaye inyuma. Buri wese agatanga umuganda we (nzabigarukaho). Uwanjye ntanze ni uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri.
Mu kiganiro ku bwiyunge nayoboye tariki ya 11 Ukwakira 2014 i Mesvin mu mujyi wa Mons mu Bubiligi, hari umubiligi kavukire, ariko wabaye mu Rwanda igihe kirekire, wambwiye iyi nkuru. Ngo amaze kumenyeshwa ikiganiro akamenya ko kizatangwa n’umunyarwanda, yagiye kureba inshuti ye y’umunyarwanda maze amusaba ko bajyana kucyumva. Undi amaze kubona amazina yanjye, abonye atanzi, aramubwira ngo uyu munyepolitiki se ko ntamuzi. Ngo ari mu rihe shyaka? Umubiligi ati nanjye uwo muntu simuzi ati ariko ngwino tujyane nyine umenye uwariwe, twumve n’ibitekerezo bye ku bwiyunge. Umubiligi abona ndetse uwo munyarwanda ngo atangiye kunkeka amababa… Yibagirwa ko uwo mubiligi nawe nta shyaka ry’abanyarwanda arimo kandi ko ubutumire muri icyo kiganiro nari nabugeneye abantu bose ntavanguye. Ni uko ngo aramureka yiyizira kwumva ikiganiro. Ni bwo umubiligi yambwiraga ati abanyarwanda muracyafite ibibazo. Nti ndabizi niyo mpamvu nanjye mvuga ku bwiyunge nyakuri. Ikiganiro kirangiye umubiligi ataha anezerewe, umuvandimwe wacu w’umunyarwanda yisigariye mu rugo, wenda yireberaga kuri internet aho indagu z’umupfumu yemera zigeze zisohora… Ararengana ariko si we wenyine, abantu nyine benshi bamenyereye ko ubwiyunge buvugwa gusa n’abanyepolitiki bo mu mashyaka. Bati ntibishoboka ko hari undi muntu wabuvuga. Ntibarabyumva! Baribeshya.
Ku banyepolitiki nabo, demokarasi irebana n’ubutegetsi gusa! Abari mu mashyirahamwe iyo babonye ko akarengane ari kenshi, bamwe bajya mu mashyaka ariko ugasanga ibyo bashakaga guhindura birabananiye, bagakora ibyo batemera. Bakaba barayobotse, kandi nta gitugu, nta terabwoba bashyizweho. Bakareka ibyo bemeraga, bagakora ibyo batemera. Ntibanagire ubutwari bwo kwegura ngo barebe igitumye badashoboye guhindura ibyo barwanyaga. Ugasanga bavuga ngo « ntawe ukinira politiki hanze y’ikibuga »! Nyamara bamwe bagera aho « bagaterwa ishoti », bagahabwa ikarita itukura maze bakirukanwa, cyangwa bakicazwa ku ntebe y’abasimbura (banc des réservistes)! Urubuga rwa politiki rugahinduka ikibuga cy’umupira w’amaguru! Ku ngoma zose zabayeho mu Rwanda, abanyepolitiki beguye ku butegetsi babarirwa ku mitwe y’intoki. Nyamara abaguma muri ubwo butegetsi ntibavuga ko ari impamvu y’uko ubumwe na demokarasi biba biganje, mugihe abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi baba buzuye i Shyanga. Kuki kuva kera abanyepolitiki bo mu mashyaka batigeze bashobora kuyobora igihugu kirimo abanyarwanda bose? Kandi hakabura n’umwe wegura kubera iyo mpamvu. Muzansobanurire.
Iyo abanyepolitiki bo mu mashyaka rero bagiye mu mishyikirano yo « kugabana ubutegetsi » (aho kubusangira), ntibatumira amashyirahamwe n’amadini, barayaheza bakayima ijambo kuko bayafungiraho imiryango, nkaho atagira uruhare mu kwubaka demokarasi. Ntibanabemerere kuba indorerezi (observateurs). Kandi imyigaragambyo baba barabajyanyemo ari yo iba yaratumye iyo mishyikirano ishobora kuba. Ariko se kuki abayobozi b’ayo mashyirahamwe n’amadini bo batabisaba? Umenya ari uko baba badashyize hamwe. Ni uko muri izo nama hakigwa ibibazo birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubutabera, ubwiyunge, ukwishyira ukizana kw’itangazamakuru,… abo bayobozi maze kuvuga badahari kandi imiryango bahagarariye ari yo irengera ayo mahame ya demokarasi buri munsi. Byatera kabili ariko ba banyepolitiki bakwongera bagashwana, ibyari umukino wa politiki bigahindukamo imirwano. Ni uko bagasohoka muri cya kibuga cyabo, bakajya guteranya ba baturage bo mu mashyirahamwe n’amadini banze ko bafatanya mu mishyikirano, ngo nabo nibasubiranemo kandi ntaho baba babogamiye kuko politiki atariyo nshingano yabo, nkaho bababwiye ngo babakize maze babafashe kwiyunga. Ahubwo bagatabaza abanyamahanga babahaye ya mafranga y’ingurane y’amashyaka yabo. Bakaba ari bo bizera ngo ntibafite aho babogamiye kuko atari abahutu, atari abatutsi ntibabe n’abatwa… Nkaho baba ari inshuti kurusha abanyarwanda benewabo. Ni byo se koko? Niba nta cyizere bagirira abo banyarwanda se, abandi bo bazakibagirira bate? Bakanga gukinira politiki hanze y’ikibuga, nyuma bakaba ari ho bajya kurwanira bamaze kunanirwa kwumvikana, kuko basohoka muri icyo kibuga nyine. Kuki batakigumamo? Abaturage nabo bakemera kwivanga mu byo batazi, bibagiwe ko aho inzovu zirwaniye nta byatsi bihamera. Abarwanashyaka bakaba nk’abafana b’amakipe y’umupira. Ni akaga!
Ni uko byagenze mu mishyikirano yari igamije gucyura impunzi no kugabana ubutegetsi yabereye i Arusha muri Tanzaniya na nyuma yaho. Munyumve neza, ntabwo mvuze ko ari cyo cyatumye ayo masezerano adashyirwa mu bikorwa uko byagombaga. Reka twizere ko ibyo bitazongera.
Aho kujya mu mashyaka ugahindura imvugo wavugaga ukiri mw’ishyirahamwe, kuki utaguma aho uri ugashaka uburyo wakorerayo indi politiki udahinduye ibitekerezo byawe byiza kandi wemera? Aho kuguma mu butegetsi ukora politiki utemera, wibabariza umutima kandi ubeshya abo mukorana iyo politiki ndetse utaretse rubanda, kuki utakwegura ngo ujye gushaka impamvu yatumye bikunanira guhindura iyo politiki? Mu ituze n’ubwigenge. Ngo ntibishoka gukorera politiki mu mashyirahamwe. Ibyo nanjye ndabyemera iyo ari politiki igamije ubutegetsi. Ariko iyo ari politiki iharanira ubumwe, amahoro, ubutabera n’ubwiyunge, BIRASHOBOKA. Niyo mpamvu muri uyu mushinga nshyigikiye ko amashyirahamwe n’amadini akwiye kwishyira hamwe, mu muryango umwe urengera inyungu za Rubanda (l’Organisation de la Société Civile et des Cultes: O.S.C.C.) uhagarariye abayoboke bayo, kugirango agere kuri iyo ntego. Nk’uko amashyaka abigenza muli politiki iharanira ubutegetsi.
Hari igihe kigera ingoma zigahindura imirishyo. Imirishyo gusa! Iyo zimaze guhindura iyo mirishyo cyangwa iyo abanyepolitiki basezerewe, abarwanya ubutegetsi bashyira mu majwi bamwe mu banyepolitiki bakavuga ko ari bo ba nyirabayazana b’ibibazo byose, kandi bamwe muri bo baba barafatanyije gushyiraho ubwo butegetsi barwanya, ariko ntibemere uruhare rwabo muri ibyo bibazo. Nyamara umwe muri abo bita nyirabayazana nawe iyo agiranye ibibazo n’ubutegetsi, arahindukira akabasanga, babandi bakamwakirana urukundo n’urugwiro. Bati urakaza neza urisanga! Ngo « igitego turagitsinze ». Nshampanye (champagnes) zigaturika! Nk’amasasu! Abaturanyi batazi ibibaye bakagirango intambara y’abanyarwanda irubuye. Ba banyarwanda bahoze bashyamiranye bakagira ubumwe. Abarwanashyaka nabo ibyishimo bikabataha. Ni n’uko bigenda iyo abarwanyaga ubutegetsi buriho bahindukiye bakajya kubukorera. Kabone n’iyo abo bahindura izo mpande zombi za politiki bitwa ba « ruharwa »! Ababakiriye bagira bati: «umuntu wese yitwa umwere igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha ». Iryo hame ni ryo koko, nanjye ndaryemera. Ariko iryo hame ntibaryubahiriza kubo barwanya, kandi amahame y’amategeko agomba kwubahirizwa ku bantu bose nyine. Ni uko bakarega abandi ibyo nabo ubwabo bakora. Nyamara baba bazi ko izo nkiko nta bwigenge buhagije zifite! Iyo ni imwe mu mpamvu abantu bavuga ko abo banyepolitiki baba bagamije kubona imyanya mu butegetsi gusa. Bakagira bati icyo abanyepolitiki bapfa ni nacyo bapfana: ni ubutegetsi. Ibyo biri mu bituma abantu bamwe batifuza gukora politiki. Bagata cya cyizere.
Mu mashyirahamwe no mu madini, ho harimo abantu b’ingeri zose: abari mu mashyaka n’abatayabamo, ariko ntibagomba gukora ibikorwa bya politiki bigamije kugera ku butegetsi. Ibyo bihariwe amashyaka. Abihaye Imana bo ntibyemewe ko baba mu mashyaka. Ariko ugasanga bamwe muri bo (bacye cyane) bagiye mw’ishyaka rya politiki runaka, bakabona n’imyanya ikomeye, kandi batagomba kugira aho babogamira muri politiki. Ndabaretse mwifindurire urugero rumwe ruzwi cyane rwigeze kubaho.
Amashyaka iyo ashaka kujya ku butegetsi rero, yiyambaza abagize ayo mashyirahamwe ndetse n’amadini, abajyana mu myigaragambyo nkuko nabivuze, ngo nibabafashe « guhirika » ubutegetsi buriho, aho kubafasha kubusangira. Intebe y’ubutegetsi se ko ari imwe, uyihiritse wowe wazicara ku yihe? Nawe uti « nayegura ». Nanjye nti « niba yavunitse se? » Iyo ntebe ihora igwa se yaramba? Bakibagirwa ko udashobora guhirika ubutegetsi udahiritse n’abaturage babushyigikiye, bamwe uba ushaka kurengera, nkaho ibyabaye mu bihe byashize tuba twaranyuzemo nta somo byabasigiye. Wenda biterwa n’akababaro kabo ariko ntikagombye kubibagiza ak’abandi. Nyamara nabo bamara kugera kuri ubwo butegetsi bagakora ibyo barwanyaga ndetse bagasuzugura babandi babafashije kubugeraho, ariko byabakomerana bakongera kubitabaza! Bati dukeneye amajwi: « nimudutore ». Bakabatora mu bandi banyarwanda, bakabashyira ku butegetsi, babugeraho bo bakabata mu rwobo, nkaho ari cyo babatoreye. Bakabita « inyangarwanda » kuko banga akarengane. Inyiturano y’abanyepolitiki bacu ikaba iyo! Bitera agahinda. Umuntu avuze ko amashyirahamwe rimwe na rimwe akorera abanyepolitiki kurusha uko yikorera yaba abeshye? Umenya ari nayo mpamvu abayoboke bayo bahutazwa n’abanyepolitiki igihe babishakiye cyose. Ubwo se ayo mashyirahamwe aba yigenga koko? Ni uko abaturage bagahozwa mu mihanda. Bazahora mu mihanda kugeza ryari? Kuki bashobora kwishyira hamwe bafasha abanyamashyaka kugera ku butegetsi, bo ntibashobore kwishyira hamwe ngo bifashe kugera ku buyobozi maze babone ingufu zo kwirengera kandi babona abanyepolitiki batabikora? Icyo kibazo sindakibonera igisubizo.
Byumvikane neza ko ibyo navuze byose ku banyepolitiki atari bose babikora, ariko abakora ayo makosa bagayisha abandi bose cyane amashyaka yabo. Bigatuma abanyarwanda batayagirira icyizere. Bazakosora bate ayo makosa?
Bamwe no mu bahanga mu bumenyi bw’amadini nabo ntibemera ko amategeko y’Imana yerekeranye n’imbabazi n’ubwiyunge ashobora gushyirwa mu mategeko y’igihugu, agahindura imikorere y’ubutabera, kandi ari bo ba mbere bagombye kubishyigikira. Ni ukuvuga amategeko-nyobozi y’ubwiyunge nkuko mbisobanura muri uyu mushinga. Hari abo nabibwiye barisetsa cyane kandi nyamara hari abandi babishyigikiye. Ngo « ntibishoboka wowe uri kurota ». Ibyo gusa. Kuko batabyemera. Bakambwira ko bidashoboka ariko ntibambwire impamvu. Bakibagirwa ko n’amwe mu mategeko dusanganywe akomoka mu bitabo bitagatifu (Ntuzice, ntuzibe, ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi,…), ahubwo ko hari ayo twibagiwe. Abo nabo nta cyizere bigirira ubwabo ko bashobora gukoresha amategeko y’Imana kugirango barwanye akarengane. Umenya ariko bo bataragira ukwemera mu ndagu… Namwe muti: ibyo nta handi byabaye. Nanjye nti: nta handi byabaye kuko nta bandi bantu bari bwabivuge. Natwe tubivuge kandi tubikore. Kuki bitaba iwacu bwa mbere abandi nabo bakazatureberaho ? Kuki tugomba kurebera ku bandi gusa? Ku rundi ruhande se, ibyabaye iwacu i Rwanda hari ahandi byabaye? Mwigeze mutekereza ko ariya mahano yabaye iwacu yashoboraga kuba? Kuki se tutakwubaka amahoro ahabereye amahano? Abantu dushobora gukora ibibi kimwe n’uko dushobora gukora ibyiza.
Abanyarwanda nitureke kureba gusa ingero z’abandi twigana ibyo bakoze, kandi bimwe bitajyanye n’umuco wacu. Tureke urwiganwa, tugire ubutwari bwo guhimba ibyacu. Ibyo ni byo biranga ubwigenge. Ngo ingendo y’undi iravuna. Kandi yaratuvunnye koko. Abanyarwanda natwe dushobora kuba intangarugero mu byiza. Ibyo BIRASHOBOKA. Kuko hari ukundi byagenda. Umuririmbyi Nana Mouskouri ni we wagize ati « tout arrive quand on y croit, l’impossible n’existe pas » ; bivuze ngo « ibintu byose bigera aho bikaba iyo umuntu abyemera, kudashoboka ntibibaho ».
Twumve iyi mpanuro ya Byumvuhore Yohani Batista
3. Umwanzuro
Kimwe n’uko nta mubyeyi wanga uwo yabyaye, n’iyo yaba yaramuhemukiye (yaracumuye) aramubabarira; Urwanda narwo nta munyarwanda rwanga, habe n’umwe. Nkuko burya nta mwana wanga umubyeyi we, nta n’umunyarwanda wanga Urwatubyaye. Abavandimwe nabo barakundana, urukundo rwabo rugahoraho, kabone n’iyo bagiranye ikibazo. Ikibigaragaza ni uko iyo ushatse kubakiza ushobora kubigwamo, kuko bagera aho bakikiza ubwabo, cyangwa bagakizwa n’umuvandimwe wabo. Aka wa mugani ngo « iyo abavandimwe bavumbitse akarenge ukuramo akawe ». Ku banyarwanda rero nabyo ni kimwe, dufitanye urukundo rushobora gutuma twacyemura ibibazo byacu ubwacu, tukabana neza mu gihugu cyacu twese. Ukwemera kwanjye, ni uko ibyo tuzabigeraho.
Ku byerekeranye na demokarasi, kugirango habeho uburinganire bw’ingufu z’amashyaka n’iz’amashyirahamwe n’amadini, hakwiye gukorwa ibi ibikurikira:
- Bikwiye kwumvikana neza ko demokarasi atari umwihariko w’amashyaka.
- Abanyarwanda dukwiye kwemera ko igihe cyose twabayeho muri demokarasi y’amashyaka yonyine cyari nk’igihe cyo kuyigerageza (essai), tukaba tumaze kubona ko itadukwiriye. Ahubwo ko abanyarwanda twese dufite uruhare mu kwubaka iyo demokarasi, ari abari mu mashyaka n’abatayarimo. Icyo ni cyo kintu cya mbere gikomeye.
- Twavanamo uwo mwenda mushya twigeraga, tukwongera kwambara wa mwenda twari dufite mbere – nubwo utaberanye n’igihe tugezemo – tukawumarana igihe gito cyane, noneho tugashaka umudozi w’umuhanga kabuhariwe kandi w’umunyarwanda. Abanyarwanda twese twamara kwumvikana umwambaro dushaka uko waba umeze, tukawumushyira, akawushona neza, tukamwishyura, akawuduha noneho tukawambara tukaberwa. Kuko waba udukwiriye. Birumvikana nyine ko uwo mudozi twamuha ibipimo (mesures) nyabyo bihwanye n’uko buri wese angana! Buri wese akawushonesha uko ashaka! Kandi ibyo birasaba ko abanyarwanda twese twaba turi kumwe. Ni ukuvuga mu Urwatubyaye.
- Wa mwenda wa cyera tukawuvanamo, ntituwujugunye ahubwo tukawubika neza kugirango tujye twibuka uko abanyarwanda twambaraga kera. Ukaba urwibutso rw’amateka! Tugasubizamo wa mwambaro mushya udukwiriye.
- Uwo mwambaro mushya wagombye kuzaranga abanyarwanda bose. Kugirango ibyo bishoboke, ni ngombwa ko wazagira ibara rimwe gusa ariko hakazabaho imideri (modèles) myinshi (amashyaka) uko abantu babishaka. Abantu bashobora kugira umuderi umwe bahuriyeho. Iryo bara rimwe niwo wa muryango w’amashyirahamwe n’amadini wahuza abanyarwanda bose mu mahoro, ugaharanira ubumwe, ubutabera n’ubwiyunge (l’Organisation de la Société Civile et des Cultes: O.S.C.C.).
- Uwo muryango wagombye kuzagarurira abanyarwanda icyizere muri bo ubwabo no mu mashyaka ya politiki, bakemera ko bashobora guhindura ibitagenda, kugirango dushobore kubana neza. BIRASHOBOKA igasimbura « ntibishoboka ».
Demokarasi irahenda koko!
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya.
Ndi Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, ntabwo ndi umuhanuzi…
Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi.
- Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko ziri mu cyika cya mbere). Murabigezwaho na MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga. Musome kandi namwe musomeshe n’abandi!
- Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
Iyi nyandiko ikubiyemo ibitekyerezo bikomeye byerekyeza k’urumuli rukenewe byihutirwa i Rwanda. Uwabiterura byose akabigira ibye (se les approprirer) !
Ibyo nifuje kwitiza muli uyu mwanya ni ibi: «Birashoboka», «umwambaro mushya umwe». Uyu mwambaro we kuba ikyirangantego ky’iyobokamana (amadini), we kuba ibara ry’ishyaka, ube IMHUMEKO RUSANGE Y’ABEMERA, ABATEMERA N’ABAREMA AMASHYIRAHAMWE.
Umwambaro ube KUBAHA IKIREMWA-MUNTU. Twese duhuzwe no kwihutira kurenganura urengana, mbere yo kujya izindi mhaka duhurulire kuvanaho igihu ku karengane no guca ingoyi ya ko. Ubu imbaga z’abantu ziraborera mabuzo, bizwi neza ko zirengana [hakurikijwe amaraporo y'imiryango irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu]. Ku kyumweru nkumva padiri ateye «Dawe uli mu ijuru …», ku isabato pasitoro ati «ndagushima mwami Yesu …». [...] Aha ndunga mu gitetekyerezo ky’ibanze ky’Ubwiyunge Nyakuri. Ukuli kube urufunguzo rw’ijuru, abafunzwe [barengana] bafungurwe, abafureka bahumeke ineza, abahunze bahunguke, abahungeswe bahumulizwe, abahabiye guhangana bahigamire «Impfura», abamalayika b’imico n’indangagaciro byiza.