Daily Archives: août 30, 2018

Radio URUMURI – Ikiganiro cya kabiri ku mateka y’U Rwanda cyo kuwa 22 Nyakanga 2018

 

Logo 3 CCCSCR

Iki ni ikiganiro cya kabiri ku mateka y’U Rwanda cyatangajwe na Radio URUMURI – Ijwi rya Sosiyete Sivili Nyarwanda – Ijwi rya buri Munyarwanda. Iyi radio yashyizweho n’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda (CCSCR) kugirango isakarizwemo amajwi n’ibitekerezo by’abanyarwanda. Intego yayo ni « ukuvugisha ukuri ntawe ikomeretsa kandi nta naho ibogamiye ». Ibi biganiro ku mateka bizadufasha kumenya UKURI, imwe mu nzira y’ubwiyunge nyabwo. Muzajya mubigezwaho uko bizakurikirana.

Mushobora gukurikira ibiganiro by’iyi radio kuva saa moya kugeza saa yine za nimugoroba kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, no kuva saa kumi n’imwe kugeza saa yine za nimugoroba kuwa gatandatu no ku cyumweru, ku isaha y’i Kigali.

Mukande hano kugirango mwumve iyo radio:

https://fr.radioking.com/radio/ccscrinfo

Nusiba kwumva Radio URUMURI uzabeshywa byinshi !

 

Nidushake umuti n’urukingo by’irondakoko n’ivanguramoko mu Banyarwanda – igice cya 1

MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, umushinga wigenga kandi utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.

  • Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri mwakoresha impinduka, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !
  • Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.
  • Kwumva ibiganiro birebana n’ubwiyunge nyakuri, mukande hano.