Muri iki gice cya 5, Munyabagisha François, Musomesha Aloys (Projet DVJP) n’umunyamakuru Havugimana P-Célestin turasoza ibiganiro twagiranye ku gitabo cyitwa: « Rwanda: AMAHINDURA. Umuvuno w’Ubwiyunge Nyakuli ». Twatanze ibitekerezo by’ukuntu ubwo bwiyunge nyakuli twabugeraho tukabana neza twese mu Rwanda binyuze mu nzira z’amahoro. Ingingo twaganiriyeho cyane muri iki gice ni irebana n’imiterere ya Repubulika n’uburyo abanyarwanda twese twakwiyunga nayo. Ikibazo twibajije ni iki: iyo Repubulika ikwiye kugumaho uko isanzwe ? Yasimburwa se cyangwa yavugururwa ?
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !
HARAKABAHO UBUMWE N’UBWIYUNGE NYAKURI !
HARAKABAHO UBWISANZURE N’UBWIGENGE BUSESUYE BW’ABANYARWANDA !
MUSOMESHA Aloys
Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri
Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi n’Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.
Mushaka kumenya ibitekerezo ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi.