Inyabutatu ngirwamoko ya politiki ikomeje gusenyuka. Twagiramungu Faustin yongereye umubare w’abandi banyarwanda bamaze kuva muri iyo gereza ndetse batangiye kuyisenya. Bamwe mu bagize urubyiruko icyo gikorwa bakigeze kure. None Twagiramungu nawe aje kubafasha. Kandi nta mugayo koko, nkuko nanjye mbivuga, kuva kera abanyarwanda bayifungiwemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni ngombwa rero kuyisenya tukubaka inzu y’ubumwe n’ubwiyunge nyakuli tuzabanamo twese mu mahoro ahoraho. Impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !
MUSOMESHA Aloys
Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri
Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi,
Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.
Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !
Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.