Turasubiza inyandiko ya Prezida w’ishyaka DEMOCRATIC ALLIANCE « Umwanya w’Ubwoko mu Mishyikirano ku Isangira ry’Ubutegetsi mu Rwanda »

By | septembre 12, 2018

Bwana Seburanga Jean Léonard

Perezida w’ishyaka DEMOCRATIC ALLIANCE

Nasomye inyandiko yanyu mwatangaje mu kinyamakuru The Rwandan kuwa 22/08/2018. Iyo nyandiko yitwa: Umwanya w’Ubwoko mu Mishyikirano ku Isangira ry’Ubutegetsi mu Rwanda (draft 1).

http://www.therwandan.com/ki/umwanya-wubwoko-mu-mishyikirano-ku-isangira-ryubutegetsi-mu-rwanda-draft-1/

Nifuje kubagezaho ibitekerezo byanjye ku byerekeranye n’uyu mushinga wanyu. Ntabwo ariko mbivuga byose hano kuko mushobora kubisoma mu nyandiko zinyuranye no kubyumva mu biganiro byinshi natangaje kuri site internet www.projet-dvjp.net y’« Umushinga w’Ubwiyunge buyobowe n’Amategeko, bunyuze mu Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi », mu gifaransa witwa « Projet-DVJP »: Projet pour la Réconciliation par le Droit, la Vérité, la Justice et le Pardon. Ibyo bitekerezo nabitangaje mbere y’uko mushyira ahagaragara uyu mushinga wanyu, kuko nari nzi ko hari abandi banyarwanda bifuza ubutegetsi busangiwe hakurikijwe amoko.

Mbanje kubashimira rero kuba mwaratekereje uwo mushinga kandi mukanawutangaza musaba ibitekerezo by’abandi banyarwanda kugirango mubone uko mwawunonosora. Niba ntibeshye, ni mwe mubaye aba mbere mu gutangaza ku mugaragaro uwo mushinga wa politiki nubwo hari abandi banyepolitiki bafite ibitekerezo nk’ibyanyu, cyangwa indi mishinga, ariko bakaba batarabishyira ahagaragara ngo babisangize abandi banyarwanda kugirango bagire icyo babivugaho, ahubwo bakabyihererana.

Gutangaza ibitekerezo byageza abanyarwanda ku mpinduka ni ingingo duhuriyeho kuko ibitekerezo by’uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri buri wese ashobora kubisoma no kubyumva hano kuri iyi page: http://projet-dvjp.net/documentation/ mu gice cya mbere gifite umutwe witwa: « I. Osons le changement avec les nouvelles idées politiques pour réussir la réconciliation et mieux vivre ensemble – Nos publications. »

Muri make ariko, ku byerekeranye n’amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa, igitekerezo cyanyu kivuga ko « ubwoko bukwiye kugira umwanya bukwiye mu mishyikirano ku isangira ry’ubutegetsi mu Rwanda » gitandukanye n’icy’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri mpagarariye kuko mvuga ahubwo ko « dukwiye kuvana amoko muri politiki kandi nayo tukayavanamo politiki » (la désethnicisation de la politique et la dépolitisation des ethnies) kubera ko nsanga ariya moko ari aya politki (ethnies politiques).  

  1. Ku byerekeranye n’iyo nyito « amoko ya politiki », nongeye kubashimira kubera ko namwe mumpaye ikindi kimenyetso gishimangira ko iyo nyito ariyo y’ukuri kuko ishyaka ryanyu rishaka ko ayo moko akoreshwa muri politiki hagamijwe gusangira ubutegetsi nyine. Ikindi kimenyetso kigaragarira buri wese ko ariya moko ari aya politiki ni uko mu rulimi rw’igifaransa abakoloni batwigishije bayise « ethnies », kandi nyamara igisobanuro cy’iryo jambo kikaba ntaho gihuriye n’ukuri ku bahutu, abatutsi n’abatwa, kuko abo bose basangiye urulimi rumwe, umuco umwe kandi bose batuye hose mu gihugu kimwe. Ibindi bimenyetso murabisanga muri iyi nyandiko.  

http://projet-dvjp.net/2016/02/rwanda-imbaga-yinyabutatu-ifungiwemo-inzirakarengane-zamoko-ya-politiki/ 

  1. Ku byerekeranye n’iyo ngingo muvuga ko abanyepolitiki mukwiye kugabana imyanya y’ubutegetsi hakurikijwe ariya moko, nabikozeho inyandiko n’ikiganiro nerekana ko biramutse bigenze bityo igihugu cy’URwanda kitagendera ku mategeko, kandi ari byo twese duharanira. Mushobora gusoma no kwumva icyo kiganiro hano. 

http://projet-dvjp.net/2015/12/rwanda-igihugu-kiramutse-kiyobowe-namoko-ya-politiki-nticyagendera-ku-mategeko/ 

  1. Ku byerekeranye n’ingabo z’igihugu, hari n’abavuga ko ngo izo ngabo nazo zikwiye gushyirwaho hakurikijwe amoko ya politiki zikomokamo. Nabyo nerekanye ko biramutse bigenze bityo igihugu kitagendera ku mategeko kandi ari byo duharanira. Musome iyi nyandiko cyangwa mwumve ikiganiro kiyiriho.  

http://projet-dvjp.net/2017/10/ingabo-zamashyaka-nizamoko-ya-politiki-ntizatuma-igihugu-kigendera-ku-mategeko/ 

  1. Ntabwo abanyarwanda twese twumva kimwe ariya moko y’abahutu, abatutsi n’abatwa. Hari abibwira ko abanyarwanda twese turi muri ayo moko cyangwa ko twese tuyemera. Ntabwo ari byo. Hari abanyarwannda benshi batiyumvamo ko ari abahutu, abatutsi cyangwa abatwa, kandi hari n’abatazi ayo moko ndetse hari n’abatayemera. Mu mushinga wanyu se muteganya ko abongabo nta burenganzira bagira mw’igabana (isangirwa) ry’ubutegetsi? Jye numva ahubwo hakwiye kuzajyaho inama mu rwego rw’igihugu yakwiga ikibazo cy’ayo moko kuko abanyepolitiki batakitayeho bihagije. Amateka y’igihugu cyacyu kuri icyo kibazo ntituyumva kimwe kuko yagiye agorekwa n’ingoma z’ubutegetsi uko zagiye zisimburana. Ndetse namwe abanyepolitiki ntimwumva kimwe icyo kibazo. Nimutege amatwi mwumve muri icyo kiganiro ibinyoma biri muri système y’INYABUTATU nyarwanda. None se murumva ubwo butegetsi butaba bushingiye ku binyoma ? 

http://projet-dvjp.net/2018/08/nidushake-umuti-nurikingo-byirondakoko-nivanguramoko-aloys-musomesha/ 

  1. Ndarangiza mvuga ko muri uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, jye nemera ko igikwiye ari uguhindura inzego z’ubuyobozi n’ubutegetsi bw’igihugu (changement des institutions du système politique rwandais) no gushyiraho amategeko nyobozi y’ubwiyunge. Sosiyete sivili nyarwanda yigenga kandi itabogamiye kuri politiki y’ubutegetsi ikabigiramo uruhare rukomeye, kuko ku ngoma zose amashyaka ya politiki yananiwe guhuza abanyarwanda twese mu gihugu cyacu. Ntabwo amoko ya politiki ari yo azaduhuza rero kandi yarakoreshejwe mu kudutanya, kuduteranya no kudusumbanya. Icyo gitekezo cy’ishyaka ryanyu kirareba abanyepolitiki bagamije ubutegetsi ariko ntabwo giha icyizere abaturage twese ko ingoma z’igitugu zitazongera kubaho. Kuko ubutegetsi busangiwe neza n’amoko yose si bwo bwabuza abanyepolitiki kwumvikana bakongera kudutegekesha igitugu.  

Impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya ! 

Mugire amahoro. 

MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *