Daily Archives: février 28, 2019

Igice cya 2 cy’ikiganiro n’abatubwiye uko babona amahari hagati y’amoko n’uburyo yabonerwa umuti urambye

Byatangajwe kuwa 09/02/2019 na Jean-Claude Mulindahabi.

Muri iki gice cya kabiri cy’ikiganiro twabagejejeho tariki ya 07 Gashyantare 2019, turabaza abatumirwa niba hari amasomo abanyarwanda bakwigira ku nzira Nelson Mandela yakoresheje ngo yunge abanyafurika y’Epfo nyuma yo gufungurwa no kujya ku butegetsi bw’igihugu. Ndetse turanabaza niba umuti abarundi bahisemo mu isaranganya ry’imyanya y’akazi n’ubutegetsi, niba wanogera n’abanyarwanda cyangwa niba utajyanye n’igihugu nk’u Rwanda, bityo batubwire bo umuti nyawo babona ubereye u Rwanda.

Abatumirwa:

1.François Munyabagisha Lema

2.François Benda

3.Gallican Gasana

4.Christophe Ndangali (twarinze turangiza tukigerageza umurongo wa telefoni ye wanze. Tuzamushaka muri iyi minsi)

5.Tatien Ndolimana Miheto

6.Pierre Munyaneza

 

Iki kiganiro twakivanye hano: http://lecpinfo.com/igice-cya-2-cyikiganiro-nabatubwiye-uko-babona-amahari-hagati-yamoko-nuburyo-yabonerwa-umuti-urambye/ 

 

Baratubwira igiteza amahari hagati y’amoko mu Rwanda, n’inzira yo kuyakemura (Igice cya 1)

Byatangajwe kuwa 06/02/2019 na Jean-Claude Mulindahabi .

Mu kiganiro musanga munsi hano, abatumirwa baratanga ibitekerezo ku kibazo cy’amahari hati y’amoko mu Rwanda. Iki ni igice cya mbere kuko aba batumirwa banatanze ibindi bitekerezo muzumva mu gice cya kabiri tuzabagezaho mu minsi ya vuba.

Mu bibazo tubaza abatumirwa harimo gushaka kumva amavu n’amavuko y’ikibazo cy’amoko mu banyarwanda? Ese mu myaka yashize abanyarwanda bigeze kugishakira umuti ? Uyu munsi kitaweho mu buhe buryo ? Iki kibazo kiri hagati y’abanyarwanda muri rusange cyangwa ni ikibazo kiri hagati y’abanyarwanda habatanira ubutegetsi gusa? Umuti nyawo wakemura burundu iki kibazo ni uwuhe ?

Abatumirwa:

1.François Munyabagisha Lema

2.François Benda

3.Gallican Gasana

4.Christophe Ndangali

5.Tatien Ndolimana Miheto

6.Pierre Munyaneza

 

Iki kiganiro twakivanye hano: http://lecpinfo.com/baratubwira-igiteza-amahari-hagati-yamoko-mu-rwanda-ninzira-yo-kuyakemura-igice-cya-1/