Munyabagisha François arongera gusobanura ibikubiye mu gitabo yanditse cyitwa: » Rwanda: AMAHINDURA . Umuvuno w’Ubwiyunge Nyakuli « . Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri ari we Musomesha Aloys aramwunganira mu bitekerezo by’ukuntu ubwo bwiyunge nyabwo twabugeraho neza mu mahoro. Hamwe n’umunyamakuru Pierre-Célestin Havugimana bose baremeza ko ibibazo byacu tugomba kubicyemuza ibiganiro kuko intambara ari umuvuno w’ubunebwe. Igice cya 2.
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !
HARAKABAHO UBUMWE N’UBWIYUNGE NYAKURI !
HARAKABAHO UBWISANZURE N’UBWIGENGE BUSESUYE BW’ABANYARWANDA !
MUSOMESHA Aloys
Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri
Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi n’Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.
Mushaka kumenya ibitekerezo ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi.