Inyabutatu-ngirwamoko si intagatifu kuko yangiza ubumuntu

By | octobre 11, 2020
Image de prévisualisation YouTube

 

La sainte bible

 


 

Banyarwandakazi, Banyarwanda, bavandimwe,

Mu minsi ishize nabagejejeho ibiganiro nerekanyemo uko politiki y’Inyabutatu ihungabanya amahame n’amategeko arengera uburenganzirwa bw’ikiremwamuntu. Kimwe muri ibyo biganiro nahaye umutwe ugira uti : « Inzirakarengane za politiki y’ingirwamoko zifungiye mu Nyabutatu nyarwanda nizirekurwe » , nerekanye uburyo iyo politiki yuzuyemo irondakoko (racisme) kandi ntanga ibimenyetso bigaragaza ko ayo ngirwamoko ari aya politiki. Muri uyu mwanya ngiye gusobanura nanone uburyo iyo politiki y’Inyabutatu ngirwamoko ndetse yica amahame n’amategeko y’iyobokamana.

Muri kumwe nanjye Musomesha Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’ubwiyunge nyakuri, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu muri Demokarasi Nyarwanda.

 

Bavandimwe,

Inyito « INYABUTATU » y’abanyarwanda ikomoka he ? Kuki iyo nyito ijya gusa n’ijambo « UBUTATU » bw’Imana buvugwa mw’idini rya Kiliziya Gatolika ari bwo « UBUTATU BUTAGATIFU » mu gifaransa bita : « Sainte Trinité » ? Muri izo nyito zombi, iyabanje mu Rwanda ni iyihe ?

Umwami Mutara III Rudahigwa ngo yaba ari we wise Abanyarwanda « Imbaga y’Inyabutatu ».  Uwo mwami Mutara III Rudahigwa ngo yavutse muw’1911 yitaba Imana (agatanga) tariki ya 25 Nyakanga 1959. Yabaye umwami w’U Rwanda hagati ya 1931 na 1959.  Ni we mwami wa mbere wabatijwe mw’idini rya Kiliziya gatolika twazaniwe n’ababiligi mu mwaka wa 1900. Amazina ye ya gikristu ni Charles Léon Pierre, akaba yaritwaga Charles Mutara III Rudahigwa. Umwami Yuhi Musinga umubyara we yanze kubatizwa.

Kubera ko abo bakozi b’Imana (missionnaires) bakigera mu Rwanda bahinduje Bibiliya mu Kinyarwanda, la « Sainte Trinité » ikitwa « UBUTATU BUTAGATIFU », umuntu yakwumva ko inyito INYABUTATU yiganye iryo jambo UBUTATU ryo muri ubwo BUTATU BUTAGATIFU. Nyamara ariko Inyabutatu-ngirwamoko yo ntabwo ari intagatifu kuko, uretse no kuba ishingiye ku ngengabitekerezo zitanya kandi ziteranya abanyarwanda nkuko nabivuze mu bindi biganiro, politiki yayo inahungabanya amategeko y’Imana mu Butatu butagatifu bwayo. Kizito Mihigo ni we wagize ati: «  Aho ikiza kije kwibera, ikibi kiratanguranwa nacyo. Iyo Imana iganje iwacu, Shitani nayo irahaza, nyamara ariko ntibyabujije Yezu Kristu gutsinda » . Ibi ni byo koko byabaye mu Rwanda muri icyo gihe cy’ubukoloni.

I. None se aho Politiki y’INYABUTATU NGIRWAMOKO ntiyaba ari iya SHITANI ? 

Mu mwaka w’1930 ni bwo abakoloni b’ababiligi bubatse gereza ya mbere mu Rwanda ( i Kigali) yo gufungiramo abanyabyaha, naho mu mwaka w’1931 birukana umwami w’Urwanda Yuhi MUSINGA bamucira muri Congo amaze kwanga kubatizwa no kuyoboka Kiliziya Gatolika. Muti ibyo se bihuriye he n’INYABUTATU ? Uko amateka abitubwira, mu myaka yakurikiyeho ngo niho abategetsi b’ababiligi mu Rwanda batangiye kuvangura abanyarwanda bakurikije amasura yabo, bakanabapima indeshyo yabo n’amazuru yabo ngo kugirango bamenye abahutu, abatutsi n’abatwa, maze banandika izo nyito mu nyandiko zibaranga ziswe « INDANGAMUNTU ». Ni uko bemeza ko izo nyito eshatu zahoze ari ibice biranga imibereho y’abanyarwanda (classes sociales) zihindutse andi MOKO yabo, kuko abo banyarwanda bari basanganywe  mu muco wabo amoko y’imiryango gakondo abo babiligi bise CLANS mu rulimi rw’igifaransa. Mu by’ukuri izo ndangamuntu zari n’INDANGAMOKO YA POLITIKI. Ibyo bice by’Inyabutatu Hutu-Tutsi-Twa abakoloni babyise ETHNIES. Ni muri ubwo buryo INYABUTATU NGIRWAMOKO yahindutse GEREZA YA POLITIKI maze abategetsi bayifungiramo abanyarwanda bose, kuko buri wese ngo yagombaga kugira bumwe muri ayo ngirwamoko kuva akivuka. Iyo politiki yahumye abanyarwanda kuko kuva icyo gihe abenshi batangiye kureba abandi mu ndorerwamo yijimye y’ayo ngirwamoko aho kubarebera mu ndorerwamo y’urumuri rw’ubumuntu basangiye. Mu by’ukuri rero, iki gikorwa cy’urukozasoni abo bakoloni bagikoreshejwe na SHITANI « se w’amacakubiri » nako  »se w’amacagutatu » kubera impamvu tugire kureba:

1° Nkuko rya dini gatolika twigishijwe n’abihaye Imana ribivuga, abantu twese twaremwe n’Imana kimwe, nubwo buri wese afite isura ye yihariye ariko twese dufite ishusho imwe. Ibice bigize umubiri w’umuntu wese ni bimwe ku bantu bose batuye Isi. Inyamaswa nizo ziremye kwinshi.

Gusobanura ubwoko bishingiye ku miterere y’ibice bimwe by’umubiri uretse no kuba nta shingiro bifite bikaba byaradutesheje agaciro kacu k’ubumuntu, binavuguruza iryo hame ry’uko abantu twese twaremwe n’Imana mu buryo bumwe. Bityo rero iyo umuntu yita umunyarwanda umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ashingiye kuri iyo ngengabitekerezo y’abakoloni, burya aba yigize IKIGIRWAMANA kuko aba ashatse kumwitirira iyindi sura atahawe n’Imana. Ukora ibyo aba yigize umukozi wa SHITANI. Aba yishyize mu mwana w’Imana nkaho azi imyemerere cyangwa imyumvire n’imitekerereze y’uwo munyarwanda wundi kandi atari byo. Nyamara, Imana ni yo yonyine izi icyo buri muntu atekereza. Kandi amategeko y’Imana abuza ikiremwamuntu kwigira ikigirwamana, ni ukuvuga kwiyitirira ubushobozi bw’Imana.

Niyo mpamvu abemera ko ingengabitekerezo z’ingirwamoko y’Inyabutatu zirimo AMADAYIMONI bafite ukuri. Iyo myumvire niyo ituma umuntu yumva ukuntu umuntu umwe yabonamo undi ko ari umuhutu, uwa kabiri we akabona uwo munyarwanda ari umututsi, uwa gatatu akabona ari umutwa, naho uwa kane we ntamubonemo bumwe muri ayo ngirwamoko. Koko rero, umunyarwanda witwa Munyiginya ashobora kureba uwitwa MUBANDA akabona ari umututsi, naho Mucyaba akabona Mubanda ari umuhutu, ariko uwitwa Muzigaba akabona Mubanda ari umutwa, kandi nyamara uwitwa Mwungura we ntagire ingirwabwoko na bumwe yitirira Mubanda.

Imana nta bwoko igira kandi ntiyigeze ivangura abantu kuko yabaremye kimwe, nkuko Bibiliya ntagatifu ibivuga. Imana ntiyigeze irema abahutu, abatutsi n’abatwa. Ntiyigeze ivangura abanyarwanda. Umunyarwanda rero ntavuka ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, ahubwo izo nyito azihabwa n’abemera za ngengabitekerezo za politiki y’Inyabutatu, agakura azigishwa, noneho agahinduka atyo nkuko nabisobanuye mu (zindi nyandiko no mu) bindi biganiro. Ingirwamoko HUTU-TUTSI-TWA rero ntabwo avukanwa kuko ari inyito za politiki. Ukwo ni kwo KURI.

Ubutatu butagatifu DATA-MWANA-ROHO MUTAGATIFU ni ubw’Imana ku bemera idini rya Kiliziya gatolika, naho Ingengabitekerezo z’Inyabutatu-ngirwamoko HUTU-TUTSI-TWA ntabwo ari iz’UBUMUNTU kuko zubakiye ku binyoma by’uko ngo abanyarwanda bataremye kimwe kandi nyamara Imana yarabaremye kimwe n’abandi bantu batuye Isi, ndetse bo bakaba basangiye urulimi, umuco n’igihugu. Kubw’iyo mpamvu rero, biragaragara neza ko nta gitandukanya abanyarwanda uretse politiki mbi. SHITANI yongeye gukoresha abo bakoloni maze babeshya abanyarwanda ko go badakomoka hamwe. Ikigaragaza ko ibyo ari ikinyoma cya Shitani ni uko abo bakoloni batigeze bavuga izindi ndimi abo bise « abavantara » baje mu Rwanda bavuga icyo gihe mbere yo guhinduka abanyarwanda.

Ibyo binyoma bya SHITANI nabivumbuye aho mariye kubona inyigisho ku bumenyi burebana n’imbabazi n’ubwiyunge nyakuri ndetse no mu bushakashatsi bw’uyu mushinga. Iyo ni imwe mu mpamvu zatumye mpindura imyumvire yanjye nari mfite mbere ku « Nyabutatu nyarwanda » yiswe ko ngo igizwe n’amoko kandi nyamara ahubwo ari INGIRWAMOKO kuko HUTU-TUTSI-TWA byagizwe amoko na politiki nkuko nabivuze. Ibyo byatumye mpinduka maze ngira ubwisanzure n’ubwigenge mu bitekerezo, urwo Rumuri rw’IMBABAZI ruramboneshereza mbona UKURI.

2° Inzira z’ubwiyunge nyabwo ni eshatu: UKURI-UBUTABERA-IMABAZI

Tuzi neza ko UBUMWE BW’ABANYARWANDA bushingiye ku bintu bitatu: Urulimi rumwe, Umuco umwe, n’Igihugu kimwe.

Inzira ya mbere y’ubwiyunge ni UKURI. Kuvuga ko abanyarwanda bagizwe n’amoko (ethnies) 3 ntabwo ari ukuri, ni ikinyoma nk’uko maze kubisobanura; ni nk’uwavuga ko umubare 1 ungana n’umubare 3. Ubunyarwanda ni bumwe  (l’identité rwandaise est unique). Uko ni kwo KURI. Abanyarwanda ntituzashobora kwiyunga by’ukuri nitutemera ukwo KURI.

Inzira ya kabiri y’ubwiyunge ni UBUTABERA. Abazize amahano yose ashingiye kuri ayo ngirwamoko bakwiriye ubutabera, maze ababo bakavuga akababaro bagize kandi bakakabonera indishyi. Abakoze ayo mahano nabo bakwiye kugana ubwo butabera, bakavurwa kandi bakagororwa. Ibiganiro hagati y’uwahemutse n’uwahemukiwe byabera mu butabera buvura aribwo UBUTABERA NUNGABANTU (justice réparatrice) buyobowe n’abahuza (médiateurs). Ubwo butabera bushya buberanye n’umuco gakondo wa za GAGAGA zahozeho kera mu Rwanda.

Inzira ya gatatu ni IMBABAZI. Imbabazi ni intambwe ituma umunyarwanda yemera ukwo KURI navuze. Iyo umaze kwibabarira ubwawe, kubabarira abandi cyangwa kwicuza ibyaha no kwiyunga n’Imana, icyo gihe urahumuka, iby’ayo ngirwamoko ukabirenga, Roho mutagatifu ikagucengeramo noneho ukagira ubwenge bwo kubona ko Hutu-Tutsi-Twa atari amoko (ethnies) nkuko babitubeshye bakoresheje ikinyoma cya Shitani. Icyo gihe ntuba ukiri umuhutu, umututsi cyangwa umutwa kuko iyo umaze kubona inema z’Imana zigushoboza kubabarira cyangwa gusaba imbabazi ukicuza ibyaha, icyo gihe amadayimoni y’amacagutatu ya Shitani akuvamo. Urwo rumuri rw’Imbabazi kandi ni rwo rutanga ingufu z’urukundo rutuma uwakorewe icyaha adashaka kwihorera ndetse n’uwagikoze adashobora kugisubira.

Umunyarwandakazi witwa Christine Coleman yavuze ko ingengabitekerezo zayo ngirwamoko zirimo amadayimoni. Mu kiganiro yigeze gutangaza yagize ati :  » turi aba experts mu moko, nimuhaguruke UWITEKA abakuremo amadayimoni y’amoko. Nimuhaguruke muririre Uwiteka abakuremo divisions. Alléluia !  » Uwo mubyeyi arabyeshya se ?

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe,

Ntiwakwemera Ubutatu butagatifu bw’Imana yaremye abantu kimwe, maze unemere ko Abanyarwanda ngo ari Imbaga y’Inyabutatu igizwe n’amoko 3 atandukanye kandi nyamara bafite isura imwe, basangiye urulimi n’umuco ndetse babanye hose mu bigihugu.

Nkimara gutangaza inyandiko n’ikiganiro ngira nti: « Ndaburira abagifungiye mu Nyabutatu-ngirwamoko: nimuyivemo itarabasenyukiraho. Libérez-vous ! »  ; hari umunyarwanda tutaziranye wahise unyandikira anyitirira bumwe muri ariya ngirwamoko y’Inyabutatu.  Namubwiye ko KWITIRIRA UMUNTU INGIRWABWOKO UTAMUBAJIJE ICYO WE YIYUMVAMO ARI  IKOSA RIKOMEYE CYANE. Imyumvire y’umuntu iba mu mutwe kandi umuntu ni we wimenya mbere y’uko abandi bamumenya. 

Mu kunsubiza, yambwiye ko ngo igisubizo atari ukwishyiramo ko ntagifite iyo ngirwabwoko yanyitiriye ngo kubera ipfunwe, ngo kandi hari ibimenyetso simusiga by’umwihariko umuryango buri wese akomokamo bibigaragaza cyangwa bituma umuntu afata iyo identité.

Namushubije ko kuba atigeze ampa ibyo yita ko ari ibimenyetso kandi nari nabimubajije ari ukubera ko ntabyo afite, ko ahubwo ibyo bigaragaza ko ari we ufite ipfunwe cyangwa isoni bitewe n’ingengabitekerezo ababiligi badusigiye (les idéologies divisionnistes et conflictuelles) zitanya kandi ziteranya abanyarwanda acyemera. Namubwiye ko tugomba kuzivanamo niba koko dushaka kugira ubumwe nyabwo, naho ubundi tuzahora mu matsembabwoko atarangira, azahora asimburana. Ni byo nasobanuye mu nyandiko no mu kiganiro nahaye umutwe ugira uti : NITWIBOHORE INGOYI Y’INGENGABITEKEREZO Z’AMOKO YA POLITIKI   http://projet-dvjp.net/2019/08/nitwibohore-ingoyi-yingengabitekerezo-zamoko/  »

Nasabye uwo munyarwanda kuzamutumira rimwe kuri Radio URUMURI ya CCSCR (Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise), asbl – uyu mushinga Projet DVJP urimo nk’umunyamuryango – mu kiganiro ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri – kugirango tuzatangaze ibitekerezo byacu abantu babyumve (débat-dialogue)Yanshubije anshimira ubwo butumire ariko avuga ko ngo malheureusement bitamukundira, ubwo aba ahunze icyo kiganiro.

Ikindi uwo munyarwanda yambwiye ni uko ngo «  Identite y’amoko yacu « atandukanye » ayigereranya n’icyaha cy’inkomoko bavuga muri bibiliya, ngo kuko ntaho umuntu yayihungira kubera ko ngo umuntu avukana identité y’umwe mu babyeyi be. Nyamara nkuko nabivuze, uwo muvandimwe ntabwo azi ababyeyi banjye. None se yamenye ate icyo yise ubwoko bwanjye ?

Birumvikana rero ko yahunze cya kibazo namubajije cy’ibimenyetso yita « simusiga » avuga ko biranga ibyise amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa, ari nayo mpamvu yanze kuza kuri Radio URUMURI kugirango ntongera kumubaza icyo kibazo akaba yakorwa n’isoni. Ibyo yita ko ari ibimenyetso ni BARINGA, ni za ngengabitekerezo z’irondakoko n’ivangura mu gifaransa bita idéologies racistes twigishijwe n’abakoloni.

Ikindi ni uko Identité y’ingirwamoko y’Inyabutatu nawe atemera ko atandukanye ayigereranya n’icyaha cy’inkomoko bavuga muri Bibiliya, ngo kuko ntaho umuntu yayihungira. Ibyo bikaba bivuze ko abise ibyo bice (by’ubudehe) by’abanyarwanda « amoko » bakoze ICYAHA, ni ukuvuga ko bakoshereje Imana. Bakoreshejwe na Shitani rero. Ariko icyo cyaha bakoze nticyagereranywa n’icy’inkomoko kivugwa muri Bibiliya kuko atari bo Shitani, ndetse kuko banakibabarirwa. Ahubwo nabo icyo cyaha cy’inkomoko bari bagifite. Byumvikana rero ko uwo munyarwanda nawe asa n’uwiyemerera ko ingengabitekerezo z’inyabutatu ari iza Shitani ubwo yanyitiriraga ingirwabwoko kandi atazi imyemerere n’imyumvire yanjye.

Uwo munyarwanda si we wa mbere wanze ko tugirana ikiganiro kubyo benshi bita ko ari ibimenyetso biranga abahutu, abatutsi n’abatwa. Si nawe wa mbere wanze ko tugirana ikiganiro ku bimenyetso 22 nerekanye bigaragaza ahubwo ko Hutu-Tutsi-Twa ari amoko ya politki. Kugeza ubu nabuze umuntu n’umwe mu bemeza ko ibyo bice bitatu by’abanyarwanda ari amoko nyamoko (vraies ethnies) wavuguruza ibyo bimenyetso natanze. Ibyo bimenyetso nongeye kubitangaza mu nyandiko nise:  Rwanda. Impinduka y’ubwigenge busesuye bw’abanyarwanda .

Imyumvire ku ngirwamoko y’Inyabutatu rero nayo iri ugutatu: 

1° Bamwe bumva ko HUTU-TUTSI-TWA atari amoko (ce ne sont pas des ethnies ou ce sont des fausses ethnies).
2° Muri uyu mushinga nanjye nemeza ko HUTU-TUTSI-TWA atari amoko mu by’ukuri (des fausses ethnies) nkanongeraho ko ahubwo ari amoko ya politiki (ethnies politiques) bityo akaba ingirwamoko kuko yagizwe amoko na politiki. Hari abandi banyarwanda nabo babibona gutyo.
3° Indi myumvire ni iy’abemera ko HUTU-TUTSI-TWA ari amoko nyamoko (les vraies ethnies). 

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe,

Mbere yo kurangiza, nagirango mbahe ubundi buhamya bw’abanyarwanda 2 nanjye ku giti cyanjye nemera.

Umwe muri abo banyarwanda amaze kumva ikiganiro nasobanuyemo ko Inyabutatu iri gusenyuka, nawe yagize ati:

« Ikibabaje ni uko kugeza ubu abacyubatse ku ngirwabwoko abenshi barize bazi neza ibigenderwaho kugirango habeho ubwoko, ariko babyirengagiza nkana bakemeza ko mu Rwanda haba ubwoko kandi turebye ibigenderwaho ntabiriho. Ubwo se, urugero, umunyarwanda wiyita umututsi cyangwa umuhutu yegeranye n’umusukuma cyangwa umucaga muri Tanzanie bafite ibiranga amoko yabo yavuga ko ibiranga ubuhutu cyangwa ubututsi bwe ari ibihe? Ntabyo yabona. Ntekereza ko abantu bakwiye kureka kuvuga ngo niko twabisanze nta kundi. C’est le raisonnement émotionnel kandi abantu bazi ubwenge birinda raisonnement émotionnel: « Ngo ubwo twabisanze uko, ubwo ni byo ». Kuki abantu bahora muri ibyo kandi bazi neza ko atari byo? Witegereje neza, hari ababifitemo inyungu kuva kera. Kuki twaha urwaho abashaka kwitwaza izo ngirwamoko? Ushaka rero kuyubakaho areke izo raisonnement émotionnel ngo twarayasanze azane ibihamya bifatika agendeye ku bishingirwaho bizwi. Tekereza ukuntu bitangaje kuba mama w’umuntu amutwita amezi 9 hanyuma ngo kuko se ari tutsi cyangwa hutu uwo ngo agafata ingirwabwoko bwa se! Biteye isoni kugendera mu myumvire nkene nk’iyo! Abantu bavuga ururimi rumwe, basenga urebeye kimwe, barya bimwe, basa, babyina kimwe, muri rusange bafite imico imwe baturana bakifuza kwitwa amazina abatandukanya nta handi biva atari kuri SATANI se w’amacakubiri! Yesu abafashe kuva muri iyo myumvire tube abanyarwanda tubane amahoro tube abavandimwe ibihe byose. Amen »

Undi munyarwandakazi witwa Louise Uwacu mu kiganiro « RIBARA UWARIRAYE » cyo kuwa 30 Gicurasi 2020 yagize ati:

« Jyewe ntabwo nemera identities z’abanyarwanda. Abanyarwanda bafite fake identities. Munyita fake survivor, nanjye mbita fake hutus, fake tutsis, fake twas, … nta muntu hano ushobora kunsobanurira, uri umuhutu how, uri umutitsi how, binsobanurire, binyemeze, ndaguhakanyije ko uri umututsi, ndaguhakanyije, binyemeze, urabinyemeza ute ? Urambwira uburebure bw’amazuru, urambwira umubare w’inka mufite iwanyu, urambwira ko wakuye ubwoko kuri so cyangwa kuri nyoko, ntabwo nzi aho wabikuye, twabyemera gute se twapfa kubyemera gute ? Ntabwo twapfa kubyemera. Ubwoko bw’abanyarwanda rero kuri jyewe au départ ni fake identities, izo fake identities ni nazo zatumye tugera mu ntambara ». 

III. UMWANZURO: Amahano y’amacagugutatu y’Inyabutatu ngirwamoko aragatsindwa n’ubwiyunge nyakuri. 

Ubwiyunge buvugwa muri politiki y’ubutegetsi akenshi burangwa n’imitego, ibinyoma ndetse n’uburiganya bishingiye ku mibare y’imyanya y’intebe z’ubwo butegetsi no ku mibare y’abazima n’abazimu b’abapfuye bazize amahano aba yarashojwe n’abanyepolitiki. UBWIYUNGE NYAKURI bwo burangwa n’urukundo, bukarengera ubumuntu, buyobowe n’amategeko kandi bunyuze mu Ukuri, Ubutabera bwigenga ndetse n’Imbabazi mu bantu dushobozwa n’Inema z’Imana nkuru. Izo mbabazi ni zo zituma abanyarwanda babona URUMURI bagahumuka maze bakamenya ko uwabatanyije ari SHITANI. Nkuko Kizito Mihigo yagize ati « umwijima ujya upfukirana urumuri uragatsindwa n’Ubutagatifu »; nanjye ndagira nti: « amahano y’amacagutatu y’Inyabutatu ngirwamoko natsindwe n’Ubwiyunge nyakuri ».

Inyabutatu rero koko ni gereza ya politiki y’amahano. Abakiyirimo bayivemo maze tuyisenye, twubake inzu y’amahoro dukoresheje Ukuri, Ubutabera n’Imbabazi, bityo tuyibanemo twese. Kubera iyo mpamvu, mu rwego rw’igihugu hakwiye gushyirwaho amategeko-nyobozi y’ubwiyunge kugirango abanyarwanda bashobore kubona ubwiyunge nyakuri bakeneye. Ayo mategeko-nyobozi ni aya akurikira:
  • Itegeko rivana ingirwamoko muri politiki nayo rikayavanamo politiki kuko ari amoko ya politiki;
  • Itegeko rishyiraho ubutabera mpuzabantu (médiation) n’ubutabera nungabantu (justice réparatrice) kuko amahano azakizwa n’ibiganiro;
  • Itegeko rigena umwuga w’abahuza bunganira abacamanza mu butabera (Conseil des médiateurs);
  • Itegeko-nyobozi ry’imbabazi ryigisha abanyarwanda kubabarirana;
  • Itegeko rigena umwuga w’abayobozi b’ubwiyunge (Conseil des Guides de la réconciliation) muri politiki mpuzabanyarwanda.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !

HARAKABAHO UBUMWE N’UBWIYUNGE NYAKURI !

HARAKABAHO UBWISANZURE N’UBWIGENGE BUSESUYE BW’ABANYARWANDA !

https://youtu.be/9-6U2I93TAo

 

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi n’Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.

Mushaka kumenya ibitekerezo ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi.

 

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *