Daily Archives: octobre 26, 2020

Projet DVJP – Twinjiye mu mahindura y’ubwiyunge nyakuli. Munyabagisha François na Musomesha Aloys. Igice cya 3

Munyabagisha François arongera gusobanura ibikubiye mu gitabo yanditse cyitwa: « Rwanda: AMAHINDURA. Umuvuno w’Ubwiyunge Nyakuli ». Ni igice cya 3. Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP) ari we Musomesha Aloys aramwunganira mu bitekerezo by’ukuntu ubwo bwiyunge nyabwo twabugeraho neza tukagera ku mahoro ahoraho. Bafatanyije n’umunyamakuru Havugimana Pierre-Célestin bose biyemeje gutangiza igikorwa cyo kwandika igisa na « Bibiliya y’Ubwiyunge Nyakuli »..

 

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !

HARAKABAHO UBUMWE N’UBWIYUNGE NYAKURI !

HARAKABAHO UBWISANZURE N’UBWIGENGE BUSESUYE BW’ABANYARWANDA !

 

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi n’Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.

Mushaka kumenya ibitekerezo ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi.