Monthly Archives: avril 2021

Urubanza rwa politiki y’abanyarwanda ngo rwaba ari URUCABANA

 

Image de prévisualisation YouTube

 

Banyarwandakazi, banyarwanda, bavandimwe, namwe nshuti zacu,

Ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.

Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri poilitiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira poilitiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuzabantu.

Muri uyu mwanya nifuje kubaganiriza ku ngingo yerekeranye n’imanza za politki. Ndagira nti : « Urubanza rwa politiki y’abanyarwanda ngo rwaba ari urucabana »?

Muri iki gihe, hari abanyarwanda batangiye kubona ko ibibazo bya politiki yacu byari bikwiye kutworohera kubibonera umuti, nubwo dusanzwe tuzi ko atari ko bimeze. Abo bagira bati: « burya ngo imanza ziba nyinshi, ariko urw’urwa politiki y’abanyarwanda rwo rushobora kuba ari urucabana » !

Mu minsi ishize hari umunyarwanda uherutse kumbwira ko yaganiriye n’umubiligi ku bibazo bya politiki yacu noneho uwo mubiligi ngo amusaba kumusobanurira ibibazo by’abahutu n’abatutsi byatugejeje ku mahano y’ubwicanyi burenze urugero. Ubwo ngo yaboneyeho no kumubaza uburyo umunyarwanda umwe amenya ko undi ari umuhutu cyangwa umututsi kandi tuvuga urulimi rumwe. Yongeraho ati mu by’ukuri mupfa iki? Ni uko uwo munyarwanda amusobanurira bimwe twabwiwe ko ngo bidutandukanya bishingiye ku miterere y’imibiri yacu na bimwe mu bice byayo. Ubwo baganiraga mu rulimi rw’igifaransa. Noneho umubiligi ngo aratangara cyane ati : « c’est aussi bête que ça »? Mu Kinyarwanda bisobanuye ngo : « Ibyo mupfa birimo ubujiji bugeze aho » ?! Nkaho yagize ati : ku bantu batari injinji, urubanza rw’amakimbirane ashingiye kuri ibyo rwaba urucabana ! Mu bundi buryo, yashoboraga no kumubaza ati: « ariko ubundi ayo moko yanyu ni bwoko ki » ? Iyo aza kuba arijye yabajije nari kumusubiza ko HUTU-TUTSI-TWA ari ingirwamoko ya politiki nkuko nakunze kubisobanura mu bindi biganiro.

Nanone ariko, dusesenguye neza, kuvuga ko abanyarwanda dupfa ayo ngirwamoko gusa ntibyaba ari byo, ntibyaba ari ukuri kwuzuye. Reka turebe iby’urwo rubanza rwa politiki.

Ku birebana na politiki: mu buryo bwo gushaka gukemura ibibazo byacu, abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyarwanda bo muri sosiyete sivili bakunze gutangaza amabaruwa bandikira ibihugu by’amahanga ngo bibafashe kubwira abategetsi bacu guhindura imikorere mibi y’ubwo butegetsi. Nyamara ayo mabaruwa ntajya abona ibisubizo.

Imiryango itegamiye kuri za Leta z’ibihugu by’amahanga nayo ikunze gukora amaraporo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu na demokarasi ku Rwanda (kimwe n’ibindi bihugu), noneho abategetsi b’ibyo bihugu bagashyira igitutu (pression) ku bategetsi b’igihugu cyacu kugirango cyubahirize ibyo iyo miryango iba yasabye ko bikwiye gukorwa. Bikunze kubaho cyane ku manza za politiki no mu bihe by’amatora y’abo bategetsi bacu. Ibyo bituma abo bategetsi b’U Rwanda binubira icyo gitutu bakabwira abo banyamahanga ko nta masomo bagomba kubaha muri demokarasi ngo kuko U Rwanda ari igihugu cyigenga. Nyamara bakiyibagiza ko ubwo buryo bwo kuyobora izo nzego z’ubutegetsi barimo ari abo ba Kanyamahanga baziduhaye mu gihe cy’ubukoloni ubwo badushyiriragaho icyiswe Repubulika batarava mu butegetsi bw’igihugu cyacu.

Ibyo byose rero bitera kwibaza ibibazo bikurikira: Ese kuba abo banyamahanga batakiri mu butegetsi bw’igihugu cyacu ni byo bisobanura ko dufite ubwigenge ? Niba U Rwanda rwigenga se koko, kuki abenegihugu nabo barega abategetsi barwo kuri ibyo bihugu by’amahanga kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamu na demokarasi nkuko nabivuze ? Ubwo bwigenge bwaba bushingiye kuki mu gihe abo banyarwanda bagitanga ibyo birego ku bategetsi b’ibihugu by’amahanga kandi ndetse ari impunzi muri ayo mahanga ? Baba barahunze iki niba igihugu cy’U Rwanda cyubahiriza amahame ya demokarasi koko ? Kubera iki se abategetsi b’U Rwanda barindira gushyirwaho igitutu n’ayo mahanga aho gucyemura ibyo bibazo hakiri kare ? Ibi bintu rero dukwiye kubyibazaho mu by’ukuri kandi tukabiganiraho nta buryarya.

Mu mwaka wa 2001 twizihijemo isabukuru y’imyaka 40 ya Repubulika y’U Rwanda ni bwo natangije uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri DVJP. Nta ruhushya nabisabiye mu gihugu ntuyemo kuko mfite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byanjye igihe nshakiye. Mu mwaka wakurikiyeho mu kwezi kwa mbere 2002 natangaje inyandiko igizwe n’impapuro 61 ikubiyemo ibyo bitekerezo bishya natangije uyu mushinga. Muri iyo nyandiko yitwa « Plaidoyer pour le Droit de la réconciliation » nsobanura ko hakwiye kubaho amategeko-nyobozi y’ubwiyunge nyakuri asobanura uko bukwiye kugerwaho, cyane cyane mu bihugu byahuye n’intambara, hagamijwe gucyemura burundu ibibazo bitera ayo makimbirane kugirango amahoro agaruke muri ibyo bihugu. Nsaba kandi ko, mu rwego mpuzamahanga, IMBABAZI (le pardon) nazo zikwiye kwemerwa n’Umuryango w’Abibumbye ONU nk’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni nayo mpamvu uyu mushinga witwa « Umuyobozi w’Ubwiyunge mu Mahoro ». Iyo nyandiko nayigeneye abantu bose kuko ubwiyunge butureba twese.

Tariki ya 17 Gashyantare 2021, umunsi twibukiraho urupfu rwa Kizito Mihigo w’i Kibeho, natangaje indi nyandiko y’impapuro 45 nise: « Impinduka y’ubwiyunge nyakuri, ubwigenge busesuye n’ubwisanzure mu banyarwanda ». Hari kuwa gatatu w’isigwa ry’ivu (mercredi des cendres), ni ukuvuga umunsi w’itangizwa ry’igisibo muri Kiliziya Gatolika. Ariko nayishyizeho umukono ku munsi w’isabukuri y’imyaka 60 ya Repubulika tariki ya 28/01/2021. Iyo nyandiko igizwe n’ibice 2. Maze gutangaza igice cyayo cya mbere kuwa 25 Nyakanga 2020, umunsi twibukiyeho isabukuru y’imyaka 39 Kizito Mihigo yari kuba amaze avutse, hari umunyarwanda umwe wansabye kuyishyira mu rulimi rw’icyongereza ngo kugirango nyoherereze imwe muri za ambassades y’igihugu cy’amahanga iri mu Rwanda. Namushubije ko ibyo ntabikora kuko iyo nyandiko nayigeneye abanyarwanda kubera ko aribo bagomba kwishakamo no kwishakira impinduka ubwabo nta munyamahanga ubyivanzemo. Koko rero, muri uyu mushinga nemera ko abanyarwanda ubwacu ari twe dukwiye kwishakamo no kwishakira ibisubizo by’ibibazo byacu. Ngo « ak’imuhana kaza imvura ihise ». Twibuke ko n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ubwawo wabitubwiriye, mw’ijwi ry’umunyamabanga mukuru wawo Kofi Annan ubwo yasuraga Urwanda nyuma y’amahano yo muri 1994 nkuko byanditse muri iyo nyandiko yanjye ya mbere ku rupapuro rwa 33. Nibyo nanjye nibutsa buri gihe muri uyu mushinga. Izo nyandiko zombi murazisanga kuri site internet y’uyu mushinga: http://projet-dvjp.net/documentation/ (projet-dvjp.net – Dialogue – Documentation)

Urwo rubanza rw’impaka za politiki hagati yacu abanyarwanda mu by’ukuri rero koko iyo urebye neza, ku ruhande rurebana n’ibyiswe ngo ni amoko y’Inyabutatu, usanga ari urucabana kuko nta mpamvu yumvikana ikwiye gutuma abantu dusangiye ururimi rumwe, buri wese avuga undi akwumva icyo avuze, kandi tukabana twese duturanye hose mu gihugu, bamwe badafite ahabo batuye. Ariko ntidushobore kwumvikana ku bibazo byacu birebana na politiki n’ubutegetsi bw’igihugu kandi twese tutari abanyepolitiki. Ni uko ugasanga n’abanyarwanda ba Rubanda rwa giseseka bakoreshwa muri iyo politiki kandi batazi iyo iva n’aho ijya. Ni ko byagenze igihe cyose kuva Repubulika yashingwa kugeza ubu ku birebana n’iyo politiki y’Inyabutatu-cyami ngirwamoko. Muri iki kiganiro ndibanda ku gihe cya Repubulika kubera ko iyo Nyabutatu yari iy’ingoma ya Cyami, bityo ikaba itaragombaga kugumaho ubutegetsi bw’iyo ngoma bukimara kuvaho.

Abanyarwanda bagitekereza gukora politiki ishingiye ku Nyabutatu-ngirwamoko-cyami, ni abatarumva neza igisobanuro cy’urupfu rwa Kizito Mihigo kuko rwahuje kandi rukwunga ABANYARWANDA bemera ubutumwa bwe, maze rugashyira hasi inkuta z’Inyabutatu yabatanyije. Icyo gisobanuro cyashimangiwe kandi n’umubyeyi Idamange muri disikuru ye yo kuwa 15 Gashyantare 2021 ubwo yagiraga ati « jye ntabwo ndi mu bwoko, ibyo narabirenze kera cyane, kuko namaze kubona ko ikibazo dufite mu gihugu cyacu si ubwoko ». Kandi abo banyarwanda bombi barokotse ubwicanyi bwakorewe imiryango yabo muri 1994 izira ko ari iy’abatutsi. Muri iyo nyandiko nasabye ko itariki ya 17 Gashyantare yakwemezwa nk’umunsi wo « Kwibohora inyabutatu-ngirwamoko ya politiki ».

Imanza za politiki z’abanyarwanda rero mu by’ukuri, ni nk’urwa Yezu Kristu ku musaraba abakristu twibuka mu cyumweru cya nyuma kirangiza iminsi 40 y’igisibo.

Ku byerekeranye n’ubutabera: Muri iriya nyandiko ku bwigenge busesuye mvugamo ko impinduka y’ubwiyunge nyakuri yatangijwe mu Rwanda na Kizito Mihigo ubwo yashyiragaho Fondation KMP muw’2010. Icyo gihe yari avuye i Buraya ubwo yafataga icyemezo cyo kujya gukorera ubwiyunge mu gihugu cye cy’Urwanda. Ntiyigeze abimenyesha ibihugu by’amahanga mu ndimi zabyo, ahubwo yabikoze mu bwigenge bwe kuko inyinshi mu ndilimbo ze ku bwiyunge bw’abanyarwanda yazihimbye mu kinyarwanda kandi ntiyazihinduje mu ndimi z’amahanga kuko yabwiraga abanyarwanda nyine. Ariko kubera ko ubwiyunge bureba abantu bose batuye Isi, hari n’izo yaririmbye mu ndimi z’amahanga kugirango nabo ubutumwa bwe bubagereho. Yaririmbiye Isi yose, umushinga we ntugira umupaka. Mu ndilimbo ye  »ITEME » yahimbye akimara gutangiza uwo mushinga yagize ati:  » … nubwo twashegeshwe n’ibyago by’agahomamurwa, nubwo rubanda badukwennye tuzabatungura, nubwo amahanga yavuze ngo tuzi kwicana gusa, twe tuzabereka ko turi n’abanyembabazi … » Muri iyi ndilimbo yagaragajemo ubwigenge busesuye. Tariki ya 8 Werurwe 2021 twabonye ko imiryango ya sosiyete sivili 42 yo mu mahanga yandikiye abategetsi b’igihugu cy’U Rwanda basaba ko hakorwa anketi yigenga ku rupfu rwe. Igitangaje ni uko abashyize hamwe icyo gitekerezo nta muryango n’umwe w’abanyarwanda bashatse ngo bafatanye icyo gikorwa kandi Kizito Mihigo ari umunyarwanda.

Kuva tariki ya 31/01/2021, iminsi itatu nyuma y’isabukuru y’imyaka 60 ya Repubulika y’U Rwanda, ubwo umubyeyi w’umunyarwandakazi Idamange Iryamugwiza Yvonne yatangiraga ibiganiro kuri Youtube asaba abanyarwanda kuva mu bwoba maze bakarengera uburenganzira bwabo, ntawe yigeze abisabira uruhushya, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Uyu mubyeyi yateye ikirenge mu cya Kizito Mihigo kuko nawe yakoze igikorwa gikomeye cyo guhuza no kurengera abanyarwanda, dore ko yivugiye nawe ubwe ko nyuma y’urupfu rw’uwo muhanzi n’umuririmbyi aribwo yahise  »yishakamo imbaraga ». Nta munyarwanda ugomba gusaba uburenganzira no gutangaza ibitekerezo bye, yaba yirengera cyangwa arengera undi wese, aharanira ubwiyunge nyakuri, ubwisanzure n’ubwigenge busesuye bwe n’ubw’abandi. Ibyo ni uburenganzira ndakuka bwa buri muntu wese, ntitugomba kubijyaho impaka kandi ntawe ukwiye kubishakamo urubanza. Iyo urwo rubanza rubayeho, ruhinduka urwa POLITIKI Y’URUCABANA.

Imanza za politiki z’abanyarwanda ntizagombye kubaho, niyo mpamvu abanyarwanda nitwemera tugashyiraho ariya mategeko-nyobozi y’ubwiyunge nyakuri navuze ko mparanira, zigomba kuzahita sose siseswa burundu. Abanyarwanda bose bafungiwe n’abagifungiwe impamvu za politiki bose uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri DVJP urabazirikana. Ntabwo mbibagizwa. Muri uyu mwanya nibanze cyane kuri Kizito Mihigo na Yvonne Idamange Iryamugwiza kuko ubutumwa bwabo bombi buruzuzanya cyane kandi babuvana ahantu hamwe : ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya ntagatifu ya Kiliziya Gatolika. Ibi biragaragaza ko Idamange yakomeje impinduka y’ubwiyunge nyakuri yatangijwe na Kizito Mihigo mu Rwanda, ahubwo ndetse akayongeza umurego kuko yabaye nk’utwumvisha ko ari we Mosi (Moïse) w’abanyarwanda ubwo yadukanguriraga kuva mu bwoba no mu bucakara, akanemeza ko abanyarwanda bakwiye kutazongera guhunga igihugu cyabo.

Abanyarwanda b’impunzi ibyo babivugaho iki, babibona bate ? Baba biteguye nabo guhunguka ? Abategetsi b’igihugu cy’U Rwanda se bo babibona bate ? Baba biteguye kwakira izo mpunzi mu mahoro ? Impuruza ya Idamange aho ntiyaba ari kimwe mu bimenyetso kigaragaza ko ubuhunzi bw’abanyarwanda bugiye kurangira nkuko nabivuze mu biganiro n’inyandiko ngira nti: « Ni iyihe mpinduka izarangiza burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ? » ariko nyuma yaho ngasubiza icyo kibazo nemeza ko politiki mpuzabanyarwanda ya sosiyete sivili yigenga ariyo izarangiza icyo kibazo ? Twibuke ko, nkuko babyivugiye, Kizito na Idamange nta shyaka rya politiki bigeze bajyamo.

Urubanza rwose rwa politiki rero ni urucabana kuko rudakurikiza amategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutabera. Rugendera kuri politiki kandi rukayoborwa nayo, rucibwa n’abanyepolitiki baba bararushyizeho, noneho abacamanza bagakora akazi ko kurangiza umuhango. Bene izo manza rero ntizibaho mu gihugu kigendera ku mategeko.

Mu Rwanda, ku ngoma ya Cyami, Umwami ni we wari umucamanza mukuru, ngo yaricaga akanakiza. Ku ngoma yiswe ko ari iya Repubulika, nta cyahindutse cyane uretse mu mpapuro kandi nyamara ubutegetsi bw’iyo Repubulika bwaragombaga kuba butandukanye kugirango bumwe budakorera mu bundi. Hano ndavuga ubutegetsi nshinga-mategeko, ubutegetsi nyubahiriza-mategeko n’ubuyobozi bw’ubucamanza. Muri Repubulika, izo nzego 3 z’ubutegetsi zagiye zivanga imikorere yazo aho gutandukana nkuko biteganywa n’Itegeko-nshinga kubera ko ubwo buryo bwo kuyobora igihugu atari twe abanyarwanda twabwishyiriyeho, kuko atari twe twabwitekerereje. Twabutekererejwe rero kandi tubutegekwa na ba Kavamahanga mu gihe cy’ubukoloni. Nidusobanukirwa n’ibyo, nibwo tuzumva neza ko urubanza rwa politiki urwarirwo rwose ari URUCABANA koko, kuko rucibwa kandi rukarangizwa n’abanyepolitiki rutaranatangira ! Bivuze ngo: ntirugombera kumenya amategeko !

Ubutegetsi n’amategeko ya Repubulika nyarwanda ni imvamahanga : Amategeko yose twashyizeho muri Repubulika igishingwa yashingiye ku mitekerereze n’imico y’abanyamahanga, niyo mpamvu bitunanira kuyakurikiza noneho nyuma tukaba ari bo twitabaza. Na ndetse nabo bakatwotsa igitutu badutegeka kuyakurikiza uko babishaka nkuko nabivuze, kuko ari bo bayaduhaye.

Ibyo rero ntibyagombye kudutangaza. Byageze naho abo banyamahanga badushyiriraho Urukiko mpuzamahanga (tribunal international) ndetse bakaburanisha bamwe mu banyarwanda mu nkiko z’ibihugu byabo, ku byaha byakorewe abanyarwanda mu Rwanda ! Kandi nyamara dufite abanyabwenge baminuje muri ayo mategeko twigishijwe nabo ndetse tukanayabonamo impamyabumenyi ! Ibi byagombye kuduteraa kwibaza. Niba rero tudashaka gukomeza kwotswa icyo gitutu no kuburanishwa n’amahanga, nitwemere twishyirireho amategeko n’ubutegetsi byacu twitekerereje. Bigenze bityo, ayo mategeko twayakurikiza kandi nta munyamahanga wakwongera kugira icyo adutegeka gukora mu gihugu cyacu. Ibi ni byo dukwiye gukora muri iki gihe tugezemo, nyuma y’imyaka 60 ya Repubulika. Muti byagenda gute ?

Dukwiye gushyiraho amategeko mashya y’ubwiyunge nyakuri muri Repubulika yunze Ubumwe y’U Rwanda Rwiyunze

Nkuko nabivuze, tariki ya 17 Gashyantare 2021 ni bwo natangaje iriya nyandiko nise:  » Impinduka y’ubwiyunge nyakuri, ubwigenge busesuye n’ubwisanzure mu banyarwanda » nakusanyijemo zimwe mu nyandiko z’ibiganiro nakoze mu myaka micye ishize. Nzayongeramo n’ibindi bitekerezo. Nkuko kandi mpora mbivuga, muri uyu mushinga nemera ko impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya. Niyo mpamvu mu nyandiko n’ibiganiro ntangaza, ubutumwa ngenera abanyarwanda ari ukubakangurira kwishakira amategeko n’ubutegetsi bitubereye, mu buryo twumvikanyeho, kugirango tunashobore kwicyemurira ibibazo byacu igihe bibaye ngombwa, nta banyamahanga twitabaje . Nta gitutu cya Kanyamahanga kandi nta gitugu cy’abategetsi bacu. Ni muri ubwo buryo tutazongera kugira abategetsi bakorera abanyamahanga kandi bashyirwaho nabo. Nibwo tuzava mu mwijima tukabona urumuri rw’imbabazi n’ubwiyunge nyakuri, ubwisanzure n’ubwigenge busesuye.

Ibibabazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !

Murakoze ndabashimiye, mugire amahoro ahoraho.