Banyarwandakazi, banyarwanda, bavandimwe,
Ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.
Ni Musomesha Aloys ubasuhuza, umuyobozi n’umuhuza w’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuza-nungabantu.
Muri uyu mwanya nje kubahishurira uburyo abubatse Inyabutatu ivuguruye nabo bari kuyisenyeraho amanywa ava ! Ngiye kubagezaho ibindi bimenyetso bigaragaza ko Inyabutatu ikomeje gusenyuka.
Mu kwezi kwa karindwi 2020 natangaje inyandiko n’ikiganiro bifite umutwe ugira uti: Ndaburira abagifungiye mu Nyabutatu-ngirwamoko: nimuyivemo itarabasenyukiraho. Libérez-vous !
Icyo gihe naburiraga abanyarwanda bagifungiye muri gereza y’Inyabutatu mbabwira ko bakwiye kwibohora ingengabitekerezo zayo maze bakayivamo vuba urubyiruko rutarayibasenyeraho. Kubera ko urwo rubyiruko rwatangiye kumenya ibinyoma ndetse n’amabanga y’Inyabutatu rukanatahura ko nta kandi kamaro ifite uretse gutanya, guteranya no gusumbanya abanyarwanda, ari nayo mpamvu rushaka kuyisenya ikarimbuka burundu. Muri iyo nyandiko n’icyo kiganiro natanze ubuhamya bwa bamwe mu banyarwanda bugaragaza neza ko batayirimo kandi batayishaka. Imbarutso y’ukwo gusobanukirwa ikaba yarabaye urupfu rwa Kizito Mihigo kuko rwabahumuye amaso bakibonera neza ko gusangira ubuhutu, ubututsi cyangwa ubutwa bitavuze gusangira akabi n’akeza. Urwo rupfu rwakomerekeje abantu benshi barimo ndetse na bamwe mu bubatsi n’abarinzi b’iyo gereza ya politiki y’Inyabutatu. None bamwe mu bubatsi b’Inyabutatu ivuguruye ubu nabo bari kwemeza nkanjye ko Hutu-Tutsi-Twa ari ingirwamoko ya politiki. Iryo navuze riratashye !
Inyabutatu yatangiye kuvugururwa mu myaka ya 1990 bitewe n’intambara ya FPR no kuvuka kw’amashyaka ya politiki menshi. Kuva icyo gihe, iyo Nyabutatu ivuguruye yabayemo kandi irimo abahutu, abatutsi, abatwa, abahutsi, imvange, abahutu power, abatutsi light, interahamwe, abasederi, abahutu modérés, abahutu buzuye, abahutu batuzuye, impuzamugambi, ibipinga, inyenzi, inkotanyi, abatutsi buzuye, abatutsi batuzuye, intore, abatwa buzuye, abashigajwe inyuma n’amateka, abacikacumu, abajenosideri, abatwa batuzuye, abashingwacumu, abacikacumu buzuye, abacikacumu batuzuye, n’andi ngirwamoko yitiriwe abanyarwanda bitewe n’amahano y’ubwicanyi ndengakamere bwayobowe n’abiyita abanyepolitiki, ayo mahano akaba afite amazina menshi anyuranye.
Ndibutsa ko ayo ngirwamoko yose yangiza ubumuntu. Amoko atangiza ubumuntu bw’abanyarwanda rero ni amoko y’ikiryango yo mu muco karande wacu : abasinga, abasindi, abazigaba, abagesera, abanyiginya, abega, ababanda, abacyaba, abungura, abashambo, abatsobe, abakono, abaha, abashingwe, abanyakarama, abasita, abongera, abenengwe n’ayandi nshobora kuba nibagiwe. Ayo ni yo moko y’Umuryango Gakondo Nyarwanda. Naho ay’Inyabutatu yose ni aya politiki.
Mu gihe jyewe nibwiraga ko ari abagize urubyiruko bonyine bazasenya iyo Nyabutatu, muri iyi minsi nabonye inkuru zivuga ko bamwe muri abo bayifungiyemo ndetse na bamwe mu bubatsi n’abarinzi bayo harimo abatangiye gusenya ubwabo iyo gereza. Kandi bamwe muri bo bararotaga kuzagabana ubutegetsi bw’igihugu ngo bashingiye ku ngirwamoko y’iyo Nyabutatu. None se ko bari kuyisenya, aho umugambi wabo ntubapfubanye ?
Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bavandimwe,
Mu nyandiko n’ikiganiro nise: RWANDA – Impinduka y’ubwiyunge nyakuri, ubwigenge busesuye n’ubwisanzure mu Banyarwanda ; nasabye ko tariki ya 17 Gashyantare twibukiraho urupfu rwa Kizito Mihigo yaba umunsi wo kwibohora Inyabutatu-ngirwamoko ya politiki. Kubera ko Kizito yatubereye igitambo kugirango dukire inzangano zishingiye ku ngirwamoko, natwe dukwiye kuyibohora maze tukamwitura urukundo yadukunze.
Koko rero, urwo rupfu rwe rwababaje abanyarwanda hafi ya bose, abamuzi n’abatamuzi, kandi rubahuriza ku ubumuntu basangiye bose ku buryo bibagiwe igihe gito za ngirwamoko bavuga ko bafite. Ni nabyo Kizito yadusabye ubwo yaririmbaga agira ati : Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu. Icyo gihe abahutu, abatutsi n’abatwa babaye nk’abasohotse igihe gito muri ya Nyabutatu bashyizwemo ku ngufu za politiki, ariko nyuma bayisubiramo. Kubera iyo mpamvu, jye mbona ko ubwo bumwe bwagaragariye mu gahinda k’urupfu rwa Kizito Mihigo ari cyo gisobanuro cy’urupfu rwe.
Nubwo ku itariki ya 17.02.2020 urwo rupfu rwa Kizito rutahise rusenya Inyabutatu burundu, guhera uwo munsi ariko nibwo hatangiye kugaragara ibikorwa bya bamwe mu banyarwanda byerekana ko ubwabo bari kuyisenyeraho. Muti byagenze gute ?
Mu Rwanda, kuva kuri iyo tariki, bamwe mu barokotse itsembabwoko ryakorewe abatutsi batangiye kwitwa abahakanyi n’abapfobyi bayo, gusa kuko bagaragaje akababaro kabo kubera urupfu rwa Kizito Mihigo bitewe n’uko bemera kimwe nawe ibitekerezo biri mu ndilimbo ye « Igisobanuro cy’urupfu ». Mu myaka ya 2020 na 2021, mu mihango yo KWIBUKA n’ICYUNAMO iba kuva mu kwezi kwa kane kugeza mu kwa gatandatu yakozwe n’abanyarwanda batuye mu mahanga, nanone hari abarokotse iyo jenoside nabo biswe abahakanyi n’abapfobyi bayo kubera ko bibukiye hamwe n’abahutu nabo biciwe na bamwe mu banyarwanda b’Inkotanyi. Kwita umuhakanyi cyangwa umupfobyi wa jenosoide umututsi wayirokotse ni uguhakana ubututsi n’ubucikacumu bwe. Ndetse ibyo ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ubwo bututsi atari ubwoko ahubwo ari ingirwabwoko n’igikoresho cya politiki, kimwe n’ubuhutu n’ubutwa nkuko nabisobanuye mu zindi nyandiko n’ibindi biganiro.
Bamaze kubona ko ukwo gusenya Inyabutatu kugiye guhuza abanyarwanda bakagira ubumwe nyabwo kandi atari byo bashaka, nanone nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo, mu Rwanda hari bamwe mu bategetsi bagize imvugo zo gutanya no guteranya abahutu n’abatutsi ku mugaragaro kandi nyamara muri ubwo butegetsi bavuga ko ngo izo nyito zidakwiye kwongera gukoreshwa mu ruhame kuko zibangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Cyane ko ubuhutu, ubututsi n’ubutwa bwakuwe mu ndangamuntu n’izindi nyandiko za Leta. Ba nyiri icyo gikorwa cyo guteranya abahutu n’abatutsi bagamije rero gukomeza kwubakira ubutegetsi ku Inyabutatu ivuguruye kugirango bitazagaragara ko aribo bagize uruhare mu gusenyuka kwayo kuko mu by’ukuri bifuza ko igumaho.
Habayeho kandi haracyariho ndetse na n’ubu n’ibindi bikorwa biteranya abahutu hagati yabo, abatutsi hagati yabo, abacikacumu hagati yabo, n’ibindi n’ibindi, ari nabyo nyine bituma havuka ariya ngirwamoko mashya navuze y’iyo Nyabutatu ivuguruye.
Hanze y’igihugu naho, hari bamwe mu banyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda bagikeneye gukoresha Inyabutatu ivuguruye mu bikorwa byabo byo guharanira no gufata ubwo butegetsi kuko ari yo bashaka kuzabwubakiraho. Ariko nyine nabo bakabangamirwa n’urupfu rwa Kizito Mihigo kuko rwakanguye kandi rugahumura abanyarwanda benshi. Ariko abo bubatsi b’Inyabutatu ivuguruye baba hanze y’igihugu kandi nabo ntibatinze kuyisenyeraho. Bamwe bahise batembagaza urukuta rumwe, bayivamo rugikubita, bavuga ngo: kuvanga amashyaka ya politiki n’ingirwamoko ya politiki ni nko kuvanga amasaka n’amasakaramentu, kandi ntibiberanye na demokarasi. Bati : iyo Nyabutatu nshya nta nubwo itagatifuje.
Nyuma y’umwaka umwe gusa urukuta rwa kabiri rw’Inyabutatu ivuguruye yo hanze y’U Rwanda narwo rwahise rutembagara. Hari abavuga ko ndetse rwaba rwarahirimanye n’igisenge ! Abandi nabo bayisohotsemo biruka, batareba inyuma ngo icyo gisenge kitabituraho kuko bari bamaze gushyira hanze amabanga yakoreshejwe mu kuyivugurura nyuma gato y’urupfu rwa Kizito Mihigo. Abo nabo bagaragaje ubwabo ko Inyabutatu igizwe n’ingirwamoko ya politiki.
Nanone hanze y’U Rwanda, ukwezi kwa cumi n’abiri 2021 kugitangira kuri YouTube hasohotse ikiganiro kidasanzwe gifite umutwe ugira uti: Arivugira ubwe ko Kagame amuhamagaye, akanamuha n’ubututsi, yamanuka akakira Ministeri.
Icyo kiganiro cyari kiyobowe n’abanyamakuru 2 abatumirwa nabo bari 2. Muragisanga hano : https://youtu.be/eSKmQhW6_Tw
Ntabwo ndi buvuge amazina y’abari mu kiganiro kuko ntagamije kurwanya cyangwa gushyigikira ibitekerezo byabo, ahubwo icyo nshaka ni ukwerekana ibinyoma by’ingirwa-politiki ya système y’Inyabutatu ngirwamoko y’abanyarwanda. Ubusanzwe jye ntabwo nsengengura ibiganiro byakozwe n’abandi kuko mba nshaka gutangaza ibitekerezo bishya by’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri DVJP. Kubw’icyo kiganiro rero nacyo, nifuje gusa kubereka ko abagikoze nabo bashimangiye ibyo namye mvuga mu nyandiko n’ibiganiro byanjye ko Inyabutatu Hutu-Tutsi-Twa igizwe n’ingirwamoko ya politiki aho kuba amoko nyamoko nkuko abanyarwanda bamwe bakibyemera. Icyo mbasaba namwe rero ni ukucyiyumvira ubwanyu kugirango musobanukirwe n’amabanga y’Inyabutatu n’uburyo iri gusenyuka.
Nkuko umutwe w’ikiganiro ubivuga, umwe mu batumirwa (ntavuze amazina kuko ntagamije kumutunga urutoki), mu magambo ye yarivugiye ati : « Jyewe mvuga ko n’ubu nonaha, ubu nonaha … Ubu Kagame ambwiye ati (…) ba umututsi wuzuye nkugire ministri, nahita…ako kanya mba umututsi akangira ministri ». Umwe muri abo banyamakuru 2 bayoboye icyo kiganiro (nawe ntavuze) yaramubajije ati: « ni urugero utanga cyangwa ni ukubyemera gutyo » ? Undi arasubiza ati: « mbyemera gutyo ». Icyantangaje ariko ni uko abo banyamakuru batamubajije uko yabigenza kugirango ahinduke umututsi wuzuye niba yiyumvamo ko ari umututsi ucagase. Wenda ariko umenya ari uko bari batunguwe. Byaba byiza bongeye kumutumira bakamubaza icyo kibazo kuko biteye amatsiko.
Muti: kubera iki ? Mbere ya 1994 kuva muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bamwe mu batutsi bihinduje abahutu nkuko uwo mutumirwa yabisobanuye mu kiganiro atanga ingero za bamwe mu bategetsi. Guhinduka umuhutu wari umututsi byahinduzwaga mu nyandiko zo muri komini umuntu yabaga atuyemo no mu ndangamuntu ye. Kuva muri 1994 FPR-Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi yahise ivana ubuhutu, ubututsi n’ubutwa mu ndangamuntu n’izindi nyandiko za Leta maze ubutegetsi bushyiraho politiki ivuga ko ibyo bice by’abanyarwanda bitakibaho hakurikijwe gahunda yabwo y’ubumwe n’ubwiyunge. Kugeza ubu ni uko bikimeze.
None se ni iki uwo munyarwanda yakwerekana kigaragaza ko yabaye umututsi wuzuye ? Uretse ko na mbere ya 1994 indangamuntu yabaga yanditsemo gusa : Hutu-Tutsi-Twa ariko nta Hutsi, Hutu wuzuye, Tutsi wuzuye cyangwa Twa wuzuye byabaga byanditsemo. Ikindi ni uko, ku banyarwanda bemera ko Hutu-Tutsi-Twa ngo ari amoko nyamoko atandukanye, bose bavuga ko ibibatandukanya ngo ari amasura yabo. Icyo abo banyamakuru bakwiye kuzabaza uwo mutumirwa nanone rero ni uburyo yakoresha kugirango ahindure isura ye maze agire ubundi ngirwabwoko. Yabigenza ate ?
Ibyo ariko jyewe si byo binshishikaje cyane kuko n’ubundi nsanzwe nzi ko ubuhutu, ubututsi n’ubutwa atari amoko nyamoko ahubwo ko ari ingirwamoko ya politiki. Kandi uwo mutumirwa nawe akaba yarabishimangiye muri icyo kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yemeza ko n’ubu muri iki gihe tugezemo umunyarwanda ngo ashobora guhinduza ingirwabwoko bwe. Iryo ni irindi banga rya politiki y’Inyabutatu yaduhishuriye, kuko bamwe tutari tuzi ko bishoboka mu butegetsi buyobowe na FPR-Inkotanyi nyuma ya 1994 !
Ba bubatsi b’Inyabutatu ivuguruye rero ngo bashaka kuzagabana ubutegetsi bwabo bashingiye ku ngirwamoko babe bumvise ko ibyo bitazashoboka nkuko nabivuze mu zindi nyandiko no mu bindi biganiro. Kubera ko igihe cyose Inyabutatu yaba itarasenyuka burundu, umunyarwanda wese ashobora guhindura ingirwabwoko bwe bitewe n’inyungu za politiki, kuko nyine izo ngirwabwoko ari iza politiki. Ni byo uwo mutumirwa yasobanuye neza mu bundi buryo.
Ibihe biha ibindi koko ! Kandi ngo bizahora bisimburana iteka ! Iri senyuka ry’Inyabutatu ivuguruye rero riraca amarenga. Nimwitegure, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda turabukozaho intoki kuko ubuhunzi bugiye kurangira. Kubw’izo mpamvu zose, nongeye gushishikariza abanyarwanda bakiri mu Nyabutatu ngirwamoko ya politiki kuyivamo itarabasenyukiraho nkuko namye mbaburira, kuko ndetse bimaze kugaragara neza ko, n’abayubatse ndetse bakayivugurura ubwabo bari kuyisenya.
Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !
Ndabashimiye, mugire amahoro ahoraho.
MUSOMESHA Aloys
Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP
Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi,
Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuza-nungabantu.
-
Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri, mukande hano (murebe inyandiko n’ibiganiro biri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi, munabumvishe ibyo biganiro !
-
Kureba vidéos no kwumva umuziki ku bwiyunge nyakuri, mukande hano.