Mu bushakashatsi Ikinyamakuru Intambwe kimazemo iminsi ku birebana n’amoko ahora ahanganye mu Rwanda benshi mubaganiriye n’ikinyamakuru Intambwe bagiye bagaragaza ko mugihe gito ino turufu y’ubwoko ishobora kuzaba itakibasha guhahira abanyaporitike bo mu Rwanda, umwe mumpuguke zahungiye mu bihugu byo hanze ikinyamakuru Intambwe ariko ntiyifuze gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru Intambwe ko we mumyaka irenga makumyabiri amaze mubuhungiro ngo yamaze kubona ko ibyo twirirwa turwanira twita amoko mu Rwanda atari ubwoko aganira n’ikinyamakuru Intambwe yagize ati : iyo muvuga ubwoko abanyarwanda muransetsa cyane, ati hano aho mba dufite ubwoko burenga 30 kandi ni ubwoko buba butandukanye cyane n’ubundi avuga ko buri bwoko buba bufite ururimi rwabo rwa kavukire, rutandukanye n’urw’abandi.
Mu gukomeza ubushakashatsi kuri kino kibazo benshi mubaganiriye n’ikinyamakuru Intambwe bavuga ko uku gushwana kwa hato na hato kw’amoko gushobora kuzahinduka amateka mumyaka 10 iri imbere. Batanga impamvu 3 tugiye kugarukaho :
Impamvu ya 1 benshi bahurizaho : ukurikije imyaka ishize kuva kungoma ya cyami benshi mubabaye ku ngoma zagiye zikomezwa n’iturufu y’amoko benshi babaye abasaza ndetse bamwe bitabye Imana bakavuga ko n’ababakomokaho bakizera ko poritike igomba gushingira ku kuryanisha amoko bari gusaza.
Impamvu ya 2 : gushyingirana no kwivangavanga cyane kw’ imiryango iva muri ayo moko yombi biri mu mpamvu benshi mu baganiriye n’ikinyamakuru Intambwe bemeza ko mu myaka 10 ntamuntu uzaba akibasha gutandukanya umuhutu n’umututsi bagaragaza ko abana b’imvange bavuka muri ayo moko yombi cyane kuburyo bizagora ko umubyeyi ufite amaraso avanze mu moko yombi azigisha urwango umwana we k’ubwoko nabwo afitemo amaraso bakavuga ko babona mu myaka 10 iri imbere bizagora umunyaporitike uwo ariwe wese gucamo ibice abanyarwanda yitwaje ubwoko.
Impamvu ya 3 : umuvuduko w’iterambere benshi mu Banyarwanda yaba abari imbere mu Rwanda no hanze ubu bibagora kwigisha abana babo umuco , ururimi n’amateka kuko urubyiruko rwa kino gihe ibyo bintu batabifitiye umwanya , ababyeyi benshi baganiriye n’ikinyamabahkuru Intambwe ko uretse no kuzabwira umwana we ko ari umuhutu cyangwa umututsi kubari hanze no kumubwira ko ari umunyarwanda ntamwanya abibonera.
Tuganira kuri iyi ngingo kw’itariki ya 1 zukwa 1 /2022 ubwo hizihizwaga ubunane ikinyamakuru Intambwe cyagize amahirwe yo kuganira n’umwe mubasirikare bakuru bahoze mu nkotanyi ubu ubarizwa mu buhungiro mu mahanga gusa nawe yifuje ko umwirondoro we wagirwa ibanga.