Muri iki gice cya gatanu cy’ikiganiro ku buyobozi n’inzego nshya z’igihugu cy’U Rwanda, abanyarumuri barerekana imikorere mibi y’urwego rushyiraho amategeko (pouvoir législatif) n’uruyubahiriza (pouvoir exécutif). Baranenga imikorere mibi y’amashyaka akoresha izo nzego bavuga ko urwego nyubahirizamategeko rufite ingufu nyinshi kurusha izindi zose, ibyo bikaba ari imwe mu mpamvu zituma tugira ubutegetsi bw’igitugu.