Kuva mu mwaka wa 2001 ntangira ubushakashatsi bw’Umushinga w’Amahoro n’Ubwiyunge Nyakuri DVJP nakunze gutangaza inyandiko n’ibiganiro mvuga ko dukwiye guhindura imyumvire ku byiswe amoko y’Inyabutatu. Nyuma naje no kwerekana ibimenyetso birenga 20 byemeza ko ari ingirwamoko ya politiki. Mu myaka ya mbere hari abambwiraga ko ibyo mvuga atari byo. Ariko uko imyaka yagiye ihita, hari abandi banyarwanda nabo bagiye bemeza neza ibyo nanjye navuze. Muri iki kiganiro mugiye kwumva ibitekerezo byabo bigaragaza neza ko dukwiye kuyoboka iyo nzira y’Ubumwe bwacu kugirango tuzagere ku mahoro arambye.