Monthly Archives: octobre 2022

Kuvanaho impamvu zitera ubuhunzi bikeneye ubwumvikane mu biganiro

Image de prévisualisation YouTube

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bavandimwe,

Ndabaramukije kandi mbifurije amahoro.

Muri kumwe nanjye MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’umushinga w’amahoro n’ubwiyunge nyakuri DVJP, umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi, uharanira politiki mpuzabanyarwanda n’ubutabera mpuza-nungabantu.

Muri uyu mwanya tugiye kuganira ku ngingo nahaye umutwe ugira uti :  »Kuvanaho impamvu zitera ubuhunzi bikeneye ubwumvikane ».

Tariki ya 18 Mutarama 2022 nasohoye igitabo nise « RWANDA : IMPERUKA Y’UBUHUNZI. Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri » hamwe n’ibiganiro ku bwiyunge 45 nashyize hamwe. Mu bushakashatsi nakoze, muri icyo gitabo nerekana ibitekerezo bya politiki bishya bikwiye kudufasha twe abanyarwanda kurangiza burundu ikibazo cy’ubuhunzi.

Muri iki kiganiro ntabwo ngamije gusobanura icyo gitabo kuko nagikozeho ibiganiro binyuranye kuri radio URUMURI nsobanura ibyo bitekerezo bishya. Ibyo biganiro mushobora kubisanga kuri chaînes youtube y’iyo radio n’iy’uyu mushinga DVJP.  Muri uyu mwanya rero, nje gusobanura imwe mu mpamvu zituma ubwo buhunzi butarangira kugirango nyine dufatanye kuyivanaho. Iyo mpamvu ni uko bamwe muri twe BADASHAKA KWUMVA ABANDI bigatuma habura IBIGANIRO N’UBWUMVIKANE hagati y’abanyarwanda bari mu gihugu n’abari mu buhungiro.

  •  KWUMVA ABANDI NI BYO BIVAMO UBWUMVIKANE 

Ibibazo dukwiye kwibaza rero, ni ukumenya niba abanyarwanda bari mu gihugu biteguye kwakira impunzi kandi gute; no kumenya niba abari hanze nabo biteguye gutaha n’uburyo bifuza ko ubuhunzi barimo bwarangira. Kugirango mwumve neza impamvu nibaza ibi bibazo, ngiye kubagezaho ubu buhamya bwanjye ku byo nabonye kandi numvise mu Rwanda kuva 1995 kugera 1998 n’ibindi maze kubona no kwumva nyuma ya 1998 kugeza ubu hanze y’U Rwanda mu buhungiro. Ibyo bikaba ndetse ari imwe mu mpamvu zatumye nshyiraho uyu mushinga nkanandika kiriya gitabo.

1) Ubuhamya ku byo nabonye kandi numvise mu Rwanda

Mpereye kubyo nabonye kandi numvise mu Rwanda muri kiriya gihe, FPR-Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi, bamwe mu bahoze hanze ari impunzi bamaze gutaha, bageze mu gihugu bakajya babwira abarotse génocide ngo barokotse bate niba nabo batari bafatanyije n’abicanyi. Bakongeraho bati  »umututsi ni uwapfuye ». Nanone bagera ku bahutu, bakavuga ko umuhutu wese yishe. Mbisubiremo kandi mbitsindagira, abari bafite iyo mvugo ntabwo ari abahungutse bose, ni bamwe muri bo.

Bamwe muri abo ndetse bakoresheje abatutsi barokotse génocide mu kwica no gufungisha bamwe mu bahutu. Ndibuka umwe mu barokotse génocide wari warahungiye i Burundi wabwiye abasilikare ko ahungutse ngo «  abantu bamubwiye ko abahutu bize bose bakoze génocide ». Muri ibyo bihe, byageze naho bamwe mu barokotse génocide bagambanira abahutu bagize uruhare mu kubarokora kandi bazi neza ko nta ruhare bagize mu kwica abandi abatutsi; abandi bakabihakana bakavuga ko batabazi. Nka bamwe mu bahutu bihakanye bagenzi babo b’abatutsi muri génocide iyo abicanyi babaga baje kubahiga. Ibi ni byo byatumye gereza zuzuramo imfungwa nyinshi zirengana.

Ikibabaje rero ni uko benshi mu mpunzi zahoze hanze batigeze bishyira mu mwanya w’abatutsi barokotse génocide no mu mwanya w’abahutu bari mu gihugu batari bashyigikiye ubwo bwicanyi. Abongabo uwababaza ati : « mwebwe iyo muza kuba ari mwe mwari mu gihugu, muri abatutsi cyangwa abahutu badashyigikiye ubwicanyi, muba mwarakoze iki ?  » basubiza iki ?

Byageze naho abo banyarwanda bahungutse bita abo barwanyije ubwo bwicanyi amazina yo kubatesha agaciro (interahamwe, ibipinga, abagenocidaires …) kugera babafungishije ndetse bamwe babishe cyangwa babicishije. Hari bamwe baziraga gusa imitungo yabo ariko hari n’abandi batari bafite imitungo igaragara bakorewe ayo mahano kubera ubugome gusa. Bamwe babyise ngo ni UKWIHORERA. Ntabwo ari byo. Wavuga ute ko wihorera wica cyangwa ufungisha umuntu utagize uruhare mu bwicanyi ? Ibyo ni ibikorwa by’urugomo n’ubugome gusa ntabwo ari ukwihorera.

2) Ubuhamya ku byo nabonye kandi numvise hanze y’U Rwanda mu buhungiro 

Igitumye nanone rero nkora iki kiganiro, ni uko no hanze y’Urwanda mu buhungiro nyuma ya 1994 hari bamwe mu banyarwanda batazi neza imibereho y’abanyarwanda bari mu Rwanda nyuma y’intambara ya 1990-1994, kuko bumva ko abatuye mu Rwanda bose ngo bemera politiki ya FPR-Inkotanyi, kubera gusa ko batahunze igihugu nkabo. Kimwe n’uko abahoze ari impunzi mbere ya 1994 nabo baje bavuga ngo abahoze mu Rwanda mbere y’uwo mwaka bari muri MRND ngo ubwo rero bafatanyije n’interahamwe mu bwicanyi nkuko nabivuze haruguru. Bamwe mu banyarwanda babaye mu Rwanda nyuma ya 1994 ariko nyuma bakaza guhunga, bageze mu buhungiro bamwe mubo bahasanze barabishishaga kuko bacyekaga ko baje mu butumwa bwa FPR-inkotanyi !

Ikibabaje nanone ariko kandi kirenze ibindi, ni uko na nyuma y’imyaka irenga 28 y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, bamwe mu mpunzi batarashobora kwumva ko abanyarwanda bari mu Rwanda bose atari ko bafatanyije na FPR. Ku buryo bamwe usanga basuzugura ndetse ibikorwa bya bamwe mu banyarwanda barengera abaturage, kubera gusa impamvu y’uko ibyo bikorwa babikora bari mu Rwanda, birengangije risques baba bafite, ni ukuvuga impungenge zo kuba bazira ibyo bikorwa byab byiza. Kugera aho ndetse bamwe babita ko ari abakozi ba FPR ! Abo banyarwanda b’impunzi rero nabo ntibashobora kwishyira mu mwanya w’abo bari mu gihugu, maze ngo bibaze bati : « turamutse turi mu gihugu twe twakora iki  » ?  Umuntu rero akaba yakwibaza ati: niba abo bafite imvugo nk’iyo bakiri hanze y’igihugu, umunsi batashye mu Rwanda bazafata bate abo bazahasanga ? Bazabana nabo bate ? Mu bwishishanye nanone ? None se bumva ko abanyarwanda bose batari muri FPR bagomba kuba hanze y’U Rwanda maze igihugu kikabamo Inkotanyi gusa ? Kandi abo bavuga ibyo, si ko bose bari muri MRND cyangwa mu butegetsi bwayo mbere y’uko bahunga igihugu.

  • UBWUMVIKANE BWOROSHYA IBIGANIRO

Ndarangiza mvuga ko ibiganiro hagati y’impunzi n’abanyarwanda bari mu Rwanda bitagomba kuba bigamije kugera ku myanya y’ubutegetsi gusa. Dukeneye ibiganiro byerekeza mbere ya byose kuvanaho impamvu zose zitera ubuhunzi kugirango izo mpunzi zishobore gutaha mu gihugu cyazo maze ubuhunzi burangire burundu. Iyo ngingo ni yo abanyarwanda dukwiye gutekerezaho cyane maze icyo gikorwa tukagishyiramo imbaraga zihagije.  Ubwumvikane bworoshya ibiganiro.  Muri kiriya gitabo navuze ntangira harimo ibitekerezo bya politiki bishya byo kurangiza ubwo buhunzi. Niyo mpamvu ari « Inkuru Nziza y’Ubwiyunge Nyakuri » koko.

Kugirango mubone icyo gitabo, mwanyura kuri iyi site internet : https://www.publier-un-livre.com/fr/le-livre-en-papier/2432-rwanda-imperuka-y-ubuhunzi-inkuru-nziza-y-ubwiyunge-nyakuri

Murakoze ndabashimiye, mugire amahoro ahoraho.

MUSOMESHA Aloys