Rwanda: AMAHINDURA, Umuvuno y’Ubwiyunge Nyakuli (Munyabagisha François)

By | décembre 29, 2014

« Ubwiyunge ni ngombwa kugirango twese hamwe dufatane urunana, amahano atongera kubona icyanzu cyo kutumeneramo »

François MUNYABAGISHA         www.munyabagisha.net

Mu kwezi kwa Mata mu mwaka wa 2014, umunyarwanda François MUNYABAGISHA yasohoye igitabo yise « Rwanda: AMAHINDURA, Umuvuno w’Ubwiyunge Nyakuli ». Icyo gitabo nasanze kiri muri bike byanditswe ku bwiyunge bw’abanyarwanda. Kubera ko imvugo ku bwiyunge bw’abanyarwanda imenyerewe, umuntu yakwibaza igishya yaba yaranditse muri icyo gitabo. Aragira ati: « ubwiyunge burasanzwe, agashya ni nyakuli ».

Iyo nyito « nyakuli » nanjye tuyihurizaho kuko ibi bikorwa biri mu rwego rw’uyu mushinga w’ubwiyunge nyakuri. Iyo ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye nshaka kumenya uko asobanura ubwo bwiyunge. Muri iyi nyandiko ndabagezaho zimwe mu mvugo ze bwite zisobanura ibitekerezo bimwe bikubiye muli iki gitabo.

« Igihuza impfura n’ibintu ni umubano mu bantu. Nongere mbisubiremo: Umubano mu bantu »

Ubutabera

Ku byerekeranye n’ubutabera, MUNYABAGISHA atanga impanuro agira ati: «  Guhabira guhana, gufunga abantu no gufunga imihanda ntibyunga, bimunga ubumuntu. Aho guhana twige kugorora. Imbohe z’umujinya zirekurwe, hafungwe ingororwa zitegurwa kugaruka i buntu ». Yamagana akarengane, ashimangira ko nta muntu n’umwe wagombye gufungwa azira ubusa. Ati: « Aho kurenganya n’uriya umwe gusa, nzareka abanyabyaha bamwihishe inyuma bidegembye. Warenganya inzirakarengane y’indakemwa, ukabasha kumva no kwubahiriza agaciro k’uwahumanye? » Atanga kandi ingero z’abantu barenganiye mu nkiko Gacaca, bamwe ndetse bakarenganywa n’abo bahishe mu ntambara ya 1994. Abivuga muli aya magambo: « Ntibivugwa, nyamara muli rusange abacikacumu banduliye muli Gacaca icyorezo cyo guhemuka. Na none si bose, niba batagawa ubucye batukisha bose. Bahanduriye guhemuka, akenshi bagahemukira uwabagiriye ineza. Ngo yarampishe aliko… Aliko iki, k’umuntu ukesha kurusimbuka. »

MUNYABAHGISHA agaruka kenshi kuri ya mpanuro y’umwami Rudahigwa ubwo yigeze kuvuga ati: « Mureke kwica Gitera, mwice ikibimutera. » Mu gusobanura iyo mpanuro, akora ikigereranyo muri ubu buryo: « nkuko muganga atavura indwara ataramenya ikiyitera, ni nako gukosora no kugorora umuntu bibanzirizwa no kumenya ikimutera gukosa no kugorama ».

Intambara z’inyito n’uburemere bw’amahano n’ububabare

Ku byerekeye impaka zikunze kuvugwa mu biganiro by’abanyarwanda ku nyito n’uburemere bw’amahano n’ububabare twagize, MUNYABAGISHA aribaza cyangwa arabaza impamvu « abantu babuzwa amahoro n’impamvu z’inyito y’inkovu z’amahano. » Akongeraho ati: « Hari abanyarwanda baterwa impungenge n’ibipimo by’amahano kurusha amahano ubwayo. Nako ni ku isi hose…Nta mihigo y’ububabare. Nta n’umunzani rusange w’ububabare, buri muntu agira uwe bwite udatizwa, utagereranywa ».  Ati: « Kwicwa mu itsembabwoko cyangwa mu itsembatsemba, wahitamo iki? Njye nahitamo kuticwa! Uwishwe we ntakibasha guhitamo, kandi ntibihwitse kumuhitiramo. Bivuga ngo gupima amahano ni ishyano. » Naho impaka abantu bakunze kujya zerekeye imibare y’abanyarwanda bishwe muri ariya mahano, aratugira inama ikurikira: « Tureke imibare (y’abishwe), turebe abababara… Kutabona agahinda k’undi, ni ukuba ingumba y’ubupfura. »

Naho abarwana intambara z’urugamba, nkuko zagiye zikurukirana, intego ya buri ruhande iba ari ugutsinda. Dore uko Munyabagisha abibona: « Gutsinda ubwabyo ni ugutsindwa, utsinze atsindwa no kutazirikanana agahinda k’uwo atsinze. Utsinze nawe agira igihe cyo gutsindwa. Ni uko agasubira ku ke! Intambara ikomera igeze aho abarwanaga baba bagomba kwiyunga. Gutsinda bigaragara mu bwiyunge. » Yongeraho ati: « Aho ujishe igisabo uzira kuhatera ibuye, kabone niyo cyaha kiziritseho uruziramire. »

« Kubana biruta byose, si akalilimbo, ni isura ihinnye y’ubupfura »

Image de prévisualisation YouTube

Amoko y’abanyarwanda

Naho ku byerekeye amoko y’abanyarwanda, MUNYABAGISHA aragira ati: « Ubwoko bwarivanze. Ubasha kuvuka ku mutwa, ukarerwa n’umuhutu kandi ukaba umututsi, bitewe n’inkuru wabwiwe. Amoko abaho atabaho. Aliho kuko abanyarwanda bayibonamo, bakaba banafite ibikomere n’imvune bikomoka ku mahano nseruramoko. »

Ijoro ribara uwariraye 

Ku bantu bamwe bajya bibwira ko barusha abandi kumenya ububi bw’itsembabatutsi, MUNYABAGISHA arababaza ibibazo bikurikira: « Ni nde wasimbutse abapfu waribarirwa (itsembabatutsi) n’uwali uhishwe? Ni nde wamenya ububisha bw’interahamwe atarigeze aca imitwe na zo kurusha uwazihunze n’uwazihonze ngo abone arusimbuka? »  Arihanangiriza kandi agahanura abitirira amahano y’itsembabatutsi ubwoko bw’abahutu bose. Ati: « Ukuli ni uko udutsiko tw’ibikenya byiyitilira abahutu byakoze itsembabatutsi. Ni ko kuli. Uhereye aho, tuzirikane ko kwitirira ubwoko runaka itsembabwoko nabyo ari icumu ryo kubutsemba. »

« Amahano y’i Rwanda, iyo ava akagera, yuririra ku ndwara zo kwihorera no guhorera. »

Ibyo ni ukuri nyakuri. Ni yo mpamvu tugomba kwivura izo ndwara, tukazishakira umuti:  imbabazi n’ubwiyunge. Kugirango tutazanduza n’abandi. Uwo muti tukemera tukawunywa byanze bikunze, kugirango dukire ibikomere maze twongere kubana mu mahoro. Ibyo biradusaba kugira ubwo bushake. MUNYABAGISHA ati: « Haguma ubwenge ngenga, ubwenge bw’ubuntu, ubundi burarahurwa. »

Mushobora kugura icyo gitabo munyuze kuri site internet y’umwanditsi wacyo: www.munyabagisha.net

Mugire amahoro meza!

MUSOMESHA Aloys

Umuyobozi w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka

 

 

 

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *