Daily Archives: août 24, 2019

Uwamahoro Grace ati: banciye akaguru nitwa umututsi kandi navuga wenda sinari we, kuko iwabo wa mama banyita umututsi najya iwabo wa papa bakanyita umuhutu

Uwamahoro Grace ati: «  [...]banciye akaguru nitwa umututsi kandi navuga ahari sinari we. Kuko niba narajyaga iwabo wa maman bakanyita umututsi, najya iwabo wa papa bakanyita umuhutu, urumva ni ikibazo, nahezemo hagati na hagati. Ubwo buzima nyine nabubayemo ariko ndabwakira. Ariko mu mutwe cyangwa se ubwonko, ntabwo bwigeze bubyumva uburyo nabayeho. »