Daily Archives: août 31, 2019

Impaka n’ubwuzuzanye hagati ya Prof Laurien Uwizeyimana na Sylvestre Nsengiyumva ku miterere y’amoko mu Rwanda

28/08/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Hakorwa iki kugira ngo ibibazo by’ubwumvikane buke no kutagira uburenganzira bumwe bikemurwe mu Rwanda? Ese ikibazo cy’amoko kiri mu bikomereye igihugu? Ese ubundi amoko y’abanyarwanda ni ayahe? Hari impuguke zemeza ko amoko y’abanyarwanda ari abasinga, abasindi, abega, abaha, abakono, abagesera, abacyaba, abanyiginya, abatsobe, ababanda, abazigaba, abatsobe, abarenge, abongera, abenegwe, abanyakarama, abungura, abahunde, abahinda, abazirankende, abashambo, abahondogo, abashingo, abasita, abashi, abahavu……. Hari n’abemeza ko abahutu, abatutsi n’abatwa na yo ari amoko. Gusa nk’uko mushobora no kumva abatumirwa babijyaho impaka, hari n’ababitangaho itandukaniro cyangwa bakemeza ko bimwe atari amoko.

Hari abavuga ko ikiruta byose ari uko bariya bose bo mu moko anyuranye bashyira ku ruhande iby’amoko bakitwa gusa abanyarwanda. Nyamara nk’uko muri bwumve abatumirwa babisobanura, ngo iyo mivugire hari igihe iba ifite ibindi yihishe inyuma ku buryo ngo batayishira amakenga.

Icyingenzi muri byose ariko ni ukumenya neza umuco n’amateka y’abanyarwanda, gusobanukirwa ibyateye akarengane, amakimbirane n’ubushyamirane bwageze ku kigero cy’ubwicanyi ndengakamere, cyane cyane no kugaragaraza uko ibibazo hagati y’abanyarwanda byakemuka, bakabana mu mahoro mu gihugu cyabo, buri wese afite uburenganzira, nta busumbane bushingiye ku nkomoko. Muri make ni aho abatumirwa bahera batanga ibitekerezo byabo. Si ivanjiri ntagatifu; ni ukuvuga ko undi wese wagira ibitekerezo cyangwa ibyo azi bitandukanye n’iby’abatumirwa, tumuhaye ikaze kuri micro kugira ngo azabisangize abandi.

Ikiganiro na Prof Laurien Uwizeyimana na Sylvestre Nsengiyumva: