Daily Archives: septembre 25, 2019

Ubutumwa bw’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CCSCR, ku munsi wo kuzirikana amahoro kw’Isi

UBUTUMWA BW’INAMA MPUZABIKORWA YA SOSIYETE SIVILI NYARWANDA, CCSCR

KU MUNSI WO KUZILIKANA AMAHORO KW’ISI

Banyarwanda banyarwandakazi,

Bavandimwe mutuye Isi,

Ku italiki ya 21 Nzeli buli mwaka, isi yose yizihiza UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO. Uwo munsi washyizweho n’Icyemezo cy’Umuryango w’abibumbye n° 55/282 cyafashwe mu Nteko rusange y’uwo muryango taliki ya 7 Nzeli 2001. Icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku busabe by’ibihugu bibili (Ubwongereza na Costa Rica). Ayo ni amateka.

Impamvu uwo munsi washyizweho kwali ukugira ngo abatuye isi bajye bazilikana agaciro k’amahoro mu bantu. Uwo munsi ukaba uwo guhagarika imirwano n’ibindi bikorwa by’urugomo bishyira ubuzima bwa muntu mu kaga. Hagakorwa kandi ibikorwa by’ubukangurambaga n’izindi nyigisho bigamije kwinjiza no kugarura mu mitima y’abatuye isi umuco w’amahoro.

Amateka y’u Rwanda yaranzwe n’amakimbirane ndetse n’intambara zishingiye ku moko. Kuvangura ndetse no guheza uwo mudasangiye ubwoko hagati mu banyarwanda byagiye bigira inkurikizi zageraga ku bwicanyi bw’imbaga. Iyo mbuto y’ivangura ikaba ikili mu mitima ya bamwe mu banyarwanda.

Italiki nk’iyi yali ikwiye kubera buli munyarwanda umwanya wo kwivugurura no guha umutima we imbaraga nshya zo kwemera uwo badasangiye ubwoko nk’umuvandimwe basangiye urugendo rw’ubuzima. Gusangira igihugu cyatubyaye, n’ubwo tuli amoko atandukanye, ni ugusangira igihango byagereranywa no gusangira ibere. Imibereho yacu irasobetse ku buryo igikomerekeje undi munyarwanda, n’ubwo mwaba mudasangiye ubwoko cyangwa igisekuru, kiba nawe kigukomerekeje n’ubwo hali igihe icyo gikomere ukibona impitagihe.

Banyarwanda bavandimwe, uko u Rwanda rwagiye rugira ibibazo, niko twagiye twitana ba mwana. Bamwe bagiye batunga abo badasangiye ubwoko agatoki ngo nibo ba nyirabayazana. Nyuma yaho aliko amateka yagiye agaragaza ko abo batungwaga agatoki nabo babaga bibasiwe kimwe kimwen’abakabatungaga.

Ibi tuvanemo isomo rikomeye, ko gusenya cyangwa gusenyera uwo musangiye ukubaho ali ukwisenya no kwisenyera, hatitawe ku mpamvu iyo aliyo yose yagutera icyo gikorwa cy’ivangura no guheza. Ili somo rero ritume dufata ingamba.

Kubera ko twagiye dukurikira tudashishoje ngo dushungure abanyapolitiki bagiye batuganisha mu guharanira inyungu zabo batatweruriraga, bakaducamo ibice batwumvisha ko tudasa cyangwa tudafitanye isano, uyu munsi mpuzamahanga w’amahoro w’uyu mwaka wa 2019, ube uwo kurahira dushyize ikiganza cy’iburyo ku mutima. Turahire ko kuva uyu munsi n’iyi saha, tuzajya twitondera inzira za politiki tunyura cyangwa tunyuzwamo. Ko tuzagendera kure ndetse tukamagana abanyapolitiki bazatuganisha mu bikorwa bitandukanya abanyarwanda, bakoresheje politiki zeruye n’izindi zihishe inyuma yazo. Niba twaraguye mu mutego rimwe cyangwa kabili ntitukongere kugwa mu mutego usa n’uwo bwa gatatu. Nibitubaho, banyarwanda bavandimwe, icyo gihe nitwe tuzaba dufite ikibazo.

Niyo mpamvu,

  • kugira ngo twubake icyizere muli twe,

  • kugirango turusheho gusobanukirwa n’inzira zizatugeza ku mahoro ndetse tukanayakomeraho,

  • Kugira ngo imitima yacu yiyubakeho ingabo iyikingira gushukika,

Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda ihora buli munsi ikora ibikorwa ndetse n’ubukangurambaga bishishikaliza buli munyarwanda kugira umuco wo gutanga amahoro kuli mugenzi we, atitaye ko batandukanijwe n’agace atuyemo, idini alimo, isura ye, n’ibindi…

Bimwe muli ibyo bikorwa bihoraho. Abanyarwanda b’ingeri zose bagaragaje ko bishimiye ubutumwa bw’amahoro butangwa muli gahunda za buli munsi za Radio Urumuri yashyizweho n’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda, CCSCR. Nkaba mboneyeho umwanya wo kurarikira abanyarwanda ndetse n’inzego mpuzamahanga gutera inkunga iyo radio y’umuyoboro w’ubutumwa bw’amahoro.

Ibindi bikorwa bidahoraho nabyo birakorwa. Urugero twatanga ni nk’ubu butumwa tuli kubagezaho.

N’ubwo twebwe abanyarwanda ali twe dufite inshingano ya mbere yo kwiyubakira amahoro, inkunga y’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ni ngombwa, kuko ibikorwa bihungabanya amahoro bitajya byubahiliza imipaka. Ikirere abatuye isi dusangiye kirafunguye. Ibigihungabanya mu gihugu no mu karere bigira ingaruka zisendera zigakwira isi. Turashima Umuryango w’Abibumbye wahaye intero n’inyikilizo uyu umunsi w’amahoro wa 2019 igira iti: “IGIKORWA KIBUNGABUNGA IKIRERE KIBUNGABUNGA AMAHORO”. Ingaruka z’ibikorwa bihumanya ikirere zikwira isi kandi zikagira uruhare mu gukurura amakimbirane no kwangiza amahoro.

Inama mpuzabikorwa ya Soyete Sivili Nyarwanda CCSCR, isanga ubuzima bw’ikiremwa muntu bukwiye gushyirwa imbere mu bikorwa bibungabunga ikirere, kuko nta rwitwazo rwo kubungabunga ibidukikije rwagombye kubaho mu gihe hali abantu ibyo bikorwa bishyira mu kaga (kubasonzesha, kubavana mu byabo bagatabwa ku gasi, …).

Mu gusoza ili jambo, Inama mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda, CCSCR iributsa ihame rigira riti: Ugira amahoro ni uyatanga.

Mugire amahoro.

Buruseri, Taliki ya 21 Nzeli 2019

Simpunga Aloys

Prezida w’Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CCSCR