Daily Archives: juin 14, 2020

Ubwiyunge nyakuri bukeneye inzego nshya z’ubuyobozi n’iz’ubutabera

Banyarwanda, bavandimwe.

Ndabaramukije. Muri uyu mwanya mugiye kwumva ikiganiro ku bwiyunge mugezwaho nanjye MUSOMESHA Aloys; Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri – ni ukuvuga ubwiyunge buyobowe n’amategeko, bunyuze mu kuri, ubutabera n’imbabazi.

Icyo kiganiro nakigiranye n’umunyamakuru MUSABYIMANA Garpard wa Radio INKINGI mu ntangiliro z’umwaka w’2016. Impamvu nifuje kukigarukaho nyuma y’imyaka ine gitambutse ni ukubera ko muri iyi minsi ubwiyunge bwongeye kugaruka cyane mu mvugo y’Abanyarwanda benshi bibaza uburyo tuzabugeraho by’ukuri, kuko babona hakiri inzitizi nyinshi.

Nyamara ariko muri iki gihe hari ibitekerezo bya politiki bishya biri kuvuka, ari ibireba imyumvire ku ngirwamoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa, ndetse n’ibirebana n’uburyo imiyoborere y’igihugu cy’U Rwanda ikwiye kuzaba iteye mu myaka iri imbere. Ni kubw’iyo mpamvu nanjye nashatse kwongera kubagezaho bimwe mu bitekerezo byanjye. Ntidute icyizere rero kuko impinduka yose igira inzira yayo.

  1. Mu gice cya mbere ndabagezaho gahunda zigize uyu mushinga n’ibisobanuro ku Ubutabera Mpuzabantu mu gifaransa bita médiation ndetse n’ubutabera bwunga abantu mu gifaransa bita Justice réparatrice. Nemeza ko ubwo butabera bushya buramutse bugiyeho mu Rwanda twagera ku bwiyunge nyabwo koko.
  2. Naho mu gice cya kabiri, muraza kwumva ibitekerezo bishya birebana n’ukuntu hakwiye kuzajyaho ndetse n’ubuyobozi n’amategeko mashya agenga ubwiyunge. Muri iki kiganiro mvuga ko ibyo bizashoboka ari uko habanje gukorwa impinduka mu miterere n’imiyoborere y’inzego z’ubuyobozi n’ubutegetsi bw’igihugu (système de gouvernance politique) mu buryo bubereye Abanyarwanda twese. Ubwo buryo bushya bwa demokarasi nyarwanda bukava mu bitekerezo byacu Abanyarwanda dukurikije umuco wacu, tutigana abanyamahanga nkuko byamenyerewe. Bityo Ubutabera n’ubwiyunge bukava mu maboko y’abategetsi b’abanyepolitiki maze bukayoborwa na sosiyete sivili kugirango bubone ubwigenge busesuye.

Ntabatindiye, reka mbareke mukurikire ikiganiro cyose.

 

Mwumvise ko muri icyo gihe natangaga iki kiganiro nifuzaga ko abagize Sosiyete sivili twakwishyira hamwe. Nyuma y’amezi 10 inzozi zanjye zanjye naje kuzikabya kuko tariki ya 10/12/2016 amwe mu mashyirahamwe ndetse na bamwe mu banyarwanda ku giti cyabo twashoboye gushyiraho Urugaga ruduhuza nyuma y’igihe gito ruvamo umuryango mugali ufite ubuzima gatozi twise « Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivili Nyarwanda CCSCR – Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise » ; uyu Mushinga w’Ubwiyunge Nyakuri ukaba ari umwe mu banyamuryango bawugize.

Nkuko mubyumvise rero, ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka ikorwa n’ibitekerezo bishya.

Mbibutse ko mwari kumwe n’umunyamakuru MUSABYIMANA Gaspard wa Radio INKINGI nanjye MUSOMESHA Aloys; Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri (Projet-DVJP); umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi; uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu.

Mugire Amahoro ni ah’ubutaha.

Ibibazo bidasanzwe bicyemurwa n’umuti udasanzwe kandi impinduka nziza ikorwa n’ibitekerezo bishya !

Umuyobozi n’Umuhuza w’Umushinga w’Ubwiyunge Nyakuri

Umushinga wigenga utabogamiye kuri politiki y’amashyaka n’ubutegetsi

Uharanira Politiki Mpuzabanyarwanda n’Ubutabera Mpuzabantu muri Demokarasi Nyarwanda.

Mushaka kumenya ibitekerezo bishya ku bwiyunge nyakuri bya MUSOMESHA Aloys, umuyobozi n’umuhuza w’uyu mushinga, mukande hano (murebe inyandiko yanditse, ziri mu cyika cya mbere). Musome kandi namwe musomeshe n’abandi